UAE Prayer Times

  • Dubai
  • Abu Dhabi
  • Sharjah
  • Ajman
  • Fujairah
  • Umm Al Quwain
  • Ras Al Khaimah
  • Quran Translations

Surah Al-Mulk - Kinyarwanda Translation by Rwanda Muslims Association Team


تَبَٰرَكَ ٱلَّذِي بِيَدِهِ ٱلۡمُلۡكُ وَهُوَ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ قَدِيرٌ

Ubutagatifu ni ubwa (Allah), ufite ubwami (bwose) mu kuboko kwe, kandi ni Ushobora byose
Surah Al-Mulk, Verse 1


ٱلَّذِي خَلَقَ ٱلۡمَوۡتَ وَٱلۡحَيَوٰةَ لِيَبۡلُوَكُمۡ أَيُّكُمۡ أَحۡسَنُ عَمَلٗاۚ وَهُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلۡغَفُورُ

Ni We waremye urupfu n’ubuzima kugira ngo abagerageze hanyuma amenye ukora ibikorwa byiza kurusha abandi muri mwe, kandi ni Umunyacyubahiro uhebuje, Ubabarira ibyaha
Surah Al-Mulk, Verse 2


ٱلَّذِي خَلَقَ سَبۡعَ سَمَٰوَٰتٖ طِبَاقٗاۖ مَّا تَرَىٰ فِي خَلۡقِ ٱلرَّحۡمَٰنِ مِن تَفَٰوُتٖۖ فَٱرۡجِعِ ٱلۡبَصَرَ هَلۡ تَرَىٰ مِن فُطُورٖ

Ni We waremye ibirere birindwi bigerekeranye. Ntushobora kubona ibidatunganye mu byo (Allah) Nyirimpuhwe yaremye. Ngaho ongera wubure amaso (urebe); ese hari inenge ubona
Surah Al-Mulk, Verse 3


ثُمَّ ٱرۡجِعِ ٱلۡبَصَرَ كَرَّتَيۡنِ يَنقَلِبۡ إِلَيۡكَ ٱلۡبَصَرُ خَاسِئٗا وَهُوَ حَسِيرٞ

Hanyuma wongere wubure amaso ubugira kabiri, amaso aragaruka yamwaye kandi yacitse intege (kuko nta nenge yabonye)
Surah Al-Mulk, Verse 4


وَلَقَدۡ زَيَّنَّا ٱلسَّمَآءَ ٱلدُّنۡيَا بِمَصَٰبِيحَ وَجَعَلۡنَٰهَا رُجُومٗا لِّلشَّيَٰطِينِۖ وَأَعۡتَدۡنَا لَهُمۡ عَذَابَ ٱلسَّعِيرِ

Rwose ikirere cyegereye isi twagitakishije amatara (inyenyeri), tunayagira ibishashi byo gutera za shitani (amajini yigometse), kandi twanaziteguriye igihano cy’umuriro ugurumana
Surah Al-Mulk, Verse 5


وَلِلَّذِينَ كَفَرُواْ بِرَبِّهِمۡ عَذَابُ جَهَنَّمَۖ وَبِئۡسَ ٱلۡمَصِيرُ

Abahakanye Nyagasani wabo bazahanishwa ibihano by’umuriro wa Jahanamu, kandi iryo ni ryo garukiro ribi
Surah Al-Mulk, Verse 6


إِذَآ أُلۡقُواْ فِيهَا سَمِعُواْ لَهَا شَهِيقٗا وَهِيَ تَفُورُ

Ubwo bazaba bajugunywemo (mu muriro wa Jahanamu), bazumva utogota kandi ubira
Surah Al-Mulk, Verse 7


تَكَادُ تَمَيَّزُ مِنَ ٱلۡغَيۡظِۖ كُلَّمَآ أُلۡقِيَ فِيهَا فَوۡجٞ سَأَلَهُمۡ خَزَنَتُهَآ أَلَمۡ يَأۡتِكُمۡ نَذِيرٞ

(Uwo muriro) uzaba wenda gusandara kubera umujinya (ufitiye abanyabyaha)! Buri uko agatsiko kazajya kawujugunywamo, abarinzi bawo bazajya bakabaza bati “Ese nta muburizi wabagezeho?”
Surah Al-Mulk, Verse 8


قَالُواْ بَلَىٰ قَدۡ جَآءَنَا نَذِيرٞ فَكَذَّبۡنَا وَقُلۡنَا مَا نَزَّلَ ٱللَّهُ مِن شَيۡءٍ إِنۡ أَنتُمۡ إِلَّا فِي ضَلَٰلٖ كَبِيرٖ

Bazavuga bati “Yego! Rwose umuburizi yatugezeho ariko twaramuhinyuye, turanavuga tuti “Allah nta kintu yigeze ahishura, tuti ahubwo mwe muri mu buyobe buhambaye.”
Surah Al-Mulk, Verse 9


وَقَالُواْ لَوۡ كُنَّا نَسۡمَعُ أَوۡ نَعۡقِلُ مَا كُنَّا فِيٓ أَصۡحَٰبِ ٱلسَّعِيرِ

Bazanavuga bati “Iyo tuza kumva cyangwa tukanatekereza, ntitwari kuba mu bo mu muriro ugurumana.”
Surah Al-Mulk, Verse 10


فَٱعۡتَرَفُواْ بِذَنۢبِهِمۡ فَسُحۡقٗا لِّأَصۡحَٰبِ ٱلسَّعِيرِ

Baziyemerera ibyaha byabo (ariko nta cyo bizabamarira). Bityo, ukorama nikube ku bantu bo mu muriro ugurumana
Surah Al-Mulk, Verse 11


إِنَّ ٱلَّذِينَ يَخۡشَوۡنَ رَبَّهُم بِٱلۡغَيۡبِ لَهُم مَّغۡفِرَةٞ وَأَجۡرٞ كَبِيرٞ

Mu by’ukuri abatinya Nyagasani wabo batamubona, bazababarirwa ibyaha ndetse banahabwe ibihembo bihebuje
Surah Al-Mulk, Verse 12


وَأَسِرُّواْ قَوۡلَكُمۡ أَوِ ٱجۡهَرُواْ بِهِۦٓۖ إِنَّهُۥ عَلِيمُۢ بِذَاتِ ٱلصُّدُورِ

Kandi ibiganiro byanyu mwabikorera mu bwiru cyangwa mukabigaragaza, mu by’ukuri (Allah) ni Umumenyi uhebuje w’ibiri mu bituza (by’abantu)
Surah Al-Mulk, Verse 13


أَلَا يَعۡلَمُ مَنۡ خَلَقَ وَهُوَ ٱللَّطِيفُ ٱلۡخَبِيرُ

Ese Uwaremye yayoberwa (ibyo yaremye)? Kandi ni We Uworohera (ibiremwa bye), Uzi byimazeyo (buri kintu)
Surah Al-Mulk, Verse 14


هُوَ ٱلَّذِي جَعَلَ لَكُمُ ٱلۡأَرۡضَ ذَلُولٗا فَٱمۡشُواْ فِي مَنَاكِبِهَا وَكُلُواْ مِن رِّزۡقِهِۦۖ وَإِلَيۡهِ ٱلنُّشُورُ

Ni We waborohereje isi; ngaho nimutambagire mu mpande zayo (zinyuranye), ndetse murye mu mafunguro ye (Allah). Kandi iwe ni ho muzazurwa mugana
Surah Al-Mulk, Verse 15


ءَأَمِنتُم مَّن فِي ٱلسَّمَآءِ أَن يَخۡسِفَ بِكُمُ ٱلۡأَرۡضَ فَإِذَا هِيَ تَمُورُ

Ese muratekanye (yemwe bahakanyi) ku buryo (mwizeye ko) uri mu ijuru (Allah) atabarigitisha mu isi ikabamira? Dore izaba iri gutigita
Surah Al-Mulk, Verse 16


أَمۡ أَمِنتُم مَّن فِي ٱلسَّمَآءِ أَن يُرۡسِلَ عَلَيۡكُمۡ حَاصِبٗاۖ فَسَتَعۡلَمُونَ كَيۡفَ نَذِيرِ

Cyangwa se muratekanye ku buryo (mwizeye ko) uri mu ijuru ataboherereza inkubi y’umuyaga uvanze n’amabuye (wabarimbura mwese)? Ubwo ni bwo muzamenya uko ukuburira kwanjye (kumeze)
Surah Al-Mulk, Verse 17


وَلَقَدۡ كَذَّبَ ٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِهِمۡ فَكَيۡفَ كَانَ نَكِيرِ

Rwose ababayeho mbere yabo (abahakanyi b’i Maka) barahinyuye. Mbega uko uburakari bwanjye bwari bumeze
Surah Al-Mulk, Verse 18


أَوَلَمۡ يَرَوۡاْ إِلَى ٱلطَّيۡرِ فَوۡقَهُمۡ صَـٰٓفَّـٰتٖ وَيَقۡبِضۡنَۚ مَا يُمۡسِكُهُنَّ إِلَّا ٱلرَّحۡمَٰنُۚ إِنَّهُۥ بِكُلِّ شَيۡءِۭ بَصِيرٌ

Ese ntibabona inyoni hejuru yabo uko ziguruka zirambura amababa yazo zikanayahina? Ntawe uzifata (ngo zitagwa hasi) usibye (Allah) Nyirimpuhwe. Mu by’ukuri ni Ubona buri kintu bihebuje
Surah Al-Mulk, Verse 19


أَمَّنۡ هَٰذَا ٱلَّذِي هُوَ جُندٞ لَّكُمۡ يَنصُرُكُم مِّن دُونِ ٱلرَّحۡمَٰنِۚ إِنِ ٱلۡكَٰفِرُونَ إِلَّا فِي غُرُورٍ

Ahubwo se uwo ni nde wababera ingabo (mwa bahakanyi mwe) ngo abatabare usibye (Allah) Nyirimpuhwe? Nyamara Abahakanyi baribeshya
Surah Al-Mulk, Verse 20


أَمَّنۡ هَٰذَا ٱلَّذِي يَرۡزُقُكُمۡ إِنۡ أَمۡسَكَ رِزۡقَهُۥۚ بَل لَّجُّواْ فِي عُتُوّٖ وَنُفُورٍ

Cyangwa se uwo ni nde wabaha amafunguro, (Allah) aramutse ahagaritse amafunguro ye? Ahubwo (abahakanyi) bakomeje gutsimbarara mu gasuzuguro no kwanga (ukuri)
Surah Al-Mulk, Verse 21


أَفَمَن يَمۡشِي مُكِبًّا عَلَىٰ وَجۡهِهِۦٓ أَهۡدَىٰٓ أَمَّن يَمۡشِي سَوِيًّا عَلَىٰ صِرَٰطٖ مُّسۡتَقِيمٖ

Ese wa wundi ugenda yubitse umutwe (ahuzagurika) ni we wayobotse kurusha wa wundi ugenda yemye mu nzira igororotse
Surah Al-Mulk, Verse 22


قُلۡ هُوَ ٱلَّذِيٓ أَنشَأَكُمۡ وَجَعَلَ لَكُمُ ٱلسَّمۡعَ وَٱلۡأَبۡصَٰرَ وَٱلۡأَفۡـِٔدَةَۚ قَلِيلٗا مَّا تَشۡكُرُونَ

Vuga (yewe Muhamadi) uti “(Allah) ni We wabaremye, abaha ukumva (amatwi), amaso n’imitima (ibafasha gutekereza); ariko mushimira gake!”
Surah Al-Mulk, Verse 23


قُلۡ هُوَ ٱلَّذِي ذَرَأَكُمۡ فِي ٱلۡأَرۡضِ وَإِلَيۡهِ تُحۡشَرُونَ

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ni We wabakwirakwije ku isi, kandi iwe ni ho muzakoranyirizwa.”
Surah Al-Mulk, Verse 24


وَيَقُولُونَ مَتَىٰ هَٰذَا ٱلۡوَعۡدُ إِن كُنتُمۡ صَٰدِقِينَ

Baranavuga bati “Ese iryo sezerano (izuka) rizaba ryari, niba koko muri abanyakuri?”
Surah Al-Mulk, Verse 25


قُلۡ إِنَّمَا ٱلۡعِلۡمُ عِندَ ٱللَّهِ وَإِنَّمَآ أَنَا۠ نَذِيرٞ مُّبِينٞ

Vuga uti “Mu by’ukuri ubumenyi (bw’igihe iryo zuka rizabera) buri kwa Allah, kandi njye ndi umuburizi ugaragara.”
Surah Al-Mulk, Verse 26


فَلَمَّا رَأَوۡهُ زُلۡفَةٗ سِيٓـَٔتۡ وُجُوهُ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ وَقِيلَ هَٰذَا ٱلَّذِي كُنتُم بِهِۦ تَدَّعُونَ

Ariko ubwo bazabibona (ibihano byo ku munsi w’imperuka) biri hafi, uburanga bw’abahakanye buzijima bugire agahinda, maze babwirwe bati “Ngibi ibyo mwajyaga musaba ko byihutishwa (ngaho byaje)!”
Surah Al-Mulk, Verse 27


قُلۡ أَرَءَيۡتُمۡ إِنۡ أَهۡلَكَنِيَ ٱللَّهُ وَمَن مَّعِيَ أَوۡ رَحِمَنَا فَمَن يُجِيرُ ٱلۡكَٰفِرِينَ مِنۡ عَذَابٍ أَلِيمٖ

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nimumbwire! Allah aramutse anyoretse njye n’abo turi kumwe (nk’uko mubyifuza) cyangwa akatugirira impuhwe, ni nde warinda abahakanyi ibihano bibabaza?”
Surah Al-Mulk, Verse 28


قُلۡ هُوَ ٱلرَّحۡمَٰنُ ءَامَنَّا بِهِۦ وَعَلَيۡهِ تَوَكَّلۡنَاۖ فَسَتَعۡلَمُونَ مَنۡ هُوَ فِي ضَلَٰلٖ مُّبِينٖ

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ni We (Allah) Nyirimpuhwe, twaramwemeye kandi ni na We twiringira. Vuba aha bidatinze muzamenya uri mu buyobe bugaragara (ibihano nibigera).”
Surah Al-Mulk, Verse 29


قُلۡ أَرَءَيۡتُمۡ إِنۡ أَصۡبَحَ مَآؤُكُمۡ غَوۡرٗا فَمَن يَأۡتِيكُم بِمَآءٖ مَّعِينِۭ

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nimumbwire! Amazi yanyu (mukoresha) aramutse arigitiye ikuzimu (agakama), ni nde (utari Allah) wabagarurira amazi (y’isoko) atemba?”
Surah Al-Mulk, Verse 30


Author: Rwanda Muslims Association Team


<< Surah 66
>> Surah 68

Kinyarwanda Translations by other Authors


Kinyarwanda Translation By R. M. C. Rwanda
Kinyarwanda Translation By Rwanda Muslims Association Team
Popular Areas
Apartments for rent in Dubai Apartments for rent Abu Dhabi Villas for rent in Dubai House for rent Abu Dhabi Apartments for sale in Dubai Apartments for sale in Abu Dhabi Flat for rent Sharjah
Popular Searches
Studios for rent in UAE Apartments for rent in UAE Villas for rent in UAE Apartments for sale in UAE Villas for sale in UAE Land for sale in UAE Dubai Real Estate
Trending Areas
Apartments for rent in Dubai Marina Apartments for sale in Dubai Marina Villa for rent in Sharjah Villa for sale in Dubai Flat for rent in Ajman Studio for rent in Abu Dhabi Villa for rent in Ajman
Trending Searches
Villa for rent in Abu Dhabi Shop for rent in Dubai Villas for sale in Ajman Studio for rent in Sharjah 1 Bedroom Apartment for rent in Dubai Property for rent in Abu Dhabi Commercial properties for sale
© Copyright Dubai Prayer Time. All Rights Reserved
Designed by Prayer Time In Dubai