Surah Al-Hajj Verse 25 - Kinyarwanda Translation by Rwanda Muslims Association Team
Surah Al-Hajjإِنَّ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ وَيَصُدُّونَ عَن سَبِيلِ ٱللَّهِ وَٱلۡمَسۡجِدِ ٱلۡحَرَامِ ٱلَّذِي جَعَلۡنَٰهُ لِلنَّاسِ سَوَآءً ٱلۡعَٰكِفُ فِيهِ وَٱلۡبَادِۚ وَمَن يُرِدۡ فِيهِ بِإِلۡحَادِۭ بِظُلۡمٖ نُّذِقۡهُ مِنۡ عَذَابٍ أَلِيمٖ
Mu by’ukuri ba bandi bahakanye bakanakumira (abantu kuyoboka) inzira ya Allah no kugana ku Musigiti Mutagatifu twashyiriyeho abantu bose mu buryo bureshya; baba abawuturiye cyangwa abawugenderera (tuzabahanisha ibihano bihambaye). N’uzashaka kuwukoreramo ikibi icyo ari cyo cyose, tuzamusogongeza ku bihano bibabaza