Surah Al-Araf Verse 160 - Kinyarwanda Translation by Rwanda Muslims Association Team
Surah Al-Arafوَقَطَّعۡنَٰهُمُ ٱثۡنَتَيۡ عَشۡرَةَ أَسۡبَاطًا أُمَمٗاۚ وَأَوۡحَيۡنَآ إِلَىٰ مُوسَىٰٓ إِذِ ٱسۡتَسۡقَىٰهُ قَوۡمُهُۥٓ أَنِ ٱضۡرِب بِّعَصَاكَ ٱلۡحَجَرَۖ فَٱنۢبَجَسَتۡ مِنۡهُ ٱثۡنَتَا عَشۡرَةَ عَيۡنٗاۖ قَدۡ عَلِمَ كُلُّ أُنَاسٖ مَّشۡرَبَهُمۡۚ وَظَلَّلۡنَا عَلَيۡهِمُ ٱلۡغَمَٰمَ وَأَنزَلۡنَا عَلَيۡهِمُ ٱلۡمَنَّ وَٱلسَّلۡوَىٰۖ كُلُواْ مِن طَيِّبَٰتِ مَا رَزَقۡنَٰكُمۡۚ وَمَا ظَلَمُونَا وَلَٰكِن كَانُوٓاْ أَنفُسَهُمۡ يَظۡلِمُونَ
Nuko (Abisiraheli) tubagabanyamo amoko cumi n’abiri, tunahishurira Musa ubwo abantu be bamusabaga amazi yo kunywa (tugira tuti) “Kubita inkoni yawe ku ibuye!” Nuko (arikubise) riturikamo amasoko cumi n’abiri, maze buri muryango umenya aho unywera. Twanabugamishije mu gicucu cy’igicu (igihe bayobagurikaga mu butayu bavuye mu Misiri) ndetse tunabamanurira Manu na Saluwa (tuvuga tuti) “Nimurye mu byiza twabafunguriye!” Si twe bahemukiye ahubwo ni bo ubwabo bihemukiye