Surah Al-Qiyama - Kinyarwanda Translation by Rwanda Muslims Association Team
لَآ أُقۡسِمُ بِيَوۡمِ ٱلۡقِيَٰمَةِ
Ndahiye umunsi w’izuka
Surah Al-Qiyama, Verse 1
وَلَآ أُقۡسِمُ بِٱلنَّفۡسِ ٱللَّوَّامَةِ
Nanarahiye umutima (w’umwemeramana) ugaya nyirawo (kubera guteshuka ku nzira igororotse)
Surah Al-Qiyama, Verse 2
أَيَحۡسَبُ ٱلۡإِنسَٰنُ أَلَّن نَّجۡمَعَ عِظَامَهُۥ
Ese umuntu (w’umuhakanyi) akeka ko tutazakoranya amagufa ye (tumuzura)
Surah Al-Qiyama, Verse 3
بَلَىٰ قَٰدِرِينَ عَلَىٰٓ أَن نُّسَوِّيَ بَنَانَهُۥ
Ni byo! Dushoboye no kuringaniza imitwe y’intoki ze (imirongo iyiriho igasubira nk’uko yari imeze mbere)
Surah Al-Qiyama, Verse 4
بَلۡ يُرِيدُ ٱلۡإِنسَٰنُ لِيَفۡجُرَ أَمَامَهُۥ
Ahubwo umuntu (ahakana izuka) ashaka icyatuma akomeza kwibera mu bwangizi
Surah Al-Qiyama, Verse 5
يَسۡـَٔلُ أَيَّانَ يَوۡمُ ٱلۡقِيَٰمَةِ
Abaza (akerensa) ati “Uwo munsi w’izuka uzaba ryari?”
Surah Al-Qiyama, Verse 6
فَإِذَا بَرِقَ ٱلۡبَصَرُ
(Uwo munsi uzaba) igihe amaso azakanaguzwa (kubera ubwoba)
Surah Al-Qiyama, Verse 7
وَخَسَفَ ٱلۡقَمَرُ
N’ukwezi kukazima
Surah Al-Qiyama, Verse 8
وَجُمِعَ ٱلشَّمۡسُ وَٱلۡقَمَرُ
Ndetse izuba n’ukwezi bigahurizwa hamwe (kimwe kikinjira mu kindi)
Surah Al-Qiyama, Verse 9
يَقُولُ ٱلۡإِنسَٰنُ يَوۡمَئِذٍ أَيۡنَ ٱلۡمَفَرُّ
Icyo gihe umuntu azavuga ati “Ni he ho guhungira?”
Surah Al-Qiyama, Verse 10
كَلَّا لَا وَزَرَ
(Azabwirwa ati) “Oya! Nta ho guhungira hahari!”
Surah Al-Qiyama, Verse 11
إِلَىٰ رَبِّكَ يَوۡمَئِذٍ ٱلۡمُسۡتَقَرُّ
Kuri uwo munsi, igarukiro rizaba ari kwa Nyagasani wawe (wenyine)
Surah Al-Qiyama, Verse 12
يُنَبَّؤُاْ ٱلۡإِنسَٰنُ يَوۡمَئِذِۭ بِمَا قَدَّمَ وَأَخَّرَ
Kuri uwo munsi, umuntu azabwirwa ibyo yakoze mbere n’ibyo yaherutse (byaba ibyiza cyangwa ibibi)
Surah Al-Qiyama, Verse 13
بَلِ ٱلۡإِنسَٰنُ عَلَىٰ نَفۡسِهِۦ بَصِيرَةٞ
Ahubwo umuntu azibera umuhamya w’ibyo yakoze (kuko ingingo z’umubiri we ari zo zizamushinja ibyo yakoze)
Surah Al-Qiyama, Verse 14
وَلَوۡ أَلۡقَىٰ مَعَاذِيرَهُۥ
Kabone n’ubwo yatanga impamvu ze (agamije kwiregura)
Surah Al-Qiyama, Verse 15
لَا تُحَرِّكۡ بِهِۦ لِسَانَكَ لِتَعۡجَلَ بِهِۦٓ
(Yewe Muhamadi), ntukanyeganyeze ururimi rwawe kubera ubwira ngo (Qur’an) itagucika (ugira ngo uvuge ibyo uhishurirwa, ahubwo ujye utega amatwi wumve ibyo uba uhishurirwa na Malayika Jibrilu)
Surah Al-Qiyama, Verse 16
إِنَّ عَلَيۡنَا جَمۡعَهُۥ وَقُرۡءَانَهُۥ
Mu by’ukuri ni twe tuzayikusanyiriza (mu gituza cyawe) kandi ni natwe tuzakwigisha kuyisoma (Qur’an)
Surah Al-Qiyama, Verse 17
فَإِذَا قَرَأۡنَٰهُ فَٱتَّبِعۡ قُرۡءَانَهُۥ
Nituyigusomera (binyuze kuri Malayika wacu), ujye ukurikira isomwa ryayo
Surah Al-Qiyama, Verse 18
ثُمَّ إِنَّ عَلَيۡنَا بَيَانَهُۥ
Hanyuma ni twe (Allah) tuzayigusobanurira
Surah Al-Qiyama, Verse 19
كَلَّا بَلۡ تُحِبُّونَ ٱلۡعَاجِلَةَ
(Ibyo mukeka ko mutazazurwa mukanabazwa ibyo mwakoze) si ko biri; ahubwo mukunda ubuzima bwo ku isi butaramba
Surah Al-Qiyama, Verse 20
وَتَذَرُونَ ٱلۡأٓخِرَةَ
Mukirengagiza imperuka
Surah Al-Qiyama, Verse 21
وُجُوهٞ يَوۡمَئِذٖ نَّاضِرَةٌ
Kuri uwo munsi, uburanga (bw’abemeramana) buzaba burabagirana
Surah Al-Qiyama, Verse 22
إِلَىٰ رَبِّهَا نَاظِرَةٞ
Bureba Nyagasani wabwo
Surah Al-Qiyama, Verse 23
وَوُجُوهٞ يَوۡمَئِذِۭ بَاسِرَةٞ
Kuri uwo munsi kandi, uburanga (bw’abahakanyi) buzaba bwijimye
Surah Al-Qiyama, Verse 24
تَظُنُّ أَن يُفۡعَلَ بِهَا فَاقِرَةٞ
Bibaza ko bagiye guhura n’ishyano
Surah Al-Qiyama, Verse 25
كَلَّآ إِذَا بَلَغَتِ ٱلتَّرَاقِيَ
Uramenye (utazarutisha isi imperuka, kuko) iyo (roho) igeze mu ngoto (igihe cyo gupfa)
Surah Al-Qiyama, Verse 26
وَقِيلَ مَنۡۜ رَاقٖ
Hanyuma hakavugwa ngo “Ni nde wamutabara (akamurinda urupfu)?”
Surah Al-Qiyama, Verse 27
وَظَنَّ أَنَّهُ ٱلۡفِرَاقُ
Nuko (ugiye gupfa) akamenya ko igihe cyo gutandukana (gupfa) cyageze
Surah Al-Qiyama, Verse 28
وَٱلۡتَفَّتِ ٱلسَّاقُ بِٱلسَّاقِ
Maze (kubera ububabare bwo gukurwamo roho), ukuguru kwe kuzahuzwa n’ukundi
Surah Al-Qiyama, Verse 29
إِلَىٰ رَبِّكَ يَوۡمَئِذٍ ٱلۡمَسَاقُ
Kuri uwo munsi, (wowe muntu ukuwemo roho) uzerekezwa kwa Nyagasani wawe
Surah Al-Qiyama, Verse 30
فَلَا صَدَّقَ وَلَا صَلَّىٰ
Ariko (umuhakanyi) ntiyigeze yemera ndetse nta n’ubwo yigeze asali
Surah Al-Qiyama, Verse 31
وَلَٰكِن كَذَّبَ وَتَوَلَّىٰ
Ahubwo yahinyuye (Qur’an) maze ayitera umugongo
Surah Al-Qiyama, Verse 32
ثُمَّ ذَهَبَ إِلَىٰٓ أَهۡلِهِۦ يَتَمَطَّىٰٓ
Hanyuma akagenda yibona yerekeza mu muryango we
Surah Al-Qiyama, Verse 33
أَوۡلَىٰ لَكَ فَأَوۡلَىٰ
Ufite akaga (yewe muntu w’umuhakanyi)! Kandi na none ufite akaga
Surah Al-Qiyama, Verse 34
ثُمَّ أَوۡلَىٰ لَكَ فَأَوۡلَىٰٓ
Nyamara ufite akaga (yewe muntu w’umuhakanyi)! Kandi ufite akaga
Surah Al-Qiyama, Verse 35
أَيَحۡسَبُ ٱلۡإِنسَٰنُ أَن يُتۡرَكَ سُدًى
Ese umuntu yibwira ko azarekwa gusa (atabajijwe ibyo yakoze ngo abihemberwe cyangwa ngo abihanirwe)
Surah Al-Qiyama, Verse 36
أَلَمۡ يَكُ نُطۡفَةٗ مِّن مَّنِيّٖ يُمۡنَىٰ
Ese ntiyari intanga mu masohoro asohowe
Surah Al-Qiyama, Verse 37
ثُمَّ كَانَ عَلَقَةٗ فَخَلَقَ فَسَوَّىٰ
Hanyuma akaba urusoro rw’amaraso, maze Allah akamurema, akanamutunganya (akaba umuntu wuzuye)
Surah Al-Qiyama, Verse 38
فَجَعَلَ مِنۡهُ ٱلزَّوۡجَيۡنِ ٱلذَّكَرَ وَٱلۡأُنثَىٰٓ
Maze akamuremamo ibitsina bibiri: gabo na gore
Surah Al-Qiyama, Verse 39
أَلَيۡسَ ذَٰلِكَ بِقَٰدِرٍ عَلَىٰٓ أَن يُحۡـِۧيَ ٱلۡمَوۡتَىٰ
Ese uwo (Allah ukora ibyo) si We ushoboye kuzura abapfuye
Surah Al-Qiyama, Verse 40