Surah At-Takathur - Kinyarwanda Translation by Rwanda Muslims Association Team
أَلۡهَىٰكُمُ ٱلتَّكَاثُرُ
Mwarangajwe no gushaka kwigwizaho ubutunzi
Surah At-Takathur, Verse 1
حَتَّىٰ زُرۡتُمُ ٱلۡمَقَابِرَ
Kugeza ubwo mugeze mu mva
Surah At-Takathur, Verse 2
كَلَّا سَوۡفَ تَعۡلَمُونَ
Oya ntibikwiye! Bidatinze muzamenya (ko ubuzima bw’imperuka ari bwo bwiza kuri mwe)
Surah At-Takathur, Verse 3
ثُمَّ كَلَّا سَوۡفَ تَعۡلَمُونَ
Oya na none! Bidatinze muzamenya
Surah At-Takathur, Verse 4
كَلَّا لَوۡ تَعۡلَمُونَ عِلۡمَ ٱلۡيَقِينِ
Oya! Iyo muza kugira ubumenyi budashidikanywaho (bw’ibijyanye n’iherezo ryo kurangazwa no kwigwizaho imitungo, ntimwari guhugira mu by’isi)
Surah At-Takathur, Verse 5
لَتَرَوُنَّ ٱلۡجَحِيمَ
Mu by’ukuri muzabona umuriro wa Jahiim
Surah At-Takathur, Verse 6
ثُمَّ لَتَرَوُنَّهَا عَيۡنَ ٱلۡيَقِينِ
Rwose muzawibonera imbonankubone
Surah At-Takathur, Verse 7
ثُمَّ لَتُسۡـَٔلُنَّ يَوۡمَئِذٍ عَنِ ٱلنَّعِيمِ
Kandi rwose, kuri uwo munsi muzabazwa ku ngabire (mwahawe muri ku isi)
Surah At-Takathur, Verse 8