Surah Al-Hadid Verse 20 - Kinyarwanda Translation by Rwanda Muslims Association Team
Surah Al-Hadidٱعۡلَمُوٓاْ أَنَّمَا ٱلۡحَيَوٰةُ ٱلدُّنۡيَا لَعِبٞ وَلَهۡوٞ وَزِينَةٞ وَتَفَاخُرُۢ بَيۡنَكُمۡ وَتَكَاثُرٞ فِي ٱلۡأَمۡوَٰلِ وَٱلۡأَوۡلَٰدِۖ كَمَثَلِ غَيۡثٍ أَعۡجَبَ ٱلۡكُفَّارَ نَبَاتُهُۥ ثُمَّ يَهِيجُ فَتَرَىٰهُ مُصۡفَرّٗا ثُمَّ يَكُونُ حُطَٰمٗاۖ وَفِي ٱلۡأٓخِرَةِ عَذَابٞ شَدِيدٞ وَمَغۡفِرَةٞ مِّنَ ٱللَّهِ وَرِضۡوَٰنٞۚ وَمَا ٱلۡحَيَوٰةُ ٱلدُّنۡيَآ إِلَّا مَتَٰعُ ٱلۡغُرُورِ
Mumenye ko ubuzima bw’isi nta kindi buri cyo uretse kuba ari umukino, kwinezeza, imitako, kwiyemera hagati yanyu ndetse no kwiratana imitungo n’abana. (Ibyo bigereranywa) nk’ibimera bishimisha abahinzi nyuma yo kubona imvura, hanyuma bikuma ukabona bibaye umuhondo; nuko (byamara kumagara) bigahinduka utuvungukira. Ariko ku munsi w’imperuka hazaba ibihano bikomeye (ku bahakanyi), ndetse n’imbabazi no kwishimirwa na Allah (ku bemeramana). Kandi ubuzima bw’isi nta cyo buri cyo uretse kuba ari umunezero ushukana