UAE Prayer Times

  • Dubai
  • Abu Dhabi
  • Sharjah
  • Ajman
  • Fujairah
  • Umm Al Quwain
  • Ras Al Khaimah
  • Quran Translations

Surah Luqman - Kinyarwanda Translation by Rwanda Muslims Association Team


الٓمٓ

Alif Laam Miim
Surah Luqman, Verse 1


تِلۡكَ ءَايَٰتُ ٱلۡكِتَٰبِ ٱلۡحَكِيمِ

Iyo ni imirongo y’igitabo cyuje ubushishozi (Qur’an)
Surah Luqman, Verse 2


هُدٗى وَرَحۡمَةٗ لِّلۡمُحۡسِنِينَ

Ni umuyoboro n’impuhwe ku bakora ibyiza
Surah Luqman, Verse 3


ٱلَّذِينَ يُقِيمُونَ ٱلصَّلَوٰةَ وَيُؤۡتُونَ ٱلزَّكَوٰةَ وَهُم بِٱلۡأٓخِرَةِ هُمۡ يُوقِنُونَ

Ba bandi bahozaho iswala, bakanatanga amaturo, ndetse bakanemera imperuka badashidikanya
Surah Luqman, Verse 4


أُوْلَـٰٓئِكَ عَلَىٰ هُدٗى مِّن رَّبِّهِمۡۖ وَأُوْلَـٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡمُفۡلِحُونَ

Abo ni bo bari mu muyoboro uturuka kwa Nyagasani wabo, kandi ni na bo bakiranutsi
Surah Luqman, Verse 5


وَمِنَ ٱلنَّاسِ مَن يَشۡتَرِي لَهۡوَ ٱلۡحَدِيثِ لِيُضِلَّ عَن سَبِيلِ ٱللَّهِ بِغَيۡرِ عِلۡمٖ وَيَتَّخِذَهَا هُزُوًاۚ أُوْلَـٰٓئِكَ لَهُمۡ عَذَابٞ مُّهِينٞ

No mu bantu hari uhitamo amagambo agandisha abantu gukora ibishimisha Allah (nka muzika n’ibindi nka byo) kugira ngo ayobye (abantu) abakura mu nzira ya Allah kubera kutagira ubumenyi, ndetse bakanakerensa (amagambo ya Allah). Abo bazahanishwa ibihano bisuzuguza
Surah Luqman, Verse 6


وَإِذَا تُتۡلَىٰ عَلَيۡهِ ءَايَٰتُنَا وَلَّىٰ مُسۡتَكۡبِرٗا كَأَن لَّمۡ يَسۡمَعۡهَا كَأَنَّ فِيٓ أُذُنَيۡهِ وَقۡرٗاۖ فَبَشِّرۡهُ بِعَذَابٍ أَلِيمٍ

N’iyo asomewe amagambo yacu, ayatera umugongo yibona akigira nk’aho atayumvise, akamera nk’aho afite ibihato mu matwi. Bityo, muhe inkuru y’ibihano bibabaza
Surah Luqman, Verse 7


إِنَّ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّـٰلِحَٰتِ لَهُمۡ جَنَّـٰتُ ٱلنَّعِيمِ

Mu by’ukuri ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, bazagororerwa ijuru ryuje inema
Surah Luqman, Verse 8


خَٰلِدِينَ فِيهَاۖ وَعۡدَ ٱللَّهِ حَقّٗاۚ وَهُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلۡحَكِيمُ

Bazabamo ubuziraherezo. Isezerano rya Allah ni ukuri. Kandi ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye
Surah Luqman, Verse 9


خَلَقَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ بِغَيۡرِ عَمَدٖ تَرَوۡنَهَاۖ وَأَلۡقَىٰ فِي ٱلۡأَرۡضِ رَوَٰسِيَ أَن تَمِيدَ بِكُمۡ وَبَثَّ فِيهَا مِن كُلِّ دَآبَّةٖۚ وَأَنزَلۡنَا مِنَ ٱلسَّمَآءِ مَآءٗ فَأَنۢبَتۡنَا فِيهَا مِن كُلِّ زَوۡجٖ كَرِيمٍ

Yaremye ibirere nta nkingi mubona zibifashe, anashyira ku isi imisozi ishimangiye kugira ngo (isi) itabahungabanya, ndetse anayikwizamo inyamaswa z’amoko yose. Kandi twamanuye amazi mu kirere, maze tumeza (ku isi) buri bwoko bwiza bw’ibimera
Surah Luqman, Verse 10


هَٰذَا خَلۡقُ ٱللَّهِ فَأَرُونِي مَاذَا خَلَقَ ٱلَّذِينَ مِن دُونِهِۦۚ بَلِ ٱلظَّـٰلِمُونَ فِي ضَلَٰلٖ مُّبِينٖ

Ibi ni ibiremwa bya Allah. Ngaho nimunyereke ibyo ibitari We byaremye? Ahubwo ababangikanyamana bari mu buyobe bugaragara
Surah Luqman, Verse 11


وَلَقَدۡ ءَاتَيۡنَا لُقۡمَٰنَ ٱلۡحِكۡمَةَ أَنِ ٱشۡكُرۡ لِلَّهِۚ وَمَن يَشۡكُرۡ فَإِنَّمَا يَشۡكُرُ لِنَفۡسِهِۦۖ وَمَن كَفَرَ فَإِنَّ ٱللَّهَ غَنِيٌّ حَمِيدٞ

Kandi rwose twahaye Luq’man ubushishozi, (turamubwira tuti) “Ngaho shimira Allah.” Kandi ushimiye, mu by’ukuri (uko) gushimira ni we kugirira akamaro, naho uhakanye (ni we uba yihemukiye); rwose Allah arihagije (utamushimiye ntacyo bimutwara na gito), Ushimwa cyane
Surah Luqman, Verse 12


وَإِذۡ قَالَ لُقۡمَٰنُ لِٱبۡنِهِۦ وَهُوَ يَعِظُهُۥ يَٰبُنَيَّ لَا تُشۡرِكۡ بِٱللَّهِۖ إِنَّ ٱلشِّرۡكَ لَظُلۡمٌ عَظِيمٞ

Kandi (wibuke) ubwo Luq’man yabwiraga umwana we amugira inama ati “Mwana wanjye! Ntukabangikanye Allah, kuko mu by’ukuri ibangikanyamana ari ubuhemu buhambaye.”
Surah Luqman, Verse 13


وَوَصَّيۡنَا ٱلۡإِنسَٰنَ بِوَٰلِدَيۡهِ حَمَلَتۡهُ أُمُّهُۥ وَهۡنًا عَلَىٰ وَهۡنٖ وَفِصَٰلُهُۥ فِي عَامَيۡنِ أَنِ ٱشۡكُرۡ لِي وَلِوَٰلِدَيۡكَ إِلَيَّ ٱلۡمَصِيرُ

Twanategetse umuntu kugirira neza ababyeyi be. Nyina yamutwitanye imvune yiyongera ku zindi, anamucutsa ku myaka ibiri. Ngaho nshimira unashimire ababyeyi bawe. Iwanjye ni ho byose bizasubira
Surah Luqman, Verse 14


وَإِن جَٰهَدَاكَ عَلَىٰٓ أَن تُشۡرِكَ بِي مَا لَيۡسَ لَكَ بِهِۦ عِلۡمٞ فَلَا تُطِعۡهُمَاۖ وَصَاحِبۡهُمَا فِي ٱلدُّنۡيَا مَعۡرُوفٗاۖ وَٱتَّبِعۡ سَبِيلَ مَنۡ أَنَابَ إِلَيَّۚ ثُمَّ إِلَيَّ مَرۡجِعُكُمۡ فَأُنَبِّئُكُم بِمَا كُنتُمۡ تَعۡمَلُونَ

Ariko (ababyeyi bawe) nibaramuka baguhatiye kumbangikanya mu byo udafitiye ubumenyi, ntuzabumvire; ariko uzababanire neza ku isi, kandi ujye ukurikira inzira y’unyicuzaho. Hanyuma iwanjye ni ho garukiro ryanyu, maze nkazababwira ibyo mwajyaga mukora
Surah Luqman, Verse 15


يَٰبُنَيَّ إِنَّهَآ إِن تَكُ مِثۡقَالَ حَبَّةٖ مِّنۡ خَرۡدَلٖ فَتَكُن فِي صَخۡرَةٍ أَوۡ فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ أَوۡ فِي ٱلۡأَرۡضِ يَأۡتِ بِهَا ٱللَّهُۚ إِنَّ ٱللَّهَ لَطِيفٌ خَبِيرٞ

“Mwana wanjye! Mu by’ukuri, n’iyo (icyiza cyangwa ikibi cyagira) uburemere bungana nk’ubw’akanyampeke gato cyane (Kharidali), kikaba kiri mu rutare, mu birere cyangwa se ikuzimu, Allah azakigaragaza (ku munsi w’imperuka). Mu by’ukuri, Allah ni Ugenza buhoro, Umumenyi uhebuje.”
Surah Luqman, Verse 16


يَٰبُنَيَّ أَقِمِ ٱلصَّلَوٰةَ وَأۡمُرۡ بِٱلۡمَعۡرُوفِ وَٱنۡهَ عَنِ ٱلۡمُنكَرِ وَٱصۡبِرۡ عَلَىٰ مَآ أَصَابَكَۖ إِنَّ ذَٰلِكَ مِنۡ عَزۡمِ ٱلۡأُمُورِ

“Mwana wanjye! Jya uhozaho iswala, ubwirize (abantu) gukora ibyiza, unababuze gukora ibibi, kandi ujye wihanganira ibikubayeho (byose). Mu by’ukuri ibyo ni bimwe mu byo (buri muntu) agomba kwitwararika.”
Surah Luqman, Verse 17


وَلَا تُصَعِّرۡ خَدَّكَ لِلنَّاسِ وَلَا تَمۡشِ فِي ٱلۡأَرۡضِ مَرَحًاۖ إِنَّ ٱللَّهَ لَا يُحِبُّ كُلَّ مُخۡتَالٖ فَخُورٖ

“Kandi ntukaneguze abantu umusaya wawe ubibonaho, ntukanagende ku isi wibonabona (ku bantu). Mu by’ukuri Allah ntakunda umunyagasuzuguro wese, w’umwibone.”
Surah Luqman, Verse 18


وَٱقۡصِدۡ فِي مَشۡيِكَ وَٱغۡضُضۡ مِن صَوۡتِكَۚ إِنَّ أَنكَرَ ٱلۡأَصۡوَٰتِ لَصَوۡتُ ٱلۡحَمِيرِ

“Kandi ujye ugenda wiyoroheje ndetse n’ijwi ryawe uricishe bugufi. Mu by’ukuri ijwi ribi kurusha ayandi ni ijwi ry’indogobe.”
Surah Luqman, Verse 19


أَلَمۡ تَرَوۡاْ أَنَّ ٱللَّهَ سَخَّرَ لَكُم مَّا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَا فِي ٱلۡأَرۡضِ وَأَسۡبَغَ عَلَيۡكُمۡ نِعَمَهُۥ ظَٰهِرَةٗ وَبَاطِنَةٗۗ وَمِنَ ٱلنَّاسِ مَن يُجَٰدِلُ فِي ٱللَّهِ بِغَيۡرِ عِلۡمٖ وَلَا هُدٗى وَلَا كِتَٰبٖ مُّنِيرٖ

Ese ntimubona ko Allah yaborohereje ibiri mu birere n’ibiri mu isi, akanabasenderezaho ingabire ze; izigaragara n’izitagaragara? Ndetse no mu bantu hari ujya impaka ku byerekeye Allah nta bumenyi, umuyoboro cyangwa igitabo kimumurikira
Surah Luqman, Verse 20


وَإِذَا قِيلَ لَهُمُ ٱتَّبِعُواْ مَآ أَنزَلَ ٱللَّهُ قَالُواْ بَلۡ نَتَّبِعُ مَا وَجَدۡنَا عَلَيۡهِ ءَابَآءَنَآۚ أَوَلَوۡ كَانَ ٱلشَّيۡطَٰنُ يَدۡعُوهُمۡ إِلَىٰ عَذَابِ ٱلسَّعِيرِ

N’iyo babwiwe bati “Nimukurikire ibyo Allah yahishuye”, baravuga bati “Ahubwo turakurikira ibyo twasanganye abakurambere bacu.” Ese (bazakomeza gukurikira abakurambere babo) kabone n’iyo Shitani yaba ibahamagarira kujya mu bihano by’umuriro ugurumana
Surah Luqman, Verse 21


۞وَمَن يُسۡلِمۡ وَجۡهَهُۥٓ إِلَى ٱللَّهِ وَهُوَ مُحۡسِنٞ فَقَدِ ٱسۡتَمۡسَكَ بِٱلۡعُرۡوَةِ ٱلۡوُثۡقَىٰۗ وَإِلَى ٱللَّهِ عَٰقِبَةُ ٱلۡأُمُورِ

Kandi uwicisha bugufi imbere ya Allah akaba anarangwa n’ibikorwa byiza, uwo aba afashe umugozi uboshye ukomeye. Ndetse kwa Allah ni ho herezo rya buri kintu
Surah Luqman, Verse 22


وَمَن كَفَرَ فَلَا يَحۡزُنكَ كُفۡرُهُۥٓۚ إِلَيۡنَا مَرۡجِعُهُمۡ فَنُنَبِّئُهُم بِمَا عَمِلُوٓاْۚ إِنَّ ٱللَّهَ عَلِيمُۢ بِذَاتِ ٱلصُّدُورِ

Naho uzahakana, ubuhakanyi bwe ntibuzagutere agahinda! Iwacu ni ho garukiro ryabo maze tukazababwira ibyo bakoze. Mu by’ukuri Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibiri mu bituza (by’abantu)
Surah Luqman, Verse 23


نُمَتِّعُهُمۡ قَلِيلٗا ثُمَّ نَضۡطَرُّهُمۡ إِلَىٰ عَذَابٍ غَلِيظٖ

Tubanezeza igihe gito (hano ku isi), hanyuma (ku munsi w’imperuka) tukazabasunikira mu bihano bikomeye
Surah Luqman, Verse 24


وَلَئِن سَأَلۡتَهُم مَّنۡ خَلَقَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضَ لَيَقُولُنَّ ٱللَّهُۚ قُلِ ٱلۡحَمۡدُ لِلَّهِۚ بَلۡ أَكۡثَرُهُمۡ لَا يَعۡلَمُونَ

N’iyo ubabajije uti “Ni nde waremye ibirere n’isi?” Rwose baravuga bati “Ni Allah.” Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah! Ariko abenshi muri bo ntibabizi.”
Surah Luqman, Verse 25


لِلَّهِ مَا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۚ إِنَّ ٱللَّهَ هُوَ ٱلۡغَنِيُّ ٱلۡحَمِيدُ

Ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibya Allah. Mu by’ukuri Allah ni We Uwihagije, Ushimwa cyane
Surah Luqman, Verse 26


وَلَوۡ أَنَّمَا فِي ٱلۡأَرۡضِ مِن شَجَرَةٍ أَقۡلَٰمٞ وَٱلۡبَحۡرُ يَمُدُّهُۥ مِنۢ بَعۡدِهِۦ سَبۡعَةُ أَبۡحُرٖ مَّا نَفِدَتۡ كَلِمَٰتُ ٱللَّهِۚ إِنَّ ٱللَّهَ عَزِيزٌ حَكِيمٞ

N’iyo ibiti byose byo ku isi byahinduka amakaramu, inyanja (zigahinduka wino) zikanunganirwa n’izindi nyanja ndwi, ntabwo byakwandikishwa amagambo ya Allah ngo biyarangize. Mu by’ukuri Allah ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye
Surah Luqman, Verse 27


مَّا خَلۡقُكُمۡ وَلَا بَعۡثُكُمۡ إِلَّا كَنَفۡسٖ وَٰحِدَةٍۚ إِنَّ ٱللَّهَ سَمِيعُۢ بَصِيرٌ

(Yemwe bantu) ukuremwa kwanyu ndetse no kuzurwa kwanyu mwese (byoroshye nko kurema no kuzura) umuntu umwe. Mu by’ukuri Allah ni Uwumva cyane, Ubona bihebuje
Surah Luqman, Verse 28


أَلَمۡ تَرَ أَنَّ ٱللَّهَ يُولِجُ ٱلَّيۡلَ فِي ٱلنَّهَارِ وَيُولِجُ ٱلنَّهَارَ فِي ٱلَّيۡلِ وَسَخَّرَ ٱلشَّمۡسَ وَٱلۡقَمَرَۖ كُلّٞ يَجۡرِيٓ إِلَىٰٓ أَجَلٖ مُّسَمّٗى وَأَنَّ ٱللَّهَ بِمَا تَعۡمَلُونَ خَبِيرٞ

Ese ntubona ko Allah yinjiza ijoro mu manywa, akaninjiza amanywa mu ijoro, ndetse akaba yaranacishije bugufi izuba n’ukwezi (ku bw’inyungu z’ibiremwa), buri kimwe kikazenguruka (mu mbibi zacyo) ku gihe cyagenwe? Kandi Allah azi bihebuje ibyo mukora
Surah Luqman, Verse 29


ذَٰلِكَ بِأَنَّ ٱللَّهَ هُوَ ٱلۡحَقُّ وَأَنَّ مَا يَدۡعُونَ مِن دُونِهِ ٱلۡبَٰطِلُ وَأَنَّ ٱللَّهَ هُوَ ٱلۡعَلِيُّ ٱلۡكَبِيرُ

Ibyo ni ibigaragaza ko Allah ari We w’ukuri, naho ibyo basenga bitari We ko ari ibinyoma, kandi ko Allah ari Uwikirenga, Usumba byose
Surah Luqman, Verse 30


أَلَمۡ تَرَ أَنَّ ٱلۡفُلۡكَ تَجۡرِي فِي ٱلۡبَحۡرِ بِنِعۡمَتِ ٱللَّهِ لِيُرِيَكُم مِّنۡ ءَايَٰتِهِۦٓۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَٰتٖ لِّكُلِّ صَبَّارٖ شَكُورٖ

Ese ntubona ko amato agenda mu nyanja ku bw’ingabire za Allah kugira ngo abereke bimwe mu bimenyetso bye? Mu by’ukuri muri ibyo harimo ibimenyetso kuri buri wese wihangana cyane, unashimira
Surah Luqman, Verse 31


وَإِذَا غَشِيَهُم مَّوۡجٞ كَٱلظُّلَلِ دَعَوُاْ ٱللَّهَ مُخۡلِصِينَ لَهُ ٱلدِّينَ فَلَمَّا نَجَّىٰهُمۡ إِلَى ٱلۡبَرِّ فَمِنۡهُم مُّقۡتَصِدٞۚ وَمَا يَجۡحَدُ بِـَٔايَٰتِنَآ إِلَّا كُلُّ خَتَّارٖ كَفُورٖ

N’iyo umuhengeri ubatwikiriye nk’igicucu ubagose ugasa nk’ugiye kubarenga hejuru, basaba Allah bamwibombaritseho, ariko yabageza imusozi amahoro, bamwe muri bo bagahitamo kuba hagati (yo kwemera no guhakana). Kandi nta we uhinyura amagambo yacu uretse umuhemu ruharwa, umuhakanyi uhambaye
Surah Luqman, Verse 32


يَـٰٓأَيُّهَا ٱلنَّاسُ ٱتَّقُواْ رَبَّكُمۡ وَٱخۡشَوۡاْ يَوۡمٗا لَّا يَجۡزِي وَالِدٌ عَن وَلَدِهِۦ وَلَا مَوۡلُودٌ هُوَ جَازٍ عَن وَالِدِهِۦ شَيۡـًٔاۚ إِنَّ وَعۡدَ ٱللَّهِ حَقّٞۖ فَلَا تَغُرَّنَّكُمُ ٱلۡحَيَوٰةُ ٱلدُّنۡيَا وَلَا يَغُرَّنَّكُم بِٱللَّهِ ٱلۡغَرُورُ

Yemwe bantu! Nimugandukire Nyagasani wanyu, munatinye umunsi umubyeyi atazagira icyo amarira umwana we, cyangwa ngo umwana agire icyo amarira umubyeyi we. Mu by’ukuri isezerano rya Allah ni ukuri. Bityo ubuzima bw’isi ntibuzabashuke cyangwa ngo umushukanyi mukuru (Shitani) abashuke abakura mu nzira ya Allah
Surah Luqman, Verse 33


إِنَّ ٱللَّهَ عِندَهُۥ عِلۡمُ ٱلسَّاعَةِ وَيُنَزِّلُ ٱلۡغَيۡثَ وَيَعۡلَمُ مَا فِي ٱلۡأَرۡحَامِۖ وَمَا تَدۡرِي نَفۡسٞ مَّاذَا تَكۡسِبُ غَدٗاۖ وَمَا تَدۡرِي نَفۡسُۢ بِأَيِّ أَرۡضٖ تَمُوتُۚ إِنَّ ٱللَّهَ عَلِيمٌ خَبِيرُۢ

Mu by’ukuri Allah ni We ufite ubumenyi bw’igihe imperuka izabera; (ni na We) umanura imvura kandi azi n’ibiri muri nyababyeyi. Nta muntu ushobora kumenya icyo azabona (azageraho) ejo, ndetse nta n’umenya aho azagwa. Mu by’ukuri Allah ni Umumenyi uhebuje, Uzi byose
Surah Luqman, Verse 34


Author: Rwanda Muslims Association Team


<< Surah 30
>> Surah 32

Kinyarwanda Translations by other Authors


Kinyarwanda Translation By R. M. C. Rwanda
Kinyarwanda Translation By Rwanda Muslims Association Team
Popular Areas
Apartments for rent in Dubai Apartments for rent Abu Dhabi Villas for rent in Dubai House for rent Abu Dhabi Apartments for sale in Dubai Apartments for sale in Abu Dhabi Flat for rent Sharjah
Popular Searches
Studios for rent in UAE Apartments for rent in UAE Villas for rent in UAE Apartments for sale in UAE Villas for sale in UAE Land for sale in UAE Dubai Real Estate
Trending Areas
Apartments for rent in Dubai Marina Apartments for sale in Dubai Marina Villa for rent in Sharjah Villa for sale in Dubai Flat for rent in Ajman Studio for rent in Abu Dhabi Villa for rent in Ajman
Trending Searches
Villa for rent in Abu Dhabi Shop for rent in Dubai Villas for sale in Ajman Studio for rent in Sharjah 1 Bedroom Apartment for rent in Dubai Property for rent in Abu Dhabi Commercial properties for sale
© Copyright Dubai Prayer Time. All Rights Reserved
Designed by Prayer Time In Dubai