Surah An-Noor Verse 55 - Kinyarwanda Translation by Rwanda Muslims Association Team
Surah An-Noorوَعَدَ ٱللَّهُ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ مِنكُمۡ وَعَمِلُواْ ٱلصَّـٰلِحَٰتِ لَيَسۡتَخۡلِفَنَّهُمۡ فِي ٱلۡأَرۡضِ كَمَا ٱسۡتَخۡلَفَ ٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِهِمۡ وَلَيُمَكِّنَنَّ لَهُمۡ دِينَهُمُ ٱلَّذِي ٱرۡتَضَىٰ لَهُمۡ وَلَيُبَدِّلَنَّهُم مِّنۢ بَعۡدِ خَوۡفِهِمۡ أَمۡنٗاۚ يَعۡبُدُونَنِي لَا يُشۡرِكُونَ بِي شَيۡـٔٗاۚ وَمَن كَفَرَ بَعۡدَ ذَٰلِكَ فَأُوْلَـٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡفَٰسِقُونَ
Allah yasezeranyije abemeye muri mwe bakanakora ibikorwa byiza ko rwose azabagira abazungura ku isi nk’uko yabigiriye abababanjirije. Kandi ko azubahisha idini ryabo yabahitiyemo (Isilamu). Ndetse ibihe bahozemo by’ubwoba azabisimbuza iby’umutekano (igihe cyose bazaba) bangaragira batambangikanya n’icyo ari cyo cyose. Ariko abazahakana nyuma y’ibyo, abo ni bo byigomeke