UAE Prayer Times

  • Dubai
  • Abu Dhabi
  • Sharjah
  • Ajman
  • Fujairah
  • Umm Al Quwain
  • Ras Al Khaimah
  • Quran Translations

Surah Al-Muddathir - Kinyarwanda Translation by R. M. C. Rwanda


يَـٰٓأَيُّهَا ٱلۡمُدَّثِّرُ

Yewe uwitwikiriye (uvugwa aha ni Intumwa Muhamadi)
Surah Al-Muddathir, Verse 1


قُمۡ فَأَنذِرۡ

Haguruka uburire (ibiremwa)
Surah Al-Muddathir, Verse 2


وَرَبَّكَ فَكَبِّرۡ

Unahe ikuzo Nyagasani wawe
Surah Al-Muddathir, Verse 3


وَثِيَابَكَ فَطَهِّرۡ

Unasukure imyambaro yawe
Surah Al-Muddathir, Verse 4


وَٱلرُّجۡزَ فَٱهۡجُرۡ

Unitarure ibigirwamana
Surah Al-Muddathir, Verse 5


وَلَا تَمۡنُن تَسۡتَكۡثِرُ

Ntukanatange (ikintu) ugamije indonke
Surah Al-Muddathir, Verse 6


وَلِرَبِّكَ فَٱصۡبِرۡ

Kandi ujye wihangana kubera Nyagasani wawe
Surah Al-Muddathir, Verse 7


فَإِذَا نُقِرَ فِي ٱلنَّاقُورِ

Ubwo impanda izavuzwa
Surah Al-Muddathir, Verse 8


فَذَٰلِكَ يَوۡمَئِذٖ يَوۡمٌ عَسِيرٌ

Uwo munsi uzaba ari umunsi ukomeye
Surah Al-Muddathir, Verse 9


عَلَى ٱلۡكَٰفِرِينَ غَيۡرُ يَسِيرٖ

Uzaba utoroheye abahakanyi
Surah Al-Muddathir, Verse 10


ذَرۡنِي وَمَنۡ خَلَقۡتُ وَحِيدٗا

(Yewe Muhamadi) ndekera uwo naremye ari wenyine (uvugwa aha ni Al Walid bun al Mughirat)
Surah Al-Muddathir, Verse 11


وَجَعَلۡتُ لَهُۥ مَالٗا مَّمۡدُودٗا

Nkamuha imitungo itubutse
Surah Al-Muddathir, Verse 12


وَبَنِينَ شُهُودٗا

N’urubyaro rumukikije
Surah Al-Muddathir, Verse 13


وَمَهَّدتُّ لَهُۥ تَمۡهِيدٗا

Nkanamworohereza ubuzima
Surah Al-Muddathir, Verse 14


ثُمَّ يَطۡمَعُ أَنۡ أَزِيدَ

Nyuma y’ibyo byose, akaba yifuza ko namwongera
Surah Al-Muddathir, Verse 15


كَلَّآۖ إِنَّهُۥ كَانَ لِأٓيَٰتِنَا عَنِيدٗا

Oya! Mu by’ukuri, yajyaga ahinyura amagambo yacu cyane
Surah Al-Muddathir, Verse 16


سَأُرۡهِقُهُۥ صَعُودًا

Nzamunaniza muhanisha ibihano bikomeye
Surah Al-Muddathir, Verse 17


إِنَّهُۥ فَكَّرَ وَقَدَّرَ

Mu by’ukuri, yatekereje (ku byo avuga) maze afata umwanzuro (wo gutuka Allah n’Intumwa ye ndetse na Qur’an)
Surah Al-Muddathir, Verse 18


فَقُتِلَ كَيۡفَ قَدَّرَ

Bityo, navumwe kubera umwanzuro yafashe
Surah Al-Muddathir, Verse 19


ثُمَّ قُتِلَ كَيۡفَ قَدَّرَ

Niyongere avumwe kubera umwanzuro yafashe
Surah Al-Muddathir, Verse 20


ثُمَّ نَظَرَ

Nuko (yubura amaso) areba (abari bamukikije)
Surah Al-Muddathir, Verse 21


ثُمَّ عَبَسَ وَبَسَرَ

Maze azinga umunya, akambya agahanga
Surah Al-Muddathir, Verse 22


ثُمَّ أَدۡبَرَ وَٱسۡتَكۡبَرَ

Nuko atera umugongo (ukuri), maze aribona
Surah Al-Muddathir, Verse 23


فَقَالَ إِنۡ هَٰذَآ إِلَّا سِحۡرٞ يُؤۡثَرُ

Aravuga ati "Ibi (Muhamadi yigisha) nta kindi biri cyo uretse ko ari uburozi (akomora ku barozi bo hambere bakomeye)
Surah Al-Muddathir, Verse 24


إِنۡ هَٰذَآ إِلَّا قَوۡلُ ٱلۡبَشَرِ

Ibi (Muhamadi yigisha) nta kindi biri cyo uretse ko ari amagambo y’umuntu
Surah Al-Muddathir, Verse 25


سَأُصۡلِيهِ سَقَرَ

Nzamwinjiza mu muriro
Surah Al-Muddathir, Verse 26


وَمَآ أَدۡرَىٰكَ مَا سَقَرُ

N’iki cyakumenyesha uwo muriro
Surah Al-Muddathir, Verse 27


لَا تُبۡقِي وَلَا تَذَرُ

Ntacyo ureka ndetse nta n’icyo usigaza
Surah Al-Muddathir, Verse 28


لَوَّاحَةٞ لِّلۡبَشَرِ

Utwika imibiri ukanayishiririza
Surah Al-Muddathir, Verse 29


عَلَيۡهَا تِسۡعَةَ عَشَرَ

Urinzwe (n’abamalayika) cumi n’icyenda
Surah Al-Muddathir, Verse 30


وَمَا جَعَلۡنَآ أَصۡحَٰبَ ٱلنَّارِ إِلَّا مَلَـٰٓئِكَةٗۖ وَمَا جَعَلۡنَا عِدَّتَهُمۡ إِلَّا فِتۡنَةٗ لِّلَّذِينَ كَفَرُواْ لِيَسۡتَيۡقِنَ ٱلَّذِينَ أُوتُواْ ٱلۡكِتَٰبَ وَيَزۡدَادَ ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓاْ إِيمَٰنٗا وَلَا يَرۡتَابَ ٱلَّذِينَ أُوتُواْ ٱلۡكِتَٰبَ وَٱلۡمُؤۡمِنُونَ وَلِيَقُولَ ٱلَّذِينَ فِي قُلُوبِهِم مَّرَضٞ وَٱلۡكَٰفِرُونَ مَاذَآ أَرَادَ ٱللَّهُ بِهَٰذَا مَثَلٗاۚ كَذَٰلِكَ يُضِلُّ ٱللَّهُ مَن يَشَآءُ وَيَهۡدِي مَن يَشَآءُۚ وَمَا يَعۡلَمُ جُنُودَ رَبِّكَ إِلَّا هُوَۚ وَمَا هِيَ إِلَّا ذِكۡرَىٰ لِلۡبَشَرِ

Kandi nta bandi twagize abarinzi b’umuriro batari abamalayika. Ndetse twanashyizeho umubare wabo (cumi n’icyenda) kugira ngo tugerageze abahakanyi, no kugira ngo abahawe ibitabo bemere badashidikanya (ko Qur’an ari ukuri kuko ihuriye kuri uwo mubare wanditse mu bitabo byabo); ndetse no kugira ngo abemeramana barusheho kwemera, no kugira ngo abahawe igitabo n’abemeramana batagira ugushidikanya (ku byo bemeye), ndetse no kugira ngo abafite uburwayi (bw’uburyarya) mu mitima n’abahakanyi bavuge bati " Allah yari agamije iki mu gutanga uru rugero?" Uko ni ko Allah arekera mu buyobe uwo ashatse akanayobora uwo ashatse. Kandi nta wamenya ingabo za Nyagasani wawe utari we. Kandi uyu (muriro) nta kindi uri cyo usibye ko ari urwibutso ku bantu
Surah Al-Muddathir, Verse 31


كَلَّا وَٱلۡقَمَرِ

Oya si ko biri! Ndahiriye ku kwezi
Surah Al-Muddathir, Verse 32


وَٱلَّيۡلِ إِذۡ أَدۡبَرَ

No ku ijoro igihe ricyeye
Surah Al-Muddathir, Verse 33


وَٱلصُّبۡحِ إِذَآ أَسۡفَرَ

No ku gitondo igihe gitangaje
Surah Al-Muddathir, Verse 34


إِنَّهَا لَإِحۡدَى ٱلۡكُبَرِ

Mu by’ukuri, uwo (muriro) ni kimwe mu (byago) bihambaye
Surah Al-Muddathir, Verse 35


نَذِيرٗا لِّلۡبَشَرِ

Ukaba n’umuburizi ku bantu
Surah Al-Muddathir, Verse 36


لِمَن شَآءَ مِنكُمۡ أَن يَتَقَدَّمَ أَوۡ يَتَأَخَّرَ

K’uwo ari we wese muri mwe ushaka kujya imbere (yiyegereza Nyagasani we) cyangwa gusubira inyuma (amwigomekaho)
Surah Al-Muddathir, Verse 37


كُلُّ نَفۡسِۭ بِمَا كَسَبَتۡ رَهِينَةٌ

Buri wese azafungirwa (mu muriro) bitewe n’ibibi yakoze
Surah Al-Muddathir, Verse 38


إِلَّآ أَصۡحَٰبَ ٱلۡيَمِينِ

Uretse abantu b’iburyo (b’abemera nyakuri)
Surah Al-Muddathir, Verse 39


فِي جَنَّـٰتٖ يَتَسَآءَلُونَ

Bazaba bari mu busitani (Ijuru), babazanya
Surah Al-Muddathir, Verse 40


عَنِ ٱلۡمُجۡرِمِينَ

Ku byerekeye inkozi z’ibibi, (maze bazibaze bati)
Surah Al-Muddathir, Verse 41


مَا سَلَكَكُمۡ فِي سَقَرَ

Ni iki cyabateye kuba muri mu muriro
Surah Al-Muddathir, Verse 42


قَالُواْ لَمۡ نَكُ مِنَ ٱلۡمُصَلِّينَ

(Izo nkozi z’ibibi) zizavuga ziti "Ntitwari bamwe mu basenga
Surah Al-Muddathir, Verse 43


وَلَمۡ نَكُ نُطۡعِمُ ٱلۡمِسۡكِينَ

Nta n’ubwo twajyaga tugaburira abakene
Surah Al-Muddathir, Verse 44


وَكُنَّا نَخُوضُ مَعَ ٱلۡخَآئِضِينَ

Kandi twajyaga tugirana ibiganiro n’abavuga ibidafite umumaro
Surah Al-Muddathir, Verse 45


وَكُنَّا نُكَذِّبُ بِيَوۡمِ ٱلدِّينِ

Ndetse twajyaga duhinyura umunsi w’ibihembo (imperuka)
Surah Al-Muddathir, Verse 46


حَتَّىٰٓ أَتَىٰنَا ٱلۡيَقِينُ

Kugeza ubwo ukuri kudashidikanywaho (urupfu) kutugezeho
Surah Al-Muddathir, Verse 47


فَمَا تَنفَعُهُمۡ شَفَٰعَةُ ٱلشَّـٰفِعِينَ

Bityo, nta buvugizi bw’abavugizi buzagira icyo bubamarira
Surah Al-Muddathir, Verse 48


فَمَا لَهُمۡ عَنِ ٱلتَّذۡكِرَةِ مُعۡرِضِينَ

Nonese ni iyihe mpamvu ituma (abahakanyi) batera umugongo urwibutso
Surah Al-Muddathir, Verse 49


كَأَنَّهُمۡ حُمُرٞ مُّسۡتَنفِرَةٞ

Bameze nk’imparage ziruka (zifite ubwoba)
Surah Al-Muddathir, Verse 50


فَرَّتۡ مِن قَسۡوَرَةِۭ

Zihunga intare
Surah Al-Muddathir, Verse 51


بَلۡ يُرِيدُ كُلُّ ٱمۡرِيٕٖ مِّنۡهُمۡ أَن يُؤۡتَىٰ صُحُفٗا مُّنَشَّرَةٗ

Ahubwo buri wese muri bo aba ashaka ko yahishurirwa ibitabo birambuye (bishimangira ko Isilamu ari idini ry’ukuri)
Surah Al-Muddathir, Verse 52


كَلَّاۖ بَل لَّا يَخَافُونَ ٱلۡأٓخِرَةَ

Oya si ko biri! Ahubwo ntibatinya umunsi w’imperuka
Surah Al-Muddathir, Verse 53


كَلَّآ إِنَّهُۥ تَذۡكِرَةٞ

Oya si ko biri! Mu by’ukuri, iyi (Qur’an) ni urwibutso
Surah Al-Muddathir, Verse 54


فَمَن شَآءَ ذَكَرَهُۥ

Bityo, ushaka (ko imubera urwibutso) nayibuke (ayisoma, anatekereza ku nyigisho ziyikubiyemo)
Surah Al-Muddathir, Verse 55


وَمَا يَذۡكُرُونَ إِلَّآ أَن يَشَآءَ ٱللَّهُۚ هُوَ أَهۡلُ ٱلتَّقۡوَىٰ وَأَهۡلُ ٱلۡمَغۡفِرَةِ

Kandi ntibashobora kwibuka keretse Allah abishatse. Ni we ukwiriye gutinywa, ndetse ni na we utanga imbabazi
Surah Al-Muddathir, Verse 56


Author: R. M. C. Rwanda


<< Surah 73
>> Surah 75

Kinyarwanda Translations by other Authors


Kinyarwanda Translation By R. M. C. Rwanda
Kinyarwanda Translation By Rwanda Muslims Association Team
Popular Areas
Apartments for rent in Dubai Apartments for rent Abu Dhabi Villas for rent in Dubai House for rent Abu Dhabi Apartments for sale in Dubai Apartments for sale in Abu Dhabi Flat for rent Sharjah
Popular Searches
Studios for rent in UAE Apartments for rent in UAE Villas for rent in UAE Apartments for sale in UAE Villas for sale in UAE Land for sale in UAE Dubai Real Estate
Trending Areas
Apartments for rent in Dubai Marina Apartments for sale in Dubai Marina Villa for rent in Sharjah Villa for sale in Dubai Flat for rent in Ajman Studio for rent in Abu Dhabi Villa for rent in Ajman
Trending Searches
Villa for rent in Abu Dhabi Shop for rent in Dubai Villas for sale in Ajman Studio for rent in Sharjah 1 Bedroom Apartment for rent in Dubai Property for rent in Abu Dhabi Commercial properties for sale
© Copyright Dubai Prayer Time. All Rights Reserved
Designed by Prayer Time In Dubai