Surah Al-Mujadila - Kinyarwanda Translation by R. M. C. Rwanda
قَدۡ سَمِعَ ٱللَّهُ قَوۡلَ ٱلَّتِي تُجَٰدِلُكَ فِي زَوۡجِهَا وَتَشۡتَكِيٓ إِلَى ٱللَّهِ وَٱللَّهُ يَسۡمَعُ تَحَاوُرَكُمَآۚ إِنَّ ٱللَّهَ سَمِيعُۢ بَصِيرٌ
Mu by’ukuri, Allah yumvise imvugo (ubusabe) ya wa wundi (Khawulat bint Tha’laba) wakugishaga impaka (wowe Muhamadi) ku bijyanye n’umugabo we (Awus bin As-Samit), anaregera Allah. Kandi Allah yumvise ikiganiro cyanyu mwembi. Mu by’ukuri, Allah ni Uwumva bihebuje, Ubona cyane
Surah Al-Mujadila, Verse 1
ٱلَّذِينَ يُظَٰهِرُونَ مِنكُم مِّن نِّسَآئِهِم مَّا هُنَّ أُمَّهَٰتِهِمۡۖ إِنۡ أُمَّهَٰتُهُمۡ إِلَّا ٱلَّـٰٓـِٔي وَلَدۡنَهُمۡۚ وَإِنَّهُمۡ لَيَقُولُونَ مُنكَرٗا مِّنَ ٱلۡقَوۡلِ وَزُورٗاۚ وَإِنَّ ٱللَّهَ لَعَفُوٌّ غَفُورٞ
Babandi muri mwe biziririza abagore babo babita ba nyina, kandi atari ba nyina, nyamara ba nyina (b’ukuri) ari abababyaye. Mu by’ukuri, baba bavuga ijambo ribi kandi ry’ikinyoma. Kandi mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi
Surah Al-Mujadila, Verse 2
وَٱلَّذِينَ يُظَٰهِرُونَ مِن نِّسَآئِهِمۡ ثُمَّ يَعُودُونَ لِمَا قَالُواْ فَتَحۡرِيرُ رَقَبَةٖ مِّن قَبۡلِ أَن يَتَمَآسَّاۚ ذَٰلِكُمۡ تُوعَظُونَ بِهِۦۚ وَٱللَّهُ بِمَا تَعۡمَلُونَ خَبِيرٞ
Na babandi biziririza abagore babo babita ba nyina, hanyuma bagashaka kwisubiraho ku byo bavuze (icyiru) cyabyo ni uko bagomba kubohora umucakara mbere y’uko bongera kubonana (n’abagore babo). Ibyo ni inyigisho muhabwa (na Allah), kandi Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibyo mukora
Surah Al-Mujadila, Verse 3
فَمَن لَّمۡ يَجِدۡ فَصِيَامُ شَهۡرَيۡنِ مُتَتَابِعَيۡنِ مِن قَبۡلِ أَن يَتَمَآسَّاۖ فَمَن لَّمۡ يَسۡتَطِعۡ فَإِطۡعَامُ سِتِّينَ مِسۡكِينٗاۚ ذَٰلِكَ لِتُؤۡمِنُواْ بِٱللَّهِ وَرَسُولِهِۦۚ وَتِلۡكَ حُدُودُ ٱللَّهِۗ وَلِلۡكَٰفِرِينَ عَذَابٌ أَلِيمٌ
Naho utamubonye (uwo mucakara ngo amubohore), agomba gusiba amezi abiri akurikiranye mbere y’uko yongera kubonana (n’umugore we), ariko utabishoboye, agomba kugaburira abakene mirongo itandatu. Ibyo ni ukugira ngo mwemere Allah n’Intumwa ye. Izo ni imbago zashyizweho na Allah, kandi abahakanyi bazahanishwa ibihano bibabaza
Surah Al-Mujadila, Verse 4
إِنَّ ٱلَّذِينَ يُحَآدُّونَ ٱللَّهَ وَرَسُولَهُۥ كُبِتُواْ كَمَا كُبِتَ ٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِهِمۡۚ وَقَدۡ أَنزَلۡنَآ ءَايَٰتِۭ بَيِّنَٰتٖۚ وَلِلۡكَٰفِرِينَ عَذَابٞ مُّهِينٞ
Mu by’ukuri, abaca ukubiri na Allah n’Intumwa ye, bazasuzuguzwa nk’uko ababayeho mbere yabo basuzugujwe. Kandi twohereje bisobanutse, kandi ibimenyetso abahakanyi bazahanishwa ibihano bisuzuguza
Surah Al-Mujadila, Verse 5
يَوۡمَ يَبۡعَثُهُمُ ٱللَّهُ جَمِيعٗا فَيُنَبِّئُهُم بِمَا عَمِلُوٓاْۚ أَحۡصَىٰهُ ٱللَّهُ وَنَسُوهُۚ وَٱللَّهُ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ شَهِيدٌ
Umunsi Allah azabazura bose akababwira ibyo bakoze. Allah yarabibaruye mu gihe bo babyibagiwe. Kandi Allah ni Umuhamya wa buri kintu
Surah Al-Mujadila, Verse 6
أَلَمۡ تَرَ أَنَّ ٱللَّهَ يَعۡلَمُ مَا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَا فِي ٱلۡأَرۡضِۖ مَا يَكُونُ مِن نَّجۡوَىٰ ثَلَٰثَةٍ إِلَّا هُوَ رَابِعُهُمۡ وَلَا خَمۡسَةٍ إِلَّا هُوَ سَادِسُهُمۡ وَلَآ أَدۡنَىٰ مِن ذَٰلِكَ وَلَآ أَكۡثَرَ إِلَّا هُوَ مَعَهُمۡ أَيۡنَ مَا كَانُواْۖ ثُمَّ يُنَبِّئُهُم بِمَا عَمِلُواْ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِۚ إِنَّ ٱللَّهَ بِكُلِّ شَيۡءٍ عَلِيمٌ
Ese ntubona ko Allah azi ibiri mu birere n’ibiri ku isi? Nta biganiro byo mu ibanga bya batatu bibaho ngo abure kuba uwa kane, cyangwa ibya batanu ngo abure kuba ari uwa gatandatu, ndetse no munsi yabo cyangwa abarenzeho, ngo abure kuba ari kumwe na bo aho bari hose. Hanyuma ku munsi w’izuka akazababwira ibyo bakoraga. Mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi uhebuje wa buri kintu
Surah Al-Mujadila, Verse 7
أَلَمۡ تَرَ إِلَى ٱلَّذِينَ نُهُواْ عَنِ ٱلنَّجۡوَىٰ ثُمَّ يَعُودُونَ لِمَا نُهُواْ عَنۡهُ وَيَتَنَٰجَوۡنَ بِٱلۡإِثۡمِ وَٱلۡعُدۡوَٰنِ وَمَعۡصِيَتِ ٱلرَّسُولِۖ وَإِذَا جَآءُوكَ حَيَّوۡكَ بِمَا لَمۡ يُحَيِّكَ بِهِ ٱللَّهُ وَيَقُولُونَ فِيٓ أَنفُسِهِمۡ لَوۡلَا يُعَذِّبُنَا ٱللَّهُ بِمَا نَقُولُۚ حَسۡبُهُمۡ جَهَنَّمُ يَصۡلَوۡنَهَاۖ فَبِئۡسَ ٱلۡمَصِيرُ
Ese ntiwabonye ababujijwe kugirana ibiganiro byo mu ibanga, nyuma bagasubira ku byo babujijwe, bakagirana ibiganiro mu ibanga bigamije icyaha n’ubugome ndetse no kwigomeka ku Ntumwa (Muhamadi)? N’iyo baje bagusanga, bagusuhuza mu ndamutso Allah atagusuhujemo, maze mu mitima yabo bakigamba bati "Kubera iki Allah ataduhanira ibyo tuvuga?" Umuriro wa Jahanamu urabahagije, bazawutwikirwamo kandi ni wo herezo ribi
Surah Al-Mujadila, Verse 8
يَـٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓاْ إِذَا تَنَٰجَيۡتُمۡ فَلَا تَتَنَٰجَوۡاْ بِٱلۡإِثۡمِ وَٱلۡعُدۡوَٰنِ وَمَعۡصِيَتِ ٱلرَّسُولِ وَتَنَٰجَوۡاْ بِٱلۡبِرِّ وَٱلتَّقۡوَىٰۖ وَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ ٱلَّذِيٓ إِلَيۡهِ تُحۡشَرُونَ
Yemwe abemeye! Nimujya mugirana ibiganiro mu ibanga, ntimukabikore mugamije icyaha n’ubugome ndetse no kwigomeka ku Ntumwa (Muhamadi). Ahubwo mujye mubigirana mugamije ibyiza no gutinya Allah, kandi mutinye Allah, kuko iwe ari ho muzakoranyirizwa
Surah Al-Mujadila, Verse 9
إِنَّمَا ٱلنَّجۡوَىٰ مِنَ ٱلشَّيۡطَٰنِ لِيَحۡزُنَ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَلَيۡسَ بِضَآرِّهِمۡ شَيۡـًٔا إِلَّا بِإِذۡنِ ٱللَّهِۚ وَعَلَى ٱللَّهِ فَلۡيَتَوَكَّلِ ٱلۡمُؤۡمِنُونَ
Mu by’ukuri, kugirana ibiganiro mu ibanga hagamijwe ikibi (ubugambanyi) bituruka kwa Shitani, kugira ngo atere agahinda abemera, ariko ntacyo yabatwara keretse Allah abishatse. Ngaho abemera nibiringire Allah
Surah Al-Mujadila, Verse 10
يَـٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓاْ إِذَا قِيلَ لَكُمۡ تَفَسَّحُواْ فِي ٱلۡمَجَٰلِسِ فَٱفۡسَحُواْ يَفۡسَحِ ٱللَّهُ لَكُمۡۖ وَإِذَا قِيلَ ٱنشُزُواْ فَٱنشُزُواْ يَرۡفَعِ ٱللَّهُ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ مِنكُمۡ وَٱلَّذِينَ أُوتُواْ ٱلۡعِلۡمَ دَرَجَٰتٖۚ وَٱللَّهُ بِمَا تَعۡمَلُونَ خَبِيرٞ
Yemwe abemeye! Nimubwirwa muti "Nimwegerane muhane ibyicaro aho muteraniye", mujye mubikora; Allah azabagurira (mu mpuwe Nimunabwirwa muti "Muhaguruke ze). (mujye gusenga cyangwa mu kindi gikorwa cyiza)", mujye muhaguruka. Allah azazamura mu ntera abemeye n’abahawe ubumenyi muri mwe. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibyo mukora
Surah Al-Mujadila, Verse 11
يَـٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓاْ إِذَا نَٰجَيۡتُمُ ٱلرَّسُولَ فَقَدِّمُواْ بَيۡنَ يَدَيۡ نَجۡوَىٰكُمۡ صَدَقَةٗۚ ذَٰلِكَ خَيۡرٞ لَّكُمۡ وَأَطۡهَرُۚ فَإِن لَّمۡ تَجِدُواْ فَإِنَّ ٱللَّهَ غَفُورٞ رَّحِيمٌ
Yemwe abemeye! Nimujya (mushaka) kugira ibyo muganira mu ibanga n’Intumwa (Muhamadi), mujye mubanza mutange amaturo mbere y’uko mubonana. Ibyo ni byo byiza kuri mwe kandi ni byo birushijeho kubeza (imitima). Ariko nimutabona (amaturo yo gutanga, mumenye ko muzababarirwa kuko) mu by’ukuri Allah ari Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi
Surah Al-Mujadila, Verse 12
ءَأَشۡفَقۡتُمۡ أَن تُقَدِّمُواْ بَيۡنَ يَدَيۡ نَجۡوَىٰكُمۡ صَدَقَٰتٖۚ فَإِذۡ لَمۡ تَفۡعَلُواْ وَتَابَ ٱللَّهُ عَلَيۡكُمۡ فَأَقِيمُواْ ٱلصَّلَوٰةَ وَءَاتُواْ ٱلزَّكَوٰةَ وَأَطِيعُواْ ٱللَّهَ وَرَسُولَهُۥۚ وَٱللَّهُ خَبِيرُۢ بِمَا تَعۡمَلُونَ
Ese mufite ubwoba (bw’ubukene) igihe mwatanze amaturo mbere yo kugirana ibiganiro by’ibanga (n’Intumwa y’Imana)? Ibyo nimutabikora kandi Allah yarabababariye, mujye muhozaho amasengesho, mutange amaturo, ndetse mwumvire Allah n’Intumwa ye. Kandi Allah azi neza ibyo mukora
Surah Al-Mujadila, Verse 13
۞أَلَمۡ تَرَ إِلَى ٱلَّذِينَ تَوَلَّوۡاْ قَوۡمًا غَضِبَ ٱللَّهُ عَلَيۡهِم مَّا هُم مِّنكُمۡ وَلَا مِنۡهُمۡ وَيَحۡلِفُونَ عَلَى ٱلۡكَذِبِ وَهُمۡ يَعۡلَمُونَ
Ese (yewe Muhamadi) ntiwabonye babandi (indyarya) bagiranye ubucuti n’abantu Allah yarakariye? Ntabwo bari muri mwe (Abayisilamu) ndetse ntibari no muri bo (Abayahudi), kandi barahira mu binyoma nyamara babizi
Surah Al-Mujadila, Verse 14
أَعَدَّ ٱللَّهُ لَهُمۡ عَذَابٗا شَدِيدًاۖ إِنَّهُمۡ سَآءَ مَا كَانُواْ يَعۡمَلُونَ
Allah yabateguriye ibihano bikaze. Mu by’ukuri, ibyo bakoraga ni bibi
Surah Al-Mujadila, Verse 15
ٱتَّخَذُوٓاْ أَيۡمَٰنَهُمۡ جُنَّةٗ فَصَدُّواْ عَن سَبِيلِ ٱللَّهِ فَلَهُمۡ عَذَابٞ مُّهِينٞ
Indahiro zabo bazigize ingabo (y’ibikorwa byabo bibi), banakumira abantu kugana inzira ya Allah. Bityo, bazahanishwa ibihano bisuzuguza
Surah Al-Mujadila, Verse 16
لَّن تُغۡنِيَ عَنۡهُمۡ أَمۡوَٰلُهُمۡ وَلَآ أَوۡلَٰدُهُم مِّنَ ٱللَّهِ شَيۡـًٔاۚ أُوْلَـٰٓئِكَ أَصۡحَٰبُ ٱلنَّارِۖ هُمۡ فِيهَا خَٰلِدُونَ
Imitungo yabo n’abana babo ntacyo bizabamarira imbere ya Allah. Abo ni abantu bo mu muriro, bazawubamo ubuziraherezo
Surah Al-Mujadila, Verse 17
يَوۡمَ يَبۡعَثُهُمُ ٱللَّهُ جَمِيعٗا فَيَحۡلِفُونَ لَهُۥ كَمَا يَحۡلِفُونَ لَكُمۡ وَيَحۡسَبُونَ أَنَّهُمۡ عَلَىٰ شَيۡءٍۚ أَلَآ إِنَّهُمۡ هُمُ ٱلۡكَٰذِبُونَ
Umunsi Allah azabazura bose, bazamurahirira nk’uko babarahiriraga (mwe Abayisilamu), kandi bakibwira ko hari icyo bishingikirije. Mu by’ukuri, ni abanyabinyoma
Surah Al-Mujadila, Verse 18
ٱسۡتَحۡوَذَ عَلَيۡهِمُ ٱلشَّيۡطَٰنُ فَأَنسَىٰهُمۡ ذِكۡرَ ٱللَّهِۚ أُوْلَـٰٓئِكَ حِزۡبُ ٱلشَّيۡطَٰنِۚ أَلَآ إِنَّ حِزۡبَ ٱلشَّيۡطَٰنِ هُمُ ٱلۡخَٰسِرُونَ
Shitani yabagize imbata ze, maze abibagiza kwibuka Allah. Abo ni abambari ba Shitani. Mu by’ukuri, abambari ba Shitani ni bo bazaba abanyagihombo
Surah Al-Mujadila, Verse 19
إِنَّ ٱلَّذِينَ يُحَآدُّونَ ٱللَّهَ وَرَسُولَهُۥٓ أُوْلَـٰٓئِكَ فِي ٱلۡأَذَلِّينَ
Mu by’ukuri, abaca ukubiri na Allah n’Intumwa ye (Muhamadi), bazaba basuzuguritse cyane
Surah Al-Mujadila, Verse 20
كَتَبَ ٱللَّهُ لَأَغۡلِبَنَّ أَنَا۠ وَرُسُلِيٓۚ إِنَّ ٱللَّهَ قَوِيٌّ عَزِيزٞ
Allah yaciye iteka agira ati "Rwose, njye n’intumwa zanjye tuzatsinda". Mu by’ukuri, Allah ni Umunyembaraga, Ushobora byose
Surah Al-Mujadila, Verse 21
لَّا تَجِدُ قَوۡمٗا يُؤۡمِنُونَ بِٱللَّهِ وَٱلۡيَوۡمِ ٱلۡأٓخِرِ يُوَآدُّونَ مَنۡ حَآدَّ ٱللَّهَ وَرَسُولَهُۥ وَلَوۡ كَانُوٓاْ ءَابَآءَهُمۡ أَوۡ أَبۡنَآءَهُمۡ أَوۡ إِخۡوَٰنَهُمۡ أَوۡ عَشِيرَتَهُمۡۚ أُوْلَـٰٓئِكَ كَتَبَ فِي قُلُوبِهِمُ ٱلۡإِيمَٰنَ وَأَيَّدَهُم بِرُوحٖ مِّنۡهُۖ وَيُدۡخِلُهُمۡ جَنَّـٰتٖ تَجۡرِي مِن تَحۡتِهَا ٱلۡأَنۡهَٰرُ خَٰلِدِينَ فِيهَاۚ رَضِيَ ٱللَّهُ عَنۡهُمۡ وَرَضُواْ عَنۡهُۚ أُوْلَـٰٓئِكَ حِزۡبُ ٱللَّهِۚ أَلَآ إِنَّ حِزۡبَ ٱللَّهِ هُمُ ٱلۡمُفۡلِحُونَ
Ntuzigera ubona abantu bemera Allah n’umunsi w’imperuka bagirana ubucuti na babandi baciye ukubiri na Allah n’Intumwa ye, kabone n’ubwo baba ari ababyeyi babo cyangwa abana babo cyangwa abavandimwe babo cyangwa se imiryango yabo. Abantu nk’abo, Allah yanditse ukwemera nyako mu mitima yabo, anabashyigikiza umwuka (inkunga) uturutse iwe, kandi azabinjiza mu busitani butembamo imigezi (Ijuru) bazabamo ubuziraherezo. Allah yarabishimiye na bo baramwishimira. Abo ni bo tsinda rya Allah, kandi mu by’ukuri itsinda rya Allah ni ryo rizatsinda
Surah Al-Mujadila, Verse 22