Surah Al-Adiyat - Kinyarwanda Translation by Rwanda Muslims Association Team
وَٱلۡعَٰدِيَٰتِ ضَبۡحٗا
Ndahiye amafarasi yiruka cyane avuza imirindi
Surah Al-Adiyat, Verse 1
فَٱلۡمُورِيَٰتِ قَدۡحٗا
Akubita (ibinono) bigatarutsa ibishashi by’umuriro
Surah Al-Adiyat, Verse 2
فَٱلۡمُغِيرَٰتِ صُبۡحٗا
N’amafarasi agaba igitero mu rukerera
Surah Al-Adiyat, Verse 3
فَأَثَرۡنَ بِهِۦ نَقۡعٗا
Akanatumura umukungugu
Surah Al-Adiyat, Verse 4
فَوَسَطۡنَ بِهِۦ جَمۡعًا
Akinjira hagati mu ngabo z’umwanzi
Surah Al-Adiyat, Verse 5
إِنَّ ٱلۡإِنسَٰنَ لِرَبِّهِۦ لَكَنُودٞ
Mu by’ukuri umuntu ni indashima kuri Nyagasani we
Surah Al-Adiyat, Verse 6
وَإِنَّهُۥ عَلَىٰ ذَٰلِكَ لَشَهِيدٞ
Kandi rwose ibyo yabibera umuhamya
Surah Al-Adiyat, Verse 7
وَإِنَّهُۥ لِحُبِّ ٱلۡخَيۡرِ لَشَدِيدٌ
Ndetse akunda imitungo bikabije
Surah Al-Adiyat, Verse 8
۞أَفَلَا يَعۡلَمُ إِذَا بُعۡثِرَ مَا فِي ٱلۡقُبُورِ
Ese ntazi ko hari igihe abari mu mva bazazurwa
Surah Al-Adiyat, Verse 9
وَحُصِّلَ مَا فِي ٱلصُّدُورِ
N’ibiri mu bituza (by’abantu) bigashyirwa ahagaragara
Surah Al-Adiyat, Verse 10
إِنَّ رَبَّهُم بِهِمۡ يَوۡمَئِذٖ لَّخَبِيرُۢ
Mu by’ukuri uwo munsi Nyagasani wabo azaba azi neza ibyabo
Surah Al-Adiyat, Verse 11