UAE Prayer Times

  • Dubai
  • Abu Dhabi
  • Sharjah
  • Ajman
  • Fujairah
  • Umm Al Quwain
  • Ras Al Khaimah
  • Quran Translations

Surah Al-Mursalat - Kinyarwanda Translation by Rwanda Muslims Association Team


وَٱلۡمُرۡسَلَٰتِ عُرۡفٗا

Ndahiye imiyaga yoherezwa ikurikiranye
Surah Al-Mursalat, Verse 1


فَٱلۡعَٰصِفَٰتِ عَصۡفٗا

N’imiyaga y’inkubi
Surah Al-Mursalat, Verse 2


وَٱلنَّـٰشِرَٰتِ نَشۡرٗا

N’imiyaga ikwirakwiza ibicu n’imvura
Surah Al-Mursalat, Verse 3


فَٱلۡفَٰرِقَٰتِ فَرۡقٗا

N’(imirongo ya Qur’an) itandukanya ukuri n’ikinyoma
Surah Al-Mursalat, Verse 4


فَٱلۡمُلۡقِيَٰتِ ذِكۡرًا

N’abamalayika bazanira amahishurirwa (intumwa za Allah)
Surah Al-Mursalat, Verse 5


عُذۡرًا أَوۡ نُذۡرًا

Kugira ngo avaneho urwitwazo cyangwa kugira ngo aburire
Surah Al-Mursalat, Verse 6


إِنَّمَا تُوعَدُونَ لَوَٰقِعٞ

Mu by’ukuri ibyo musezeranywa bizasohora
Surah Al-Mursalat, Verse 7


فَإِذَا ٱلنُّجُومُ طُمِسَتۡ

Igihe inyenyeri zizakurwaho (urumuri rwazo rukazima)
Surah Al-Mursalat, Verse 8


وَإِذَا ٱلسَّمَآءُ فُرِجَتۡ

N’igihe ikirere kizasandazwa
Surah Al-Mursalat, Verse 9


وَإِذَا ٱلۡجِبَالُ نُسِفَتۡ

N’igihe imisozi izariturwa igatumuka nk’ivumbi
Surah Al-Mursalat, Verse 10


وَإِذَا ٱلرُّسُلُ أُقِّتَتۡ

N’igihe intumwa zizakoranyirizwa hamwe ku gihe cyagenwe (kugira ngo zitange ubuhamya ku bo zatumweho)
Surah Al-Mursalat, Verse 11


لِأَيِّ يَوۡمٍ أُجِّلَتۡ

Ni uwuhe munsi (ibyo byose) byarindirijwe
Surah Al-Mursalat, Verse 12


لِيَوۡمِ ٱلۡفَصۡلِ

Ni ku munsi w’urubanza (ubwo Allah azakiranura ibiremwa)
Surah Al-Mursalat, Verse 13


وَمَآ أَدۡرَىٰكَ مَا يَوۡمُ ٱلۡفَصۡلِ

Ni iki cyakumenyesha umunsi w’urubanza icyo uzaba uri cyo
Surah Al-Mursalat, Verse 14


وَيۡلٞ يَوۡمَئِذٖ لِّلۡمُكَذِّبِينَ

Kuri uwo munsi (w’izuka), ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyuraga (uwo munsi)
Surah Al-Mursalat, Verse 15


أَلَمۡ نُهۡلِكِ ٱلۡأَوَّلِينَ

Ese ntitworetse abo hambere
Surah Al-Mursalat, Verse 16


ثُمَّ نُتۡبِعُهُمُ ٱلۡأٓخِرِينَ

Nuko tukabakurikiza abo hanyuma
Surah Al-Mursalat, Verse 17


كَذَٰلِكَ نَفۡعَلُ بِٱلۡمُجۡرِمِينَ

Uko ni ko tugenza inkozi z’ibibi
Surah Al-Mursalat, Verse 18


وَيۡلٞ يَوۡمَئِذٖ لِّلۡمُكَذِّبِينَ

Kuri uwo munsi (w’izuka), ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyuraga (uwo munsi)
Surah Al-Mursalat, Verse 19


أَلَمۡ نَخۡلُقكُّم مِّن مَّآءٖ مَّهِينٖ

Ese ntitwabaremye mu mazi aciriritse
Surah Al-Mursalat, Verse 20


فَجَعَلۡنَٰهُ فِي قَرَارٖ مَّكِينٍ

Nuko tukayashyira mu cyicaro gitekanye (nyababyeyi)
Surah Al-Mursalat, Verse 21


إِلَىٰ قَدَرٖ مَّعۡلُومٖ

Kugeza igihe kizwi
Surah Al-Mursalat, Verse 22


فَقَدَرۡنَا فَنِعۡمَ ٱلۡقَٰدِرُونَ

Nuko tukagena (imikurire y’umwana n’ivuka rye) kandi ni twe duhebuje mu kugena
Surah Al-Mursalat, Verse 23


وَيۡلٞ يَوۡمَئِذٖ لِّلۡمُكَذِّبِينَ

Kuri uwo munsi (w’izuka), ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyuraga (uwo munsi)
Surah Al-Mursalat, Verse 24


أَلَمۡ نَجۡعَلِ ٱلۡأَرۡضَ كِفَاتًا

Ese isi ntitwayigize ihuriro
Surah Al-Mursalat, Verse 25


أَحۡيَآءٗ وَأَمۡوَٰتٗا

Ry’abazima (bayituyeho) n’abapfuye (bayishyinguwemo)
Surah Al-Mursalat, Verse 26


وَجَعَلۡنَا فِيهَا رَوَٰسِيَ شَٰمِخَٰتٖ وَأَسۡقَيۡنَٰكُم مَّآءٗ فُرَاتٗا

Hanyuma tukanayishyiramo imisozi miremire, ndetse tukabaha n’amazi y’urubogobogo
Surah Al-Mursalat, Verse 27


وَيۡلٞ يَوۡمَئِذٖ لِّلۡمُكَذِّبِينَ

Kuri uwo munsi (w’izuka), ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyuraga (uwo munsi)
Surah Al-Mursalat, Verse 28


ٱنطَلِقُوٓاْ إِلَىٰ مَا كُنتُم بِهِۦ تُكَذِّبُونَ

(Abahakanyi bazabwirwa bati) “Ngaho nimujye aho mwajyaga muhinyura (mu muriro wa Jahanamu)!”
Surah Al-Mursalat, Verse 29


ٱنطَلِقُوٓاْ إِلَىٰ ظِلّٖ ذِي ثَلَٰثِ شُعَبٖ

“Ngaho nimujye mu gicucu (cy’umwotsi wa Jahanamu) kigabanyijemo amashami atatu”
Surah Al-Mursalat, Verse 30


لَّا ظَلِيلٖ وَلَا يُغۡنِي مِنَ ٱللَّهَبِ

“Nta bwugamo gitanga ndetse nta n’ubwo kirinda ikibatsi cy’umuriro”
Surah Al-Mursalat, Verse 31


إِنَّهَا تَرۡمِي بِشَرَرٖ كَٱلۡقَصۡرِ

Mu by’ukuri (uwo muriro) utera ibishashi bingana n’inyubako nini
Surah Al-Mursalat, Verse 32


كَأَنَّهُۥ جِمَٰلَتٞ صُفۡرٞ

(Ibyo bishashi) bimeze nk’ingamiya z’amagaju
Surah Al-Mursalat, Verse 33


وَيۡلٞ يَوۡمَئِذٖ لِّلۡمُكَذِّبِينَ

Kuri uwo munsi (w’izuka), ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyuraga (uwo munsi)
Surah Al-Mursalat, Verse 34


هَٰذَا يَوۡمُ لَا يَنطِقُونَ

Kuri uwo munsi, nta cyo bazaba bashobora kuvuga
Surah Al-Mursalat, Verse 35


وَلَا يُؤۡذَنُ لَهُمۡ فَيَعۡتَذِرُونَ

Nta n’uburenganzira bazahabwa bwo kugira urwitwazo batanga
Surah Al-Mursalat, Verse 36


وَيۡلٞ يَوۡمَئِذٖ لِّلۡمُكَذِّبِينَ

Kuri uwo munsi (w’izuka), ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyuraga (uwo munsi)
Surah Al-Mursalat, Verse 37


هَٰذَا يَوۡمُ ٱلۡفَصۡلِۖ جَمَعۡنَٰكُمۡ وَٱلۡأَوَّلِينَ

Uwo uzaba ari umunsi w’urubanza, ubwo (mwe) n’abo hambere, tuzaba twabakoranyirije hamwe
Surah Al-Mursalat, Verse 38


فَإِن كَانَ لَكُمۡ كَيۡدٞ فَكِيدُونِ

Niba hari amayeri mufite (yo guhunga ibihano byanjye), ngaho nimuyankorere
Surah Al-Mursalat, Verse 39


وَيۡلٞ يَوۡمَئِذٖ لِّلۡمُكَذِّبِينَ

Kuri uwo munsi (w’izuka), ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyuraga (uwo munsi)
Surah Al-Mursalat, Verse 40


إِنَّ ٱلۡمُتَّقِينَ فِي ظِلَٰلٖ وَعُيُونٖ

Mu by’ukuri abagandukira (Allah), (ku munsi w’imperuka) bazaba bari hagati y’ibicucu (by’ibiti byo mu ijuru) ndetse n’amasoko (atemba)
Surah Al-Mursalat, Verse 41


وَفَوَٰكِهَ مِمَّا يَشۡتَهُونَ

(Bazaba bahabwamo) n’imbuto (z’amoko anyuranye) bazajya bifuza
Surah Al-Mursalat, Verse 42


كُلُواْ وَٱشۡرَبُواْ هَنِيٓـَٔۢا بِمَا كُنتُمۡ تَعۡمَلُونَ

(Bazabwirwa bati) “Nimurye, munywe kandi mugubwe neza kubera ibyo mwajyaga mukora.”
Surah Al-Mursalat, Verse 43


إِنَّا كَذَٰلِكَ نَجۡزِي ٱلۡمُحۡسِنِينَ

Mu by’ukuri uko ni ko tugororera abakoze neza
Surah Al-Mursalat, Verse 44


وَيۡلٞ يَوۡمَئِذٖ لِّلۡمُكَذِّبِينَ

Ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyura (umunsi w’izuka)
Surah Al-Mursalat, Verse 45


كُلُواْ وَتَمَتَّعُواْ قَلِيلًا إِنَّكُم مُّجۡرِمُونَ

(Yemwe bahakanyi) “Nimurye munishimishe by’igihe gito (mu buzima bwo ku isi), kuko rwose muri inkozi z’ibibi.”
Surah Al-Mursalat, Verse 46


وَيۡلٞ يَوۡمَئِذٖ لِّلۡمُكَذِّبِينَ

Ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyura (umunsi w’izuka)
Surah Al-Mursalat, Verse 47


وَإِذَا قِيلَ لَهُمُ ٱرۡكَعُواْ لَا يَرۡكَعُونَ

N’iyo babwiwe bati “Nimwuname (musali)!” Ntabwo bunama (ngo basali)
Surah Al-Mursalat, Verse 48


وَيۡلٞ يَوۡمَئِذٖ لِّلۡمُكَذِّبِينَ

Ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyura (umunsi w’izuka)
Surah Al-Mursalat, Verse 49


فَبِأَيِّ حَدِيثِۭ بَعۡدَهُۥ يُؤۡمِنُونَ

None se nyuma y’iyi (Qur’an) ni ayahe magambo yandi bazemera
Surah Al-Mursalat, Verse 50


Author: Rwanda Muslims Association Team


<< Surah 76
>> Surah 78

Kinyarwanda Translations by other Authors


Kinyarwanda Translation By R. M. C. Rwanda
Kinyarwanda Translation By Rwanda Muslims Association Team
Popular Areas
Apartments for rent in Dubai Apartments for rent Abu Dhabi Villas for rent in Dubai House for rent Abu Dhabi Apartments for sale in Dubai Apartments for sale in Abu Dhabi Flat for rent Sharjah
Popular Searches
Studios for rent in UAE Apartments for rent in UAE Villas for rent in UAE Apartments for sale in UAE Villas for sale in UAE Land for sale in UAE Dubai Real Estate
Trending Areas
Apartments for rent in Dubai Marina Apartments for sale in Dubai Marina Villa for rent in Sharjah Villa for sale in Dubai Flat for rent in Ajman Studio for rent in Abu Dhabi Villa for rent in Ajman
Trending Searches
Villa for rent in Abu Dhabi Shop for rent in Dubai Villas for sale in Ajman Studio for rent in Sharjah 1 Bedroom Apartment for rent in Dubai Property for rent in Abu Dhabi Commercial properties for sale
© Copyright Dubai Prayer Time. All Rights Reserved
Designed by Prayer Time In Dubai