Surah Al-Baqara Verse 164 - Kinyarwanda Translation by Rwanda Muslims Association Team
Surah Al-Baqaraإِنَّ فِي خَلۡقِ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ وَٱخۡتِلَٰفِ ٱلَّيۡلِ وَٱلنَّهَارِ وَٱلۡفُلۡكِ ٱلَّتِي تَجۡرِي فِي ٱلۡبَحۡرِ بِمَا يَنفَعُ ٱلنَّاسَ وَمَآ أَنزَلَ ٱللَّهُ مِنَ ٱلسَّمَآءِ مِن مَّآءٖ فَأَحۡيَا بِهِ ٱلۡأَرۡضَ بَعۡدَ مَوۡتِهَا وَبَثَّ فِيهَا مِن كُلِّ دَآبَّةٖ وَتَصۡرِيفِ ٱلرِّيَٰحِ وَٱلسَّحَابِ ٱلۡمُسَخَّرِ بَيۡنَ ٱلسَّمَآءِ وَٱلۡأَرۡضِ لَأٓيَٰتٖ لِّقَوۡمٖ يَعۡقِلُونَ
Mu by’ukuri, mu iremwa ry’ibirere n’isi, kubisikana kw’ijoro n’amanywa, amato agenda mu nyanja mu bifitiye abantu akamaro, amazi Allah amanura mu kirere (imvura) nuko akayahesha isi ubuzima nyuma yo gupfa (gukakara) kwayo, akanayikwizamo inyamaswa z’amoko yose, n’ihindagurika ry’imiyaga n’ibicu bigenzwa hagati y’ikirere n’isi; rwose ibyo ni ibimenyetso (bigaragaza ubumwe bw’Imana, ubushobozi n’ingabire byayo) ku bantu bafite ubwenge