UAE Prayer Times

  • Dubai
  • Abu Dhabi
  • Sharjah
  • Ajman
  • Fujairah
  • Umm Al Quwain
  • Ras Al Khaimah
  • Quran Translations

Surah Al-Qasas - Kinyarwanda Translation by R. M. C. Rwanda


طسٓمٓ

Twaa Siin Miim
Surah Al-Qasas, Verse 1


تِلۡكَ ءَايَٰتُ ٱلۡكِتَٰبِ ٱلۡمُبِينِ

Iyo ni imirongo (ayat) y’igitabo gisobanutse
Surah Al-Qasas, Verse 2


نَتۡلُواْ عَلَيۡكَ مِن نَّبَإِ مُوسَىٰ وَفِرۡعَوۡنَ بِٱلۡحَقِّ لِقَوۡمٖ يُؤۡمِنُونَ

Turagusomera zimwe mu nkuru za Musa na Farawo mu kuri (ngo uzigeze) ku bantu bemera
Surah Al-Qasas, Verse 3


إِنَّ فِرۡعَوۡنَ عَلَا فِي ٱلۡأَرۡضِ وَجَعَلَ أَهۡلَهَا شِيَعٗا يَسۡتَضۡعِفُ طَآئِفَةٗ مِّنۡهُمۡ يُذَبِّحُ أَبۡنَآءَهُمۡ وَيَسۡتَحۡيِۦ نِسَآءَهُمۡۚ إِنَّهُۥ كَانَ مِنَ ٱلۡمُفۡسِدِينَ

Mu by’ukuri, Farawo yishyize hejuru mu gihugu (cya Misiri), anacamo ibice abantu baho, akandamiza bamwe muri bo (Abayisiraheli), abicira abana b’abahungunaho abakobwa babo akabareka. Mu by’ukuri, yari umwe mu bangizi
Surah Al-Qasas, Verse 4


وَنُرِيدُ أَن نَّمُنَّ عَلَى ٱلَّذِينَ ٱسۡتُضۡعِفُواْ فِي ٱلۡأَرۡضِ وَنَجۡعَلَهُمۡ أَئِمَّةٗ وَنَجۡعَلَهُمُ ٱلۡوَٰرِثِينَ

Kandi twifuzaga guha ingabire zacu abakandamijwe mu gihugu, tukabagira abayobozi ndetse tukanabagira abazungura (ba Misiri nyuma yo kurimbura Farawo)
Surah Al-Qasas, Verse 5


وَنُمَكِّنَ لَهُمۡ فِي ٱلۡأَرۡضِ وَنُرِيَ فِرۡعَوۡنَ وَهَٰمَٰنَ وَجُنُودَهُمَا مِنۡهُم مَّا كَانُواْ يَحۡذَرُونَ

No kubaha ubushobozi mu gihugu, ndetse no kugira ngo twereke Farawo na Hamana ndetse n’ingabo zabo, ibyo bajyaga batinya biturutse kuri bo (Abayisiraheli)
Surah Al-Qasas, Verse 6


وَأَوۡحَيۡنَآ إِلَىٰٓ أُمِّ مُوسَىٰٓ أَنۡ أَرۡضِعِيهِۖ فَإِذَا خِفۡتِ عَلَيۡهِ فَأَلۡقِيهِ فِي ٱلۡيَمِّ وَلَا تَخَافِي وَلَا تَحۡزَنِيٓۖ إِنَّا رَآدُّوهُ إِلَيۡكِ وَجَاعِلُوهُ مِنَ ٱلۡمُرۡسَلِينَ

Nuko duhishurira nyina wa Musa (tumubwira tuti) "Mwonse, ariko niba ufite ubwoba (bw’uko yagirirwa nabi), munage mu mazi kandi ntutinye cyangwa ngo ugire agahinda. Mu by’ukuri, tuzamukugarurira ndetse tumugire umwe mu ntumwa (zacu)
Surah Al-Qasas, Verse 7


فَٱلۡتَقَطَهُۥٓ ءَالُ فِرۡعَوۡنَ لِيَكُونَ لَهُمۡ عَدُوّٗا وَحَزَنًاۗ إِنَّ فِرۡعَوۡنَ وَهَٰمَٰنَ وَجُنُودَهُمَا كَانُواْ خَٰطِـِٔينَ

Nuko atorwa n’abantu bo kwa Farawo, (nyuma) aza kubabera umwanzi n’impamvu y’umubabaro. Mu by’ukuri, Farawo na Hamana n’ingabo zabo bari abanyamakosa
Surah Al-Qasas, Verse 8


وَقَالَتِ ٱمۡرَأَتُ فِرۡعَوۡنَ قُرَّتُ عَيۡنٖ لِّي وَلَكَۖ لَا تَقۡتُلُوهُ عَسَىٰٓ أَن يَنفَعَنَآ أَوۡ نَتَّخِذَهُۥ وَلَدٗا وَهُمۡ لَا يَشۡعُرُونَ

Umugore wa Farawo abwira (Farawo) ati "(Uyu mwana) azaba ibyishimo byanjye na we! Ntimumwice! Hari ubwo yazatugirira akamaro cyangwa tukamugira umwana. Ariko (Farawo n’abantu be) ntibiyumvishaga (ko ari we uzaba impamvu yo korama kwabo)
Surah Al-Qasas, Verse 9


وَأَصۡبَحَ فُؤَادُ أُمِّ مُوسَىٰ فَٰرِغًاۖ إِن كَادَتۡ لَتُبۡدِي بِهِۦ لَوۡلَآ أَن رَّبَطۡنَا عَلَىٰ قَلۡبِهَا لِتَكُونَ مِنَ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ

Umutima wa nyina wa Musa wasigaye nta kindi kiwurimo (usibye gutekereza umwana we). Haburaga gato ngo amugaragaze (ko ari uwe) iyo tutamukomeza umutimakugira ngo abe mu bemera (isezerano ryacu)
Surah Al-Qasas, Verse 10


وَقَالَتۡ لِأُخۡتِهِۦ قُصِّيهِۖ فَبَصُرَتۡ بِهِۦ عَن جُنُبٖ وَهُمۡ لَا يَشۡعُرُونَ

Nuko (nyina wa Musa) abwira mushiki wa (Musa, igihe yamunagaga mu mazi) ati "Mukurikire!" Maze agenda amurebera kure batabizi
Surah Al-Qasas, Verse 11


۞وَحَرَّمۡنَا عَلَيۡهِ ٱلۡمَرَاضِعَ مِن قَبۡلُ فَقَالَتۡ هَلۡ أَدُلُّكُمۡ عَلَىٰٓ أَهۡلِ بَيۡتٖ يَكۡفُلُونَهُۥ لَكُمۡ وَهُمۡ لَهُۥ نَٰصِحُونَ

Nuko (Musa) tumubuza konka (abandi bagore) mbere (y’uko tumugarura kwa nyina), maze (mushiki we) arababwira ati "Ese mbarangire umuryango wamubarerera kandi ukamuha uburere bwiza
Surah Al-Qasas, Verse 12


فَرَدَدۡنَٰهُ إِلَىٰٓ أُمِّهِۦ كَيۡ تَقَرَّ عَيۡنُهَا وَلَا تَحۡزَنَ وَلِتَعۡلَمَ أَنَّ وَعۡدَ ٱللَّهِ حَقّٞ وَلَٰكِنَّ أَكۡثَرَهُمۡ لَا يَعۡلَمُونَ

Maze tumusubiza kwa nyina kugira ngo (nyina) yishime ntanagire agahinda, kandi amenye ko isezerano rya Allah ari ukuri. Ariko abenshi muri bo ntibabizi
Surah Al-Qasas, Verse 13


وَلَمَّا بَلَغَ أَشُدَّهُۥ وَٱسۡتَوَىٰٓ ءَاتَيۡنَٰهُ حُكۡمٗا وَعِلۡمٗاۚ وَكَذَٰلِكَ نَجۡزِي ٱلۡمُحۡسِنِينَ

Nuko amaze kuba igikwerere anatunganye (mu bwenge), tumuha ubushishozi n’ubumenyi. Uko ni ko duhemba abakora ibyiza
Surah Al-Qasas, Verse 14


وَدَخَلَ ٱلۡمَدِينَةَ عَلَىٰ حِينِ غَفۡلَةٖ مِّنۡ أَهۡلِهَا فَوَجَدَ فِيهَا رَجُلَيۡنِ يَقۡتَتِلَانِ هَٰذَا مِن شِيعَتِهِۦ وَهَٰذَا مِنۡ عَدُوِّهِۦۖ فَٱسۡتَغَٰثَهُ ٱلَّذِي مِن شِيعَتِهِۦ عَلَى ٱلَّذِي مِنۡ عَدُوِّهِۦ فَوَكَزَهُۥ مُوسَىٰ فَقَضَىٰ عَلَيۡهِۖ قَالَ هَٰذَا مِنۡ عَمَلِ ٱلشَّيۡطَٰنِۖ إِنَّهُۥ عَدُوّٞ مُّضِلّٞ مُّبِينٞ

Nuko yinjira mu mujyi (wa Farawo) abawutuye batabizi, ahasangaabagabo babiri barwana; umwe akomoka muri bene wabo, undi akomoka mu banzi be. Maze ukomoka muri bene wabo aramutabaza kugira ngo amufashe kwivuna umwanzi we, nuko Musa amukubita igipfunsi aramwica. (Musa amaze kumwica) aravuga ati "Ibi (nkoze) ni igikorwa cya Shitani.Mu by’ukuri, yo ni umwanzi uyobya ku buryo bugaragara
Surah Al-Qasas, Verse 15


قَالَ رَبِّ إِنِّي ظَلَمۡتُ نَفۡسِي فَٱغۡفِرۡ لِي فَغَفَرَ لَهُۥٓۚ إِنَّهُۥ هُوَ ٱلۡغَفُورُ ٱلرَّحِيمُ

(Musa) aravuga ati "Nyagasani! Mu by’ukuri, nihemukiye; bityo mbabarira". Nuko (Allah) aramubabarira. Rwose we ni Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi
Surah Al-Qasas, Verse 16


قَالَ رَبِّ بِمَآ أَنۡعَمۡتَ عَلَيَّ فَلَنۡ أَكُونَ ظَهِيرٗا لِّلۡمُجۡرِمِينَ

(Musa) aravuga ati "Nyagasani! Ku bw’inema wampaye, sinzigera nshyigikira inkozi z’ibibi
Surah Al-Qasas, Verse 17


فَأَصۡبَحَ فِي ٱلۡمَدِينَةِ خَآئِفٗا يَتَرَقَّبُ فَإِذَا ٱلَّذِي ٱسۡتَنصَرَهُۥ بِٱلۡأَمۡسِ يَسۡتَصۡرِخُهُۥۚ قَالَ لَهُۥ مُوسَىٰٓ إِنَّكَ لَغَوِيّٞ مُّبِينٞ

Nuko bukeye (Musa) aramukira mu mujyi afite ubwoba, akurikirana (ngo amenye inkurikizi z’ibyo yakoze). Maze wa wundi wamutabaje ku munsi wabanje avuza akamo amutabaza (nanone). Musa aramubwira ati "Mu by’ukuri, uri umuyobe ugaragara
Surah Al-Qasas, Verse 18


فَلَمَّآ أَنۡ أَرَادَ أَن يَبۡطِشَ بِٱلَّذِي هُوَ عَدُوّٞ لَّهُمَا قَالَ يَٰمُوسَىٰٓ أَتُرِيدُ أَن تَقۡتُلَنِي كَمَا قَتَلۡتَ نَفۡسَۢا بِٱلۡأَمۡسِۖ إِن تُرِيدُ إِلَّآ أَن تَكُونَ جَبَّارٗا فِي ٱلۡأَرۡضِ وَمَا تُرِيدُ أَن تَكُونَ مِنَ ٱلۡمُصۡلِحِينَ

Nuko (Musa) ashatse gusumira umwanzi wabo bombi, (wa mwanzi) aravuga ati "Yewe Musa! Urashaka kunyica nk’uko wishe umuntu ejo? Nta kindi ushaka kitari ukuba icyigomeke mu gihugu. Nta n’ubwo ushaka kuba mu bantu bakora ibitunganye
Surah Al-Qasas, Verse 19


وَجَآءَ رَجُلٞ مِّنۡ أَقۡصَا ٱلۡمَدِينَةِ يَسۡعَىٰ قَالَ يَٰمُوسَىٰٓ إِنَّ ٱلۡمَلَأَ يَأۡتَمِرُونَ بِكَ لِيَقۡتُلُوكَ فَٱخۡرُجۡ إِنِّي لَكَ مِنَ ٱلنَّـٰصِحِينَ

Maze haza umugabo yihuta, aturutse mu nkengero z’umujyi, aravuga ati "Yewe Musa! Rwose ibyegera (bya Farawo) biragucurira umugambi wo kukwica, bityo hunga! Mu by’ukuri, ndi umwe mu bakugira inama
Surah Al-Qasas, Verse 20


فَخَرَجَ مِنۡهَا خَآئِفٗا يَتَرَقَّبُۖ قَالَ رَبِّ نَجِّنِي مِنَ ٱلۡقَوۡمِ ٱلظَّـٰلِمِينَ

Nuko awusohokamo akebaguzwa, afite ubwoba (bw’uko ashobora gufatwa). Aravuga ati "Nyagasani! Nkiza abantu b’inkozi z’ibibi
Surah Al-Qasas, Verse 21


وَلَمَّا تَوَجَّهَ تِلۡقَآءَ مَدۡيَنَ قَالَ عَسَىٰ رَبِّيٓ أَن يَهۡدِيَنِي سَوَآءَ ٱلسَّبِيلِ

Ubwo (Musa) yerekezaga i Madiyana, yaravuze ati "Hari ubwo Nyagasani wanjye yanyobora inzira y’ukuri
Surah Al-Qasas, Verse 22


وَلَمَّا وَرَدَ مَآءَ مَدۡيَنَ وَجَدَ عَلَيۡهِ أُمَّةٗ مِّنَ ٱلنَّاسِ يَسۡقُونَ وَوَجَدَ مِن دُونِهِمُ ٱمۡرَأَتَيۡنِ تَذُودَانِۖ قَالَ مَا خَطۡبُكُمَاۖ قَالَتَا لَا نَسۡقِي حَتَّىٰ يُصۡدِرَ ٱلرِّعَآءُۖ وَأَبُونَا شَيۡخٞ كَبِيرٞ

Maze ageze ku mazi (iriba) ya Madiyana, ahasanga abantu benshi buhira (amatungo yabo), inyuma yabo hari abagore babiri bakumira (amatungo yabo kwegera amazi). Aravuga ati "Mufite ikihe kibazo?" Baravuga bati "Ntidushobora gushora (amatungo yacu) abashumba badakutse, kandi data ni umusaza ukuze cyane
Surah Al-Qasas, Verse 23


فَسَقَىٰ لَهُمَا ثُمَّ تَوَلَّىٰٓ إِلَى ٱلظِّلِّ فَقَالَ رَبِّ إِنِّي لِمَآ أَنزَلۡتَ إِلَيَّ مِنۡ خَيۡرٖ فَقِيرٞ

Nuko abuhirira (amatungo), nyuma yerekeza mu gicucu (cy’igiti) maze aravuga ati "Nyagasani! Rwose nkeneye ibyiza wamanurira uko byaba bimeze kose
Surah Al-Qasas, Verse 24


فَجَآءَتۡهُ إِحۡدَىٰهُمَا تَمۡشِي عَلَى ٱسۡتِحۡيَآءٖ قَالَتۡ إِنَّ أَبِي يَدۡعُوكَ لِيَجۡزِيَكَ أَجۡرَ مَا سَقَيۡتَ لَنَاۚ فَلَمَّا جَآءَهُۥ وَقَصَّ عَلَيۡهِ ٱلۡقَصَصَ قَالَ لَا تَخَفۡۖ نَجَوۡتَ مِنَ ٱلۡقَوۡمِ ٱلظَّـٰلِمِينَ

Maze umwe muri ba bagore babiri aza amusanga afite isoni, aravuga ati "Mu by’ukuri, data araguhamagaye kugira ngo aguhe igihembo cy’uko watwuhiriye (amatungo)". Nuko (Musa aramwitaba) amugezeho amubarira inkuru (y’ibyamubayeho), maze aramubwira ati "Ntugire ubwoba! Ukize abantu b’inkozi z’ibibi
Surah Al-Qasas, Verse 25


قَالَتۡ إِحۡدَىٰهُمَا يَـٰٓأَبَتِ ٱسۡتَـٔۡجِرۡهُۖ إِنَّ خَيۡرَ مَنِ ٱسۡتَـٔۡجَرۡتَ ٱلۡقَوِيُّ ٱلۡأَمِينُ

Umwe muri bo (abagore) aravuga ati "Dawe! Muhe akazi! Kuko uwo ukwiriye kugaha ni umunyembaraga w’umwizerwa
Surah Al-Qasas, Verse 26


قَالَ إِنِّيٓ أُرِيدُ أَنۡ أُنكِحَكَ إِحۡدَى ٱبۡنَتَيَّ هَٰتَيۡنِ عَلَىٰٓ أَن تَأۡجُرَنِي ثَمَٰنِيَ حِجَجٖۖ فَإِنۡ أَتۡمَمۡتَ عَشۡرٗا فَمِنۡ عِندِكَۖ وَمَآ أُرِيدُ أَنۡ أَشُقَّ عَلَيۡكَۚ سَتَجِدُنِيٓ إِن شَآءَ ٱللَّهُ مِنَ ٱلصَّـٰلِحِينَ

(Shuwayibu) aravuga ati "Mu by’ukuri, ndashaka kugushyingira umwe muri aba bakobwa banjye babiri,ukazankorera imyaka umunani; ariko unujuje icumi, byaba ari ubushake bwawe kuko ntashaka kukugora. Ku bushake bwa Allah, uzasanga ndi umwe mu bantu beza
Surah Al-Qasas, Verse 27


قَالَ ذَٰلِكَ بَيۡنِي وَبَيۡنَكَۖ أَيَّمَا ٱلۡأَجَلَيۡنِ قَضَيۡتُ فَلَا عُدۡوَٰنَ عَلَيَّۖ وَٱللَّهُ عَلَىٰ مَا نَقُولُ وَكِيلٞ

(Musa) aravuga ati "Ibyo ni (amasezerano) hagati yanjye na we. Kimwe muri ibyo bihe byombi nzakora, sinzarenganywe. Kandi Allahni umuhamya w’ibyo tuvuga
Surah Al-Qasas, Verse 28


۞فَلَمَّا قَضَىٰ مُوسَى ٱلۡأَجَلَ وَسَارَ بِأَهۡلِهِۦٓ ءَانَسَ مِن جَانِبِ ٱلطُّورِ نَارٗاۖ قَالَ لِأَهۡلِهِ ٱمۡكُثُوٓاْ إِنِّيٓ ءَانَسۡتُ نَارٗا لَّعَلِّيٓ ءَاتِيكُم مِّنۡهَا بِخَبَرٍ أَوۡ جَذۡوَةٖ مِّنَ ٱلنَّارِ لَعَلَّكُمۡ تَصۡطَلُونَ

Nuko Musa yujuje igihe (bumvikanye), ajyana n’umuryango we (basubiye mu Misiri), arabukwa umuriro iruhande (rw’umusozi) wa Twuri. Maze abwira umuryango we ati "Nimusigare aha, mu by’ukuri, njye ndabutswe umuriro; hari ubwo nabazanira amakuru yawo (yadufasha kumenya inzira) cyangwa mbazanire igishirira cyaka kugira ngo mwote
Surah Al-Qasas, Verse 29


فَلَمَّآ أَتَىٰهَا نُودِيَ مِن شَٰطِيِٕ ٱلۡوَادِ ٱلۡأَيۡمَنِ فِي ٱلۡبُقۡعَةِ ٱلۡمُبَٰرَكَةِ مِنَ ٱلشَّجَرَةِ أَن يَٰمُوسَىٰٓ إِنِّيٓ أَنَا ٱللَّهُ رَبُّ ٱلۡعَٰلَمِينَ

Nuko awugezeho, ahamagarirwa iruhande rw’ikibaya iburyo (bwe), ku butaka butagatifu, iruhande rw’igiti, (abwirwa) ati "Yewe Musa! Mu by’ukuri, ni njye Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose
Surah Al-Qasas, Verse 30


وَأَنۡ أَلۡقِ عَصَاكَۚ فَلَمَّا رَءَاهَا تَهۡتَزُّ كَأَنَّهَا جَآنّٞ وَلَّىٰ مُدۡبِرٗا وَلَمۡ يُعَقِّبۡۚ يَٰمُوسَىٰٓ أَقۡبِلۡ وَلَا تَخَفۡۖ إِنَّكَ مِنَ ٱلۡأٓمِنِينَ

Naga inkoni yawe hasi!" (Arayinaga) maze abonye yinyagambura imeze nk’inzoka, agira ubwoba arahunga ntiyahindukira. (Allah) aramubwira ati "Yewe Musa! Garuka kandi ntugire ubwoba, mu by’ukuri, uri umwe mu batekanye
Surah Al-Qasas, Verse 31


ٱسۡلُكۡ يَدَكَ فِي جَيۡبِكَ تَخۡرُجۡ بَيۡضَآءَ مِنۡ غَيۡرِ سُوٓءٖ وَٱضۡمُمۡ إِلَيۡكَ جَنَاحَكَ مِنَ ٱلرَّهۡبِۖ فَذَٰنِكَ بُرۡهَٰنَانِ مِن رَّبِّكَ إِلَىٰ فِرۡعَوۡنَ وَمَلَإِيْهِۦٓۚ إِنَّهُمۡ كَانُواْ قَوۡمٗا فَٰسِقِينَ

Shyira ukuboko kwawe mu kwaha, kuravamo kurabagirana bidatewe n’uburwayi. Kandi wipfumbate kugira ngo ushire ubwoba. Ibyo byombi ni ibimenyetso bigaragara biturutse kwa Nyagasani wawe, uzifashisha kwa Farawo n’ibyegera bye. Mu by’ukuri, boni abantu b’inkozi z’ibibi
Surah Al-Qasas, Verse 32


قَالَ رَبِّ إِنِّي قَتَلۡتُ مِنۡهُمۡ نَفۡسٗا فَأَخَافُ أَن يَقۡتُلُونِ

(Musa) aravuga ati "Nyagasani! Mu by’ukuri,nabishemo umuntu none ndatinya ko bazanyica
Surah Al-Qasas, Verse 33


وَأَخِي هَٰرُونُ هُوَ أَفۡصَحُ مِنِّي لِسَانٗا فَأَرۡسِلۡهُ مَعِيَ رِدۡءٗا يُصَدِّقُنِيٓۖ إِنِّيٓ أَخَافُ أَن يُكَذِّبُونِ

Kandi umuvandiwe wanjye Haruna andusha kuba intyoza, bityo mumpe tujyaneanyunganire, anahamye ibyo mvuga. Mu by’ukuri, ndatinya ko bampinyura
Surah Al-Qasas, Verse 34


قَالَ سَنَشُدُّ عَضُدَكَ بِأَخِيكَ وَنَجۡعَلُ لَكُمَا سُلۡطَٰنٗا فَلَا يَصِلُونَ إِلَيۡكُمَا بِـَٔايَٰتِنَآۚ أَنتُمَا وَمَنِ ٱتَّبَعَكُمَا ٱلۡغَٰلِبُونَ

(Allah) aravuza ati "Tuzagushyigikiza umuvandimwe wawe tunabahe ubutware mwembi; bityo ntibazabashe kugira icyo babatwara. Ku bw’ibitangaza byacu, mwembi n’abazabakurikira muzatsinda
Surah Al-Qasas, Verse 35


فَلَمَّا جَآءَهُم مُّوسَىٰ بِـَٔايَٰتِنَا بَيِّنَٰتٖ قَالُواْ مَا هَٰذَآ إِلَّا سِحۡرٞ مُّفۡتَرٗى وَمَا سَمِعۡنَا بِهَٰذَا فِيٓ ءَابَآئِنَا ٱلۡأَوَّلِينَ

Nuko Musa abagejejeho ibitangaza byacu bigaragara, baravuga bati "Ibi nta kindi biricyo uretse ko ari uburozi bw’ubuhimbano, kandi ibi (uduhamagarira) ntitwigeze tubyumva ku babyeyi bacu bo hambere
Surah Al-Qasas, Verse 36


وَقَالَ مُوسَىٰ رَبِّيٓ أَعۡلَمُ بِمَن جَآءَ بِٱلۡهُدَىٰ مِنۡ عِندِهِۦ وَمَن تَكُونُ لَهُۥ عَٰقِبَةُ ٱلدَّارِۚ إِنَّهُۥ لَا يُفۡلِحُ ٱلظَّـٰلِمُونَ

Musa aravuga ati "Nyagasani wanjye ni we uzi neza uwazanye umuyoboro umuturutseho, kandi ni na we uzi uzagira iherezo ryiza ku munsi w’imperuka. Mu by’ukuri, inkozi z’ibibi ntizizatsinda
Surah Al-Qasas, Verse 37


وَقَالَ فِرۡعَوۡنُ يَـٰٓأَيُّهَا ٱلۡمَلَأُ مَا عَلِمۡتُ لَكُم مِّنۡ إِلَٰهٍ غَيۡرِي فَأَوۡقِدۡ لِي يَٰهَٰمَٰنُ عَلَى ٱلطِّينِ فَٱجۡعَل لِّي صَرۡحٗا لَّعَلِّيٓ أَطَّلِعُ إِلَىٰٓ إِلَٰهِ مُوسَىٰ وَإِنِّي لَأَظُنُّهُۥ مِنَ ٱلۡكَٰذِبِينَ

Nuko Farawo aravuga ati "Yemwe banyacyubahiro! Nta yindi mana nzi mufite itari njye, bityo ntwikira amatafari yewe Hamana, maze unyubakire umunara muremure kugira ngo nshobore kubona Imana ya Musa. Kuko mu by’ukuri, nkeka ko (Musa) ari umwe mu banyabinyoma
Surah Al-Qasas, Verse 38


وَٱسۡتَكۡبَرَ هُوَ وَجُنُودُهُۥ فِي ٱلۡأَرۡضِ بِغَيۡرِ ٱلۡحَقِّ وَظَنُّوٓاْ أَنَّهُمۡ إِلَيۡنَا لَا يُرۡجَعُونَ

Maze (Farawo) n’ingabo ze bigira abibone mu gihugu bitari mu kuri kandi banibwira ko batazagarurwa iwacu (kwa Allah)
Surah Al-Qasas, Verse 39


فَأَخَذۡنَٰهُ وَجُنُودَهُۥ فَنَبَذۡنَٰهُمۡ فِي ٱلۡيَمِّۖ فَٱنظُرۡ كَيۡفَ كَانَ عَٰقِبَةُ ٱلظَّـٰلِمِينَ

Nuko tumufatana n’ingabo ze maze tubajugunya mu nyanja. Bityo, reba uko iherezo ry’inkozi z’ibibi ryagenze
Surah Al-Qasas, Verse 40


وَجَعَلۡنَٰهُمۡ أَئِمَّةٗ يَدۡعُونَ إِلَى ٱلنَّارِۖ وَيَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِ لَا يُنصَرُونَ

Twanabagize abayobozi bahamagarira (abantu) kugana umuriro, kandi ku munsi w’imperuka ntibazarokorwa
Surah Al-Qasas, Verse 41


وَأَتۡبَعۡنَٰهُمۡ فِي هَٰذِهِ ٱلدُّنۡيَا لَعۡنَةٗۖ وَيَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِ هُم مِّنَ ٱلۡمَقۡبُوحِينَ

Twanabakurikije umuvumo hano ku isi, ndetse no ku munsi w’imperuka bazaba bari mu bantu babi
Surah Al-Qasas, Verse 42


وَلَقَدۡ ءَاتَيۡنَا مُوسَى ٱلۡكِتَٰبَ مِنۢ بَعۡدِ مَآ أَهۡلَكۡنَا ٱلۡقُرُونَ ٱلۡأُولَىٰ بَصَآئِرَ لِلنَّاسِ وَهُدٗى وَرَحۡمَةٗ لَّعَلَّهُمۡ يَتَذَكَّرُونَ

Kandi rwose twahaye Musa igitabo (Tawurati) nyuma yo kurimbura ibisekuru byo hambere, (ngo kibe) urumuri n’umuyoboro ndetse n’impuhwe ku bantu, kugira ngo babashe kwibuka
Surah Al-Qasas, Verse 43


وَمَا كُنتَ بِجَانِبِ ٱلۡغَرۡبِيِّ إِذۡ قَضَيۡنَآ إِلَىٰ مُوسَى ٱلۡأَمۡرَ وَمَا كُنتَ مِنَ ٱلشَّـٰهِدِينَ

Kandi (yewe Muhamadi) ntabwo wari iruhande rw’iburengerazuba (bw’umusozi) ubwo twahaga Musa amategeko, ndetse nta n’ubwo wari mu bari aho (icyo gihe)
Surah Al-Qasas, Verse 44


وَلَٰكِنَّآ أَنشَأۡنَا قُرُونٗا فَتَطَاوَلَ عَلَيۡهِمُ ٱلۡعُمُرُۚ وَمَا كُنتَ ثَاوِيٗا فِيٓ أَهۡلِ مَدۡيَنَ تَتۡلُواْ عَلَيۡهِمۡ ءَايَٰتِنَا وَلَٰكِنَّا كُنَّا مُرۡسِلِينَ

Ahubwo twaremye ibisekuru byinshi (nyuma ya Musa), bibaho igihe kirekire [(biza kwibagirwa isezerano rya Allah, kugeza ubwo uje (Muhamadi)], kandi nta n’ubwo wabaye mu bantu b’i Madiyana ngo ubasomere amagambo yacu. Ariko ni twe twoherezaga (intumwa, tukanaziha inkuru z’ibyabaye mbere)
Surah Al-Qasas, Verse 45


وَمَا كُنتَ بِجَانِبِ ٱلطُّورِ إِذۡ نَادَيۡنَا وَلَٰكِن رَّحۡمَةٗ مِّن رَّبِّكَ لِتُنذِرَ قَوۡمٗا مَّآ أَتَىٰهُم مِّن نَّذِيرٖ مِّن قَبۡلِكَ لَعَلَّهُمۡ يَتَذَكَّرُونَ

Kandi nta n’ubwo wari iruhande rw’(umusozi wa)Twuri, ubwo twahamagaraga (Musa, ngo wumve ibyo tumuhishurira) ariko (twakohereje) ku bw’impuhweziturutse kwa Nyagasani wawe, kugira ngo uburire abantu batigeze bagerwaho n’umuburizi mbere yawe, kugira ngo babashe kwibuka
Surah Al-Qasas, Verse 46


وَلَوۡلَآ أَن تُصِيبَهُم مُّصِيبَةُۢ بِمَا قَدَّمَتۡ أَيۡدِيهِمۡ فَيَقُولُواْ رَبَّنَا لَوۡلَآ أَرۡسَلۡتَ إِلَيۡنَا رَسُولٗا فَنَتَّبِعَ ءَايَٰتِكَ وَنَكُونَ مِنَ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ

N’iyo (tutaza kukohereza mu bantu b’i Maka) nyuma bakagerwaho n’ibihano kubera ibyo bakoze, bari kuvuga bati "Nyagasani wacu! Iyo uza kutwoherereza intumwa, twari gukurikira amagambo yawe kandi tukaba mu bemera
Surah Al-Qasas, Verse 47


فَلَمَّا جَآءَهُمُ ٱلۡحَقُّ مِنۡ عِندِنَا قَالُواْ لَوۡلَآ أُوتِيَ مِثۡلَ مَآ أُوتِيَ مُوسَىٰٓۚ أَوَلَمۡ يَكۡفُرُواْ بِمَآ أُوتِيَ مُوسَىٰ مِن قَبۡلُۖ قَالُواْ سِحۡرَانِ تَظَٰهَرَا وَقَالُوٓاْ إِنَّا بِكُلّٖ كَٰفِرُونَ

Nuko ubwo ukuri kuduturutseho (intumwa Muhamadi) kwabageragaho, baravuga bati "Kuki atahawe nk’ibyo Musa yahawe?" (Babwire uti) "Ese mbere (Abayahudi) ntibahakanye ibyo Musa yahawe?" Baravuga bati "Ni uburozi bwombi (Qur’an na Tawurati) bwunganirana". Baranavuga bati "Mu by’ukuri, byose turabihakanye
Surah Al-Qasas, Verse 48


قُلۡ فَأۡتُواْ بِكِتَٰبٖ مِّنۡ عِندِ ٱللَّهِ هُوَ أَهۡدَىٰ مِنۡهُمَآ أَتَّبِعۡهُ إِن كُنتُمۡ صَٰدِقِينَ

Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ngaho nimuzane igitabo giturutse kwa Allah kibirusha byombi kuba umuyoboro mwiza, maze ngikurikire niba koko muri abanyakuri
Surah Al-Qasas, Verse 49


فَإِن لَّمۡ يَسۡتَجِيبُواْ لَكَ فَٱعۡلَمۡ أَنَّمَا يَتَّبِعُونَ أَهۡوَآءَهُمۡۚ وَمَنۡ أَضَلُّ مِمَّنِ ٱتَّبَعَ هَوَىٰهُ بِغَيۡرِ هُدٗى مِّنَ ٱللَّهِۚ إِنَّ ٱللَّهَ لَا يَهۡدِي ٱلۡقَوۡمَ ٱلظَّـٰلِمِينَ

Ariko nibaramuka batagusubije, umenye ko nta kindi bakurikira kitari irari ryabo. Ese ni nde wayobye kurusha wawundi wakurikiye irari rye adafite umuyoboro uturutse kwa Allah? Mu by’ukuri, Allah ntayobora abantu b’inkozi z’ibibi
Surah Al-Qasas, Verse 50


۞وَلَقَدۡ وَصَّلۡنَا لَهُمُ ٱلۡقَوۡلَ لَعَلَّهُمۡ يَتَذَكَّرُونَ

Kandi rwose twabagejejeho ijambo (Qur’an) kugira ngo babashe gutekereza
Surah Al-Qasas, Verse 51


ٱلَّذِينَ ءَاتَيۡنَٰهُمُ ٱلۡكِتَٰبَ مِن قَبۡلِهِۦ هُم بِهِۦ يُؤۡمِنُونَ

Babandi twahaye igitabo mbere yayo (Qur’an, bamwe muri bo) barayemera
Surah Al-Qasas, Verse 52


وَإِذَا يُتۡلَىٰ عَلَيۡهِمۡ قَالُوٓاْ ءَامَنَّا بِهِۦٓ إِنَّهُ ٱلۡحَقُّ مِن رَّبِّنَآ إِنَّا كُنَّا مِن قَبۡلِهِۦ مُسۡلِمِينَ

N’iyo bayisomewe baravuga bati "Turayemera! Mu by’ukuri, ni ukuri guturutse kwa Nyagasani wacu. Kandi rwose na mbere yayo twari abicisha bugufi (Abayisilamu)
Surah Al-Qasas, Verse 53


أُوْلَـٰٓئِكَ يُؤۡتَوۡنَ أَجۡرَهُم مَّرَّتَيۡنِ بِمَا صَبَرُواْ وَيَدۡرَءُونَ بِٱلۡحَسَنَةِ ٱلسَّيِّئَةَ وَمِمَّا رَزَقۡنَٰهُمۡ يُنفِقُونَ

Abo bazahabwa ibihembo byabo byikubye kabiri kubera ko bihanganye, n’ikibi bakagikuzaho icyiza, ndetse bakanatanga mu byo twabafunguriye
Surah Al-Qasas, Verse 54


وَإِذَا سَمِعُواْ ٱللَّغۡوَ أَعۡرَضُواْ عَنۡهُ وَقَالُواْ لَنَآ أَعۡمَٰلُنَا وَلَكُمۡ أَعۡمَٰلُكُمۡ سَلَٰمٌ عَلَيۡكُمۡ لَا نَبۡتَغِي ٱلۡجَٰهِلِينَ

N’iyo bumvise ibidafite akamaro barabyirengagiza, bakavuga bati "Twe dufite ibyo dukora namwe mukagira ibyanyu, amahoro ni abe kuri mwe. Ntidushaka kugirana ubucuti n’injiji
Surah Al-Qasas, Verse 55


إِنَّكَ لَا تَهۡدِي مَنۡ أَحۡبَبۡتَ وَلَٰكِنَّ ٱللَّهَ يَهۡدِي مَن يَشَآءُۚ وَهُوَ أَعۡلَمُ بِٱلۡمُهۡتَدِينَ

Rwose, wowe (Muhamadi) ntuyobora uwo ushatse, ahubwo Allahni we uyobora uwo ashatse. Kandi ni we uzi neza abayobotse
Surah Al-Qasas, Verse 56


وَقَالُوٓاْ إِن نَّتَّبِعِ ٱلۡهُدَىٰ مَعَكَ نُتَخَطَّفۡ مِنۡ أَرۡضِنَآۚ أَوَلَمۡ نُمَكِّن لَّهُمۡ حَرَمًا ءَامِنٗا يُجۡبَىٰٓ إِلَيۡهِ ثَمَرَٰتُ كُلِّ شَيۡءٖ رِّزۡقٗا مِّن لَّدُنَّا وَلَٰكِنَّ أَكۡثَرَهُمۡ لَا يَعۡلَمُونَ

(Abahakanyi b’i Maka) baranavuga bati "Nituramuka dukurikiye umuyoboro (wazanye, tukaba) hamwe na we, tuzagirirwa nabi mu gihugu cyacu!" Ese ntitwabatuje ahantu hatagatifu kandi hatekanye (Maka), hazanwa imbuto z’ubwokobwose zikaba ari amafunguro aba aduturutseho? Nyamara abenshi muri bo ntibabizi
Surah Al-Qasas, Verse 57


وَكَمۡ أَهۡلَكۡنَا مِن قَرۡيَةِۭ بَطِرَتۡ مَعِيشَتَهَاۖ فَتِلۡكَ مَسَٰكِنُهُمۡ لَمۡ تُسۡكَن مِّنۢ بَعۡدِهِمۡ إِلَّا قَلِيلٗاۖ وَكُنَّا نَحۡنُ ٱلۡوَٰرِثِينَ

Ese ni imidugudu ingahe yigometsetukayoreka kubera imibereho myiza yari ifite (ikabashuka ibatesha kwemera Allah n’intumwa ze)? Ngayo amazu yaboatarongeye guturwamo nyuma ya bo uretse make muri yo. Kandi mu by’ukuri, ni twe twari abazungura
Surah Al-Qasas, Verse 58


وَمَا كَانَ رَبُّكَ مُهۡلِكَ ٱلۡقُرَىٰ حَتَّىٰ يَبۡعَثَ فِيٓ أُمِّهَا رَسُولٗا يَتۡلُواْ عَلَيۡهِمۡ ءَايَٰتِنَاۚ وَمَا كُنَّا مُهۡلِكِي ٱلۡقُرَىٰٓ إِلَّا وَأَهۡلُهَا ظَٰلِمُونَ

Kandi Nyagasani wawe ntiyarimbura imidugudu atabanje kohereza mu murwa mukuru wayo intumwa ibasomera amagambo yacu. Ndetse ntidushobora kurimbura imidugudu keretse abayituye ari inkozi z’ibibi
Surah Al-Qasas, Verse 59


وَمَآ أُوتِيتُم مِّن شَيۡءٖ فَمَتَٰعُ ٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَا وَزِينَتُهَاۚ وَمَا عِندَ ٱللَّهِ خَيۡرٞ وَأَبۡقَىٰٓۚ أَفَلَا تَعۡقِلُونَ

Kandi icyo mwahawe cyose ni umunezero w’ubuzima bw’isi n’umutako wayo. Naho ibiri kwa Allah (ingororano) ni byo byiza kandi bizahoraho. Ese ntimugira ubwenge
Surah Al-Qasas, Verse 60


أَفَمَن وَعَدۡنَٰهُ وَعۡدًا حَسَنٗا فَهُوَ لَٰقِيهِ كَمَن مَّتَّعۡنَٰهُ مَتَٰعَ ٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَا ثُمَّ هُوَ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِ مِنَ ٱلۡمُحۡضَرِينَ

Ese uwo twasezeranyije isezerano ryiza (ijuru) maze akazaribona, ni kimwe n’uwo twahaye umunezero w’ubuzima bw’isi (akaba ari bwo ahitamo gusa) maze ku munsi w’imperuka akazaba mu bazazanwa (ngo bahanwe)
Surah Al-Qasas, Verse 61


وَيَوۡمَ يُنَادِيهِمۡ فَيَقُولُ أَيۡنَ شُرَكَآءِيَ ٱلَّذِينَ كُنتُمۡ تَزۡعُمُونَ

And [warn of] the Day He will call them and say, "Where are My 'partners' which you used to claim
Surah Al-Qasas, Verse 62


قَالَ ٱلَّذِينَ حَقَّ عَلَيۡهِمُ ٱلۡقَوۡلُ رَبَّنَا هَـٰٓؤُلَآءِ ٱلَّذِينَ أَغۡوَيۡنَآ أَغۡوَيۡنَٰهُمۡ كَمَا غَوَيۡنَاۖ تَبَرَّأۡنَآ إِلَيۡكَۖ مَا كَانُوٓاْ إِيَّانَا يَعۡبُدُونَ

Those upon whom the word will have come into effect will say, "Our Lord, these are the ones we led to error. We led them to error just as we were in error. We declare our disassociation [from them] to You. They did not used to worship us
Surah Al-Qasas, Verse 63


وَقِيلَ ٱدۡعُواْ شُرَكَآءَكُمۡ فَدَعَوۡهُمۡ فَلَمۡ يَسۡتَجِيبُواْ لَهُمۡ وَرَأَوُاْ ٱلۡعَذَابَۚ لَوۡ أَنَّهُمۡ كَانُواْ يَهۡتَدُونَ

And it will be said, "Invoke your 'partners' " and they will invoke them; but they will not respond to them, and they will see the punishment. If only they had followed guidance
Surah Al-Qasas, Verse 64


وَيَوۡمَ يُنَادِيهِمۡ فَيَقُولُ مَاذَآ أَجَبۡتُمُ ٱلۡمُرۡسَلِينَ

And [mention] the Day He will call them and say, "What did you answer the messengers
Surah Al-Qasas, Verse 65


فَعَمِيَتۡ عَلَيۡهِمُ ٱلۡأَنۢبَآءُ يَوۡمَئِذٖ فَهُمۡ لَا يَتَسَآءَلُونَ

But the information will be unapparent to them that Day, so they will not [be able to] ask one another
Surah Al-Qasas, Verse 66


فَأَمَّا مَن تَابَ وَءَامَنَ وَعَمِلَ صَٰلِحٗا فَعَسَىٰٓ أَن يَكُونَ مِنَ ٱلۡمُفۡلِحِينَ

But as for one who had repented, believed, and done righteousness, it is promised by Allah that he will be among the successful
Surah Al-Qasas, Verse 67


وَرَبُّكَ يَخۡلُقُ مَا يَشَآءُ وَيَخۡتَارُۗ مَا كَانَ لَهُمُ ٱلۡخِيَرَةُۚ سُبۡحَٰنَ ٱللَّهِ وَتَعَٰلَىٰ عَمَّا يُشۡرِكُونَ

And your Lord creates what He wills and chooses; not for them was the choice. Exalted is Allah and high above what they associate with Him
Surah Al-Qasas, Verse 68


وَرَبُّكَ يَعۡلَمُ مَا تُكِنُّ صُدُورُهُمۡ وَمَا يُعۡلِنُونَ

And your Lord knows what their breasts conceal and what they declare
Surah Al-Qasas, Verse 69


وَهُوَ ٱللَّهُ لَآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَۖ لَهُ ٱلۡحَمۡدُ فِي ٱلۡأُولَىٰ وَٱلۡأٓخِرَةِۖ وَلَهُ ٱلۡحُكۡمُ وَإِلَيۡهِ تُرۡجَعُونَ

And He is Allah; there is no deity except Him. To Him is [due all] praise in the first [life] and the Hereafter. And His is the [final] decision, and to Him you will be returned
Surah Al-Qasas, Verse 70


قُلۡ أَرَءَيۡتُمۡ إِن جَعَلَ ٱللَّهُ عَلَيۡكُمُ ٱلَّيۡلَ سَرۡمَدًا إِلَىٰ يَوۡمِ ٱلۡقِيَٰمَةِ مَنۡ إِلَٰهٌ غَيۡرُ ٱللَّهِ يَأۡتِيكُم بِضِيَآءٍۚ أَفَلَا تَسۡمَعُونَ

Say, "Have you considered: if Allah should make for you the night continuous until the Day of Resurrection, what deity other than Allah could bring you light? Then will you not hear
Surah Al-Qasas, Verse 71


قُلۡ أَرَءَيۡتُمۡ إِن جَعَلَ ٱللَّهُ عَلَيۡكُمُ ٱلنَّهَارَ سَرۡمَدًا إِلَىٰ يَوۡمِ ٱلۡقِيَٰمَةِ مَنۡ إِلَٰهٌ غَيۡرُ ٱللَّهِ يَأۡتِيكُم بِلَيۡلٖ تَسۡكُنُونَ فِيهِۚ أَفَلَا تُبۡصِرُونَ

Say, "Have you considered: if Allah should make for you the day continuous until the Day of Resurrection, what deity other than Allah could bring you a night in which you may rest? Then will you not see
Surah Al-Qasas, Verse 72


وَمِن رَّحۡمَتِهِۦ جَعَلَ لَكُمُ ٱلَّيۡلَ وَٱلنَّهَارَ لِتَسۡكُنُواْ فِيهِ وَلِتَبۡتَغُواْ مِن فَضۡلِهِۦ وَلَعَلَّكُمۡ تَشۡكُرُونَ

No kubera impuhwe ze (Allah) yabashyiriyeho ijoro kugira ngo muriruhukemo, n’amanywa kugira ngo mushakishemo ingabire ze, (ibyo byose yabibashyiriyeho) kugira ngomubashe gushimira
Surah Al-Qasas, Verse 73


وَيَوۡمَ يُنَادِيهِمۡ فَيَقُولُ أَيۡنَ شُرَكَآءِيَ ٱلَّذِينَ كُنتُمۡ تَزۡعُمُونَ

Kandi (wibuke) umunsi (Allah) azabahamagara akavuga ati "Ese ibyo mwajyaga mumbangikanya nabyo biri he
Surah Al-Qasas, Verse 74


وَنَزَعۡنَا مِن كُلِّ أُمَّةٖ شَهِيدٗا فَقُلۡنَا هَاتُواْ بُرۡهَٰنَكُمۡ فَعَلِمُوٓاْ أَنَّ ٱلۡحَقَّ لِلَّهِ وَضَلَّ عَنۡهُم مَّا كَانُواْ يَفۡتَرُونَ

Tuzazana umuhamya muri buri muryango (umat), maze tuvuge tuti "Ngaho nimuzane ibimenyetso byanyu (bigaragaza ukuri kw’ibyo mwasengaga; maze babibure)". Ubwo nibwo bazamenya ko ukuri ari ukwa Allah. Kandi ibyobihimbiye (biringira ko bizabakorera ubuvugizi kwa Allah ku munsi w’imperuka) bizabatenguha
Surah Al-Qasas, Verse 75


۞إِنَّ قَٰرُونَ كَانَ مِن قَوۡمِ مُوسَىٰ فَبَغَىٰ عَلَيۡهِمۡۖ وَءَاتَيۡنَٰهُ مِنَ ٱلۡكُنُوزِ مَآ إِنَّ مَفَاتِحَهُۥ لَتَنُوٓأُ بِٱلۡعُصۡبَةِ أُوْلِي ٱلۡقُوَّةِ إِذۡ قَالَ لَهُۥ قَوۡمُهُۥ لَا تَفۡرَحۡۖ إِنَّ ٱللَّهَ لَا يُحِبُّ ٱلۡفَرِحِينَ

Mu by’ukuri, Qaruna yari umwe mu bantu ba Musa, nuko abigiraho umwibone. Kandi twamuhaye ibigega by’ubutunzi, ku buryo imfunguzo zabyo zaremereraga itsinda ry’abantu bafite imbaraga. (Wibuke) ubwo abantu be bamubwiraga bati "Ntukibone. Mu by’ukuri, Allah ntakunda abibona
Surah Al-Qasas, Verse 76


وَٱبۡتَغِ فِيمَآ ءَاتَىٰكَ ٱللَّهُ ٱلدَّارَ ٱلۡأٓخِرَةَۖ وَلَا تَنسَ نَصِيبَكَ مِنَ ٱلدُّنۡيَاۖ وَأَحۡسِن كَمَآ أَحۡسَنَ ٱللَّهُ إِلَيۡكَۖ وَلَا تَبۡغِ ٱلۡفَسَادَ فِي ٱلۡأَرۡضِۖ إِنَّ ٱللَّهَ لَا يُحِبُّ ٱلۡمُفۡسِدِينَ

Kandi ushake ubuturo bwo ku munsi w’imperuka mu byo Allah yaguhaye, ntuzanibagirwe umugabane wawe ku isi (kwishimisha bitanyuranye n’amategeko ya Allah), kandi ujye ugira neza nk’uko nawe Allah yakugiriye neza. Ndetse ntugakore ubwononnyi ku isi, mu by’ukuri, Allah ntakunda abononnyi
Surah Al-Qasas, Verse 77


قَالَ إِنَّمَآ أُوتِيتُهُۥ عَلَىٰ عِلۡمٍ عِندِيٓۚ أَوَلَمۡ يَعۡلَمۡ أَنَّ ٱللَّهَ قَدۡ أَهۡلَكَ مِن قَبۡلِهِۦ مِنَ ٱلۡقُرُونِ مَنۡ هُوَ أَشَدُّ مِنۡهُ قُوَّةٗ وَأَكۡثَرُ جَمۡعٗاۚ وَلَا يُسۡـَٔلُ عَن ذُنُوبِهِمُ ٱلۡمُجۡرِمُونَ

(Qaruna) aravuga ati "Mu by’ukuri, ibi nabihawe kuberaubumenyi mfite". Ese (Qaruna) ntiyamenye ko Allah yarimbuye ibisekuru mbere ye byamurushaga imbaraga no kurundanya imitungo? Kandi inkozi z’ibibi ntizizabazwa ibijyanye n’ibyahabyazo (kuko Allah abizi neza)
Surah Al-Qasas, Verse 78


فَخَرَجَ عَلَىٰ قَوۡمِهِۦ فِي زِينَتِهِۦۖ قَالَ ٱلَّذِينَ يُرِيدُونَ ٱلۡحَيَوٰةَ ٱلدُّنۡيَا يَٰلَيۡتَ لَنَا مِثۡلَ مَآ أُوتِيَ قَٰرُونُ إِنَّهُۥ لَذُو حَظٍّ عَظِيمٖ

Maze (Qaruna) arasohoka agera mu bantu be (yambaye) imirimbo ye, nuko babandi bakunda ubuzima bw’isi baravuga bati "Iyaba twari dufite (imitungo) nk’iyahaweQaruna. Mu by’ukuri, we ni umunyamahirwe ahambaye
Surah Al-Qasas, Verse 79


وَقَالَ ٱلَّذِينَ أُوتُواْ ٱلۡعِلۡمَ وَيۡلَكُمۡ ثَوَابُ ٱللَّهِ خَيۡرٞ لِّمَنۡ ءَامَنَ وَعَمِلَ صَٰلِحٗاۚ وَلَا يُلَقَّىٰهَآ إِلَّا ٱلصَّـٰبِرُونَ

Ariko babandi bahawe ubumenyi baravuga bati "Muramenye! Ibihembo bya Allah ni byo byiza kuri wawundi wemeye akanakora ibikorwa byiza". Kandi ibyo ntibibonwa (n’uwo ariwe wese) usibye abihangana
Surah Al-Qasas, Verse 80


فَخَسَفۡنَا بِهِۦ وَبِدَارِهِ ٱلۡأَرۡضَ فَمَا كَانَ لَهُۥ مِن فِئَةٖ يَنصُرُونَهُۥ مِن دُونِ ٱللَّهِ وَمَا كَانَ مِنَ ٱلۡمُنتَصِرِينَ

Nuko we n’inzu ye tubarigitisha mu butaka, ntiyigera abona itsinda rimutabara ritari Allah. Kandi nawe ubwe ntiyashoboye kwitabara
Surah Al-Qasas, Verse 81


وَأَصۡبَحَ ٱلَّذِينَ تَمَنَّوۡاْ مَكَانَهُۥ بِٱلۡأَمۡسِ يَقُولُونَ وَيۡكَأَنَّ ٱللَّهَ يَبۡسُطُ ٱلرِّزۡقَ لِمَن يَشَآءُ مِنۡ عِبَادِهِۦ وَيَقۡدِرُۖ لَوۡلَآ أَن مَّنَّ ٱللَّهُ عَلَيۡنَا لَخَسَفَ بِنَاۖ وَيۡكَأَنَّهُۥ لَا يُفۡلِحُ ٱلۡكَٰفِرُونَ

Maze abifuzaga urwego nk’urwe ku munsi wabanje, baravuga bati "Burya bwose! Allah yongerera amafunguro uwo ashaka mu bagaragu be akanayagabanya (k’uwo ashaka). Iyo Allah ataza kutugirira ubuntu natwe yari kuturigitisha (mu butaka). Burya bwose! Abahakanyi ntibazakiranuka
Surah Al-Qasas, Verse 82


تِلۡكَ ٱلدَّارُ ٱلۡأٓخِرَةُ نَجۡعَلُهَا لِلَّذِينَ لَا يُرِيدُونَ عُلُوّٗا فِي ٱلۡأَرۡضِ وَلَا فَسَادٗاۚ وَٱلۡعَٰقِبَةُ لِلۡمُتَّقِينَ

Ubwo buturo bwa nyuma (Ijuru) twabugeneye babandi badashaka kwishyira hejuru cyangwa ngo bakore ubwononnyi ku isi. Kandi iherezo ryiza ni iry’abatinyamana
Surah Al-Qasas, Verse 83


مَن جَآءَ بِٱلۡحَسَنَةِ فَلَهُۥ خَيۡرٞ مِّنۡهَاۖ وَمَن جَآءَ بِٱلسَّيِّئَةِ فَلَا يُجۡزَى ٱلَّذِينَ عَمِلُواْ ٱلسَّيِّـَٔاتِ إِلَّا مَا كَانُواْ يَعۡمَلُونَ

(Kuri uwo munsi), uzaba yarakozeicyiza (ku isi) azabona icyiza kikiruse, n’uzaba yarakoze ikibi (amenye ko) abakoze ibibi nta kindi bazahembwa kitari ibyo bakoraga
Surah Al-Qasas, Verse 84


إِنَّ ٱلَّذِي فَرَضَ عَلَيۡكَ ٱلۡقُرۡءَانَ لَرَآدُّكَ إِلَىٰ مَعَادٖۚ قُل رَّبِّيٓ أَعۡلَمُ مَن جَآءَ بِٱلۡهُدَىٰ وَمَنۡ هُوَ فِي ضَلَٰلٖ مُّبِينٖ

Mu by’ukuri, (yewe Muhamadi) uwaguhishuriye Qur’an azanagusubiza mu gihugu (cyawe cya Maka). Vuga uti "Nyagasani wanjye ni we uzi neza uwazanye umuyoboro ndetse n’uri mu buyobe bugaragara
Surah Al-Qasas, Verse 85


وَمَا كُنتَ تَرۡجُوٓاْ أَن يُلۡقَىٰٓ إِلَيۡكَ ٱلۡكِتَٰبُ إِلَّا رَحۡمَةٗ مِّن رَّبِّكَۖ فَلَا تَكُونَنَّ ظَهِيرٗا لِّلۡكَٰفِرِينَ

Kandi ntabwo wigeze utekereza ko uzahishurirwa igitabo (cya Qur’an), ariko ku bw’impuhwe za Nyagasani wawe (waragihishuriwe). ntuzashyigikire abahakanyi. Bityo
Surah Al-Qasas, Verse 86


وَلَا يَصُدُّنَّكَ عَنۡ ءَايَٰتِ ٱللَّهِ بَعۡدَ إِذۡ أُنزِلَتۡ إِلَيۡكَۖ وَٱدۡعُ إِلَىٰ رَبِّكَۖ وَلَا تَكُونَنَّ مِنَ ٱلۡمُشۡرِكِينَ

Kandi rwose (ababangikanya mana) ntibazakubuze kugeza amagambo ya Allah(ku bantu) nyuma y’uko uyahishuriwe. Ujye unahamagarira (abantu) kugana Nyagasani wawe, ndetse ntuzabe mu babangikanya mana
Surah Al-Qasas, Verse 87


وَلَا تَدۡعُ مَعَ ٱللَّهِ إِلَٰهًا ءَاخَرَۘ لَآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَۚ كُلُّ شَيۡءٍ هَالِكٌ إِلَّا وَجۡهَهُۥۚ لَهُ ٱلۡحُكۡمُ وَإِلَيۡهِ تُرۡجَعُونَ

Kandi ntuzabangikanye Allah n’uwo ariwe wese. Nta yindi mana ikwiriye gusengwa by’ukuri itari we. Buri kintu cyose kizarimbuka usibye we (Allah). Niwe ufite ubutware (bwa buri kintu) kandi iwe ni ho muzasubizwa
Surah Al-Qasas, Verse 88


Author: R. M. C. Rwanda


<< Surah 27
>> Surah 29

Kinyarwanda Translations by other Authors


Kinyarwanda Translation By R. M. C. Rwanda
Kinyarwanda Translation By Rwanda Muslims Association Team
Popular Areas
Apartments for rent in Dubai Apartments for rent Abu Dhabi Villas for rent in Dubai House for rent Abu Dhabi Apartments for sale in Dubai Apartments for sale in Abu Dhabi Flat for rent Sharjah
Popular Searches
Studios for rent in UAE Apartments for rent in UAE Villas for rent in UAE Apartments for sale in UAE Villas for sale in UAE Land for sale in UAE Dubai Real Estate
Trending Areas
Apartments for rent in Dubai Marina Apartments for sale in Dubai Marina Villa for rent in Sharjah Villa for sale in Dubai Flat for rent in Ajman Studio for rent in Abu Dhabi Villa for rent in Ajman
Trending Searches
Villa for rent in Abu Dhabi Shop for rent in Dubai Villas for sale in Ajman Studio for rent in Sharjah 1 Bedroom Apartment for rent in Dubai Property for rent in Abu Dhabi Commercial properties for sale
© Copyright Dubai Prayer Time. All Rights Reserved
Designed by Prayer Time In Dubai