Surah Al-Maeda Verse 41 - Kinyarwanda Translation by Rwanda Muslims Association Team
Surah Al-Maeda۞يَـٰٓأَيُّهَا ٱلرَّسُولُ لَا يَحۡزُنكَ ٱلَّذِينَ يُسَٰرِعُونَ فِي ٱلۡكُفۡرِ مِنَ ٱلَّذِينَ قَالُوٓاْ ءَامَنَّا بِأَفۡوَٰهِهِمۡ وَلَمۡ تُؤۡمِن قُلُوبُهُمۡۛ وَمِنَ ٱلَّذِينَ هَادُواْۛ سَمَّـٰعُونَ لِلۡكَذِبِ سَمَّـٰعُونَ لِقَوۡمٍ ءَاخَرِينَ لَمۡ يَأۡتُوكَۖ يُحَرِّفُونَ ٱلۡكَلِمَ مِنۢ بَعۡدِ مَوَاضِعِهِۦۖ يَقُولُونَ إِنۡ أُوتِيتُمۡ هَٰذَا فَخُذُوهُ وَإِن لَّمۡ تُؤۡتَوۡهُ فَٱحۡذَرُواْۚ وَمَن يُرِدِ ٱللَّهُ فِتۡنَتَهُۥ فَلَن تَمۡلِكَ لَهُۥ مِنَ ٱللَّهِ شَيۡـًٔاۚ أُوْلَـٰٓئِكَ ٱلَّذِينَ لَمۡ يُرِدِ ٱللَّهُ أَن يُطَهِّرَ قُلُوبَهُمۡۚ لَهُمۡ فِي ٱلدُّنۡيَا خِزۡيٞۖ وَلَهُمۡ فِي ٱلۡأٓخِرَةِ عَذَابٌ عَظِيمٞ
Yewe ntumwa (Muhamadi)! Ntugaterwe agahinda n’abahatanira kujya mu buhakanyi muri ba bandi bavuze bati “Twaremeye” babivugishije iminwa yabo ariko bitavuye ku mitima yabo. No mu Bayahudi hari abumviriza ibyo uvuga bagamije kujya kuvuga ibinyoma, bumviriza cyane ibyo uvuga bagamije kumvira abo mutari kumwe (batigeze bakugana). Bahindura amagambo (yo muri Tawurati) bayakura mu myanya yayo bavuga bati “Nimuhabwa (ibihuye) n’ibi (tubabwira), muzabyakire; ariko nimutabihabwa muzabe menge.” Uwo Allah ashaka kugerageza nta cyo wamumarira imbere ya Allah. Abo ni ba bandi Allah atashaka kweza imitima yabo (ngo bave mu buyobe); bazagira igisebo ku isi kandi no ku munsi w’imperuka bazahanishwa ibihano bihambaye