Surah Al-Hajj Verse 36 - Kinyarwanda Translation by Rwanda Muslims Association Team
Surah Al-Hajjوَٱلۡبُدۡنَ جَعَلۡنَٰهَا لَكُم مِّن شَعَـٰٓئِرِ ٱللَّهِ لَكُمۡ فِيهَا خَيۡرٞۖ فَٱذۡكُرُواْ ٱسۡمَ ٱللَّهِ عَلَيۡهَا صَوَآفَّۖ فَإِذَا وَجَبَتۡ جُنُوبُهَا فَكُلُواْ مِنۡهَا وَأَطۡعِمُواْ ٱلۡقَانِعَ وَٱلۡمُعۡتَرَّۚ كَذَٰلِكَ سَخَّرۡنَٰهَا لَكُمۡ لَعَلَّكُمۡ تَشۡكُرُونَ
Kandi ingamiya (zitangwaho ibitambo) twazibashyiriyeho nk’imwe mu migenzo ya Allah mufitemo ibyiza byinshi (amafunguro, ibihembo ku munsi w’imperuka). Bityo, (igihe mugiye kuzibaga) mujye muzivugiraho izina rya Allah igihe ziziritse (zigiye kubagwa), maze nizigwa hasi (nyuma yo kuzibaga), mujye muzikuraho (inyama) muzirye, munaziheho abakene badasaba ndetse n’abasabirizi. Uko ni ko twategetse (ayo matungo) kubacira bugufi kugira ngo mushimire