Surah Al-Qasas Verse 18 - Kinyarwanda Translation by Rwanda Muslims Association Team
Surah Al-Qasasفَأَصۡبَحَ فِي ٱلۡمَدِينَةِ خَآئِفٗا يَتَرَقَّبُ فَإِذَا ٱلَّذِي ٱسۡتَنصَرَهُۥ بِٱلۡأَمۡسِ يَسۡتَصۡرِخُهُۥۚ قَالَ لَهُۥ مُوسَىٰٓ إِنَّكَ لَغَوِيّٞ مُّبِينٞ
Nuko bukeye (Musa) aramukira mu mujyi afite ubwoba, akurikirana (ngo amenye inkurikizi z’ibyo yakoze). Maze wa wundi wamutabaje ku munsi wabanje avuza akamo amutabaza (nanone). Musa aramubwira ati “Mu by’ukuri bigaragara ko wiyenza.”