Surah Ad-Dukhan - Kinyarwanda Translation by R. M. C. Rwanda
حمٓ
Haa Miim
Surah Ad-Dukhan, Verse 1
وَٱلۡكِتَٰبِ ٱلۡمُبِينِ
Ndahiriye ku gitabo (Qur’an) gisobanutse
Surah Ad-Dukhan, Verse 2
إِنَّآ أَنزَلۡنَٰهُ فِي لَيۡلَةٖ مُّبَٰرَكَةٍۚ إِنَّا كُنَّا مُنذِرِينَ
Mu by’ukuri, twakimanuye mu ijoro ryuje imigisha (Laylat-ul Qadri). Rwose turi ababurizi (b’uko ibihano bizashyikira abahakanyi)
Surah Ad-Dukhan, Verse 3
فِيهَا يُفۡرَقُ كُلُّ أَمۡرٍ حَكِيمٍ
Muri iryo (joro) ni bwo buri kintu (kizaba mu mwaka) kigenwa (amafunguro, igihe cy’amavuko, igihe cyo gupfa, amakuba)
Surah Ad-Dukhan, Verse 4
أَمۡرٗا مِّنۡ عِندِنَآۚ إِنَّا كُنَّا مُرۡسِلِينَ
Ni iteka riduturutseho. Mu by’ukuri, ni twe twohereza (intumwa)
Surah Ad-Dukhan, Verse 5
رَحۡمَةٗ مِّن رَّبِّكَۚ إِنَّهُۥ هُوَ ٱلسَّمِيعُ ٱلۡعَلِيمُ
Ku bw’impuhwe ziturutse kwa Nyagasani wawe. Mu by’ukuri, (Allah) ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje
Surah Ad-Dukhan, Verse 6
رَبِّ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ وَمَا بَيۡنَهُمَآۖ إِن كُنتُم مُّوقِنِينَ
Nyagasani w’ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo; niba muri abizera b’ukuri (nimube ariwe musenga wenyine)
Surah Ad-Dukhan, Verse 7
لَآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَ يُحۡيِۦ وَيُمِيتُۖ رَبُّكُمۡ وَرَبُّ ءَابَآئِكُمُ ٱلۡأَوَّلِينَ
Nta yindi mana iriho itari we (Allah). Ni we utanga ubuzima n’urupfu. Ni Nyagasani wanyu akaba ari na we Nyagasani w’abakurambere banyu
Surah Ad-Dukhan, Verse 8
بَلۡ هُمۡ فِي شَكّٖ يَلۡعَبُونَ
Nyamara bo bari mu gushidikanya bikinira
Surah Ad-Dukhan, Verse 9
فَٱرۡتَقِبۡ يَوۡمَ تَأۡتِي ٱلسَّمَآءُ بِدُخَانٖ مُّبِينٖ
Ngaho tegereza umunsi ikirere kizazana umwotsi ugaragara
Surah Ad-Dukhan, Verse 10
يَغۡشَى ٱلنَّاسَۖ هَٰذَا عَذَابٌ أَلِيمٞ
Uzapfukirana abantu. Icyo ni igihano kibabaza
Surah Ad-Dukhan, Verse 11
رَّبَّنَا ٱكۡشِفۡ عَنَّا ٱلۡعَذَابَ إِنَّا مُؤۡمِنُونَ
(Bazavuga bati) "Nyagasani wacu! Dukize ibihano! Mu by’ukuri, turaba abemera
Surah Ad-Dukhan, Verse 12
أَنَّىٰ لَهُمُ ٱلذِّكۡرَىٰ وَقَدۡ جَآءَهُمۡ رَسُولٞ مُّبِينٞ
Ni gute bakwibuka kwemera (ubu), kandi bari baragezweho n’intumwa (Muhamadi) ibasobanurira
Surah Ad-Dukhan, Verse 13
ثُمَّ تَوَلَّوۡاْ عَنۡهُ وَقَالُواْ مُعَلَّمٞ مَّجۡنُونٌ
Maze bakayitera umugongo, bakavuga bati "Uyu ni umuntu wigishijwe (n’abandi) kandi ni umusazi
Surah Ad-Dukhan, Verse 14
إِنَّا كَاشِفُواْ ٱلۡعَذَابِ قَلِيلًاۚ إِنَّكُمۡ عَآئِدُونَ
Rwose turabakuriraho ibihano mu gihe gito, kandi nta kabuza muzongera musubire (mu buhakanyi)
Surah Ad-Dukhan, Verse 15
يَوۡمَ نَبۡطِشُ ٱلۡبَطۡشَةَ ٱلۡكُبۡرَىٰٓ إِنَّا مُنتَقِمُونَ
Umunsi tuzabahanisha igihano gikomeye. Mu by’ukuri, tuzabaryoza (ibyo bakoze)
Surah Ad-Dukhan, Verse 16
۞وَلَقَدۡ فَتَنَّا قَبۡلَهُمۡ قَوۡمَ فِرۡعَوۡنَ وَجَآءَهُمۡ رَسُولٞ كَرِيمٌ
Kandi mbere yabo (ababangikanyamana) twagerageje abantu ba Farawo, ubwo intumwa yubahitse (Musa) yabageragaho
Surah Ad-Dukhan, Verse 17
أَنۡ أَدُّوٓاْ إِلَيَّ عِبَادَ ٱللَّهِۖ إِنِّي لَكُمۡ رَسُولٌ أَمِينٞ
(Irababwira iti) "Nimumpe abagaragu ba Allah (mbajyane). Mu by’ukuri, njye ndi intumwa yizewe iboherejwemo
Surah Ad-Dukhan, Verse 18
وَأَن لَّا تَعۡلُواْ عَلَى ٱللَّهِۖ إِنِّيٓ ءَاتِيكُم بِسُلۡطَٰنٖ مُّبِينٖ
Ntimukanishyire hejuru imbere ya Allah. Rwose mbazaniye ibimenyetso bigaragara
Surah Ad-Dukhan, Verse 19
وَإِنِّي عُذۡتُ بِرَبِّي وَرَبِّكُمۡ أَن تَرۡجُمُونِ
Kandi nikinze kuri Nyagasani wanjye ari na we Nyagasani wanyu, kugira ngo mutantera amabuye
Surah Ad-Dukhan, Verse 20
وَإِن لَّمۡ تُؤۡمِنُواْ لِي فَٱعۡتَزِلُونِ
Ariko nimutananyemera mundeke (ntimungirire nabi)
Surah Ad-Dukhan, Verse 21
فَدَعَا رَبَّهُۥٓ أَنَّ هَـٰٓؤُلَآءِ قَوۡمٞ مُّجۡرِمُونَ
(Nuko bashaka kumugirira nabi) maze atakambira Nyagasani we agira ati "Mu by’ukuri, aba bantu ni abagizi ba nabi (ubandinde)
Surah Ad-Dukhan, Verse 22
فَأَسۡرِ بِعِبَادِي لَيۡلًا إِنَّكُم مُّتَّبَعُونَ
(Allah aramubwira ati) "Ujyane n’abagaragu banjye nijoro; rwose (Farawo n’ingabo ze) baraza kubakurikira
Surah Ad-Dukhan, Verse 23
وَٱتۡرُكِ ٱلۡبَحۡرَ رَهۡوًاۖ إِنَّهُمۡ جُندٞ مُّغۡرَقُونَ
(Nimumara kwambuka) ureke inyanja igume uko iri ituje. Mu by’ukuri, (Farawo n’ingabo ze) baraza kurohama
Surah Ad-Dukhan, Verse 24
كَمۡ تَرَكُواْ مِن جَنَّـٰتٖ وَعُيُونٖ
(Ese Farawo n’abantu be) basize ubusitani n’imigezi bingana iki
Surah Ad-Dukhan, Verse 25
وَزُرُوعٖ وَمَقَامٖ كَرِيمٖ
Ibihingwa n’amazu meza
Surah Ad-Dukhan, Verse 26
وَنَعۡمَةٖ كَانُواْ فِيهَا فَٰكِهِينَ
Naho umudendezo babagamo banezerewe
Surah Ad-Dukhan, Verse 27
كَذَٰلِكَۖ وَأَوۡرَثۡنَٰهَا قَوۡمًا ءَاخَرِينَ
Uko ni ko byagenze! (Imitungo yabo) twayizunguje abandi bantu
Surah Ad-Dukhan, Verse 28
فَمَا بَكَتۡ عَلَيۡهِمُ ٱلسَّمَآءُ وَٱلۡأَرۡضُ وَمَا كَانُواْ مُنظَرِينَ
Ikirere n’isi ntibyigeze bibaririra123 kandi ntibigeze bakererezwa (guhanwa)
Surah Ad-Dukhan, Verse 29
وَلَقَدۡ نَجَّيۡنَا بَنِيٓ إِسۡرَـٰٓءِيلَ مِنَ ٱلۡعَذَابِ ٱلۡمُهِينِ
Kandi rwose twarokoye bene Isiraheli ibihano bisuzuguza
Surah Ad-Dukhan, Verse 30
مِن فِرۡعَوۡنَۚ إِنَّهُۥ كَانَ عَالِيٗا مِّنَ ٱلۡمُسۡرِفِينَ
Bya Farawo, wari warishyize hejuru akaba n’umwangizi
Surah Ad-Dukhan, Verse 31
وَلَقَدِ ٱخۡتَرۡنَٰهُمۡ عَلَىٰ عِلۡمٍ عَلَى ٱلۡعَٰلَمِينَ
(Bene Isiraheli) twabatoranyije tubizi tubarutisha ibiremwa (byo ku gihe cyabo)
Surah Ad-Dukhan, Verse 32
وَءَاتَيۡنَٰهُم مِّنَ ٱلۡأٓيَٰتِ مَا فِيهِ بَلَـٰٓؤٞاْ مُّبِينٌ
Twanabahaye ibitangaza birimo ibigeragezo bigaragara
Surah Ad-Dukhan, Verse 33
إِنَّ هَـٰٓؤُلَآءِ لَيَقُولُونَ
Mu by’ukuri, abo (bahakanyi b’i Maka) baravuga bati
Surah Ad-Dukhan, Verse 34
إِنۡ هِيَ إِلَّا مَوۡتَتُنَا ٱلۡأُولَىٰ وَمَا نَحۡنُ بِمُنشَرِينَ
Rwose nta rundi rupfu ruzabaho usibye urupfu rwacu rwa mbere (abantu bose bapfa), ndetse nta n’ubwo tuzazurwa
Surah Ad-Dukhan, Verse 35
فَأۡتُواْ بِـَٔابَآئِنَآ إِن كُنتُمۡ صَٰدِقِينَ
Ngaho nimugarure abakurambere bacu (bapfuye kera) niba muvuga ukuri (ko Allah azazura abapfuye)
Surah Ad-Dukhan, Verse 36
أَهُمۡ خَيۡرٌ أَمۡ قَوۡمُ تُبَّعٖ وَٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِهِمۡ أَهۡلَكۡنَٰهُمۡۚ إِنَّهُمۡ كَانُواْ مُجۡرِمِينَ
Ese abo (babangikanyamana) nibo beza cyangwa se abantu ba Tubba’i124, ndetse na babandi babayeho mbere yabo? (Abo bose) twaraboretse kubera ko bari abagizi ba nabi
Surah Ad-Dukhan, Verse 37
وَمَا خَلَقۡنَا ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضَ وَمَا بَيۡنَهُمَا لَٰعِبِينَ
Ntabwo twaremye ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo dukina
Surah Ad-Dukhan, Verse 38
مَا خَلَقۡنَٰهُمَآ إِلَّا بِٱلۡحَقِّ وَلَٰكِنَّ أَكۡثَرَهُمۡ لَا يَعۡلَمُونَ
Nta kindi cyatumye tubirema uretse ku mpamvu z’ukuri; nyamara abenshi muri bo ntibabizi
Surah Ad-Dukhan, Verse 39
إِنَّ يَوۡمَ ٱلۡفَصۡلِ مِيقَٰتُهُمۡ أَجۡمَعِينَ
Mu by’ukuri, umunsi w’urubanza (ubwo Allah azakiranura ibiremwa), ni wo munsi w’isezerano rya bose
Surah Ad-Dukhan, Verse 40
يَوۡمَ لَا يُغۡنِي مَوۡلًى عَن مَّوۡلٗى شَيۡـٔٗا وَلَا هُمۡ يُنصَرُونَ
Umunsi inshuti magara itazagira icyo imarira inshuti magara ngenzi yayo, ndetse nta n’ubwo bazatabarwa
Surah Ad-Dukhan, Verse 41
إِلَّا مَن رَّحِمَ ٱللَّهُۚ إِنَّهُۥ هُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلرَّحِيمُ
Uretse uwo Allah azagirira impuhwe. Mu by’ukuri, (Allah) ni Umunyembaraga uhebuje, Nyirimbabazi
Surah Ad-Dukhan, Verse 42
إِنَّ شَجَرَتَ ٱلزَّقُّومِ
Mu by’ukuri, igiti cya Zaqumu
Surah Ad-Dukhan, Verse 43
طَعَامُ ٱلۡأَثِيمِ
Kizaba amafunguro y’abanyabyaha
Surah Ad-Dukhan, Verse 44
كَٱلۡمُهۡلِ يَغۡلِي فِي ٱلۡبُطُونِ
(Ayo mafunguro azaba ameze) nk’umuringa washongeshejwe, uzaba utogotera mu nda
Surah Ad-Dukhan, Verse 45
كَغَلۡيِ ٱلۡحَمِيمِ
Nko gutogota kw’amazi yatuye
Surah Ad-Dukhan, Verse 46
خُذُوهُ فَٱعۡتِلُوهُ إِلَىٰ سَوَآءِ ٱلۡجَحِيمِ
(Hazatangwa itegeko rigira riti) "Nimumufate mumukururire rwagati mu muriro uguramana
Surah Ad-Dukhan, Verse 47
ثُمَّ صُبُّواْ فَوۡقَ رَأۡسِهِۦ مِنۡ عَذَابِ ٱلۡحَمِيمِ
Maze mumusuke mu mutwe amazi yatuye nk’igihano
Surah Ad-Dukhan, Verse 48
ذُقۡ إِنَّكَ أَنتَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلۡكَرِيمُ
(Maze abwirwe ati) "Sogongera! Mu by’ukuri, (wajyaga wibwira ko) uri umunyembaraga ukaba n’umunyacyubahiro
Surah Ad-Dukhan, Verse 49
إِنَّ هَٰذَا مَا كُنتُم بِهِۦ تَمۡتَرُونَ
Mu by’ukuri, iki ni cyo (gihano) mwajyaga mushidikanyaho
Surah Ad-Dukhan, Verse 50
إِنَّ ٱلۡمُتَّقِينَ فِي مَقَامٍ أَمِينٖ
Mu by’ukuri, abatinya Allah bazaba bari ahantu hatekanye (mu Ijuru)
Surah Ad-Dukhan, Verse 51
فِي جَنَّـٰتٖ وَعُيُونٖ
Mu busitani n’imigezi
Surah Ad-Dukhan, Verse 52
يَلۡبَسُونَ مِن سُندُسٖ وَإِسۡتَبۡرَقٖ مُّتَقَٰبِلِينَ
Bazaba bambaye imyambaro ikoze mu ihariri yorohereye ndetse n’iremereye, barebana
Surah Ad-Dukhan, Verse 53
كَذَٰلِكَ وَزَوَّجۡنَٰهُم بِحُورٍ عِينٖ
Uko ni ko bizaba bimeze. Tuzanabashyingira Huur ul-a’in (abagore bo mu Ijuru b’igikundiro, b’amaso manini)
Surah Ad-Dukhan, Verse 54
يَدۡعُونَ فِيهَا بِكُلِّ فَٰكِهَةٍ ءَامِنِينَ
Bazarihererwamo imbuto (z’ubwoko bwose), batekanye
Surah Ad-Dukhan, Verse 55
لَا يَذُوقُونَ فِيهَا ٱلۡمَوۡتَ إِلَّا ٱلۡمَوۡتَةَ ٱلۡأُولَىٰۖ وَوَقَىٰهُمۡ عَذَابَ ٱلۡجَحِيمِ
Ntabwo bazasogongeramo urupfu uretse urupfu rwa mbere (bari ku isi), kandi Allah azabarinda ibihano by’umuriro ugurumana
Surah Ad-Dukhan, Verse 56
فَضۡلٗا مِّن رَّبِّكَۚ ذَٰلِكَ هُوَ ٱلۡفَوۡزُ ٱلۡعَظِيمُ
Bizaba ari ingabire ziturutse kwa Nyagasani wawe! Iyo ni yo izaba ari intsinzi ihambaye
Surah Ad-Dukhan, Verse 57
فَإِنَّمَا يَسَّرۡنَٰهُ بِلِسَانِكَ لَعَلَّهُمۡ يَتَذَكَّرُونَ
Mu by’ukuri, (Qur’an) twarayoroheje mu rurimi rwawe (rw’Icyarabu), kugira ngo bibuke (maze bibabere isomo)
Surah Ad-Dukhan, Verse 58
فَٱرۡتَقِبۡ إِنَّهُم مُّرۡتَقِبُونَ
Ngaho (yewe Muhamadi) tegereza (ibyo nagusezeranyije bizababaho), mu by’ukuri nabo bategereje (ibizakubaho)
Surah Ad-Dukhan, Verse 59