Surah Al-Ankaboot Verse 41 - Kinyarwanda Translation by Rwanda Muslims Association Team
Surah Al-Ankabootمَثَلُ ٱلَّذِينَ ٱتَّخَذُواْ مِن دُونِ ٱللَّهِ أَوۡلِيَآءَ كَمَثَلِ ٱلۡعَنكَبُوتِ ٱتَّخَذَتۡ بَيۡتٗاۖ وَإِنَّ أَوۡهَنَ ٱلۡبُيُوتِ لَبَيۡتُ ٱلۡعَنكَبُوتِۚ لَوۡ كَانُواْ يَعۡلَمُونَ
Urugero rw’abashyize ibigirwamana mu cyimbo cya Allah (biringiye ko hari icyo byabamarira) ni nk’igitagangurirwa cyiyubakiye inzu (cyiringiye ko ikomeye nta cyagihungabanya); ariko mu by’ukuri inzu yoroshye kurusha izindi ni inzu y’igitagangurirwa; iyaba bari babizi