Surah An-Nisa Verse 19 - Kinyarwanda Translation by Rwanda Muslims Association Team
Surah An-Nisaيَـٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ لَا يَحِلُّ لَكُمۡ أَن تَرِثُواْ ٱلنِّسَآءَ كَرۡهٗاۖ وَلَا تَعۡضُلُوهُنَّ لِتَذۡهَبُواْ بِبَعۡضِ مَآ ءَاتَيۡتُمُوهُنَّ إِلَّآ أَن يَأۡتِينَ بِفَٰحِشَةٖ مُّبَيِّنَةٖۚ وَعَاشِرُوهُنَّ بِٱلۡمَعۡرُوفِۚ فَإِن كَرِهۡتُمُوهُنَّ فَعَسَىٰٓ أَن تَكۡرَهُواْ شَيۡـٔٗا وَيَجۡعَلَ ٱللَّهُ فِيهِ خَيۡرٗا كَثِيرٗا
Yemwe abemeye! Muziririjwe kuzungura abagore ku gahato, kandi ntimukabagore (mubabuza kongera gushakwa) kugira ngo mubambure bimwe mu byo mwabahaye; keretse baramutse bakoze icyaha kigaragara (nk’ubusambanyi cyangwa gusuzugura abagabo babo), kandi mujye mubana na bo neza. Nimugira icyo mubanenga (mujye mwihangana), kuko hari ubwo mwakwanga ikintu Allah akaba ari cyo ashyiramo ibyiza byinshi