Surah Yusuf Verse 40 - Kinyarwanda Translation by Rwanda Muslims Association Team
Surah Yusufمَا تَعۡبُدُونَ مِن دُونِهِۦٓ إِلَّآ أَسۡمَآءٗ سَمَّيۡتُمُوهَآ أَنتُمۡ وَءَابَآؤُكُم مَّآ أَنزَلَ ٱللَّهُ بِهَا مِن سُلۡطَٰنٍۚ إِنِ ٱلۡحُكۡمُ إِلَّا لِلَّهِ أَمَرَ أَلَّا تَعۡبُدُوٓاْ إِلَّآ إِيَّاهُۚ ذَٰلِكَ ٱلدِّينُ ٱلۡقَيِّمُ وَلَٰكِنَّ أَكۡثَرَ ٱلنَّاسِ لَا يَعۡلَمُونَ
“Ibyo musenga mu cyimbo cye (Allah) ni amazina masa (adafite icyo avuze) mwihimbiye; mwe n’abakurambere banyu, nyamara Allah atarigeze abibahera uburenganzira. Nta wundi ukwiye gutanga itegeko (ry’ukwiye gusengwa) usibye Allah. Yategetse ko nta kindi mugomba kugaragira uretse We wenyine. Iryo ni ryo dini ritunganye, nyamara abenshi mu bantu ntibabizi.”