Surah An-Noor Verse 39 - Kinyarwanda Translation by R. M. C. Rwanda
Surah An-Noorوَٱلَّذِينَ كَفَرُوٓاْ أَعۡمَٰلُهُمۡ كَسَرَابِۭ بِقِيعَةٖ يَحۡسَبُهُ ٱلظَّمۡـَٔانُ مَآءً حَتَّىٰٓ إِذَا جَآءَهُۥ لَمۡ يَجِدۡهُ شَيۡـٔٗا وَوَجَدَ ٱللَّهَ عِندَهُۥ فَوَفَّىٰهُ حِسَابَهُۥۗ وَٱللَّهُ سَرِيعُ ٱلۡحِسَابِ
Naho babandi bahakanye, ibikorwa byabo ni nk’ibirorirori biri ku murambi w’ubutayu; ufite inyota akeka ko ari amazi yahagera agasanga ntayo; (uko ni nako umuhakanyi ku munsi w’imperuka azaza yiringiye guhemberwa ibyo yakoze asange ntabyo), ahubwo azahasanga Allahamuhembe ibyo akwiye (igihano cy’umuriro). Kandi Allah ni Ubanguka mu ibarura