Surah Al-Anaam Verse 145 - Kinyarwanda Translation by Rwanda Muslims Association Team
Surah Al-Anaamقُل لَّآ أَجِدُ فِي مَآ أُوحِيَ إِلَيَّ مُحَرَّمًا عَلَىٰ طَاعِمٖ يَطۡعَمُهُۥٓ إِلَّآ أَن يَكُونَ مَيۡتَةً أَوۡ دَمٗا مَّسۡفُوحًا أَوۡ لَحۡمَ خِنزِيرٖ فَإِنَّهُۥ رِجۡسٌ أَوۡ فِسۡقًا أُهِلَّ لِغَيۡرِ ٱللَّهِ بِهِۦۚ فَمَنِ ٱضۡطُرَّ غَيۡرَ بَاغٖ وَلَا عَادٖ فَإِنَّ رَبَّكَ غَفُورٞ رَّحِيمٞ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mu byo nahishuriwe nta cyo mbona kiziririjwe kuribwa ku muntu ushatse kukirya, uretse icyipfushije cyangwa amaraso (ikiremvi), cyangwa inyama y’ingurube, cyangwa icyabazwe mu bwigomeke kikavugirwaho irindi zina ritari irya Allah; kuko rwose ibyo ni umwanda.” Ariko uzasumbirizwa atagamije kwigomeka cyangwa kurengera imbago (za Allah, nta cyaha naramuka abiriye). Mu by’ukuri Nyagasani wawe ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe