Surah Al-Baqara Verse 174 - Kinyarwanda Translation by Rwanda Muslims Association Team
Surah Al-Baqaraإِنَّ ٱلَّذِينَ يَكۡتُمُونَ مَآ أَنزَلَ ٱللَّهُ مِنَ ٱلۡكِتَٰبِ وَيَشۡتَرُونَ بِهِۦ ثَمَنٗا قَلِيلًا أُوْلَـٰٓئِكَ مَا يَأۡكُلُونَ فِي بُطُونِهِمۡ إِلَّا ٱلنَّارَ وَلَا يُكَلِّمُهُمُ ٱللَّهُ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِ وَلَا يُزَكِّيهِمۡ وَلَهُمۡ عَذَابٌ أَلِيمٌ
Mu by’ukuri, ba bandi bahisha ibyo Allah yahishuye mu gitabo, maze bakabigurana igiciro gito, abo nta kindi bashyira mu nda zabo usibye umuriro, kandi ku munsi w’imperuka ntabwo Allah azabavugisha, nta n’ubwo azabeza (ibyaha), ndetse bazahanishwa ibihano bibabaza