Surah Muhammad Verse 12 - Kinyarwanda Translation by Rwanda Muslims Association Team
Surah Muhammadإِنَّ ٱللَّهَ يُدۡخِلُ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّـٰلِحَٰتِ جَنَّـٰتٖ تَجۡرِي مِن تَحۡتِهَا ٱلۡأَنۡهَٰرُۖ وَٱلَّذِينَ كَفَرُواْ يَتَمَتَّعُونَ وَيَأۡكُلُونَ كَمَا تَأۡكُلُ ٱلۡأَنۡعَٰمُ وَٱلنَّارُ مَثۡوٗى لَّهُمۡ
Mu by’ukuri ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, Allah azabinjiza mu busitani butembamo imigezi (Ijuru). Ariko ba bandi bahakanye, barinezeza (kuri iyi si by’igihe gito), bakanarya nk’uko amatungo arisha (badatekereza ku iherezo ryabo); umuriro ni wo uzaba ubuturo bwabo