Surah Al-Baqara Verse 222 - Kinyarwanda Translation by Rwanda Muslims Association Team
Surah Al-Baqaraوَيَسۡـَٔلُونَكَ عَنِ ٱلۡمَحِيضِۖ قُلۡ هُوَ أَذٗى فَٱعۡتَزِلُواْ ٱلنِّسَآءَ فِي ٱلۡمَحِيضِ وَلَا تَقۡرَبُوهُنَّ حَتَّىٰ يَطۡهُرۡنَۖ فَإِذَا تَطَهَّرۡنَ فَأۡتُوهُنَّ مِنۡ حَيۡثُ أَمَرَكُمُ ٱللَّهُۚ إِنَّ ٱللَّهَ يُحِبُّ ٱلتَّوَّـٰبِينَ وَيُحِبُّ ٱلۡمُتَطَهِّرِينَ
Baranakubaza (yewe Muhamadi) ku byerekeranye n’imihango y’abagore, vuga uti “Ni ikintu kibangamye.” Bityo mujye mwitarura abagore mwirinda gukorana na bo imibonano mpuzabitsina kugeza igihe baviriye mu mihango. Nibamara kuyivamo bakisukura, muzabonane na bo munyuze aho Allah yabategetse. Mu by’ukuri, Allah akunda abicuza akanakunda abisukura