Surah Al-Baqara Verse 231 - Kinyarwanda Translation by Rwanda Muslims Association Team
Surah Al-Baqaraوَإِذَا طَلَّقۡتُمُ ٱلنِّسَآءَ فَبَلَغۡنَ أَجَلَهُنَّ فَأَمۡسِكُوهُنَّ بِمَعۡرُوفٍ أَوۡ سَرِّحُوهُنَّ بِمَعۡرُوفٖۚ وَلَا تُمۡسِكُوهُنَّ ضِرَارٗا لِّتَعۡتَدُواْۚ وَمَن يَفۡعَلۡ ذَٰلِكَ فَقَدۡ ظَلَمَ نَفۡسَهُۥۚ وَلَا تَتَّخِذُوٓاْ ءَايَٰتِ ٱللَّهِ هُزُوٗاۚ وَٱذۡكُرُواْ نِعۡمَتَ ٱللَّهِ عَلَيۡكُمۡ وَمَآ أَنزَلَ عَلَيۡكُم مِّنَ ٱلۡكِتَٰبِ وَٱلۡحِكۡمَةِ يَعِظُكُم بِهِۦۚ وَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ وَٱعۡلَمُوٓاْ أَنَّ ٱللَّهَ بِكُلِّ شَيۡءٍ عَلِيمٞ
Kandi nimusenda abagore maze bakegereza irangira ry’igihe cyabo, muzabagarure ku neza cyangwa mubasende ku neza. Ntimukanabagarure mugamije kubagirira nabi mukaba murengereye. Uzakora ibyo azaba yihemukiye. Kandi ntimukagire amategeko ya Allah igikinisho. Munibuke ingabire za Allah kuri mwe, n’ibyo yabahishuriye mu gitabo (Qur’an) n’imigenzo y’Intumwa abaheramo inyigisho. Bityo, mugandukire Allah munamenye ko Allah ari Umumenyi wa byose