Surah Al-Baqara Verse 145 - Kinyarwanda Translation by Rwanda Muslims Association Team
Surah Al-Baqaraوَلَئِنۡ أَتَيۡتَ ٱلَّذِينَ أُوتُواْ ٱلۡكِتَٰبَ بِكُلِّ ءَايَةٖ مَّا تَبِعُواْ قِبۡلَتَكَۚ وَمَآ أَنتَ بِتَابِعٖ قِبۡلَتَهُمۡۚ وَمَا بَعۡضُهُم بِتَابِعٖ قِبۡلَةَ بَعۡضٖۚ وَلَئِنِ ٱتَّبَعۡتَ أَهۡوَآءَهُم مِّنۢ بَعۡدِ مَا جَآءَكَ مِنَ ٱلۡعِلۡمِ إِنَّكَ إِذٗا لَّمِنَ ٱلظَّـٰلِمِينَ
Rwose (yewe Muhamadi) n’ubwo abahawe igitabo wabazanira buri kimenyetso (kigaragaza ko kwerekera kuri Al Ka’aba ari itegeko rya Allah), ntibakurikira icyerekezo cyawe, kandi nawe ntiwakurikira icyerekezo cyabo, ndetse na bamwe muri bo ntibakurikira icyerekezo cy’abandi. Rwose nunakurikira irari ryabo nyuma y’uko ugerwaho n’ubumenyi, ni ukuri uzaba ubaye umwe mu nkozi z’ibibi