UAE Prayer Times

  • Dubai
  • Abu Dhabi
  • Sharjah
  • Ajman
  • Fujairah
  • Umm Al Quwain
  • Ras Al Khaimah
  • Quran Translations

Surah Al-Hijr - Kinyarwanda Translation by R. M. C. Rwanda


الٓرۚ تِلۡكَ ءَايَٰتُ ٱلۡكِتَٰبِ وَقُرۡءَانٖ مُّبِينٖ

Alif Laam Raa 67. Iyo ni imirongo (ayat) y’igitabo, ikaba (n’imirongo ya) Qur’an isobanutse
Surah Al-Hijr, Verse 1


رُّبَمَا يَوَدُّ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ لَوۡ كَانُواْ مُسۡلِمِينَ

(Ku munsi w’imperuka) babandi bahakanye bazicuza impamvu batabaye Abayisilamu (igihe bazaba babona Abayisilamu bajyanwa mu ijuru naho abahakanyi bajyanwa mu muriro)
Surah Al-Hijr, Verse 2


ذَرۡهُمۡ يَأۡكُلُواْ وَيَتَمَتَّعُواْ وَيُلۡهِهِمُ ٱلۡأَمَلُۖ فَسَوۡفَ يَعۡلَمُونَ

Bareke barye baninezeze, banarangazwe n’icyizere (cyo kuzaramba), vuba aha bazamenya (ko ibyiringiro byabo bitari ukuri)
Surah Al-Hijr, Verse 3


وَمَآ أَهۡلَكۡنَا مِن قَرۡيَةٍ إِلَّا وَلَهَا كِتَابٞ مَّعۡلُومٞ

Nta mudugudu numwe twarimbuye, uretse ko wabaga ufite igihe cyawo cyagenwe
Surah Al-Hijr, Verse 4


مَّا تَسۡبِقُ مِنۡ أُمَّةٍ أَجَلَهَا وَمَا يَسۡتَـٔۡخِرُونَ

Nta muryango (umat) numwe ushobora (kurimburwa) mbere cyangwa nyuma y’igihe cyagenwe
Surah Al-Hijr, Verse 5


وَقَالُواْ يَـٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِي نُزِّلَ عَلَيۡهِ ٱلذِّكۡرُ إِنَّكَ لَمَجۡنُونٞ

Baranavuze bati "Yewe uwahishuriwe urwibutso! Mu by’ukuri, wowe uri umusazi
Surah Al-Hijr, Verse 6


لَّوۡمَا تَأۡتِينَا بِٱلۡمَلَـٰٓئِكَةِ إِن كُنتَ مِنَ ٱلصَّـٰدِقِينَ

Kuki utatuzanira abamalayika (bahamya ko uri intumwa ya Allah) niba koko uri umwe mu banyakuri
Surah Al-Hijr, Verse 7


مَا نُنَزِّلُ ٱلۡمَلَـٰٓئِكَةَ إِلَّا بِٱلۡحَقِّ وَمَا كَانُوٓاْ إِذٗا مُّنظَرِينَ

(Allah aravuga ati) "Ntabwo twohereza abamalayika bitari mu kuri (iyo bazanye ibihano). Kandi icyo gihe (abahakanyi) ntibarindirizwa
Surah Al-Hijr, Verse 8


إِنَّا نَحۡنُ نَزَّلۡنَا ٱلذِّكۡرَ وَإِنَّا لَهُۥ لَحَٰفِظُونَ

Mu by’ukuri, ni twe twahishuye urwibutso (Qur’an), kandi rwose ni na twetuzarurinda
Surah Al-Hijr, Verse 9


وَلَقَدۡ أَرۡسَلۡنَا مِن قَبۡلِكَ فِي شِيَعِ ٱلۡأَوَّلِينَ

Mu by’ukuri, twohereje (intumwa) mbere yawe, mu matsinda y’ababayeho mbere
Surah Al-Hijr, Verse 10


وَمَا يَأۡتِيهِم مِّن رَّسُولٍ إِلَّا كَانُواْ بِهِۦ يَسۡتَهۡزِءُونَ

Kandi nta ntumwayabageragaho ngo babure kuyinnyega
Surah Al-Hijr, Verse 11


كَذَٰلِكَ نَسۡلُكُهُۥ فِي قُلُوبِ ٱلۡمُجۡرِمِينَ

Uko ni ko dushyira (uwo muco wo kunnyega) mu mitima y’inkozizibibi (zo mu gihe cyawe)
Surah Al-Hijr, Verse 12


لَا يُؤۡمِنُونَ بِهِۦ وَقَدۡ خَلَتۡ سُنَّةُ ٱلۡأَوَّلِينَ

Ntabwo bashobora kuyemera (Qur’an), kandi ingero (z’ibihano bya Allah) ku babayeho mbere zarabagezeho
Surah Al-Hijr, Verse 13


وَلَوۡ فَتَحۡنَا عَلَيۡهِم بَابٗا مِّنَ ٱلسَّمَآءِ فَظَلُّواْ فِيهِ يَعۡرُجُونَ

Kandi n’iyo tuza kubakingurira umuryango mu kirere, bagakomeza bazamuka (kugera ubwo babonye abamalayika, ntibari kwemera)
Surah Al-Hijr, Verse 14


لَقَالُوٓاْ إِنَّمَا سُكِّرَتۡ أَبۡصَٰرُنَا بَلۡ نَحۡنُ قَوۡمٞ مَّسۡحُورُونَ

Ahubwo bari kuvuga bati "Mu by’ukuri, amaso yacu yahumye. Ahubwo twe turi abantu barozwe
Surah Al-Hijr, Verse 15


وَلَقَدۡ جَعَلۡنَا فِي ٱلسَّمَآءِ بُرُوجٗا وَزَيَّنَّـٰهَا لِلنَّـٰظِرِينَ

Kandi rwose twashyize inyenyeri nini mu kirere tunagitakira (abantu) bareba (kugira ngo babikuremo inyigisho)
Surah Al-Hijr, Verse 16


وَحَفِظۡنَٰهَا مِن كُلِّ شَيۡطَٰنٖ رَّجِيمٍ

Twanakirinze amashitani yavumwe (kugira ngo atakigeramo akabasha kumviriza ibivugirwa mu ijuru)
Surah Al-Hijr, Verse 17


إِلَّا مَنِ ٱسۡتَرَقَ ٱلسَّمۡعَ فَأَتۡبَعَهُۥ شِهَابٞ مُّبِينٞ

Uretse amwe muri yo (amashitani) ashobora kugira ibyo yumviriza (bibera mu ijuru), maze agakurikizwa ibishashi by’umuriro bigaragara
Surah Al-Hijr, Verse 18


وَٱلۡأَرۡضَ مَدَدۡنَٰهَا وَأَلۡقَيۡنَا فِيهَا رَوَٰسِيَ وَأَنۢبَتۡنَا فِيهَا مِن كُلِّ شَيۡءٖ مَّوۡزُونٖ

Twanarambuye isi maze tuyishyiraho imisozi yo kuyishimangira, tunayimezamo ibimera byose ku gipimo gikwiye
Surah Al-Hijr, Verse 19


وَجَعَلۡنَا لَكُمۡ فِيهَا مَعَٰيِشَ وَمَن لَّسۡتُمۡ لَهُۥ بِرَٰزِقِينَ

Twanayibashyiriyemo ibibabeshaho ndetse (n’ibibeshaho ibindi biremwa) mwe mudaha amafunguro
Surah Al-Hijr, Verse 20


وَإِن مِّن شَيۡءٍ إِلَّا عِندَنَا خَزَآئِنُهُۥ وَمَا نُنَزِّلُهُۥٓ إِلَّا بِقَدَرٖ مَّعۡلُومٖ

Kandi nta kintu na kimwe tudatunze mu bigega byacu, ndetse tubitanga ku rugero rukwiye
Surah Al-Hijr, Verse 21


وَأَرۡسَلۡنَا ٱلرِّيَٰحَ لَوَٰقِحَ فَأَنزَلۡنَا مِنَ ٱلسَّمَآءِ مَآءٗ فَأَسۡقَيۡنَٰكُمُوهُ وَمَآ أَنتُمۡ لَهُۥ بِخَٰزِنِينَ

Tunohereza imiyaga iremereza igicu, nuko tukamanura amazi aturutse mu kirere, tukayabaha ngo muyanywe; kandi ntabwo ari mwe mugenga ibigega byayo
Surah Al-Hijr, Verse 22


وَإِنَّا لَنَحۡنُ نُحۡيِۦ وَنُمِيتُ وَنَحۡنُ ٱلۡوَٰرِثُونَ

Mu by’ukuri, ni twe dutanga ubuzima n’urupfu, kandi ni twe bazungura (b’isi n’ibiyirimo)
Surah Al-Hijr, Verse 23


وَلَقَدۡ عَلِمۡنَا ٱلۡمُسۡتَقۡدِمِينَ مِنكُمۡ وَلَقَدۡ عَلِمۡنَا ٱلۡمُسۡتَـٔۡخِرِينَ

Rwose tuzi ababayeho mbere muri mwe, kandi rwose tuzi n’abazabaho nyuma
Surah Al-Hijr, Verse 24


وَإِنَّ رَبَّكَ هُوَ يَحۡشُرُهُمۡۚ إِنَّهُۥ حَكِيمٌ عَلِيمٞ

Kandi mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni we uzabakoranya (ku munsi w’ibarura). Rwose ni we Ushishoza, Umumenyi uhebuje
Surah Al-Hijr, Verse 25


وَلَقَدۡ خَلَقۡنَا ٱلۡإِنسَٰنَ مِن صَلۡصَٰلٖ مِّنۡ حَمَإٖ مَّسۡنُونٖ

Mu by’ukuri, twaremye umuntu (Adamu) mu ibumba ryumye ukomangaho rikirangira, mu cyondo cy’umukara cyahinduye ibara n’impumuro (kubera igihe cyari kimaze)
Surah Al-Hijr, Verse 26


وَٱلۡجَآنَّ خَلَقۡنَٰهُ مِن قَبۡلُ مِن نَّارِ ٱلسَّمُومِ

Naho Shitani tuyirema mbere (ya Adamu) tuyikomoye mu bishashi by’umuriro utagira umwotsi
Surah Al-Hijr, Verse 27


وَإِذۡ قَالَ رَبُّكَ لِلۡمَلَـٰٓئِكَةِ إِنِّي خَٰلِقُۢ بَشَرٗا مِّن صَلۡصَٰلٖ مِّنۡ حَمَإٖ مَّسۡنُونٖ

Unibuke ubwo Nyagasani wawe yabwiraga Abamalayika ati "Mu by’ukuri, ngiye kurema umuntu (Adamu) mu ibumba ryumye ukomangaho rikirangira, mu cyondo cy’umukara cyahinduye ibara n’impumuro (kubera igihe cyari kimaze)
Surah Al-Hijr, Verse 28


فَإِذَا سَوَّيۡتُهُۥ وَنَفَخۡتُ فِيهِ مِن رُّوحِي فَقَعُواْ لَهُۥ سَٰجِدِينَ

Nimara kumutunganya nkamuhuhamo roho inturutseho, muhite muca bugufi mumwubamire (byo kumuha icyubahiro atari ukumusenga)
Surah Al-Hijr, Verse 29


فَسَجَدَ ٱلۡمَلَـٰٓئِكَةُ كُلُّهُمۡ أَجۡمَعُونَ

Nuko Abamalayika bose barubama
Surah Al-Hijr, Verse 30


إِلَّآ إِبۡلِيسَ أَبَىٰٓ أَن يَكُونَ مَعَ ٱلسَّـٰجِدِينَ

Uretse Ibilisi (Shitani) wanze kuba mu bubama
Surah Al-Hijr, Verse 31


قَالَ يَـٰٓإِبۡلِيسُ مَا لَكَ أَلَّا تَكُونَ مَعَ ٱلسَّـٰجِدِينَ

(Allah) aravuga ati "Yewe Ibilisi! Kuki utubamye hamwe n’abubama
Surah Al-Hijr, Verse 32


قَالَ لَمۡ أَكُن لِّأَسۡجُدَ لِبَشَرٍ خَلَقۡتَهُۥ مِن صَلۡصَٰلٖ مِّنۡ حَمَإٖ مَّسۡنُونٖ

(Ibilisi) aravuga ati "Sinakubamira umuntu waremye mu ibumba ryumye ukomangaho rikirangira, mu cyondo cy’umukara cyahinduye ibara n’impumuro (kubera igihe cyari kimaze)
Surah Al-Hijr, Verse 33


قَالَ فَٱخۡرُجۡ مِنۡهَا فَإِنَّكَ رَجِيمٞ

(Allah) aravuga ati "Ngaho sohoka hano (mu ijuru), kuko mu by’ukuri, ubaye ikivume
Surah Al-Hijr, Verse 34


وَإِنَّ عَلَيۡكَ ٱللَّعۡنَةَ إِلَىٰ يَوۡمِ ٱلدِّينِ

Kandi mu by’ukuri, umuvumo wanjye uzakubaho kuzageza ku munsi w’imperuka
Surah Al-Hijr, Verse 35


قَالَ رَبِّ فَأَنظِرۡنِيٓ إِلَىٰ يَوۡمِ يُبۡعَثُونَ

(Ibilisi) aravuga ati "Nyagasani wanjye! Mpa kubaho kuzageza ku munsi (abapfuye) bazazurirwaho
Surah Al-Hijr, Verse 36


قَالَ فَإِنَّكَ مِنَ ٱلۡمُنظَرِينَ

(Allah) aravuga ati "Mu by’ukuri, ubaye mu bazarindirizwa
Surah Al-Hijr, Verse 37


إِلَىٰ يَوۡمِ ٱلۡوَقۡتِ ٱلۡمَعۡلُومِ

Kuzageza ku munsi w’igihe kizwi
Surah Al-Hijr, Verse 38


قَالَ رَبِّ بِمَآ أَغۡوَيۡتَنِي لَأُزَيِّنَنَّ لَهُمۡ فِي ٱلۡأَرۡضِ وَلَأُغۡوِيَنَّهُمۡ أَجۡمَعِينَ

(Ibilisi) aravuga ati "Nyagasani wanjye! Kubera ko wampanishije kuyoba, rwose nzabakundisha inzira igana mu buyobe ku isi,nanabayobye bose
Surah Al-Hijr, Verse 39


إِلَّا عِبَادَكَ مِنۡهُمُ ٱلۡمُخۡلَصِينَ

Uretse abagaragu bawe b’indobanure muri bo
Surah Al-Hijr, Verse 40


قَالَ هَٰذَا صِرَٰطٌ عَلَيَّ مُسۡتَقِيمٌ

(Allah) aravuga ati "Iyi ni inzira igororotse igana iwanjye
Surah Al-Hijr, Verse 41


إِنَّ عِبَادِي لَيۡسَ لَكَ عَلَيۡهِمۡ سُلۡطَٰنٌ إِلَّا مَنِ ٱتَّبَعَكَ مِنَ ٱلۡغَاوِينَ

Mu by’ukuri, wowe nta bubasha uzagira ku bagaragu banjye, uretse abayobye bazagukurikira
Surah Al-Hijr, Verse 42


وَإِنَّ جَهَنَّمَ لَمَوۡعِدُهُمۡ أَجۡمَعِينَ

Kandi rwose, umuriro wa Jahanamu ni wobose basezeranyijwe
Surah Al-Hijr, Verse 43


لَهَا سَبۡعَةُ أَبۡوَٰبٖ لِّكُلِّ بَابٖ مِّنۡهُمۡ جُزۡءٞ مَّقۡسُومٌ

Ufite imiryango irindwi, kandi buri muryango ufite (abanyabyaha) wagenewe
Surah Al-Hijr, Verse 44


إِنَّ ٱلۡمُتَّقِينَ فِي جَنَّـٰتٖ وَعُيُونٍ

Mu by’ukuri,abatinya Allah bazaba bari mu busitani (Ijuru) butembamo imigezi
Surah Al-Hijr, Verse 45


ٱدۡخُلُوهَا بِسَلَٰمٍ ءَامِنِينَ

(Bazabwirwa bati) "Nimuryinjiremo mu mahoro kandi mutekanye
Surah Al-Hijr, Verse 46


وَنَزَعۡنَا مَا فِي صُدُورِهِم مِّنۡ غِلٍّ إِخۡوَٰنًا عَلَىٰ سُرُرٖ مُّتَقَٰبِلِينَ

Tuzanakura inzika mu bituza byabo (nuko babane mu ijuru) nk’abavandimwe, bari ku bitanda berekeranye (baganira bishimye)
Surah Al-Hijr, Verse 47


لَا يَمَسُّهُمۡ فِيهَا نَصَبٞ وَمَا هُم مِّنۡهَا بِمُخۡرَجِينَ

Ntibazigera barigiramo umunaniro kandi ntibazarivanwamo
Surah Al-Hijr, Verse 48


۞نَبِّئۡ عِبَادِيٓ أَنِّيٓ أَنَا ٱلۡغَفُورُ ٱلرَّحِيمُ

(Yewe Muhamadi) bwira abagaragu banjye ko mu by’ukuri, ndi Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi
Surah Al-Hijr, Verse 49


وَأَنَّ عَذَابِي هُوَ ٱلۡعَذَابُ ٱلۡأَلِيمُ

Kandi ko n’ibihano byanjye ari ibihano bibabaza cyane
Surah Al-Hijr, Verse 50


وَنَبِّئۡهُمۡ عَن ضَيۡفِ إِبۡرَٰهِيمَ

Unababarire inkuru y’abashyitsi (abamalayika) ba Aburahamu
Surah Al-Hijr, Verse 51


إِذۡ دَخَلُواْ عَلَيۡهِ فَقَالُواْ سَلَٰمٗا قَالَ إِنَّا مِنكُمۡ وَجِلُونَ

Ubwo binjiraga iwe bakavuga bati "Salamu (amahoro)" , (nuko akabikiriza) maze akavuga ati "Mu by’ukuri, muduteye ubwoba
Surah Al-Hijr, Verse 52


قَالُواْ لَا تَوۡجَلۡ إِنَّا نُبَشِّرُكَ بِغُلَٰمٍ عَلِيمٖ

Baravuga bati "Ntugire ubwoba! Mu by’ukuri, tuje kuguha inkuru nziza (yo kuzabyara) umuhungu w’umunyabwenge
Surah Al-Hijr, Verse 53


قَالَ أَبَشَّرۡتُمُونِي عَلَىٰٓ أَن مَّسَّنِيَ ٱلۡكِبَرُ فَبِمَ تُبَشِّرُونَ

(Aburahamu) aravuga ati "Ese murampa inkuru nziza (yo kuzabyara umuhungu) kandi ngeze mu zabukuru? Iyo nkuru nziza ni bwoko ki
Surah Al-Hijr, Verse 54


قَالُواْ بَشَّرۡنَٰكَ بِٱلۡحَقِّ فَلَا تَكُن مِّنَ ٱلۡقَٰنِطِينَ

Baravuga bati "Tuguhaye inkuru nziza y’ukuri. Bityo, reka kuba mu bihebye
Surah Al-Hijr, Verse 55


قَالَ وَمَن يَقۡنَطُ مِن رَّحۡمَةِ رَبِّهِۦٓ إِلَّا ٱلضَّآلُّونَ

(Aburahamu) aravuga ati "Nonese ni nde wakwiheba mu mpuhwe za Nyagasani we, usibye abayobye
Surah Al-Hijr, Verse 56


قَالَ فَمَا خَطۡبُكُمۡ أَيُّهَا ٱلۡمُرۡسَلُونَ

(Aburahamu arongera) aravuga ati "Ni iki kibagenza yemwe mwa ntumwa mwe
Surah Al-Hijr, Verse 57


قَالُوٓاْ إِنَّآ أُرۡسِلۡنَآ إِلَىٰ قَوۡمٖ مُّجۡرِمِينَ

Baravuga bati "Mu by’ukuri, twoherejwe ku bantu b’inkozi z’ibibi (ngo tubarimbure)
Surah Al-Hijr, Verse 58


إِلَّآ ءَالَ لُوطٍ إِنَّا لَمُنَجُّوهُمۡ أَجۡمَعِينَ

Usibye gusa umuryango wa Lutwi (Loti). Mu by’ukuri, turabarokora bose
Surah Al-Hijr, Verse 59


إِلَّا ٱمۡرَأَتَهُۥ قَدَّرۡنَآ إِنَّهَا لَمِنَ ٱلۡغَٰبِرِينَ

Uretse umugore we (wigometse) twagennye ko aba mu bazasigara inyuma (bakarimbuka)
Surah Al-Hijr, Verse 60


فَلَمَّا جَآءَ ءَالَ لُوطٍ ٱلۡمُرۡسَلُونَ

Ubwo za ntumwa (abamalayika) zageraga ku muryango wa Lutwi (Loti)
Surah Al-Hijr, Verse 61


قَالَ إِنَّكُمۡ قَوۡمٞ مُّنكَرُونَ

(Loti) yaravuze ati "Mu by’ukuri, sinabamenye
Surah Al-Hijr, Verse 62


قَالُواْ بَلۡ جِئۡنَٰكَ بِمَا كَانُواْ فِيهِ يَمۡتَرُونَ

Baravuga bati "Ahubwo tukuzaniye ibyo bajyaga bashidikanyaho (ibihano)
Surah Al-Hijr, Verse 63


وَأَتَيۡنَٰكَ بِٱلۡحَقِّ وَإِنَّا لَصَٰدِقُونَ

Tunakuzaniye ukuri (inkuru yo kurimbura inkozi z’ibibi), kandi rwose ibyo tuvuga ni ukuri
Surah Al-Hijr, Verse 64


فَأَسۡرِ بِأَهۡلِكَ بِقِطۡعٖ مِّنَ ٱلَّيۡلِ وَٱتَّبِعۡ أَدۡبَٰرَهُمۡ وَلَا يَلۡتَفِتۡ مِنكُمۡ أَحَدٞ وَٱمۡضُواْ حَيۡثُ تُؤۡمَرُونَ

Bityo, ujyane n’umuryango wawe bujya gucya, unabagende inyuma kandi ntihagire n’umwe muri mwe ureba inyuma (kugira ngo nawe atarimbuka) ndetse mwihute mujye aho mwategetswe
Surah Al-Hijr, Verse 65


وَقَضَيۡنَآ إِلَيۡهِ ذَٰلِكَ ٱلۡأَمۡرَ أَنَّ دَابِرَ هَـٰٓؤُلَآءِ مَقۡطُوعٞ مُّصۡبِحِينَ

Nuko tumuhishurira iryo tegeko ko kurimburwa kw’abo (banyabyaha) kuri bube kare mu gitondo
Surah Al-Hijr, Verse 66


وَجَآءَ أَهۡلُ ٱلۡمَدِينَةِ يَسۡتَبۡشِرُونَ

Nuko abatuye umujyi (inkozi z’ibibi zo mu mujyi w’i Sodoma) baza bishimye (ku bw’inkuru y’abashyitsi ba Loti, bazi ko bagiye kubakorera ubutinganyi, kuko abo bamalayika bari baje mu ishusho y’abagabo)
Surah Al-Hijr, Verse 67


قَالَ إِنَّ هَـٰٓؤُلَآءِ ضَيۡفِي فَلَا تَفۡضَحُونِ

(Loti) aravuga ati "Mu by’ukuri, aba ni abashyitsi banjye; ntimunkoze isoni
Surah Al-Hijr, Verse 68


وَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ وَلَا تُخۡزُونِ

Munatinye Allah,mudatuma ngira ikimwaro
Surah Al-Hijr, Verse 69


قَالُوٓاْ أَوَلَمۡ نَنۡهَكَ عَنِ ٱلۡعَٰلَمِينَ

(Abatuye umujyi) baravuga bati "Ese ntitwakubujije kwakira abantu (batari muri twe)
Surah Al-Hijr, Verse 70


قَالَ هَـٰٓؤُلَآءِ بَنَاتِيٓ إِن كُنتُمۡ فَٰعِلِينَ

Aravuga ati "Aba (bakobwa bose bo mu gihugu) ni abakobwa banjye; bityo niba mukeneye gushaka (ngaho nimuze mbabashyingire, aho kwifuza abagabo bagenzi banyu)
Surah Al-Hijr, Verse 71


لَعَمۡرُكَ إِنَّهُمۡ لَفِي سَكۡرَتِهِمۡ يَعۡمَهُونَ

Ndahiriye ku buzima bwawe (yewe Muhamadi)! Mu by’ukuri, (abantu ba Loti) bari mu buyobe bwabo barindagira
Surah Al-Hijr, Verse 72


فَأَخَذَتۡهُمُ ٱلصَّيۡحَةُ مُشۡرِقِينَ

Maze urusaku rw’ibihano rubarimbura izuba rirashe
Surah Al-Hijr, Verse 73


فَجَعَلۡنَا عَٰلِيَهَا سَافِلَهَا وَأَمۡطَرۡنَا عَلَيۡهِمۡ حِجَارَةٗ مِّن سِجِّيلٍ

Nuko (imijyi yabo) turayubika maze tubanyagiza imvura y’amabuye yo mu muriro
Surah Al-Hijr, Verse 74


إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَٰتٖ لِّلۡمُتَوَسِّمِينَ

Mu by’ukuri, muri ibyo harimo inyigisho ku bashishoza
Surah Al-Hijr, Verse 75


وَإِنَّهَا لَبِسَبِيلٖ مُّقِيمٍ

Kandi mu by’ukuri, (iyo mijyi twarimbuye) yari ku nzira nyabagendwa
Surah Al-Hijr, Verse 76


إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَةٗ لِّلۡمُؤۡمِنِينَ

Mu by’ukuri, muri ibyo harimo inyigisho ku bemeramana
Surah Al-Hijr, Verse 77


وَإِن كَانَ أَصۡحَٰبُ ٱلۡأَيۡكَةِ لَظَٰلِمِينَ

Ndetse n’abari batuye i Ayikati68 (na bo) bari inkozi z’ibibi
Surah Al-Hijr, Verse 78


فَٱنتَقَمۡنَا مِنۡهُمۡ وَإِنَّهُمَا لَبِإِمَامٖ مُّبِينٖ

Nuko turabahana. Kandi mu by’ukuri, iyo (mijyi) yombi yari ku nzira nyabagendwa, igaragara
Surah Al-Hijr, Verse 79


وَلَقَدۡ كَذَّبَ أَصۡحَٰبُ ٱلۡحِجۡرِ ٱلۡمُرۡسَلِينَ

Kandi rwose, abari batuye Hijiri (na bo) bahinyuye intumwa (Swalehe)
Surah Al-Hijr, Verse 80


وَءَاتَيۡنَٰهُمۡ ءَايَٰتِنَا فَكَانُواْ عَنۡهَا مُعۡرِضِينَ

Twanabahaye ibimenyetso byacu, ariko barabyirengagiza
Surah Al-Hijr, Verse 81


وَكَانُواْ يَنۡحِتُونَ مِنَ ٱلۡجِبَالِ بُيُوتًا ءَامِنِينَ

Kandi bajyaga bacukura imisozi bagakoramo amazu, (bakayabamo) batekanye
Surah Al-Hijr, Verse 82


فَأَخَذَتۡهُمُ ٱلصَّيۡحَةُ مُصۡبِحِينَ

Maze urusaku (rw’ibihano) rubatera mu gitondo cya kare
Surah Al-Hijr, Verse 83


فَمَآ أَغۡنَىٰ عَنۡهُم مَّا كَانُواْ يَكۡسِبُونَ

Kandi ibyo bajyaga bakora ntacyo byabamariye
Surah Al-Hijr, Verse 84


وَمَا خَلَقۡنَا ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضَ وَمَا بَيۡنَهُمَآ إِلَّا بِٱلۡحَقِّۗ وَإِنَّ ٱلسَّاعَةَ لَأٓتِيَةٞۖ فَٱصۡفَحِ ٱلصَّفۡحَ ٱلۡجَمِيلَ

Ntitwanaremye ibirere n’isi n’ibiri hagati yabyo bitari ku mpamvu z’ukuri. Kandi mu by’ukuri, imperuka izaza (nta gushidikanya). Bityo (yewe Muhamadi) irengagize amakosa (yabo) ubababarire
Surah Al-Hijr, Verse 85


إِنَّ رَبَّكَ هُوَ ٱلۡخَلَّـٰقُ ٱلۡعَلِيمُ

Mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni we Muremyi, Umumenyi uhebuje
Surah Al-Hijr, Verse 86


وَلَقَدۡ ءَاتَيۡنَٰكَ سَبۡعٗا مِّنَ ٱلۡمَثَانِي وَٱلۡقُرۡءَانَ ٱلۡعَظِيمَ

Kandi rwose (yewe Muhamadi) twaguhaye imirongo (ayat) irindwi (Surat Al Fatihat) isomwa kenshi, tunaguha Qur’an ihambaye
Surah Al-Hijr, Verse 87


لَا تَمُدَّنَّ عَيۡنَيۡكَ إِلَىٰ مَا مَتَّعۡنَا بِهِۦٓ أَزۡوَٰجٗا مِّنۡهُمۡ وَلَا تَحۡزَنۡ عَلَيۡهِمۡ وَٱخۡفِضۡ جَنَاحَكَ لِلۡمُؤۡمِنِينَ

Ntuzarebeshe amaso yawe (wifuza) ibyo twashimishije by’igihe gito bamwe muri bo (abahakanyi), kandi ntibakagutere agahinda. Kandi ujye wicisha bugufi ku bemera
Surah Al-Hijr, Verse 88


وَقُلۡ إِنِّيٓ أَنَا ٱلنَّذِيرُ ٱلۡمُبِينُ

Unavuge uti "Mu by’ukuri, jye ndi umuburizi ugaragara
Surah Al-Hijr, Verse 89


كَمَآ أَنزَلۡنَا عَلَى ٱلۡمُقۡتَسِمِينَ

(Ndababurira ibihano) nk’ibyo (Allah) yahanishije abaciyemo (Qur’an) ibice (bemera bimwe ibindi bakabihakana)
Surah Al-Hijr, Verse 90


ٱلَّذِينَ جَعَلُواْ ٱلۡقُرۡءَانَ عِضِينَ

Babandi baciye Qur’an mo ibice (bakemera bimwe bagahakana ibindi)
Surah Al-Hijr, Verse 91


فَوَرَبِّكَ لَنَسۡـَٔلَنَّهُمۡ أَجۡمَعِينَ

Ndahiye kuri Nyagasani wawe, rwose tuzababaza bose uko bakabaye
Surah Al-Hijr, Verse 92


عَمَّا كَانُواْ يَعۡمَلُونَ

Ku byo bajyaga bakora (bigomeka,babeshya)
Surah Al-Hijr, Verse 93


فَٱصۡدَعۡ بِمَا تُؤۡمَرُ وَأَعۡرِضۡ عَنِ ٱلۡمُشۡرِكِينَ

Bityo amamaza ibyo wategetswe, unitandukanye n’ababangikanyamana
Surah Al-Hijr, Verse 94


إِنَّا كَفَيۡنَٰكَ ٱلۡمُسۡتَهۡزِءِينَ

Mu by’ukuri, twe turahagije mu kukurinda abanyagasuzuguro
Surah Al-Hijr, Verse 95


ٱلَّذِينَ يَجۡعَلُونَ مَعَ ٱللَّهِ إِلَٰهًا ءَاخَرَۚ فَسَوۡفَ يَعۡلَمُونَ

Babandi babangikanya Allah n’ikigirwamana icyo aricyo cyose. Ariko bazamenya (ingaruka z’ibikorwa byabo)
Surah Al-Hijr, Verse 96


وَلَقَدۡ نَعۡلَمُ أَنَّكَ يَضِيقُ صَدۡرُكَ بِمَا يَقُولُونَ

Kandi rwose tuzi ko ubuzwa amahoro n’ibyo bavuga
Surah Al-Hijr, Verse 97


فَسَبِّحۡ بِحَمۡدِ رَبِّكَ وَكُن مِّنَ ٱلسَّـٰجِدِينَ

Bityo, singiza ishimwe rya Nyagasani wawe kandi ube umwe mubamwubamira
Surah Al-Hijr, Verse 98


وَٱعۡبُدۡ رَبَّكَ حَتَّىٰ يَأۡتِيَكَ ٱلۡيَقِينُ

Unagaragire Nyagasani wawe, kugeza ubwo ukuri kukugezeho (urupfu)
Surah Al-Hijr, Verse 99


Author: R. M. C. Rwanda


<< Surah 14
>> Surah 16

Kinyarwanda Translations by other Authors


Kinyarwanda Translation By R. M. C. Rwanda
Kinyarwanda Translation By Rwanda Muslims Association Team
Popular Areas
Apartments for rent in Dubai Apartments for rent Abu Dhabi Villas for rent in Dubai House for rent Abu Dhabi Apartments for sale in Dubai Apartments for sale in Abu Dhabi Flat for rent Sharjah
Popular Searches
Studios for rent in UAE Apartments for rent in UAE Villas for rent in UAE Apartments for sale in UAE Villas for sale in UAE Land for sale in UAE Dubai Real Estate
Trending Areas
Apartments for rent in Dubai Marina Apartments for sale in Dubai Marina Villa for rent in Sharjah Villa for sale in Dubai Flat for rent in Ajman Studio for rent in Abu Dhabi Villa for rent in Ajman
Trending Searches
Villa for rent in Abu Dhabi Shop for rent in Dubai Villas for sale in Ajman Studio for rent in Sharjah 1 Bedroom Apartment for rent in Dubai Property for rent in Abu Dhabi Commercial properties for sale
© Copyright Dubai Prayer Time. All Rights Reserved
Designed by Prayer Time In Dubai