Surah Ar-Rad Verse 37 - Kinyarwanda Translation by Rwanda Muslims Association Team
Surah Ar-Radوَكَذَٰلِكَ أَنزَلۡنَٰهُ حُكۡمًا عَرَبِيّٗاۚ وَلَئِنِ ٱتَّبَعۡتَ أَهۡوَآءَهُم بَعۡدَ مَا جَآءَكَ مِنَ ٱلۡعِلۡمِ مَا لَكَ مِنَ ٱللَّهِ مِن وَلِيّٖ وَلَا وَاقٖ
(Nk’uko twahishuriye ibitabo Intumwa zakubanjirije biri mu ndimi zazo), ni na ko twayiguhishuriye (Qur’an) ari amategeko (yo kuyoboresha) iri mu (rurimi rw’) Icyarabu, kugira ngo uyiyoboreshe. Kandi nuramuka ukurikiye amarangamutima yabo (ababangikanyamana) nyuma y’uko ugezweho n’ubumenyi, nta nshuti cyangwa umutabazi uzagira wo kukurinda (ibihano) bya Allah