Surah Al-Mujadila Verse 11 - Kinyarwanda Translation by Rwanda Muslims Association Team
Surah Al-Mujadilaيَـٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓاْ إِذَا قِيلَ لَكُمۡ تَفَسَّحُواْ فِي ٱلۡمَجَٰلِسِ فَٱفۡسَحُواْ يَفۡسَحِ ٱللَّهُ لَكُمۡۖ وَإِذَا قِيلَ ٱنشُزُواْ فَٱنشُزُواْ يَرۡفَعِ ٱللَّهُ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ مِنكُمۡ وَٱلَّذِينَ أُوتُواْ ٱلۡعِلۡمَ دَرَجَٰتٖۚ وَٱللَّهُ بِمَا تَعۡمَلُونَ خَبِيرٞ
Yemwe abemeye! Nimubwirwa muti “Nimwegerane muhane ibyicaro aho muteraniye”, mujye mubikora; Allah azabagurira (mu mpuhwe ze). Nimunabwirwa muti “Muhaguruke (mujye kugaragira cyangwa mujye mu kindi gikorwa cyiza)”, mujye muhaguruka. Allah azamura mu ntera abemeye n’abahawe ubumenyi muri mwe. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibyo mukora