Surah Al-Baqara Verse 178 - Kinyarwanda Translation by Rwanda Muslims Association Team
Surah Al-Baqaraيَـٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ كُتِبَ عَلَيۡكُمُ ٱلۡقِصَاصُ فِي ٱلۡقَتۡلَىۖ ٱلۡحُرُّ بِٱلۡحُرِّ وَٱلۡعَبۡدُ بِٱلۡعَبۡدِ وَٱلۡأُنثَىٰ بِٱلۡأُنثَىٰۚ فَمَنۡ عُفِيَ لَهُۥ مِنۡ أَخِيهِ شَيۡءٞ فَٱتِّبَاعُۢ بِٱلۡمَعۡرُوفِ وَأَدَآءٌ إِلَيۡهِ بِإِحۡسَٰنٖۗ ذَٰلِكَ تَخۡفِيفٞ مِّن رَّبِّكُمۡ وَرَحۡمَةٞۗ فَمَنِ ٱعۡتَدَىٰ بَعۡدَ ذَٰلِكَ فَلَهُۥ عَذَابٌ أَلِيمٞ
Yemwe abemeye! Mwategetswe guhorera abishwe; uwigenga agahorerwa uwigenga, umucakara agahorerwa umucakara n’umuntu w’igitsina gore agahorerwa undi w’igitsina gore. Ariko uwagira icyo ababarirwaho n’umuvandimwe we, (uwiciwe) azayikurikirane mu buryo bwiza, kandi (uwishe) na we azayitange ku neza. Uko ni ukoroherezwa n’impuhwe biturutse kwa Nyagasani wanyu. Uzarengera nyuma y’ibyo (agahora nyuma yo gutanga imbabazi no kwakira impozamarira), azahanishwa ibihano bibabaza