UAE Prayer Times

  • Dubai
  • Abu Dhabi
  • Sharjah
  • Ajman
  • Fujairah
  • Umm Al Quwain
  • Ras Al Khaimah
  • Quran Translations

Surah Al-Waqia - Kinyarwanda Translation by R. M. C. Rwanda


إِذَا وَقَعَتِ ٱلۡوَاقِعَةُ

Ubwo imperuka izaba igeze
Surah Al-Waqia, Verse 1


لَيۡسَ لِوَقۡعَتِهَا كَاذِبَةٌ

Ntawe uzashobora guhinyura ukuza kwayo
Surah Al-Waqia, Verse 2


خَافِضَةٞ رَّافِعَةٌ

Izacisha bugufi (abazajya mu muriro), inashyire hejuru (abazajya mu ijuru)
Surah Al-Waqia, Verse 3


إِذَا رُجَّتِ ٱلۡأَرۡضُ رَجّٗا

Ubwo isi izatigiswa n’umutingito ukomeye
Surah Al-Waqia, Verse 4


وَبُسَّتِ ٱلۡجِبَالُ بَسّٗا

N’imisozi igahindurwa ubuvungukira
Surah Al-Waqia, Verse 5


فَكَانَتۡ هَبَآءٗ مُّنۢبَثّٗا

Maze ikaba umukungugu unyanyagiye
Surah Al-Waqia, Verse 6


وَكُنتُمۡ أَزۡوَٰجٗا ثَلَٰثَةٗ

(Icyo gihe) muzaba muri mu byiciro bitatu
Surah Al-Waqia, Verse 7


فَأَصۡحَٰبُ ٱلۡمَيۡمَنَةِ مَآ أَصۡحَٰبُ ٱلۡمَيۡمَنَةِ

Hari ab’iburyo135; abo bantu b’iburyo ni bantu ki
Surah Al-Waqia, Verse 8


وَأَصۡحَٰبُ ٱلۡمَشۡـَٔمَةِ مَآ أَصۡحَٰبُ ٱلۡمَشۡـَٔمَةِ

N’ab’ibumoso; abo bantu b’ibumoso ni bantu ki
Surah Al-Waqia, Verse 9


وَٱلسَّـٰبِقُونَ ٱلسَّـٰبِقُونَ

N’abambere (ni abakurikije amategeko ya Allah bakiri ku isi), abo bazaba ari bo ba mbere (mu kwinjira mu Ijuru)
Surah Al-Waqia, Verse 10


أُوْلَـٰٓئِكَ ٱلۡمُقَرَّبُونَ

Abo ni bo bazaba bari hafi (ya Allah)
Surah Al-Waqia, Verse 11


فِي جَنَّـٰتِ ٱلنَّعِيمِ

Mu ijuru ryuje ingabire
Surah Al-Waqia, Verse 12


ثُلَّةٞ مِّنَ ٱلۡأَوَّلِينَ

Abenshi (muri bo) bazaba ari itsinda rinini ryo mu bantu bo hambere (mbere y’Intumwa Muhamadi)
Surah Al-Waqia, Verse 13


وَقَلِيلٞ مِّنَ ٱلۡأٓخِرِينَ

Na bake mu bantu bo hanyuma (bakurikiye intumwa Muhamadi)
Surah Al-Waqia, Verse 14


عَلَىٰ سُرُرٖ مَّوۡضُونَةٖ

Bazaba bari ku bitanda bitatswe na zahabu
Surah Al-Waqia, Verse 15


مُّتَّكِـِٔينَ عَلَيۡهَا مُتَقَٰبِلِينَ

Babyegamyeho, berekeranye
Surah Al-Waqia, Verse 16


يَطُوفُ عَلَيۡهِمۡ وِلۡدَٰنٞ مُّخَلَّدُونَ

Bazaba bazengurukwamo n’abana b’abahungu bahoraho (badasaza cyangwa ngo bapfe)
Surah Al-Waqia, Verse 17


بِأَكۡوَابٖ وَأَبَارِيقَ وَكَأۡسٖ مِّن مَّعِينٖ

(Bazaba babazengurutsamo) ibikombe, amabirika n’ibirahuri birimo ibinyobwa byiza
Surah Al-Waqia, Verse 18


لَّا يُصَدَّعُونَ عَنۡهَا وَلَا يُنزِفُونَ

Ntibizabatera kurwara umutwe ndetse nta n’ubwo bizabasindisha
Surah Al-Waqia, Verse 19


وَفَٰكِهَةٖ مِّمَّا يَتَخَيَّرُونَ

(Bazaba banazengurutswamo) imbuto bazihitiramo
Surah Al-Waqia, Verse 20


وَلَحۡمِ طَيۡرٖ مِّمَّا يَشۡتَهُونَ

Ndetse n’inyama z’inyoni bazifuza
Surah Al-Waqia, Verse 21


وَحُورٌ عِينٞ

Kandi (hazaba hari) ba Huur ul- a’in (abagore bo mu Ijuru b’igikundiro n’amaso manini)
Surah Al-Waqia, Verse 22


كَأَمۡثَٰلِ ٱللُّؤۡلُوِٕ ٱلۡمَكۡنُونِ

Bameze nk’inigi zishashagirana (Lu’ulu’u) zikiri mu bubiko bwazo
Surah Al-Waqia, Verse 23


جَزَآءَۢ بِمَا كَانُواْ يَعۡمَلُونَ

Bizaba ari ibihembo by’ibyo bakoraga
Surah Al-Waqia, Verse 24


لَا يَسۡمَعُونَ فِيهَا لَغۡوٗا وَلَا تَأۡثِيمًا

Muri ryo (Ijuru) nta magambo adafite akamaro cyangwa se ayatuma bakora ibyaha bazumvamo
Surah Al-Waqia, Verse 25


إِلَّا قِيلٗا سَلَٰمٗا سَلَٰمٗا

Uretse (imvugo yo kuramukanya, igira iti) "Salamu, Salamu (amahoro, amahoro)
Surah Al-Waqia, Verse 26


وَأَصۡحَٰبُ ٱلۡيَمِينِ مَآ أَصۡحَٰبُ ٱلۡيَمِينِ

Naho ab’iburyo; ni bantu ki (mbega ibihembo by’abantu b’iburyo)
Surah Al-Waqia, Verse 27


فِي سِدۡرٖ مَّخۡضُودٖ

Bazaba (mu Ijuru ririmo) ibiti bya Sidiri bidafite amahwa
Surah Al-Waqia, Verse 28


وَطَلۡحٖ مَّنضُودٖ

N’ibitoki by’amaseri agerekeranye
Surah Al-Waqia, Verse 29


وَظِلّٖ مَّمۡدُودٖ

No mu gicucu kirambuye (kandi gihoraho)
Surah Al-Waqia, Verse 30


وَمَآءٖ مَّسۡكُوبٖ

N’amazi ahora atemba
Surah Al-Waqia, Verse 31


وَفَٰكِهَةٖ كَثِيرَةٖ

Ndetse n’imbuto nyinshi
Surah Al-Waqia, Verse 32


لَّا مَقۡطُوعَةٖ وَلَا مَمۡنُوعَةٖ

Ntizizahundura (bitewe n’ihinduka ry’ibihe cyangwa ngo zigire igihe cyo kwera), kandi ntizizaba zibujijwe (kuri bo)
Surah Al-Waqia, Verse 33


وَفُرُشٖ مَّرۡفُوعَةٍ

Bazaba banafite ibitanda biri hejuru
Surah Al-Waqia, Verse 34


إِنَّآ أَنشَأۡنَٰهُنَّ إِنشَآءٗ

Mu by’ukuri, (abagore bo ku isi bazajya mu ijuru) tuzabarema bundi bushya
Surah Al-Waqia, Verse 35


فَجَعَلۡنَٰهُنَّ أَبۡكَارًا

Maze tubagire amasugi
Surah Al-Waqia, Verse 36


عُرُبًا أَتۡرَابٗا

Bakunda (abagabo babo gusa), kandi ari urungano
Surah Al-Waqia, Verse 37


لِّأَصۡحَٰبِ ٱلۡيَمِينِ

(Ibi byose) byateganyirijwe abantu b’iburyo
Surah Al-Waqia, Verse 38


ثُلَّةٞ مِّنَ ٱلۡأَوَّلِينَ

Abenshi (muri bo) bazaba ari itsinda rinini ryo mu bantu bo hambere (mbere y’Intumwa Muhamadi)
Surah Al-Waqia, Verse 39


وَثُلَّةٞ مِّنَ ٱلۡأٓخِرِينَ

Na benshi mu bantu bo hanyuma (bakurikiye Intumwa Muhamadi)
Surah Al-Waqia, Verse 40


وَأَصۡحَٰبُ ٱلشِّمَالِ مَآ أَصۡحَٰبُ ٱلشِّمَالِ

Naho abantu b’ibumoso; ni bantu ki (mbega ibihano by’abantu b’ibumoso)
Surah Al-Waqia, Verse 41


فِي سَمُومٖ وَحَمِيمٖ

Bazaba bari mu muyaga utwika ndetse n’amazi yatuye
Surah Al-Waqia, Verse 42


وَظِلّٖ مِّن يَحۡمُومٖ

No mu gicucu cy’umwotsi w’umukara
Surah Al-Waqia, Verse 43


لَّا بَارِدٖ وَلَا كَرِيمٍ

(Icyo gicucu) nta mbeho kizatanga ndetse nta n’icyiza kizagiturukaho
Surah Al-Waqia, Verse 44


إِنَّهُمۡ كَانُواْ قَبۡلَ ذَٰلِكَ مُتۡرَفِينَ

Mu by’ukuri, mbere bari babayeho mu buzima bwo kwinezeza (bigomeka kuri Allah)
Surah Al-Waqia, Verse 45


وَكَانُواْ يُصِرُّونَ عَلَى ٱلۡحِنثِ ٱلۡعَظِيمِ

Kandi bajyaga batsimbarara ku byaha bihambaye (ntibagire umugambi wo kubyicuza)
Surah Al-Waqia, Verse 46


وَكَانُواْ يَقُولُونَ أَئِذَا مِتۡنَا وَكُنَّا تُرَابٗا وَعِظَٰمًا أَءِنَّا لَمَبۡعُوثُونَ

Kandi bajyaga bavuga bati " Ese nidupfa tugahinduka igitaka n’amagufa (akabora), tuzazurwa koko
Surah Al-Waqia, Verse 47


أَوَءَابَآؤُنَا ٱلۡأَوَّلُونَ

N’abakurambere bacu (bazazurwa) se
Surah Al-Waqia, Verse 48


قُلۡ إِنَّ ٱلۡأَوَّلِينَ وَٱلۡأٓخِرِينَ

Vuga (yewe Muhamadi) uti "(Yego) rwose, abo hambere n’abo hanyuma
Surah Al-Waqia, Verse 49


لَمَجۡمُوعُونَ إِلَىٰ مِيقَٰتِ يَوۡمٖ مَّعۡلُومٖ

Bazakoranywa ku munsi uzwi, wagenwe (umunsi w’imperuka)
Surah Al-Waqia, Verse 50


ثُمَّ إِنَّكُمۡ أَيُّهَا ٱلضَّآلُّونَ ٱلۡمُكَذِّبُونَ

Nuko mwe abayobye mukanahinyura ukuri
Surah Al-Waqia, Verse 51


لَأٓكِلُونَ مِن شَجَرٖ مِّن زَقُّومٖ

Rwose muzarya ku giti cya Zaqumu
Surah Al-Waqia, Verse 52


فَمَالِـُٔونَ مِنۡهَا ٱلۡبُطُونَ

Maze mucyuzuze inda
Surah Al-Waqia, Verse 53


فَشَٰرِبُونَ عَلَيۡهِ مِنَ ٱلۡحَمِيمِ

Mukirenzeho amazi yatuye
Surah Al-Waqia, Verse 54


فَشَٰرِبُونَ شُرۡبَ ٱلۡهِيمِ

Muzayanywa nk’ingamiya zinywa zidashira inyota
Surah Al-Waqia, Verse 55


هَٰذَا نُزُلُهُمۡ يَوۡمَ ٱلدِّينِ

Iryo ni ryo zimano ryabo ku munsi w’ibihembo
Surah Al-Waqia, Verse 56


نَحۡنُ خَلَقۡنَٰكُمۡ فَلَوۡلَا تُصَدِّقُونَ

Ni twe twabaremye. Nonese kuki mutemera (izuka)
Surah Al-Waqia, Verse 57


أَفَرَءَيۡتُم مَّا تُمۡنُونَ

Ese mutekereza iki ku matembabuzi (amasohora) musohora
Surah Al-Waqia, Verse 58


ءَأَنتُمۡ تَخۡلُقُونَهُۥٓ أَمۡ نَحۡنُ ٱلۡخَٰلِقُونَ

Ese ni mwe muyarema cyangwa ni twe Muremyi
Surah Al-Waqia, Verse 59


نَحۡنُ قَدَّرۡنَا بَيۡنَكُمُ ٱلۡمَوۡتَ وَمَا نَحۡنُ بِمَسۡبُوقِينَ

Ni twe twabageneye urupfu kandi ntitwananirwa
Surah Al-Waqia, Verse 60


عَلَىٰٓ أَن نُّبَدِّلَ أَمۡثَٰلَكُمۡ وَنُنشِئَكُمۡ فِي مَا لَا تَعۡلَمُونَ

Kubasimbuza abameze nka mwe, maze tukabaremamo (amashusho y’) ibindi mutazi
Surah Al-Waqia, Verse 61


وَلَقَدۡ عَلِمۡتُمُ ٱلنَّشۡأَةَ ٱلۡأُولَىٰ فَلَوۡلَا تَذَكَّرُونَ

Kandi mu by’ukuri, mwamenye ukuremwa (kwanyu) kwa mbere. Nonese kuki mutibuka
Surah Al-Waqia, Verse 62


أَفَرَءَيۡتُم مَّا تَحۡرُثُونَ

Ese ntimubona ibyo muhinga
Surah Al-Waqia, Verse 63


ءَأَنتُمۡ تَزۡرَعُونَهُۥٓ أَمۡ نَحۡنُ ٱلزَّـٰرِعُونَ

Ese ni mwe mubiha kumera no gukura, cyangwa ni twe tubikora
Surah Al-Waqia, Verse 64


لَوۡ نَشَآءُ لَجَعَلۡنَٰهُ حُطَٰمٗا فَظَلۡتُمۡ تَفَكَّهُونَ

Tubishatse twabigira ubushingwe, maze mugakomeza kumirwa
Surah Al-Waqia, Verse 65


إِنَّا لَمُغۡرَمُونَ

(Muvuga muti) "Rwose twaruhiye ubusa
Surah Al-Waqia, Verse 66


بَلۡ نَحۡنُ مَحۡرُومُونَ

Ahubwo twimwe (ibintu byose)
Surah Al-Waqia, Verse 67


أَفَرَءَيۡتُمُ ٱلۡمَآءَ ٱلَّذِي تَشۡرَبُونَ

Ese ntimubona amazi munywa
Surah Al-Waqia, Verse 68


ءَأَنتُمۡ أَنزَلۡتُمُوهُ مِنَ ٱلۡمُزۡنِ أَمۡ نَحۡنُ ٱلۡمُنزِلُونَ

Ese ni mwe muyamanura mu bicu cyangwa ni twe tuyamanura
Surah Al-Waqia, Verse 69


لَوۡ نَشَآءُ جَعَلۡنَٰهُ أُجَاجٗا فَلَوۡلَا تَشۡكُرُونَ

Iyo tuza kubishaka, twari kuyagira urwunyunyu (ntanyobwe). Nonese kuki mudashimira (Allah)
Surah Al-Waqia, Verse 70


أَفَرَءَيۡتُمُ ٱلنَّارَ ٱلَّتِي تُورُونَ

Ese ntimubona umuriro mucana
Surah Al-Waqia, Verse 71


ءَأَنتُمۡ أَنشَأۡتُمۡ شَجَرَتَهَآ أَمۡ نَحۡنُ ٱلۡمُنشِـُٔونَ

Ese ni mwe mwaremye igiti cyawo (muwukomoramo) cyangwa ni twe Muremyi
Surah Al-Waqia, Verse 72


نَحۡنُ جَعَلۡنَٰهَا تَذۡكِرَةٗ وَمَتَٰعٗا لِّلۡمُقۡوِينَ

Ni twe twawugize urwibutso (rw’umuriro wa Jahanamu), ndetse n’ingirakamaro ku bagenzi (n’abandi bose bawukeneye)
Surah Al-Waqia, Verse 73


فَسَبِّحۡ بِٱسۡمِ رَبِّكَ ٱلۡعَظِيمِ

Ngaho singiza izina rya Nyagasani wawe, Uhambaye
Surah Al-Waqia, Verse 74


۞فَلَآ أُقۡسِمُ بِمَوَٰقِعِ ٱلنُّجُومِ

Ndahiriye ahantu inyenyeri (zirengera bwenda gucya)
Surah Al-Waqia, Verse 75


وَإِنَّهُۥ لَقَسَمٞ لَّوۡ تَعۡلَمُونَ عَظِيمٌ

Kandi rwose iyo ni indahiro ihambaye iyo muza kumenya
Surah Al-Waqia, Verse 76


إِنَّهُۥ لَقُرۡءَانٞ كَرِيمٞ

Ko mu by’ukuri, (iyi) ari Quran Ntagatifu
Surah Al-Waqia, Verse 77


فِي كِتَٰبٖ مَّكۡنُونٖ

Iri mu gitabo kirinzwe neza (mu Ijuru)
Surah Al-Waqia, Verse 78


لَّا يَمَسُّهُۥٓ إِلَّا ٱلۡمُطَهَّرُونَ

Kitajya kigira ugikoraho uretse abejejwe (abamalayika)
Surah Al-Waqia, Verse 79


تَنزِيلٞ مِّن رَّبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ

Cyahishuwe giturutse kwa Nyagasani w’ibiremwa
Surah Al-Waqia, Verse 80


أَفَبِهَٰذَا ٱلۡحَدِيثِ أَنتُم مُّدۡهِنُونَ

Ese iyi nkuru (Qur’an) ni yo muhinyura
Surah Al-Waqia, Verse 81


وَتَجۡعَلُونَ رِزۡقَكُمۡ أَنَّكُمۡ تُكَذِّبُونَ

Aho (gushimira Allah) ku bw’amafunguro abaha, (mumwitura) kumuhakana
Surah Al-Waqia, Verse 82


فَلَوۡلَآ إِذَا بَلَغَتِ ٱلۡحُلۡقُومَ

Nonese (kuki ntacyo mukora) igihe roho (y’umuntu ugiye gupfa) igeze mu muhogo
Surah Al-Waqia, Verse 83


وَأَنتُمۡ حِينَئِذٖ تَنظُرُونَ

Icyo gihe muba murebera
Surah Al-Waqia, Verse 84


وَنَحۡنُ أَقۡرَبُ إِلَيۡهِ مِنكُمۡ وَلَٰكِن لَّا تُبۡصِرُونَ

Kandi tuba turi hafi ye kubarusha, ariko mwe ntimubibona
Surah Al-Waqia, Verse 85


فَلَوۡلَآ إِن كُنتُمۡ غَيۡرَ مَدِينِينَ

Nonese niba mwibwira ko ntacyo muzabazwa (mukaba mwibwira ko muri abanyembaraga)
Surah Al-Waqia, Verse 86


تَرۡجِعُونَهَآ إِن كُنتُمۡ صَٰدِقِينَ

Ngaho nimuyigarure (iyo roho mu mubiri wayo) niba koko muri abanyakuri
Surah Al-Waqia, Verse 87


فَأَمَّآ إِن كَانَ مِنَ ٱلۡمُقَرَّبِينَ

Niba (uwo muntu ugiye gupfa) ari mu ba hafi (ya Allah)
Surah Al-Waqia, Verse 88


فَرَوۡحٞ وَرَيۡحَانٞ وَجَنَّتُ نَعِيمٖ

(Ateganyirijwe) umunezero n’impumuro y’ibyishimo, ndetse n’ubusitani bwuje ingabire (Ijuru)
Surah Al-Waqia, Verse 89


وَأَمَّآ إِن كَانَ مِنۡ أَصۡحَٰبِ ٱلۡيَمِينِ

Naho (uwo muntu ugiye gupfa) naba ari mu bantu b’iburyo
Surah Al-Waqia, Verse 90


فَسَلَٰمٞ لَّكَ مِنۡ أَصۡحَٰبِ ٱلۡيَمِينِ

(Azabwirwa ati) "Amahoro ni abe kuri wowe kuko uri mu bantu b’iburyo
Surah Al-Waqia, Verse 91


وَأَمَّآ إِن كَانَ مِنَ ٱلۡمُكَذِّبِينَ ٱلضَّآلِّينَ

Ariko (uwo muntu ugiye gupfa) naba ari mu bahinyura (izuka), akaba yaranayobye
Surah Al-Waqia, Verse 92


فَنُزُلٞ مِّنۡ حَمِيمٖ

Izimano rye rizaba ari amazi yatuye
Surah Al-Waqia, Verse 93


وَتَصۡلِيَةُ جَحِيمٍ

No kuzatwikirwa mu muriro
Surah Al-Waqia, Verse 94


إِنَّ هَٰذَا لَهُوَ حَقُّ ٱلۡيَقِينِ

Mu by’ukuri, uku ni ko kuri kudashidikanywaho
Surah Al-Waqia, Verse 95


فَسَبِّحۡ بِٱسۡمِ رَبِّكَ ٱلۡعَظِيمِ

Bityo, tagatifuza izina rya Nyagasani wawe, Uhambaye
Surah Al-Waqia, Verse 96


Author: R. M. C. Rwanda


<< Surah 55
>> Surah 57

Kinyarwanda Translations by other Authors


Kinyarwanda Translation By R. M. C. Rwanda
Kinyarwanda Translation By Rwanda Muslims Association Team
Popular Areas
Apartments for rent in Dubai Apartments for rent Abu Dhabi Villas for rent in Dubai House for rent Abu Dhabi Apartments for sale in Dubai Apartments for sale in Abu Dhabi Flat for rent Sharjah
Popular Searches
Studios for rent in UAE Apartments for rent in UAE Villas for rent in UAE Apartments for sale in UAE Villas for sale in UAE Land for sale in UAE Dubai Real Estate
Trending Areas
Apartments for rent in Dubai Marina Apartments for sale in Dubai Marina Villa for rent in Sharjah Villa for sale in Dubai Flat for rent in Ajman Studio for rent in Abu Dhabi Villa for rent in Ajman
Trending Searches
Villa for rent in Abu Dhabi Shop for rent in Dubai Villas for sale in Ajman Studio for rent in Sharjah 1 Bedroom Apartment for rent in Dubai Property for rent in Abu Dhabi Commercial properties for sale
© Copyright Dubai Prayer Time. All Rights Reserved
Designed by Prayer Time In Dubai