Surah Al-Maeda Verse 8 - Kinyarwanda Translation by R. M. C. Rwanda
Surah Al-Maedaيَـٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ كُونُواْ قَوَّـٰمِينَ لِلَّهِ شُهَدَآءَ بِٱلۡقِسۡطِۖ وَلَا يَجۡرِمَنَّكُمۡ شَنَـَٔانُ قَوۡمٍ عَلَىٰٓ أَلَّا تَعۡدِلُواْۚ ٱعۡدِلُواْ هُوَ أَقۡرَبُ لِلتَّقۡوَىٰۖ وَٱتَّقُواْ ٱللَّهَۚ إِنَّ ٱللَّهَ خَبِيرُۢ بِمَا تَعۡمَلُونَ
Yemwe abemeye! Mujye muhagarara mwemye (mwuzuza inshingano zanyu) kubera Allah, kandi mujye muba abahamya batabogama, ndetse urwango mufitiye abantu ntiruzatume mutabagirira ubutabera. Mujye murangwa n’ubutabera kuko ari byo byegereye gutinya Allah, kandi mutinye Allah. Mu by’ukuri, Allah azi neza ibyo mukora