UAE Prayer Times

  • Dubai
  • Abu Dhabi
  • Sharjah
  • Ajman
  • Fujairah
  • Umm Al Quwain
  • Ras Al Khaimah
  • Quran Translations

Surah Adh-Dhariyat - Kinyarwanda Translation by Rwanda Muslims Association Team


وَٱلذَّـٰرِيَٰتِ ذَرۡوٗا

Ndahiye imiyaga ihuha cyane igatatanya (ibicu, ikazamura ivumbi, umusenyi n’ibindi)
Surah Adh-Dhariyat, Verse 1


فَٱلۡحَٰمِلَٰتِ وِقۡرٗا

N’ibyikoreye imitwaro (ibicu biremereye bitwara imvura)
Surah Adh-Dhariyat, Verse 2


فَٱلۡجَٰرِيَٰتِ يُسۡرٗا

N’ibigenda mu buryo bworoshye (amato agenda mu nyanja)
Surah Adh-Dhariyat, Verse 3


فَٱلۡمُقَسِّمَٰتِ أَمۡرًا

N’abashinzwe gukwirakwiza igeno (abamalayika)
Surah Adh-Dhariyat, Verse 4


إِنَّمَا تُوعَدُونَ لَصَادِقٞ

Mu by’ukuri ibyo musezeranywa (izuka n’ibindi bizaba ku munsi w’imperuka) ni impamo
Surah Adh-Dhariyat, Verse 5


وَإِنَّ ٱلدِّينَ لَوَٰقِعٞ

Kandi rwose, kuzagororerwa (cyangwa guhanwa ku bakoze ibibi) bizabaho nta kabuza
Surah Adh-Dhariyat, Verse 6


وَٱلسَّمَآءِ ذَاتِ ٱلۡحُبُكِ

Ndahiye ikirere kirimo amayira gikoze neza
Surah Adh-Dhariyat, Verse 7


إِنَّكُمۡ لَفِي قَوۡلٖ مُّخۡتَلِفٖ

Rwose mufite imvugo zitandukanye (ku byerekeye intumwa Muhamadi ndetse n’iyi Qur’an)
Surah Adh-Dhariyat, Verse 8


يُؤۡفَكُ عَنۡهُ مَنۡ أُفِكَ

Uteshwa (gukurikira Qur’an n’intumwa Muhamadi) ni uwateshejwe (gukurikira ukuri)
Surah Adh-Dhariyat, Verse 9


قُتِلَ ٱلۡخَرَّـٰصُونَ

Abanyabinyoma baravumwe
Surah Adh-Dhariyat, Verse 10


ٱلَّذِينَ هُمۡ فِي غَمۡرَةٖ سَاهُونَ

Ba bandi bari mu bujiji, barangaye
Surah Adh-Dhariyat, Verse 11


يَسۡـَٔلُونَ أَيَّانَ يَوۡمُ ٱلدِّينِ

Barabaza igihe umunsi w’ibihembo uzabera
Surah Adh-Dhariyat, Verse 12


يَوۡمَ هُمۡ عَلَى ٱلنَّارِ يُفۡتَنُونَ

(Uzaba ari) umunsi bazaba bari mu muriro bahanwa
Surah Adh-Dhariyat, Verse 13


ذُوقُواْ فِتۡنَتَكُمۡ هَٰذَا ٱلَّذِي كُنتُم بِهِۦ تَسۡتَعۡجِلُونَ

(Bazabwirwa bati) “Ngaho nimwumve ibihano byanyu; ibi ni byo mwajyaga musaba ko byihutishwa.”
Surah Adh-Dhariyat, Verse 14


إِنَّ ٱلۡمُتَّقِينَ فِي جَنَّـٰتٖ وَعُيُونٍ

Mu by’ukuri abagandukira Allah bazaba bari mu busitani n’amariba (yo mu Ijuru)
Surah Adh-Dhariyat, Verse 15


ءَاخِذِينَ مَآ ءَاتَىٰهُمۡ رَبُّهُمۡۚ إِنَّهُمۡ كَانُواْ قَبۡلَ ذَٰلِكَ مُحۡسِنِينَ

Bakira ibyo Nyagasani wabo yabahaye. Mu by’ukuri mbere bari abakora ibyiza
Surah Adh-Dhariyat, Verse 16


كَانُواْ قَلِيلٗا مِّنَ ٱلَّيۡلِ مَا يَهۡجَعُونَ

Bajyaga baryama gake mu ijoro (kubera ko babaga basali, basingiza Nyagasani wabo)
Surah Adh-Dhariyat, Verse 17


وَبِٱلۡأَسۡحَارِ هُمۡ يَسۡتَغۡفِرُونَ

No mu gicuku (mu rukerera babaga) basaba imbabazi (Allah)
Surah Adh-Dhariyat, Verse 18


وَفِيٓ أَمۡوَٰلِهِمۡ حَقّٞ لِّلسَّآئِلِ وَٱلۡمَحۡرُومِ

No mu mitungo yabo, habagamo umugabane bagenera abakene basaba n’abihishira
Surah Adh-Dhariyat, Verse 19


وَفِي ٱلۡأَرۡضِ ءَايَٰتٞ لِّلۡمُوقِنِينَ

No ku isi hari ibimenyetso ku bemera badashidikanya
Surah Adh-Dhariyat, Verse 20


وَفِيٓ أَنفُسِكُمۡۚ أَفَلَا تُبۡصِرُونَ

Ndetse no muri mwe ubwanyu (ibyo bimenyetso birimo). Ese ntimubona
Surah Adh-Dhariyat, Verse 21


وَفِي ٱلسَّمَآءِ رِزۡقُكُمۡ وَمَا تُوعَدُونَ

No mu kirere hari amafunguro yanyu ndetse n’ibyo musezeranywa
Surah Adh-Dhariyat, Verse 22


فَوَرَبِّ ٱلسَّمَآءِ وَٱلۡأَرۡضِ إِنَّهُۥ لَحَقّٞ مِّثۡلَ مَآ أَنَّكُمۡ تَنطِقُونَ

Bityo, ndahiye ku izina rya Nyagasani w’ikirere n’isi ko (ibyo musezeranywa) ari ukuri nko kuvuga kwanyu
Surah Adh-Dhariyat, Verse 23


هَلۡ أَتَىٰكَ حَدِيثُ ضَيۡفِ إِبۡرَٰهِيمَ ٱلۡمُكۡرَمِينَ

Ese wamenye iby’inkuru y’abashyitsi ba Aburahamu b’abanyacyubahiro
Surah Adh-Dhariyat, Verse 24


إِذۡ دَخَلُواْ عَلَيۡهِ فَقَالُواْ سَلَٰمٗاۖ قَالَ سَلَٰمٞ قَوۡمٞ مُّنكَرُونَ

Ubwo binjiraga iwe bakavuga bati “mugire amahoro (salamu!)” Nuko akavuga ati “Salamu, bantu batazwi.”
Surah Adh-Dhariyat, Verse 25


فَرَاغَ إِلَىٰٓ أَهۡلِهِۦ فَجَآءَ بِعِجۡلٖ سَمِينٖ

Nuko arinyabya asanga ab’iwe, azana inyana ibyibushye (inyama z’inyana yokeje)
Surah Adh-Dhariyat, Verse 26


فَقَرَّبَهُۥٓ إِلَيۡهِمۡ قَالَ أَلَا تَأۡكُلُونَ

Maze arazibegereza, (abonye batarambura amaboko ngo barye) aravuga ati “Ese nta bwo murya?”
Surah Adh-Dhariyat, Verse 27


فَأَوۡجَسَ مِنۡهُمۡ خِيفَةٗۖ قَالُواْ لَا تَخَفۡۖ وَبَشَّرُوهُ بِغُلَٰمٍ عَلِيمٖ

Nuko arabishisha (abonye batariye). Baravuga bati “Humura!” Hanyuma bamuha inkuru nziza (yo kuzabyara umwana) w’umuhungu uzaba afite ubumenyi (ku bijyanye na Allah)
Surah Adh-Dhariyat, Verse 28


فَأَقۡبَلَتِ ٱمۡرَأَتُهُۥ فِي صَرَّةٖ فَصَكَّتۡ وَجۡهَهَا وَقَالَتۡ عَجُوزٌ عَقِيمٞ

Nuko umugore we aza yiyamira, akubita agashyi mu buranga bwe (atangara), aravuga ati “Umukecuru w’urubereri!”
Surah Adh-Dhariyat, Verse 29


قَالُواْ كَذَٰلِكِ قَالَ رَبُّكِۖ إِنَّهُۥ هُوَ ٱلۡحَكِيمُ ٱلۡعَلِيمُ

Baravuga bati “Uko ni ko Nyagasani wawe yavuze. Mu by’ukuri ni Nyirubugenge buhambaye, Umumenyi uhebuje.”
Surah Adh-Dhariyat, Verse 30


۞قَالَ فَمَا خَطۡبُكُمۡ أَيُّهَا ٱلۡمُرۡسَلُونَ

(Aburahamu) aravuga ati “None ni iki kibagenza yemwe mwa ntumwa mwe?”
Surah Adh-Dhariyat, Verse 31


قَالُوٓاْ إِنَّآ أُرۡسِلۡنَآ إِلَىٰ قَوۡمٖ مُّجۡرِمِينَ

Baravuga bati “Rwose twoherejwe ku bantu b’inkozi z’ibibi”
Surah Adh-Dhariyat, Verse 32


لِنُرۡسِلَ عَلَيۡهِمۡ حِجَارَةٗ مِّن طِينٖ

Kugira ngo tubamanurireho amabuye y’ibumba (yacaniriwe)
Surah Adh-Dhariyat, Verse 33


مُّسَوَّمَةً عِندَ رَبِّكَ لِلۡمُسۡرِفِينَ

(Ayo mabuye) yashyizweho ibimenyetso kwa Nyagasani wawe, akaba ari igihano ku barengera (imbago za Allah)
Surah Adh-Dhariyat, Verse 34


فَأَخۡرَجۡنَا مَن كَانَ فِيهَا مِنَ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ

Nuko abemeramana (bari mu mudugudu w’inkozi z’ibibi) tuwubakuramo (kugira ngo ibihano bitabageraho)
Surah Adh-Dhariyat, Verse 35


فَمَا وَجَدۡنَا فِيهَا غَيۡرَ بَيۡتٖ مِّنَ ٱلۡمُسۡلِمِينَ

Ariko nta n’abo twasanzemo uretse inzu imwe y’Abayisilamu (urugo rw’Intumwa Loti)
Surah Adh-Dhariyat, Verse 36


وَتَرَكۡنَا فِيهَآ ءَايَةٗ لِّلَّذِينَ يَخَافُونَ ٱلۡعَذَابَ ٱلۡأَلِيمَ

Nuko (nyuma yo kuwurimbura) tuwusigamo ikimenyetso ku batinya ibihano bibabaza
Surah Adh-Dhariyat, Verse 37


وَفِي مُوسَىٰٓ إِذۡ أَرۡسَلۡنَٰهُ إِلَىٰ فِرۡعَوۡنَ بِسُلۡطَٰنٖ مُّبِينٖ

No mu nkuru ya Musa (harimo isomo), ubwo twamwoherezaga kwa Farawo tumuhaye ibimenyetso n’ububasha bigaragara
Surah Adh-Dhariyat, Verse 38


فَتَوَلَّىٰ بِرُكۡنِهِۦ وَقَالَ سَٰحِرٌ أَوۡ مَجۡنُونٞ

Ariko Farawo yishingikirije ububasha yari afite, atera umugongo (yanga kwemera ubutumwa yari azaniwe), aravuga ati “Uyu ni umurozi cyangwa umusazi.”
Surah Adh-Dhariyat, Verse 39


فَأَخَذۡنَٰهُ وَجُنُودَهُۥ فَنَبَذۡنَٰهُمۡ فِي ٱلۡيَمِّ وَهُوَ مُلِيمٞ

Nuko tumufatana n’ingabo ze maze tubajugunya mu nyanja kandi agayitse (kubera ibikorwa bye by’ubuhakanyi)
Surah Adh-Dhariyat, Verse 40


وَفِي عَادٍ إِذۡ أَرۡسَلۡنَا عَلَيۡهِمُ ٱلرِّيحَ ٱلۡعَقِيمَ

No mu nkuru y’aba Adi (harimo isomo), ubwo twabohererezaga umuyaga ugumbahaye (udafite icyiza na kimwe, usenya nta cyo usize)
Surah Adh-Dhariyat, Verse 41


مَا تَذَرُ مِن شَيۡءٍ أَتَتۡ عَلَيۡهِ إِلَّا جَعَلَتۡهُ كَٱلرَّمِيمِ

Nta cyo wasigaga mu byo wahuraga na byo utakigize umuyonga
Surah Adh-Dhariyat, Verse 42


وَفِي ثَمُودَ إِذۡ قِيلَ لَهُمۡ تَمَتَّعُواْ حَتَّىٰ حِينٖ

No mu nkuru y’aba Thamudu (harimo isomo) ubwo babwirwaga bati “Nimwishimishe by’igihe gito.”
Surah Adh-Dhariyat, Verse 43


فَعَتَوۡاْ عَنۡ أَمۡرِ رَبِّهِمۡ فَأَخَذَتۡهُمُ ٱلصَّـٰعِقَةُ وَهُمۡ يَنظُرُونَ

Ariko bigometse ku itegeko rya Nyagasani wabo, maze bakubitwa n’ikibatsi cy’umuriro w’inkuba bareba
Surah Adh-Dhariyat, Verse 44


فَمَا ٱسۡتَطَٰعُواْ مِن قِيَامٖ وَمَا كَانُواْ مُنتَصِرِينَ

Ntibashoboraga guhaguruka (ngo bahunge) cyangwa ngo bitabare
Surah Adh-Dhariyat, Verse 45


وَقَوۡمَ نُوحٖ مِّن قَبۡلُۖ إِنَّهُمۡ كَانُواْ قَوۡمٗا فَٰسِقِينَ

N’abantu ba Nuhu (ni uko twabagenje) mbere. Mu by’ukuri bari abantu b’ibyigomeke
Surah Adh-Dhariyat, Verse 46


وَٱلسَّمَآءَ بَنَيۡنَٰهَا بِأَيۡيْدٖ وَإِنَّا لَمُوسِعُونَ

Kandi ikirere twacyubakanye imbaraga, kandi mu by’ukuri nitwe tucyagura
Surah Adh-Dhariyat, Verse 47


وَٱلۡأَرۡضَ فَرَشۡنَٰهَا فَنِعۡمَ ٱلۡمَٰهِدُونَ

N’isi twarayishashe; kandi ni twe dusasa neza
Surah Adh-Dhariyat, Verse 48


وَمِن كُلِّ شَيۡءٍ خَلَقۡنَا زَوۡجَيۡنِ لَعَلَّكُمۡ تَذَكَّرُونَ

No muri buri kintu twaremyemo amoko abiri (ikigabo n’ikigore, iburyo n’ibumoso, hasi no hejuru,…) kugira ngo mwibuke (ubushobozi bwa Allah)
Surah Adh-Dhariyat, Verse 49


فَفِرُّوٓاْ إِلَى ٱللَّهِۖ إِنِّي لَكُم مِّنۡهُ نَذِيرٞ مُّبِينٞ

Bityo, nimuhungire kwa Allah. Mu by’ukuri njye (Muhamadi) ndi umuburizi wanyu ugaragara umuturutseho
Surah Adh-Dhariyat, Verse 50


وَلَا تَجۡعَلُواْ مَعَ ٱللَّهِ إِلَٰهًا ءَاخَرَۖ إِنِّي لَكُم مِّنۡهُ نَذِيرٞ مُّبِينٞ

Kandi ntimuzabangikanye Allah n’ikigirwamana icyo ari cyo cyose. Mu by’ukuri njye (Muhamadi) ndi umuburizi wanyu ugaragara umuturutseho
Surah Adh-Dhariyat, Verse 51


كَذَٰلِكَ مَآ أَتَى ٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِهِم مِّن رَّسُولٍ إِلَّا قَالُواْ سَاحِرٌ أَوۡ مَجۡنُونٌ

Ni nk’uko, nta ntumwa n’imwe yageze ku babayeho mbere yabo ngo babure kuvuga bati “Ni umurozi cyangwa umusazi!”
Surah Adh-Dhariyat, Verse 52


أَتَوَاصَوۡاْ بِهِۦۚ بَلۡ هُمۡ قَوۡمٞ طَاغُونَ

Ese (imvugo nk’izi) barazihererekanyaga? (Oya, si uko bimeze), ahubwo bose bari abantu barengera (imbibi za Allah)
Surah Adh-Dhariyat, Verse 53


فَتَوَلَّ عَنۡهُمۡ فَمَآ أَنتَ بِمَلُومٖ

Bityo (yewe Muhamadi) birengagize kandi ntuzabigayirwa (kuko wamaze gusohoza ubutumwa)
Surah Adh-Dhariyat, Verse 54


وَذَكِّرۡ فَإِنَّ ٱلذِّكۡرَىٰ تَنفَعُ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ

Unibutse kuko mu by’ukuri urwibutso rugirira akamaro abemeramana
Surah Adh-Dhariyat, Verse 55


وَمَا خَلَقۡتُ ٱلۡجِنَّ وَٱلۡإِنسَ إِلَّا لِيَعۡبُدُونِ

Kandi nta kindi naremeye amajini n’abantu bitari ukugira ngo bangaragire
Surah Adh-Dhariyat, Verse 56


مَآ أُرِيدُ مِنۡهُم مِّن رِّزۡقٖ وَمَآ أُرِيدُ أَن يُطۡعِمُونِ

Simbakeneyeho amafunguro, ndetse nta n’ubwo mbakeneyeho ko bangaburira
Surah Adh-Dhariyat, Verse 57


إِنَّ ٱللَّهَ هُوَ ٱلرَّزَّاقُ ذُو ٱلۡقُوَّةِ ٱلۡمَتِينُ

Mu by’ukuri Allah ni We Utanga amafunguro, Nyirimbaraga, Ukomeye bihebuje
Surah Adh-Dhariyat, Verse 58


فَإِنَّ لِلَّذِينَ ظَلَمُواْ ذَنُوبٗا مِّثۡلَ ذَنُوبِ أَصۡحَٰبِهِمۡ فَلَا يَسۡتَعۡجِلُونِ

Kandi rwose abakora ibibi bazagira umugabane (w’ibihano) umeze nk’umugabane wa bagenzi babo (abababanjirije); bityo, bareke kunsaba kwihutisha (kubahana)
Surah Adh-Dhariyat, Verse 59


فَوَيۡلٞ لِّلَّذِينَ كَفَرُواْ مِن يَوۡمِهِمُ ٱلَّذِي يُوعَدُونَ

Ibihano bikomeye bizaba kuri ba bandi bahakanye bitewe n’umunsi basezeranyijwe
Surah Adh-Dhariyat, Verse 60


Author: Rwanda Muslims Association Team


<< Surah 50
>> Surah 52

Kinyarwanda Translations by other Authors


Kinyarwanda Translation By R. M. C. Rwanda
Kinyarwanda Translation By Rwanda Muslims Association Team
Popular Areas
Apartments for rent in Dubai Apartments for rent Abu Dhabi Villas for rent in Dubai House for rent Abu Dhabi Apartments for sale in Dubai Apartments for sale in Abu Dhabi Flat for rent Sharjah
Popular Searches
Studios for rent in UAE Apartments for rent in UAE Villas for rent in UAE Apartments for sale in UAE Villas for sale in UAE Land for sale in UAE Dubai Real Estate
Trending Areas
Apartments for rent in Dubai Marina Apartments for sale in Dubai Marina Villa for rent in Sharjah Villa for sale in Dubai Flat for rent in Ajman Studio for rent in Abu Dhabi Villa for rent in Ajman
Trending Searches
Villa for rent in Abu Dhabi Shop for rent in Dubai Villas for sale in Ajman Studio for rent in Sharjah 1 Bedroom Apartment for rent in Dubai Property for rent in Abu Dhabi Commercial properties for sale
© Copyright Dubai Prayer Time. All Rights Reserved
Designed by Prayer Time In Dubai