UAE Prayer Times

  • Dubai
  • Abu Dhabi
  • Sharjah
  • Ajman
  • Fujairah
  • Umm Al Quwain
  • Ras Al Khaimah
  • Quran Translations

Surah Al-Mumenoon - Kinyarwanda Translation by Rwanda Muslims Association Team


قَدۡ أَفۡلَحَ ٱلۡمُؤۡمِنُونَ

Rwose abemeramana barahiriwe
Surah Al-Mumenoon, Verse 1


ٱلَّذِينَ هُمۡ فِي صَلَاتِهِمۡ خَٰشِعُونَ

Ba bandi bakora iswala zabo bibombaritse
Surah Al-Mumenoon, Verse 2


وَٱلَّذِينَ هُمۡ عَنِ ٱللَّغۡوِ مُعۡرِضُونَ

Na ba bandi birengagiza ibidafite akamaro (mu mvugo no mu bikorwa)
Surah Al-Mumenoon, Verse 3


وَٱلَّذِينَ هُمۡ لِلزَّكَوٰةِ فَٰعِلُونَ

Na ba bandi batanga Zakat (amaturo ya ngombwa)
Surah Al-Mumenoon, Verse 4


وَٱلَّذِينَ هُمۡ لِفُرُوجِهِمۡ حَٰفِظُونَ

Na ba bandi barinda ibitsina byabo (ntibishore mu busambanyi)
Surah Al-Mumenoon, Verse 5


إِلَّا عَلَىٰٓ أَزۡوَٰجِهِمۡ أَوۡ مَا مَلَكَتۡ أَيۡمَٰنُهُمۡ فَإِنَّهُمۡ غَيۡرُ مَلُومِينَ

Uretse gusa ku bagore babo cyangwa ku bo bafiteho ububasha (abaja), kuko kuri bo batabigayirwa
Surah Al-Mumenoon, Verse 6


فَمَنِ ٱبۡتَغَىٰ وَرَآءَ ذَٰلِكَ فَأُوْلَـٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡعَادُونَ

Ariko abazashaka kwinezeza ku batari abo (bavuzwe), rwose abo bazaba batandukiriye
Surah Al-Mumenoon, Verse 7


وَٱلَّذِينَ هُمۡ لِأَمَٰنَٰتِهِمۡ وَعَهۡدِهِمۡ رَٰعُونَ

Na ba bandi barinda ibyo baragijwe kandi bakubahiriza amasezerano
Surah Al-Mumenoon, Verse 8


وَٱلَّذِينَ هُمۡ عَلَىٰ صَلَوَٰتِهِمۡ يُحَافِظُونَ

Na ba bandi bahozaho iswala (y’itegeko, bakazikorera ku bihe byagenwe)
Surah Al-Mumenoon, Verse 9


أُوْلَـٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡوَٰرِثُونَ

Abo ni bo bazungura
Surah Al-Mumenoon, Verse 10


ٱلَّذِينَ يَرِثُونَ ٱلۡفِرۡدَوۡسَ هُمۡ فِيهَا خَٰلِدُونَ

Bazazungura Firidawusi (Ijuru risumba ayandi), bakazaribamo ubuziraherezo
Surah Al-Mumenoon, Verse 11


وَلَقَدۡ خَلَقۡنَا ٱلۡإِنسَٰنَ مِن سُلَٰلَةٖ مِّن طِينٖ

Kandi mu by’ukuri twaremye umuntu (Adamu) tumukomoye mu ibumba ry’umwimerere
Surah Al-Mumenoon, Verse 12


ثُمَّ جَعَلۡنَٰهُ نُطۡفَةٗ فِي قَرَارٖ مَّكِينٖ

Maze tumuha kororoka (kw’abamukomokaho) binyuze mu ntanga (twashyize) mu cyicaro gitekanye (nyababyeyi)
Surah Al-Mumenoon, Verse 13


ثُمَّ خَلَقۡنَا ٱلنُّطۡفَةَ عَلَقَةٗ فَخَلَقۡنَا ٱلۡعَلَقَةَ مُضۡغَةٗ فَخَلَقۡنَا ٱلۡمُضۡغَةَ عِظَٰمٗا فَكَسَوۡنَا ٱلۡعِظَٰمَ لَحۡمٗا ثُمَّ أَنشَأۡنَٰهُ خَلۡقًا ءَاخَرَۚ فَتَبَارَكَ ٱللَّهُ أَحۡسَنُ ٱلۡخَٰلِقِينَ

Hanyuma intanga (tuyiremamo) urusoro rw’amaraso, hanyuma (tururemamo) ikinyama, muri icyo kinyama turemamo amagufa, maze amagufa tuyambika umubiri, hanyuma (duhuhamo roho) tugihindura ikindi kiremwa (kigaragaza ishusho). Bityo, ubutagatifu ni ubwa Allah, Umuremyi uhebuje
Surah Al-Mumenoon, Verse 14


ثُمَّ إِنَّكُم بَعۡدَ ذَٰلِكَ لَمَيِّتُونَ

Nyuma y’ibyo, mu by’ukuri muzapfa
Surah Al-Mumenoon, Verse 15


ثُمَّ إِنَّكُمۡ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِ تُبۡعَثُونَ

Hanyuma (nanone) muzazurwa ku munsi w’imperuka
Surah Al-Mumenoon, Verse 16


وَلَقَدۡ خَلَقۡنَا فَوۡقَكُمۡ سَبۡعَ طَرَآئِقَ وَمَا كُنَّا عَنِ ٱلۡخَلۡقِ غَٰفِلِينَ

Rwose twaremye ibirere birindwi bigerekeranye (tubishyira) hejuru yanyu, kandi ntabwo tuyoberwa ibyo twaremye (cyangwa ngo tubyibagirwe)
Surah Al-Mumenoon, Verse 17


وَأَنزَلۡنَا مِنَ ٱلسَّمَآءِ مَآءَۢ بِقَدَرٖ فَأَسۡكَنَّـٰهُ فِي ٱلۡأَرۡضِۖ وَإِنَّا عَلَىٰ ذَهَابِۭ بِهِۦ لَقَٰدِرُونَ

Twanamanuye amazi (imvura) mu kirere ku rugero rukwiye, tuyagumisha mu butaka, kandi mu by’ukuri dushoboye no kuyakamya
Surah Al-Mumenoon, Verse 18


فَأَنشَأۡنَا لَكُم بِهِۦ جَنَّـٰتٖ مِّن نَّخِيلٖ وَأَعۡنَٰبٖ لَّكُمۡ فِيهَا فَوَٰكِهُ كَثِيرَةٞ وَمِنۡهَا تَأۡكُلُونَ

(Muri ayo mazi), tuyaberezamo imirima y’imitende n’imizabibu, (muri iyo mirima) mugiramo imbuto nyinshi, ndetse hakanabamo izo murya
Surah Al-Mumenoon, Verse 19


وَشَجَرَةٗ تَخۡرُجُ مِن طُورِ سَيۡنَآءَ تَنۢبُتُ بِٱلدُّهۡنِ وَصِبۡغٖ لِّلۡأٓكِلِينَ

(Muri ayo mazi kandi Allah yabamerejemo) igiti (cy’umuzeti) cyera ku Musozi wa Sinayi, kivamo amavuta yifashishwa n’abayafungura
Surah Al-Mumenoon, Verse 20


وَإِنَّ لَكُمۡ فِي ٱلۡأَنۡعَٰمِ لَعِبۡرَةٗۖ نُّسۡقِيكُم مِّمَّا فِي بُطُونِهَا وَلَكُمۡ فِيهَا مَنَٰفِعُ كَثِيرَةٞ وَمِنۡهَا تَأۡكُلُونَ

Kandi mu by’ukuri mu matungo (iremwa ryayo) harimo inyigisho kuri mwe (zigaragaza ubushobozi bwa Allah). Tubahamo ibyo munywa (amata) biturutse mu nda zayo, kandi (ayo matungo) muyakuramo byinshi bibafitiye akamaro, ndetse amwe muri yo muranayarya
Surah Al-Mumenoon, Verse 21


وَعَلَيۡهَا وَعَلَى ٱلۡفُلۡكِ تُحۡمَلُونَ

Kandi (ayo matungo) ndetse n’amato birabatwara (iyo muri mu ngendo zanyu)
Surah Al-Mumenoon, Verse 22


وَلَقَدۡ أَرۡسَلۡنَا نُوحًا إِلَىٰ قَوۡمِهِۦ فَقَالَ يَٰقَوۡمِ ٱعۡبُدُواْ ٱللَّهَ مَا لَكُم مِّنۡ إِلَٰهٍ غَيۡرُهُۥٓۚ أَفَلَا تَتَّقُونَ

Rwose, twohereje Nuhu ku bantu be, maze arababwira ati “Yemwe bantu banjye! Nimugaragire Allah. Nta yindi mana mufite itari We (Allah). Ese ntimungandukira?”
Surah Al-Mumenoon, Verse 23


فَقَالَ ٱلۡمَلَؤُاْ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ مِن قَوۡمِهِۦ مَا هَٰذَآ إِلَّا بَشَرٞ مِّثۡلُكُمۡ يُرِيدُ أَن يَتَفَضَّلَ عَلَيۡكُمۡ وَلَوۡ شَآءَ ٱللَّهُ لَأَنزَلَ مَلَـٰٓئِكَةٗ مَّا سَمِعۡنَا بِهَٰذَا فِيٓ ءَابَآئِنَا ٱلۡأَوَّلِينَ

Ariko abanyacyubahiro bo mu bantu be bahakanye, baravuga bati “Uyu ntacyo ari cyo usibye kuba ari umuntu nkamwe, icyo ashaka ni ukwishyira hejuru (ngo abategeke). Kandi iyo Allah aza gushaka (kohereza Intumwa) yari kohereza umumalayika. Ntabwo twigeze twumva ibintu nk’ibi ku babyeyi bacu bo hambere!”
Surah Al-Mumenoon, Verse 24


إِنۡ هُوَ إِلَّا رَجُلُۢ بِهِۦ جِنَّةٞ فَتَرَبَّصُواْ بِهِۦ حَتَّىٰ حِينٖ

Mu by’ukuri ni umuntu wahanzweho n’amashitani. Bityo, nimutegereze igihe runaka (agarure ubwenge maze areke ibyo avuga cyangwa apfe mumukire)
Surah Al-Mumenoon, Verse 25


قَالَ رَبِّ ٱنصُرۡنِي بِمَا كَذَّبُونِ

(Nuhu) aravuga ati “Nyagasani wanjye! Ntabara unkize (abantu banjye) kubera ko bahakana (ibyo mvuga).”
Surah Al-Mumenoon, Verse 26


فَأَوۡحَيۡنَآ إِلَيۡهِ أَنِ ٱصۡنَعِ ٱلۡفُلۡكَ بِأَعۡيُنِنَا وَوَحۡيِنَا فَإِذَا جَآءَ أَمۡرُنَا وَفَارَ ٱلتَّنُّورُ فَٱسۡلُكۡ فِيهَا مِن كُلّٖ زَوۡجَيۡنِ ٱثۡنَيۡنِ وَأَهۡلَكَ إِلَّا مَن سَبَقَ عَلَيۡهِ ٱلۡقَوۡلُ مِنۡهُمۡۖ وَلَا تُخَٰطِبۡنِي فِي ٱلَّذِينَ ظَلَمُوٓاْ إِنَّهُم مُّغۡرَقُونَ

Nuko tumuhishurira tugira tuti “Ubaka inkuge tukugenzura, (bijyanye) n’ubutumwa bwacu. Maze itegeko ryacu (ryo kubarimbura) nirisohora, nuko itanura rigapfupfunyukamo amazi afite imbaraga (nk’ikimenyetso cy’uko ibihano bije), uzinjizemo ikigabo n’ikigore (kuri buri bwoko bw’inyamaswa), ndetse n’umuryango wawe, usibye abaciriweho iteka muri wo (ari bo umugore wawe n’umwana wawe).” Kandi ntugire icyo umbaza (uvuganira) inkozi z’ibibi. Mu by’ukuri bo bagomba kurohama
Surah Al-Mumenoon, Verse 27


فَإِذَا ٱسۡتَوَيۡتَ أَنتَ وَمَن مَّعَكَ عَلَى ٱلۡفُلۡكِ فَقُلِ ٱلۡحَمۡدُ لِلَّهِ ٱلَّذِي نَجَّىٰنَا مِنَ ٱلۡقَوۡمِ ٱلظَّـٰلِمِينَ

Maze wowe n’abo muri kumwe nimumara gutuza mu nkuge, uzavuge uti “Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, We waturokoye abantu b’abahakanyi.”
Surah Al-Mumenoon, Verse 28


وَقُل رَّبِّ أَنزِلۡنِي مُنزَلٗا مُّبَارَكٗا وَأَنتَ خَيۡرُ ٱلۡمُنزِلِينَ

Uzanavuge uti “Nyagasani wanjye! Nyorohereza umpe kururukira ahuje imigisha, kuko ari Wowe Uhebuje mu kururutsa (abantu mu mahoro).”
Surah Al-Mumenoon, Verse 29


إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَٰتٖ وَإِن كُنَّا لَمُبۡتَلِينَ

Mu by’ukuri muri ibyo (kurokora abemeye no kurimbura abahakanye) harimo ibimenyetso (bigaragaza ubushobozi bwa Allah). Kandi mu by’ukuri tugerageza (abantu)
Surah Al-Mumenoon, Verse 30


ثُمَّ أَنشَأۡنَا مِنۢ بَعۡدِهِمۡ قَرۡنًا ءَاخَرِينَ

Nuko nyuma yabo turema ikindi gisekuru (aba Adi bo ku bwa Hudu)
Surah Al-Mumenoon, Verse 31


فَأَرۡسَلۡنَا فِيهِمۡ رَسُولٗا مِّنۡهُمۡ أَنِ ٱعۡبُدُواْ ٱللَّهَ مَا لَكُم مِّنۡ إِلَٰهٍ غَيۡرُهُۥٓۚ أَفَلَا تَتَّقُونَ

Maze tuboherereza intumwa (Hudu) ibakomokamo (ibabwira iti) “Nimugaragire Allah, nta yindi mana mufite itari We. Ese ntimungandukira?”
Surah Al-Mumenoon, Verse 32


وَقَالَ ٱلۡمَلَأُ مِن قَوۡمِهِ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ وَكَذَّبُواْ بِلِقَآءِ ٱلۡأٓخِرَةِ وَأَتۡرَفۡنَٰهُمۡ فِي ٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَا مَا هَٰذَآ إِلَّا بَشَرٞ مِّثۡلُكُمۡ يَأۡكُلُ مِمَّا تَأۡكُلُونَ مِنۡهُ وَيَشۡرَبُ مِمَّا تَشۡرَبُونَ

Maze ibikomerezwa byo mu bantu be bahakanye (Allah) bakanahinyura kuzahura n’umunsi w’imperuka, kandi twarabahaye ubuzima bwiza hano ku isi, biravuga biti “Uyu nta cyo ari cyo usibye kuba ari umuntu nkamwe, urya ibyo murya akananywa ibyo munywa.”
Surah Al-Mumenoon, Verse 33


وَلَئِنۡ أَطَعۡتُم بَشَرٗا مِّثۡلَكُمۡ إِنَّكُمۡ إِذٗا لَّخَٰسِرُونَ

Kandi nimuramuka mwumviye umuntu nkamwe, mu by’ukuri muzaba mubaye abanyagihombo
Surah Al-Mumenoon, Verse 34


أَيَعِدُكُمۡ أَنَّكُمۡ إِذَا مِتُّمۡ وَكُنتُمۡ تُرَابٗا وَعِظَٰمًا أَنَّكُم مُّخۡرَجُونَ

Ese abasezeranya ko nimuramuka mupfuye mugahinduka igitaka ndetse n’amagufa (akabora) muzazurwa
Surah Al-Mumenoon, Verse 35


۞هَيۡهَاتَ هَيۡهَاتَ لِمَا تُوعَدُونَ

Ibyo musezeranywa (na Hudu) biri kure, kure cyane
Surah Al-Mumenoon, Verse 36


إِنۡ هِيَ إِلَّا حَيَاتُنَا ٱلدُّنۡيَا نَمُوتُ وَنَحۡيَا وَمَا نَحۡنُ بِمَبۡعُوثِينَ

Nta bundi (buzima buzabaho), usibye ubu buzima bwacu bwo ku isi! Turapfa, tukanabaho (hakaza abandi) kandi ntabwo tuzazurwa
Surah Al-Mumenoon, Verse 37


إِنۡ هُوَ إِلَّا رَجُلٌ ٱفۡتَرَىٰ عَلَى ٱللَّهِ كَذِبٗا وَمَا نَحۡنُ لَهُۥ بِمُؤۡمِنِينَ

(Hudu) nta cyo ari cyo, usibye kuba ari umuntu uhimbira Allah ibinyoma, kandi ntabwo tuzamwemera
Surah Al-Mumenoon, Verse 38


قَالَ رَبِّ ٱنصُرۡنِي بِمَا كَذَّبُونِ

(Hudu) aravuga ati “Nyagasani wanjye! Ntabara unkize (abantu banjye) kubera ko bahakana (ibyo mvuga).”
Surah Al-Mumenoon, Verse 39


قَالَ عَمَّا قَلِيلٖ لَّيُصۡبِحُنَّ نَٰدِمِينَ

(Allah) aravuga ati “Rwose mu kanya gato baraba bicuza (impamvu bahakanye).”
Surah Al-Mumenoon, Verse 40


فَأَخَذَتۡهُمُ ٱلصَّيۡحَةُ بِٱلۡحَقِّ فَجَعَلۡنَٰهُمۡ غُثَآءٗۚ فَبُعۡدٗا لِّلۡقَوۡمِ ٱلظَّـٰلِمِينَ

Maze urusaku rw’ibihano rubatera rutabarenganyije, nuko tubahindura nk’ibishingwe (bireremba hejuru y’amazi). Bityo, kurimbuka nikube ku bahakanyi
Surah Al-Mumenoon, Verse 41


ثُمَّ أَنشَأۡنَا مِنۢ بَعۡدِهِمۡ قُرُونًا ءَاخَرِينَ

Nuko nyuma yabo turema ibindi bisekuru
Surah Al-Mumenoon, Verse 42


مَا تَسۡبِقُ مِنۡ أُمَّةٍ أَجَلَهَا وَمَا يَسۡتَـٔۡخِرُونَ

Nta bantu bashobora kwihutisha igihe cyabo (cyo kurimbuka) cyangwa ngo bagikerereze
Surah Al-Mumenoon, Verse 43


ثُمَّ أَرۡسَلۡنَا رُسُلَنَا تَتۡرَاۖ كُلَّ مَا جَآءَ أُمَّةٗ رَّسُولُهَا كَذَّبُوهُۖ فَأَتۡبَعۡنَا بَعۡضَهُم بَعۡضٗا وَجَعَلۡنَٰهُمۡ أَحَادِيثَۚ فَبُعۡدٗا لِّقَوۡمٖ لَّا يُؤۡمِنُونَ

Hanyuma twohereza intumwa zacu zigenda zikurikirana, ariko buri uko intumwa yageraga mu bantu bayo (yatumweho) barayihinyuraga. Nuko tugenda tubakurikiza (ibihano) bamwe ku bandi, kandi tubagira iciro ry’imigani (kugira ngo bizabere isomo n’inyigisho ku bazabaho nyuma). Bityo, kurimbuka nikube ku bantu batemera
Surah Al-Mumenoon, Verse 44


ثُمَّ أَرۡسَلۡنَا مُوسَىٰ وَأَخَاهُ هَٰرُونَ بِـَٔايَٰتِنَا وَسُلۡطَٰنٖ مُّبِينٍ

Hanyuma twohereza Musa n’umuvandimwe we Haruna, tubahaye ibitangaza byacu n’ibimenyetso bigaragara
Surah Al-Mumenoon, Verse 45


إِلَىٰ فِرۡعَوۡنَ وَمَلَإِيْهِۦ فَٱسۡتَكۡبَرُواْ وَكَانُواْ قَوۡمًا عَالِينَ

(Tubohereza) kwa Farawo n’ibyegera bye, ariko (barabasuzugura) bagaragaza ubwibone, kandi bari abantu bishyira hejuru
Surah Al-Mumenoon, Verse 46


فَقَالُوٓاْ أَنُؤۡمِنُ لِبَشَرَيۡنِ مِثۡلِنَا وَقَوۡمُهُمَا لَنَا عَٰبِدُونَ

Baravuga bati “Ese twemere abantu babiri bameze nkatwe, kandi bene wabo ari abacakara bacu?”
Surah Al-Mumenoon, Verse 47


فَكَذَّبُوهُمَا فَكَانُواْ مِنَ ٱلۡمُهۡلَكِينَ

Nuko babahinyura bombi, maze (Farawo n’ibyegera bye) baba mu boretswe
Surah Al-Mumenoon, Verse 48


وَلَقَدۡ ءَاتَيۡنَا مُوسَى ٱلۡكِتَٰبَ لَعَلَّهُمۡ يَهۡتَدُونَ

Kandi rwose twahaye Musa igitabo (Tawurati) kugira ngo bayoboke
Surah Al-Mumenoon, Verse 49


وَجَعَلۡنَا ٱبۡنَ مَرۡيَمَ وَأُمَّهُۥٓ ءَايَةٗ وَءَاوَيۡنَٰهُمَآ إِلَىٰ رَبۡوَةٖ ذَاتِ قَرَارٖ وَمَعِينٖ

Twanagize mwene Mariyamu (Issa) na nyina, ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwacu), nuko tubatuza ahirengeye, hatekanye kandi hari amazi
Surah Al-Mumenoon, Verse 50


يَـٰٓأَيُّهَا ٱلرُّسُلُ كُلُواْ مِنَ ٱلطَّيِّبَٰتِ وَٱعۡمَلُواْ صَٰلِحًاۖ إِنِّي بِمَا تَعۡمَلُونَ عَلِيمٞ

Yemwe ntumwa! Nimurye amafunguro meza (aziruwe) kandi mukore ibikorwa byiza. Mu by’ukuri njye ndi Umumenyi uhebuje w’ibyo mukora
Surah Al-Mumenoon, Verse 51


وَإِنَّ هَٰذِهِۦٓ أُمَّتُكُمۡ أُمَّةٗ وَٰحِدَةٗ وَأَنَا۠ رَبُّكُمۡ فَٱتَّقُونِ

Kandi mu by’ukuri uyu muryango wanyu (idini rya Isilamu) ni umuryango umwe, nanjye nkaba Nyagasani wanyu; bityo nimuntinye (mwubahiriza ibyo nabategetse)
Surah Al-Mumenoon, Verse 52


فَتَقَطَّعُوٓاْ أَمۡرَهُم بَيۡنَهُمۡ زُبُرٗاۖ كُلُّ حِزۡبِۭ بِمَا لَدَيۡهِمۡ فَرِحُونَ

Ariko idini ryabo bariciyemo ibice, buri gatsiko kishimira ibyako
Surah Al-Mumenoon, Verse 53


فَذَرۡهُمۡ فِي غَمۡرَتِهِمۡ حَتَّىٰ حِينٍ

Bityo (yewe Muhamadi), barekere mu buyobe bwabo kugeza igihe runaka (bazagerwaho n’ibihano)
Surah Al-Mumenoon, Verse 54


أَيَحۡسَبُونَ أَنَّمَا نُمِدُّهُم بِهِۦ مِن مَّالٖ وَبَنِينَ

Ese bakeka ko imitungo n’urubyaro tubaha (ku isi)
Surah Al-Mumenoon, Verse 55


نُسَارِعُ لَهُمۡ فِي ٱلۡخَيۡرَٰتِۚ بَل لَّا يَشۡعُرُونَ

Tubibihutishiriza ku bw’ineza (bakwiye)? (Si ko bimeze) ahubwo (ni ukubareshya) nyamara ntibabimenya
Surah Al-Mumenoon, Verse 56


إِنَّ ٱلَّذِينَ هُم مِّنۡ خَشۡيَةِ رَبِّهِم مُّشۡفِقُونَ

Mu by’ukuri ba bandi bitwararika kubera gutinya Nyagasani wabo
Surah Al-Mumenoon, Verse 57


وَٱلَّذِينَ هُم بِـَٔايَٰتِ رَبِّهِمۡ يُؤۡمِنُونَ

Na ba bandi bemera ibimenyetso bya Nyagasani wabo
Surah Al-Mumenoon, Verse 58


وَٱلَّذِينَ هُم بِرَبِّهِمۡ لَا يُشۡرِكُونَ

Na ba bandi batagira icyo babangikanya na Nyagasani wabo
Surah Al-Mumenoon, Verse 59


وَٱلَّذِينَ يُؤۡتُونَ مَآ ءَاتَواْ وَّقُلُوبُهُمۡ وَجِلَةٌ أَنَّهُمۡ إِلَىٰ رَبِّهِمۡ رَٰجِعُونَ

Ndetse na ba bandi batanga mu byo bahawe (mu bikorwa byiza nk’amaturo, ineza, iswala, igisibo n’ibindi) imitima yabo ifite ubwoba (ko ibyo bakoze bitakirwa, ndetse banatinya igihe) bazasubira kwa Nyagasani wabo
Surah Al-Mumenoon, Verse 60


أُوْلَـٰٓئِكَ يُسَٰرِعُونَ فِي ٱلۡخَيۡرَٰتِ وَهُمۡ لَهَا سَٰبِقُونَ

Abo ni bo bihutira gukora ibyiza, kandi ni na bo baza imbere muri byo
Surah Al-Mumenoon, Verse 61


وَلَا نُكَلِّفُ نَفۡسًا إِلَّا وُسۡعَهَاۚ وَلَدَيۡنَا كِتَٰبٞ يَنطِقُ بِٱلۡحَقِّ وَهُمۡ لَا يُظۡلَمُونَ

Kandi nta we dutegeka gukora icyo adashoboye, ndetse dufite igitabo kivuga ukuri (cyanditsemo ibikorwa byabo), kandi ntibazarenganywa
Surah Al-Mumenoon, Verse 62


بَلۡ قُلُوبُهُمۡ فِي غَمۡرَةٖ مِّنۡ هَٰذَا وَلَهُمۡ أَعۡمَٰلٞ مِّن دُونِ ذَٰلِكَ هُمۡ لَهَا عَٰمِلُونَ

Ahubwo imitima yabo (abahakanyi) iri mu bujiji (bwo kudasobanukirwa) iyi (Qur’an), ndetse hari n’ibindi bikorwa (bibi) bakora bitari ibyo
Surah Al-Mumenoon, Verse 63


حَتَّىٰٓ إِذَآ أَخَذۡنَا مُتۡرَفِيهِم بِٱلۡعَذَابِ إِذَا هُمۡ يَجۡـَٔرُونَ

Kugeza ubwo dufashe abadamaraye muri bo tukabahana, nuko bagatangira guca bugufi batabaza
Surah Al-Mumenoon, Verse 64


لَا تَجۡـَٔرُواْ ٱلۡيَوۡمَۖ إِنَّكُم مِّنَّا لَا تُنصَرُونَ

Mwitabaza kuri uyu munsi! Mu by’ukuri ntawe uri bubadukize (ngo abatabare)
Surah Al-Mumenoon, Verse 65


قَدۡ كَانَتۡ ءَايَٰتِي تُتۡلَىٰ عَلَيۡكُمۡ فَكُنتُمۡ عَلَىٰٓ أَعۡقَٰبِكُمۡ تَنكِصُونَ

Rwose mwajyaga musomerwa amagambo yanjye ariko mukayatera umugongo
Surah Al-Mumenoon, Verse 66


مُسۡتَكۡبِرِينَ بِهِۦ سَٰمِرٗا تَهۡجُرُونَ

(Muvuga ko Umusigiti Mutagatifu wa Maka ari uwanyu nta wawubakuramo) mukawiratana, naho nijoro mukarara muvuga nabi (iyi Qur’an)
Surah Al-Mumenoon, Verse 67


أَفَلَمۡ يَدَّبَّرُواْ ٱلۡقَوۡلَ أَمۡ جَآءَهُم مَّا لَمۡ يَأۡتِ ءَابَآءَهُمُ ٱلۡأَوَّلِينَ

Ese ntibatekereza ku magambo (ya Allah), cyangwa (babuzwa kuyemera nuko) bagezweho n’ibitarageze ku babyeyi babo bo hambere
Surah Al-Mumenoon, Verse 68


أَمۡ لَمۡ يَعۡرِفُواْ رَسُولَهُمۡ فَهُمۡ لَهُۥ مُنكِرُونَ

Cyangwa (babuzwa kuyoboka) no kuba bataramenye Intumwa yabo (Muhamadi), bikaba ari byo bituma bayihakana
Surah Al-Mumenoon, Verse 69


أَمۡ يَقُولُونَ بِهِۦ جِنَّةُۢۚ بَلۡ جَآءَهُم بِٱلۡحَقِّ وَأَكۡثَرُهُمۡ لِلۡحَقِّ كَٰرِهُونَ

Cyangwa bavuga ko (Muhamadi) yahanzweho n’amashitani? (Si ko bimeze!) Ahubwo yabazaniye ukuri (idini rya Isilamu) ariko abenshi muri bo barakwanga
Surah Al-Mumenoon, Verse 70


وَلَوِ ٱتَّبَعَ ٱلۡحَقُّ أَهۡوَآءَهُمۡ لَفَسَدَتِ ٱلسَّمَٰوَٰتُ وَٱلۡأَرۡضُ وَمَن فِيهِنَّۚ بَلۡ أَتَيۡنَٰهُم بِذِكۡرِهِمۡ فَهُمۡ عَن ذِكۡرِهِم مُّعۡرِضُونَ

Kandi iyo ukuri kuza kuba kujyanye n’ibyifuzo byabo, rwose ibirere n’isi ndetse n’ababirimo bari kwangirika. Nyamara twabazaniye urwibutso rwabo (Qur’an), ariko barutera umugongo
Surah Al-Mumenoon, Verse 71


أَمۡ تَسۡـَٔلُهُمۡ خَرۡجٗا فَخَرَاجُ رَبِّكَ خَيۡرٞۖ وَهُوَ خَيۡرُ ٱلرَّـٰزِقِينَ

Cyangwa (babuzwa kwemera) no kuba waba ubasaba igihembo (kugira ngo ubagezeho ubutumwa)? (Si ko bimeze!) Ahubwo ibihembo bya Nyagasani wawe ni byo byiza, kandi ni We Uhebuje mu batanga amafunguro
Surah Al-Mumenoon, Verse 72


وَإِنَّكَ لَتَدۡعُوهُمۡ إِلَىٰ صِرَٰطٖ مُّسۡتَقِيمٖ

Kandi mu by’ukuri (wowe Muhamadi) ubahamagarira kugana inzira igororotse
Surah Al-Mumenoon, Verse 73


وَإِنَّ ٱلَّذِينَ لَا يُؤۡمِنُونَ بِٱلۡأٓخِرَةِ عَنِ ٱلصِّرَٰطِ لَنَٰكِبُونَ

Kandi rwose ba bandi batemera umunsi w’imperuka bayobye cyane iyo nzira
Surah Al-Mumenoon, Verse 74


۞وَلَوۡ رَحِمۡنَٰهُمۡ وَكَشَفۡنَا مَا بِهِم مِّن ضُرّٖ لَّلَجُّواْ فِي طُغۡيَٰنِهِمۡ يَعۡمَهُونَ

N’iyo tuza kubagirira impuhwe tukabakuriraho ingorane barimo, bari gukomeza gutsimbarara ku bwigomeke bwabo, barindagira
Surah Al-Mumenoon, Verse 75


وَلَقَدۡ أَخَذۡنَٰهُم بِٱلۡعَذَابِ فَمَا ٱسۡتَكَانُواْ لِرَبِّهِمۡ وَمَا يَتَضَرَّعُونَ

Kandi rwose twabahaye ibihano ariko ntibaca bugufi kuri Nyagasani wabo, ndetse ntibanamusaba bibombaritse (kugira ngo abibakize)
Surah Al-Mumenoon, Verse 76


حَتَّىٰٓ إِذَا فَتَحۡنَا عَلَيۡهِم بَابٗا ذَا عَذَابٖ شَدِيدٍ إِذَا هُمۡ فِيهِ مُبۡلِسُونَ

Kugeza ubwo (ku munsi w’imperuka) tuzabafungurira umuryango w’ibihano bikaze, maze bakazabibamo bihebye
Surah Al-Mumenoon, Verse 77


وَهُوَ ٱلَّذِيٓ أَنشَأَ لَكُمُ ٱلسَّمۡعَ وَٱلۡأَبۡصَٰرَ وَٱلۡأَفۡـِٔدَةَۚ قَلِيلٗا مَّا تَشۡكُرُونَ

Kandi (Allah) ni We wabahaye ukumva, ukubona ndetse (abaha) n’imitima (kugira ngo musobanukirwe), ariko ni gake mushimira
Surah Al-Mumenoon, Verse 78


وَهُوَ ٱلَّذِي ذَرَأَكُمۡ فِي ٱلۡأَرۡضِ وَإِلَيۡهِ تُحۡشَرُونَ

Ni na We wabakwirakwije ku isi, kandi iwe ni ho muzakoranyirizwa
Surah Al-Mumenoon, Verse 79


وَهُوَ ٱلَّذِي يُحۡيِۦ وَيُمِيتُ وَلَهُ ٱخۡتِلَٰفُ ٱلَّيۡلِ وَٱلنَّهَارِۚ أَفَلَا تَعۡقِلُونَ

Kandi ni We utanga ubuzima akanatanga urupfu, ndetse ni na We ugenga ukubisikana kw’ijoro n’amanywa. Ese ntimugira ubwenge
Surah Al-Mumenoon, Verse 80


بَلۡ قَالُواْ مِثۡلَ مَا قَالَ ٱلۡأَوَّلُونَ

Ahubwo bavuga nk’iby’abo hambere bavugaga
Surah Al-Mumenoon, Verse 81


قَالُوٓاْ أَءِذَا مِتۡنَا وَكُنَّا تُرَابٗا وَعِظَٰمًا أَءِنَّا لَمَبۡعُوثُونَ

Bajyaga bavuga bati “Ese nidupfa, tugahinduka igitaka ndetse n’amagufa (akabora), koko tuzazurwa?”
Surah Al-Mumenoon, Verse 82


لَقَدۡ وُعِدۡنَا نَحۡنُ وَءَابَآؤُنَا هَٰذَا مِن قَبۡلُ إِنۡ هَٰذَآ إِلَّآ أَسَٰطِيرُ ٱلۡأَوَّلِينَ

Rwose ibyo twabisezeranyijwe mbere, twe n’ababyeyi bacu. Ibi nta kindi biri cyo usibye kuba ari inkuru z’abo hambere
Surah Al-Mumenoon, Verse 83


قُل لِّمَنِ ٱلۡأَرۡضُ وَمَن فِيهَآ إِن كُنتُمۡ تَعۡلَمُونَ

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ese isi n’ibiyirimo ni ibya nde niba mubizi?”
Surah Al-Mumenoon, Verse 84


سَيَقُولُونَ لِلَّهِۚ قُلۡ أَفَلَا تَذَكَّرُونَ

Bazavuga bati “Ni ibya Allah.” Vuga uti “None se ubwo ntimwibuka?”
Surah Al-Mumenoon, Verse 85


قُلۡ مَن رَّبُّ ٱلسَّمَٰوَٰتِ ٱلسَّبۡعِ وَرَبُّ ٱلۡعَرۡشِ ٱلۡعَظِيمِ

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ni nde Nyagasani w’ibirere birindwi, ndetse ni na nde Nyagasani wa Ar’shi ihambaye?”
Surah Al-Mumenoon, Verse 86


سَيَقُولُونَ لِلَّهِۚ قُلۡ أَفَلَا تَتَّقُونَ

Bazavuga bati “Ni ibya Allah.” Vuga uti “None se ubwo ntimutinya?”
Surah Al-Mumenoon, Verse 87


قُلۡ مَنۢ بِيَدِهِۦ مَلَكُوتُ كُلِّ شَيۡءٖ وَهُوَ يُجِيرُ وَلَا يُجَارُ عَلَيۡهِ إِن كُنتُمۡ تَعۡلَمُونَ

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ni nde ufite ubwami bwa buri kintu mu kuboko kwe, akaba ari na we urinda (umwikinzeho) mu gihe (We) adakeneye kurindwa, niba mubizi?”
Surah Al-Mumenoon, Verse 88


سَيَقُولُونَ لِلَّهِۚ قُلۡ فَأَنَّىٰ تُسۡحَرُونَ

Bazavuga bati “Ni ibya Allah.” Vuga uti “None se ni gute mushukwa (mugateshuka ku kuri)?”
Surah Al-Mumenoon, Verse 89


بَلۡ أَتَيۡنَٰهُم بِٱلۡحَقِّ وَإِنَّهُمۡ لَكَٰذِبُونَ

Ahubwo twabazaniye ukuri, ariko mu by’ukuri (ababangikanyamana) ni abanyabinyoma
Surah Al-Mumenoon, Verse 90


مَا ٱتَّخَذَ ٱللَّهُ مِن وَلَدٖ وَمَا كَانَ مَعَهُۥ مِنۡ إِلَٰهٍۚ إِذٗا لَّذَهَبَ كُلُّ إِلَٰهِۭ بِمَا خَلَقَ وَلَعَلَا بَعۡضُهُمۡ عَلَىٰ بَعۡضٖۚ سُبۡحَٰنَ ٱللَّهِ عَمَّا يَصِفُونَ

Ntabwo Allah agira umwana kandi nta yindi mana babangikanye. (Iyo haza kubaho imana nyinshi), buri mana yari kwiharira ibyo yaremye, kandi zimwe zari kuganza izindi. Ubutagatifu ni ubwa Allah kandi nta ho ahuriye n’ibyo bamubangikanya na byo
Surah Al-Mumenoon, Verse 91


عَٰلِمِ ٱلۡغَيۡبِ وَٱلشَّهَٰدَةِ فَتَعَٰلَىٰ عَمَّا يُشۡرِكُونَ

Ni Umumenyi w’ibitagaragara n’ibigaragara! Nta ho ahuriye n’ibyo bamubangikanya na byo
Surah Al-Mumenoon, Verse 92


قُل رَّبِّ إِمَّا تُرِيَنِّي مَا يُوعَدُونَ

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nyagasani wanjye! Nibiba ngombwa ko unyereka ibyo (bihano) basezeranyijwe”
Surah Al-Mumenoon, Verse 93


رَبِّ فَلَا تَجۡعَلۡنِي فِي ٱلۡقَوۡمِ ٱلظَّـٰلِمِينَ

“Nyagasani wanjye! Ntuzanshyire mu bantu b’ababangikanyamana.”
Surah Al-Mumenoon, Verse 94


وَإِنَّا عَلَىٰٓ أَن نُّرِيَكَ مَا نَعِدُهُمۡ لَقَٰدِرُونَ

Kandi mu by’ukuri kukwereka ibyo twabasezeranyije turabishoboye
Surah Al-Mumenoon, Verse 95


ٱدۡفَعۡ بِٱلَّتِي هِيَ أَحۡسَنُ ٱلسَّيِّئَةَۚ نَحۡنُ أَعۡلَمُ بِمَا يَصِفُونَ

Jya ukumira ikibi ukoresheje ibyiza. Twe tuzi neza ibyo bavuga
Surah Al-Mumenoon, Verse 96


وَقُل رَّبِّ أَعُوذُ بِكَ مِنۡ هَمَزَٰتِ ٱلشَّيَٰطِينِ

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nyagasani wanjye! Nkwikinzeho ngo undinde ibishuko by’amashitani.”
Surah Al-Mumenoon, Verse 97


وَأَعُوذُ بِكَ رَبِّ أَن يَحۡضُرُونِ

Nanakwikinzeho Nyagasani wanjye! Ngo uyandinde ntanyegere
Surah Al-Mumenoon, Verse 98


حَتَّىٰٓ إِذَا جَآءَ أَحَدَهُمُ ٱلۡمَوۡتُ قَالَ رَبِّ ٱرۡجِعُونِ

(Bazakomeza guhakana) kugeza ubwo umwe muri bo agezweho n’urupfu, maze avuge ati “Nyagasani wanjye! Nimungarure (ku isi)
Surah Al-Mumenoon, Verse 99


لَعَلِّيٓ أَعۡمَلُ صَٰلِحٗا فِيمَا تَرَكۡتُۚ كَلَّآۚ إِنَّهَا كَلِمَةٌ هُوَ قَآئِلُهَاۖ وَمِن وَرَآئِهِم بَرۡزَخٌ إِلَىٰ يَوۡمِ يُبۡعَثُونَ

Kugira ngo mbashe gukora ibyiza ntakoze. Ibyo ntibishoboka! Mu by’ukuri ibyo ni amagambo yivugira, kandi inyuma yabo hari urusika (rubabuza kugaruka ku isi) kuzageza ku munsi bazazurirwaho.”
Surah Al-Mumenoon, Verse 100


فَإِذَا نُفِخَ فِي ٱلصُّورِ فَلَآ أَنسَابَ بَيۡنَهُمۡ يَوۡمَئِذٖ وَلَا يَتَسَآءَلُونَ

Hanyuma impanda nivuzwa, nta masano azarangwa hagati yabo kuri uwo munsi, ndetse nta n’uzaba agira icyo abaza undi
Surah Al-Mumenoon, Verse 101


فَمَن ثَقُلَتۡ مَوَٰزِينُهُۥ فَأُوْلَـٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡمُفۡلِحُونَ

Abo iminzani yabo (y’ibikorwa byiza) izaremera; abo ni bo bazaba bahiriwe
Surah Al-Mumenoon, Verse 102


وَمَنۡ خَفَّتۡ مَوَٰزِينُهُۥ فَأُوْلَـٰٓئِكَ ٱلَّذِينَ خَسِرُوٓاْ أَنفُسَهُمۡ فِي جَهَنَّمَ خَٰلِدُونَ

Naho ab’iminzani yabo (y’ibikorwa byiza) izagira uburemere buke; abo ni bo bazaba barihemukiye, bazaba mu muriro wa Jahanamu ubuziraherezo
Surah Al-Mumenoon, Verse 103


تَلۡفَحُ وُجُوهَهُمُ ٱلنَّارُ وَهُمۡ فِيهَا كَٰلِحُونَ

Umuriro uzatwika uburanga bwabo (iminwa iveho), maze bawubemo bashinyitse
Surah Al-Mumenoon, Verse 104


أَلَمۡ تَكُنۡ ءَايَٰتِي تُتۡلَىٰ عَلَيۡكُمۡ فَكُنتُم بِهَا تُكَذِّبُونَ

(Babwirwe bati) “Ese ntimwajyaga musomerwa amagambo yanjye maze mukayahinyura?”
Surah Al-Mumenoon, Verse 105


قَالُواْ رَبَّنَا غَلَبَتۡ عَلَيۡنَا شِقۡوَتُنَا وَكُنَّا قَوۡمٗا ضَآلِّينَ

Bazavuga bati “Nyagasani wacu! Twaganjijwe n’irari ryacu maze tuba mu bantu bayobye.”
Surah Al-Mumenoon, Verse 106


رَبَّنَآ أَخۡرِجۡنَا مِنۡهَا فَإِنۡ عُدۡنَا فَإِنَّا ظَٰلِمُونَ

Nyagasani wacu! Wudukuremo (udusubize ku isi). Nituramuka dusubiye (mu buyobe), mu by’ukuri, tuzaba turi abahemu (dukwiye guhanwa koko)
Surah Al-Mumenoon, Verse 107


قَالَ ٱخۡسَـُٔواْ فِيهَا وَلَا تُكَلِّمُونِ

(Allah) avuge ati “Nimuwubemo (musuzuguritse) kandi ntimugire icyo mwongera kumbwira!”
Surah Al-Mumenoon, Verse 108


إِنَّهُۥ كَانَ فَرِيقٞ مِّنۡ عِبَادِي يَقُولُونَ رَبَّنَآ ءَامَنَّا فَٱغۡفِرۡ لَنَا وَٱرۡحَمۡنَا وَأَنتَ خَيۡرُ ٱلرَّـٰحِمِينَ

Mu by’ukuri hari itsinda mu bagaragu banjye (ryajyaga risaba Allah) rigira riti “Nyagasani wacu! Twaremeye, bityo tubabarire unatugirire impuhwe, kuko ari wowe uhebuje mu kugira impuhwe!”
Surah Al-Mumenoon, Verse 109


فَٱتَّخَذۡتُمُوهُمۡ سِخۡرِيًّا حَتَّىٰٓ أَنسَوۡكُمۡ ذِكۡرِي وَكُنتُم مِّنۡهُمۡ تَضۡحَكُونَ

Ariko mwarabannyegaga kugeza ubwo babibagije kunyibuka, kandi mwajyaga mubaseka
Surah Al-Mumenoon, Verse 110


إِنِّي جَزَيۡتُهُمُ ٱلۡيَوۡمَ بِمَا صَبَرُوٓاْ أَنَّهُمۡ هُمُ ٱلۡفَآئِزُونَ

Mu by’ukuri uyu munsi mbahembye (Ijuru) kubera kwihangana kwabo, ndetse ni na bo batsinze
Surah Al-Mumenoon, Verse 111


قَٰلَ كَمۡ لَبِثۡتُمۡ فِي ٱلۡأَرۡضِ عَدَدَ سِنِينَ

(Allah) azabwira (inkozi z’ibibi) ati “Ese mwamaze imyaka ingahe ku isi?”
Surah Al-Mumenoon, Verse 112


قَالُواْ لَبِثۡنَا يَوۡمًا أَوۡ بَعۡضَ يَوۡمٖ فَسۡـَٔلِ ٱلۡعَآدِّينَ

Bazavuga bati “Twahamaze umunsi cyangwa igice cy’umunsi. Ngaho baza abazi kubara!”
Surah Al-Mumenoon, Verse 113


قَٰلَ إِن لَّبِثۡتُمۡ إِلَّا قَلِيلٗاۖ لَّوۡ أَنَّكُمۡ كُنتُمۡ تَعۡلَمُونَ

(Allah) avuge ati “Mwamaze igihe gito cyane. Iyaba mwari muzi (ko igihe mugiye kumara ari cyo kirekire kuruta icyo mwamaze ku isi, muba mwaremeye).”
Surah Al-Mumenoon, Verse 114


أَفَحَسِبۡتُمۡ أَنَّمَا خَلَقۡنَٰكُمۡ عَبَثٗا وَأَنَّكُمۡ إِلَيۡنَا لَا تُرۡجَعُونَ

Ese mukeka ko twabaremye dukina (nta mpamvu), kandi ko mutazagarurwa iwacu
Surah Al-Mumenoon, Verse 115


فَتَعَٰلَى ٱللَّهُ ٱلۡمَلِكُ ٱلۡحَقُّۖ لَآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَ رَبُّ ٱلۡعَرۡشِ ٱلۡكَرِيمِ

Bityo, Allah asumba byose, Umwami w’ukuri; nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse We, Nyagasani wa Ar’shi y’icyubahiro
Surah Al-Mumenoon, Verse 116


وَمَن يَدۡعُ مَعَ ٱللَّهِ إِلَٰهًا ءَاخَرَ لَا بُرۡهَٰنَ لَهُۥ بِهِۦ فَإِنَّمَا حِسَابُهُۥ عِندَ رَبِّهِۦٓۚ إِنَّهُۥ لَا يُفۡلِحُ ٱلۡكَٰفِرُونَ

N’uzabangikanya Allah n’ikindi kintu adafitiye gihamya, rwose ibarura rye rizakorwa na Nyagasani we. Mu by’ukuri abahakanyi ntibazatsinda
Surah Al-Mumenoon, Verse 117


وَقُل رَّبِّ ٱغۡفِرۡ وَٱرۡحَمۡ وَأَنتَ خَيۡرُ ٱلرَّـٰحِمِينَ

Unavuge (yewe Muhamadi) uti “Nyagasani wanjye! Babarira unagire impuhwe, kuko ari Wowe Uhebuje mu kugira impuhwe.”
Surah Al-Mumenoon, Verse 118


Author: Rwanda Muslims Association Team


<< Surah 22
>> Surah 24

Kinyarwanda Translations by other Authors


Kinyarwanda Translation By R. M. C. Rwanda
Kinyarwanda Translation By Rwanda Muslims Association Team
Popular Areas
Apartments for rent in Dubai Apartments for rent Abu Dhabi Villas for rent in Dubai House for rent Abu Dhabi Apartments for sale in Dubai Apartments for sale in Abu Dhabi Flat for rent Sharjah
Popular Searches
Studios for rent in UAE Apartments for rent in UAE Villas for rent in UAE Apartments for sale in UAE Villas for sale in UAE Land for sale in UAE Dubai Real Estate
Trending Areas
Apartments for rent in Dubai Marina Apartments for sale in Dubai Marina Villa for rent in Sharjah Villa for sale in Dubai Flat for rent in Ajman Studio for rent in Abu Dhabi Villa for rent in Ajman
Trending Searches
Villa for rent in Abu Dhabi Shop for rent in Dubai Villas for sale in Ajman Studio for rent in Sharjah 1 Bedroom Apartment for rent in Dubai Property for rent in Abu Dhabi Commercial properties for sale
© Copyright Dubai Prayer Time. All Rights Reserved
Designed by Prayer Time In Dubai