Surah Saba Verse 13 - Kinyarwanda Translation by Rwanda Muslims Association Team
Surah Sabaيَعۡمَلُونَ لَهُۥ مَا يَشَآءُ مِن مَّحَٰرِيبَ وَتَمَٰثِيلَ وَجِفَانٖ كَٱلۡجَوَابِ وَقُدُورٖ رَّاسِيَٰتٍۚ ٱعۡمَلُوٓاْ ءَالَ دَاوُۥدَ شُكۡرٗاۚ وَقَلِيلٞ مِّنۡ عِبَادِيَ ٱلشَّكُورُ
(Amajini) yamukoreraga ibyo (Sulayimani) ashaka birimo kumwubakira ingoro, amashusho, amasiniya magari angana nk’ibizenga ndetse n’inkono zishimangiye (aho ziteretse, maze turababwira tuti) “Yemwe bantu ba Dawudi! Mukore mushimira (Allah). Ariko mu bagaragu banjye abashimira ni bo bake.”