Surah An-Nisa Verse 127 - Kinyarwanda Translation by Rwanda Muslims Association Team
Surah An-Nisaوَيَسۡتَفۡتُونَكَ فِي ٱلنِّسَآءِۖ قُلِ ٱللَّهُ يُفۡتِيكُمۡ فِيهِنَّ وَمَا يُتۡلَىٰ عَلَيۡكُمۡ فِي ٱلۡكِتَٰبِ فِي يَتَٰمَى ٱلنِّسَآءِ ٱلَّـٰتِي لَا تُؤۡتُونَهُنَّ مَا كُتِبَ لَهُنَّ وَتَرۡغَبُونَ أَن تَنكِحُوهُنَّ وَٱلۡمُسۡتَضۡعَفِينَ مِنَ ٱلۡوِلۡدَٰنِ وَأَن تَقُومُواْ لِلۡيَتَٰمَىٰ بِٱلۡقِسۡطِۚ وَمَا تَفۡعَلُواْ مِنۡ خَيۡرٖ فَإِنَّ ٱللَّهَ كَانَ بِهِۦ عَلِيمٗا
Baranagusobanuza ku byerekeye abagore, vuga uti “Allah abaciriye iteka ku birebana na bo, ndetse n’ibyo musomerwa mu gitabo byerekeye abakobwa b’imfubyi ba bandi mudaha ibyo bagenewe (inkwano, umurage...), kandi mugashaka kubarongora. Kandi (arabasobanurira) ibijyanye n’abana (bakiri bato) b’abanyantege nke ndetse no kugirira ubutabera imfubyi. Kandi ibyiza byose mukora Allah ni Umumenyi wabyo uhebuje