UAE Prayer Times

  • Dubai
  • Abu Dhabi
  • Sharjah
  • Ajman
  • Fujairah
  • Umm Al Quwain
  • Ras Al Khaimah
  • Quran Translations

Surah Nooh - Kinyarwanda Translation by R. M. C. Rwanda


إِنَّآ أَرۡسَلۡنَا نُوحًا إِلَىٰ قَوۡمِهِۦٓ أَنۡ أَنذِرۡ قَوۡمَكَ مِن قَبۡلِ أَن يَأۡتِيَهُمۡ عَذَابٌ أَلِيمٞ

Mu by’ukuri, twohereje Nuhu ku bantu be (tugira tuti) "Burira abantu bawe mbere y’uko ibihano bibabaza bibageraho
Surah Nooh, Verse 1


قَالَ يَٰقَوۡمِ إِنِّي لَكُمۡ نَذِيرٞ مُّبِينٌ

(Nuhu) aravuga ati "Bantu banjye! Mu by’ukuri, njye ndi umuburizi wanyu ugaragara
Surah Nooh, Verse 2


أَنِ ٱعۡبُدُواْ ٱللَّهَ وَٱتَّقُوهُ وَأَطِيعُونِ

(Ubaburira ko) mugomba kugaragira Allah (wenyine), mumutinye kandi munanyumvire
Surah Nooh, Verse 3


يَغۡفِرۡ لَكُم مِّن ذُنُوبِكُمۡ وَيُؤَخِّرۡكُمۡ إِلَىٰٓ أَجَلٖ مُّسَمًّىۚ إِنَّ أَجَلَ ٱللَّهِ إِذَا جَآءَ لَا يُؤَخَّرُۚ لَوۡ كُنتُمۡ تَعۡلَمُونَ

(Ibyo nimubikora, Allah) azabababarira ibyaha byanyu, anabahe kubaho kugeza igihe cyagenwe. Mu by’ukuri, iyo igihe ntarengwa (cyo gupfa) Allah yagennye kigeze nticyongerwa, iyaba mwari mubizi
Surah Nooh, Verse 4


قَالَ رَبِّ إِنِّي دَعَوۡتُ قَوۡمِي لَيۡلٗا وَنَهَارٗا

(Nuhu) aravuga ati "Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri, nahamagariye abantu banjye ijoro n’amanywa (ko bagomba gusenga Imana imwe)
Surah Nooh, Verse 5


فَلَمۡ يَزِدۡهُمۡ دُعَآءِيٓ إِلَّا فِرَارٗا

Ariko uguhamagara kwanjye ntacyo kwabongereye uretse guhunga (ukuri)
Surah Nooh, Verse 6


وَإِنِّي كُلَّمَا دَعَوۡتُهُمۡ لِتَغۡفِرَ لَهُمۡ جَعَلُوٓاْ أَصَٰبِعَهُمۡ فِيٓ ءَاذَانِهِمۡ وَٱسۡتَغۡشَوۡاْ ثِيَابَهُمۡ وَأَصَرُّواْ وَٱسۡتَكۡبَرُواْ ٱسۡتِكۡبَارٗا

Kandi mu by’ukuri, buri uko nabahamagariraga (kwemera Imana imwe) kugira ngo ubababarire ibyaha byabo, bashyiraga intoki mu matwi, bakitwikira imyambaro, bagatsimbarara ndetse bakanibona cyane
Surah Nooh, Verse 7


ثُمَّ إِنِّي دَعَوۡتُهُمۡ جِهَارٗا

Hanyuma kandi nabahamagaye ku mugaragaro
Surah Nooh, Verse 8


ثُمَّ إِنِّيٓ أَعۡلَنتُ لَهُمۡ وَأَسۡرَرۡتُ لَهُمۡ إِسۡرَارٗا

Hanyuma nanabatangarije (mu ijwi riranguruye) ndetse nanababwira mu ibanga
Surah Nooh, Verse 9


فَقُلۡتُ ٱسۡتَغۡفِرُواْ رَبَّكُمۡ إِنَّهُۥ كَانَ غَفَّارٗا

Narababwiye nti "Nimusabe imbabazi Nyagasani wanyu, mu by’ukuri ni we uhebuje mu kubabarira ibyaha
Surah Nooh, Verse 10


يُرۡسِلِ ٱلسَّمَآءَ عَلَيۡكُم مِّدۡرَارٗا

(Kugira ngo) azaboherereze imvura nyinshi (ihagije)
Surah Nooh, Verse 11


وَيُمۡدِدۡكُم بِأَمۡوَٰلٖ وَبَنِينَ وَيَجۡعَل لَّكُمۡ جَنَّـٰتٖ وَيَجۡعَل لَّكُمۡ أَنۡهَٰرٗا

Anabongerere imitungo n’urubyaro, abahe ubusitani (Ijuru) ndetse abahe n’imigezi (yaryo)
Surah Nooh, Verse 12


مَّا لَكُمۡ لَا تَرۡجُونَ لِلَّهِ وَقَارٗا

Kubera iki mudaha Allah icyubahiro kimukwiye
Surah Nooh, Verse 13


وَقَدۡ خَلَقَكُمۡ أَطۡوَارًا

Kandi ari we wabaremye mu byiciro (bitandukanye)
Surah Nooh, Verse 14


أَلَمۡ تَرَوۡاْ كَيۡفَ خَلَقَ ٱللَّهُ سَبۡعَ سَمَٰوَٰتٖ طِبَاقٗا

Ese ntimubona uburyo Allah yaremye ibirere birindwi bigerekeranye
Surah Nooh, Verse 15


وَجَعَلَ ٱلۡقَمَرَ فِيهِنَّ نُورٗا وَجَعَلَ ٱلشَّمۡسَ سِرَاجٗا

Hanyuma akabishyiramo ukwezi akakugira urumuri ndetse n’izuba akarigira itara
Surah Nooh, Verse 16


وَٱللَّهُ أَنۢبَتَكُم مِّنَ ٱلۡأَرۡضِ نَبَاتٗا

Kandi Allah yabakujije abakuye mu butaka nk’ibimera
Surah Nooh, Verse 17


ثُمَّ يُعِيدُكُمۡ فِيهَا وَيُخۡرِجُكُمۡ إِخۡرَاجٗا

Hanyuma azabubasubizamo (igihe cyo gupfa) ndetse anabubasohoremo (ku munsi w’izuka)
Surah Nooh, Verse 18


وَٱللَّهُ جَعَلَ لَكُمُ ٱلۡأَرۡضَ بِسَاطٗا

Kandi Allah ni we wabagiriye isi nk’isaso
Surah Nooh, Verse 19


لِّتَسۡلُكُواْ مِنۡهَا سُبُلٗا فِجَاجٗا

Kugira ngo muyigendeho (mugendera) mu mayira magari
Surah Nooh, Verse 20


قَالَ نُوحٞ رَّبِّ إِنَّهُمۡ عَصَوۡنِي وَٱتَّبَعُواْ مَن لَّمۡ يَزِدۡهُ مَالُهُۥ وَوَلَدُهُۥٓ إِلَّا خَسَارٗا

Nuhu aravuga ati "Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri, (abantu banjye) banyigometseho, banakurikira uwo imitungo n’abana bitagize icyo byongerera uretse igihombo
Surah Nooh, Verse 21


وَمَكَرُواْ مَكۡرٗا كُبَّارٗا

Nuko (abantu be) bacura umugambi mubi (wo kubangamira ubutumwa bwe)
Surah Nooh, Verse 22


وَقَالُواْ لَا تَذَرُنَّ ءَالِهَتَكُمۡ وَلَا تَذَرُنَّ وَدّٗا وَلَا سُوَاعٗا وَلَا يَغُوثَ وَيَعُوقَ وَنَسۡرٗا

Baranavuga bati "Rwose ntimuzareke imana zanyu, kandi ntimuzareke (gusenga) Wadan, Suwa’a, Yagutha, Ya’uqa ndetse na Nasra
Surah Nooh, Verse 23


وَقَدۡ أَضَلُّواْ كَثِيرٗاۖ وَلَا تَزِدِ ٱلظَّـٰلِمِينَ إِلَّا ضَلَٰلٗا

(Nuhu aravuga ati) "Kandi rwose (ibyo bigirwamana) byayobeje benshi. Bityo (yewe Allah), ntuzagire ikindi wongerera ababangikanyamana kitari ubuyobe
Surah Nooh, Verse 24


مِّمَّا خَطِيٓـَٰٔتِهِمۡ أُغۡرِقُواْ فَأُدۡخِلُواْ نَارٗا فَلَمۡ يَجِدُواْ لَهُم مِّن دُونِ ٱللَّهِ أَنصَارٗا

Kubera ibyaha byabo, baroretswe kandi bazinjizwa mu muriro, ndetse ntibazigera babona ababatabara batari Allah
Surah Nooh, Verse 25


وَقَالَ نُوحٞ رَّبِّ لَا تَذَرۡ عَلَى ٱلۡأَرۡضِ مِنَ ٱلۡكَٰفِرِينَ دَيَّارًا

Nuhu aravuga ati "Nyagasani wanjye! Ntuzagire n’umwe muri aba bahakanyi usiga ku isi
Surah Nooh, Verse 26


إِنَّكَ إِن تَذَرۡهُمۡ يُضِلُّواْ عِبَادَكَ وَلَا يَلِدُوٓاْ إِلَّا فَاجِرٗا كَفَّارٗا

Kuko mu by’ukuri nubareka, bazayobya abagaragu bawe, kandi ntibazigera babyara abandi batari abanyabyaha b’abahakanyi
Surah Nooh, Verse 27


رَّبِّ ٱغۡفِرۡ لِي وَلِوَٰلِدَيَّ وَلِمَن دَخَلَ بَيۡتِيَ مُؤۡمِنٗا وَلِلۡمُؤۡمِنِينَ وَٱلۡمُؤۡمِنَٰتِۖ وَلَا تَزِدِ ٱلظَّـٰلِمِينَ إِلَّا تَبَارَۢا

(Nuhu aravuga ati) "Nyagasani wanjye! Mbabarira, njye n’ababyeyi banjye, n’uzinjira mu nzu yanjye ari umwemeramana, ndetse n’abemeramana n’abemeramanakazi. Kandi ntuzagire ikindi wongerera abahakanyi kitari ukorama
Surah Nooh, Verse 28


Author: R. M. C. Rwanda


<< Surah 70
>> Surah 72

Kinyarwanda Translations by other Authors


Kinyarwanda Translation By R. M. C. Rwanda
Kinyarwanda Translation By Rwanda Muslims Association Team
Popular Areas
Apartments for rent in Dubai Apartments for rent Abu Dhabi Villas for rent in Dubai House for rent Abu Dhabi Apartments for sale in Dubai Apartments for sale in Abu Dhabi Flat for rent Sharjah
Popular Searches
Studios for rent in UAE Apartments for rent in UAE Villas for rent in UAE Apartments for sale in UAE Villas for sale in UAE Land for sale in UAE Dubai Real Estate
Trending Areas
Apartments for rent in Dubai Marina Apartments for sale in Dubai Marina Villa for rent in Sharjah Villa for sale in Dubai Flat for rent in Ajman Studio for rent in Abu Dhabi Villa for rent in Ajman
Trending Searches
Villa for rent in Abu Dhabi Shop for rent in Dubai Villas for sale in Ajman Studio for rent in Sharjah 1 Bedroom Apartment for rent in Dubai Property for rent in Abu Dhabi Commercial properties for sale
© Copyright Dubai Prayer Time. All Rights Reserved
Designed by Prayer Time In Dubai