Surah Al-Ahzab Verse 5 - Kinyarwanda Translation by R. M. C. Rwanda
Surah Al-Ahzabٱدۡعُوهُمۡ لِأٓبَآئِهِمۡ هُوَ أَقۡسَطُ عِندَ ٱللَّهِۚ فَإِن لَّمۡ تَعۡلَمُوٓاْ ءَابَآءَهُمۡ فَإِخۡوَٰنُكُمۡ فِي ٱلدِّينِ وَمَوَٰلِيكُمۡۚ وَلَيۡسَ عَلَيۡكُمۡ جُنَاحٞ فِيمَآ أَخۡطَأۡتُم بِهِۦ وَلَٰكِن مَّا تَعَمَّدَتۡ قُلُوبُكُمۡۚ وَكَانَ ٱللَّهُ غَفُورٗا رَّحِيمًا
(Abo bana mwareze) mujye mubitirira ba se, ibyo ni byo bikwiye imbere ya Allah. Ariko niba mutazi ba se, (mujye mubita) abavandimwe banyu mu idini cyangwa inshuti zanyu. Kandi nta cyaha mubarwaho ku byo mwakoze mwibeshye, ariko muzabazwa ibyo mukora mubigambiriye. Kandi Allah ni Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi