Surah An-Nasr - Kinyarwanda Translation by R. M. C. Rwanda
إِذَا جَآءَ نَصۡرُ ٱللَّهِ وَٱلۡفَتۡحُ
Igihe ubutabazi bwa Allah (kuri wowe Muhamadi) buzaza, ndetse n’intsinzi (yo kubohora umujyi wa Maka)
Surah An-Nasr, Verse 1
وَرَأَيۡتَ ٱلنَّاسَ يَدۡخُلُونَ فِي دِينِ ٱللَّهِ أَفۡوَاجٗا
Nuko ukabona abantu binjira mu idini rya Allah ku bwinshi
Surah An-Nasr, Verse 2
فَسَبِّحۡ بِحَمۡدِ رَبِّكَ وَٱسۡتَغۡفِرۡهُۚ إِنَّهُۥ كَانَ تَوَّابَۢا
Uzasingize ikuzo rya Nyagasani wawe, unamusabe imbabazi; kuko ari we Uwakira ukwicuza (kw’abagaragu be)
Surah An-Nasr, Verse 3