Surah Al-Mursalat - Kinyarwanda Translation by Rwanda Muslims Association Team
وَٱلۡمُرۡسَلَٰتِ عُرۡفٗا
Ndahiye imiyaga yoherezwa ikurikiranye
Surah Al-Mursalat, Verse 1
فَٱلۡعَٰصِفَٰتِ عَصۡفٗا
N’imiyaga y’inkubi
Surah Al-Mursalat, Verse 2
وَٱلنَّـٰشِرَٰتِ نَشۡرٗا
N’imiyaga ikwirakwiza ibicu n’imvura
Surah Al-Mursalat, Verse 3
فَٱلۡفَٰرِقَٰتِ فَرۡقٗا
N’(imirongo ya Qur’an) itandukanya ukuri n’ikinyoma
Surah Al-Mursalat, Verse 4
فَٱلۡمُلۡقِيَٰتِ ذِكۡرًا
N’abamalayika bazanira amahishurirwa (intumwa za Allah)
Surah Al-Mursalat, Verse 5
عُذۡرًا أَوۡ نُذۡرًا
Kugira ngo avaneho urwitwazo cyangwa kugira ngo aburire
Surah Al-Mursalat, Verse 6
إِنَّمَا تُوعَدُونَ لَوَٰقِعٞ
Mu by’ukuri ibyo musezeranywa bizasohora
Surah Al-Mursalat, Verse 7
فَإِذَا ٱلنُّجُومُ طُمِسَتۡ
Igihe inyenyeri zizakurwaho (urumuri rwazo rukazima)
Surah Al-Mursalat, Verse 8
وَإِذَا ٱلسَّمَآءُ فُرِجَتۡ
N’igihe ikirere kizasandazwa
Surah Al-Mursalat, Verse 9
وَإِذَا ٱلۡجِبَالُ نُسِفَتۡ
N’igihe imisozi izariturwa igatumuka nk’ivumbi
Surah Al-Mursalat, Verse 10
وَإِذَا ٱلرُّسُلُ أُقِّتَتۡ
N’igihe intumwa zizakoranyirizwa hamwe ku gihe cyagenwe (kugira ngo zitange ubuhamya ku bo zatumweho)
Surah Al-Mursalat, Verse 11
لِأَيِّ يَوۡمٍ أُجِّلَتۡ
Ni uwuhe munsi (ibyo byose) byarindirijwe
Surah Al-Mursalat, Verse 12
لِيَوۡمِ ٱلۡفَصۡلِ
Ni ku munsi w’urubanza (ubwo Allah azakiranura ibiremwa)
Surah Al-Mursalat, Verse 13
وَمَآ أَدۡرَىٰكَ مَا يَوۡمُ ٱلۡفَصۡلِ
Ni iki cyakumenyesha umunsi w’urubanza icyo uzaba uri cyo
Surah Al-Mursalat, Verse 14
وَيۡلٞ يَوۡمَئِذٖ لِّلۡمُكَذِّبِينَ
Kuri uwo munsi (w’izuka), ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyuraga (uwo munsi)
Surah Al-Mursalat, Verse 15
أَلَمۡ نُهۡلِكِ ٱلۡأَوَّلِينَ
Ese ntitworetse abo hambere
Surah Al-Mursalat, Verse 16
ثُمَّ نُتۡبِعُهُمُ ٱلۡأٓخِرِينَ
Nuko tukabakurikiza abo hanyuma
Surah Al-Mursalat, Verse 17
كَذَٰلِكَ نَفۡعَلُ بِٱلۡمُجۡرِمِينَ
Uko ni ko tugenza inkozi z’ibibi
Surah Al-Mursalat, Verse 18
وَيۡلٞ يَوۡمَئِذٖ لِّلۡمُكَذِّبِينَ
Kuri uwo munsi (w’izuka), ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyuraga (uwo munsi)
Surah Al-Mursalat, Verse 19
أَلَمۡ نَخۡلُقكُّم مِّن مَّآءٖ مَّهِينٖ
Ese ntitwabaremye mu mazi aciriritse
Surah Al-Mursalat, Verse 20
فَجَعَلۡنَٰهُ فِي قَرَارٖ مَّكِينٍ
Nuko tukayashyira mu cyicaro gitekanye (nyababyeyi)
Surah Al-Mursalat, Verse 21
إِلَىٰ قَدَرٖ مَّعۡلُومٖ
Kugeza igihe kizwi
Surah Al-Mursalat, Verse 22
فَقَدَرۡنَا فَنِعۡمَ ٱلۡقَٰدِرُونَ
Nuko tukagena (imikurire y’umwana n’ivuka rye) kandi ni twe duhebuje mu kugena
Surah Al-Mursalat, Verse 23
وَيۡلٞ يَوۡمَئِذٖ لِّلۡمُكَذِّبِينَ
Kuri uwo munsi (w’izuka), ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyuraga (uwo munsi)
Surah Al-Mursalat, Verse 24
أَلَمۡ نَجۡعَلِ ٱلۡأَرۡضَ كِفَاتًا
Ese isi ntitwayigize ihuriro
Surah Al-Mursalat, Verse 25
أَحۡيَآءٗ وَأَمۡوَٰتٗا
Ry’abazima (bayituyeho) n’abapfuye (bayishyinguwemo)
Surah Al-Mursalat, Verse 26
وَجَعَلۡنَا فِيهَا رَوَٰسِيَ شَٰمِخَٰتٖ وَأَسۡقَيۡنَٰكُم مَّآءٗ فُرَاتٗا
Hanyuma tukanayishyiramo imisozi miremire, ndetse tukabaha n’amazi y’urubogobogo
Surah Al-Mursalat, Verse 27
وَيۡلٞ يَوۡمَئِذٖ لِّلۡمُكَذِّبِينَ
Kuri uwo munsi (w’izuka), ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyuraga (uwo munsi)
Surah Al-Mursalat, Verse 28
ٱنطَلِقُوٓاْ إِلَىٰ مَا كُنتُم بِهِۦ تُكَذِّبُونَ
(Abahakanyi bazabwirwa bati) “Ngaho nimujye aho mwajyaga muhinyura (mu muriro wa Jahanamu)!”
Surah Al-Mursalat, Verse 29
ٱنطَلِقُوٓاْ إِلَىٰ ظِلّٖ ذِي ثَلَٰثِ شُعَبٖ
“Ngaho nimujye mu gicucu (cy’umwotsi wa Jahanamu) kigabanyijemo amashami atatu”
Surah Al-Mursalat, Verse 30
لَّا ظَلِيلٖ وَلَا يُغۡنِي مِنَ ٱللَّهَبِ
“Nta bwugamo gitanga ndetse nta n’ubwo kirinda ikibatsi cy’umuriro”
Surah Al-Mursalat, Verse 31
إِنَّهَا تَرۡمِي بِشَرَرٖ كَٱلۡقَصۡرِ
Mu by’ukuri (uwo muriro) utera ibishashi bingana n’inyubako nini
Surah Al-Mursalat, Verse 32
كَأَنَّهُۥ جِمَٰلَتٞ صُفۡرٞ
(Ibyo bishashi) bimeze nk’ingamiya z’amagaju
Surah Al-Mursalat, Verse 33
وَيۡلٞ يَوۡمَئِذٖ لِّلۡمُكَذِّبِينَ
Kuri uwo munsi (w’izuka), ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyuraga (uwo munsi)
Surah Al-Mursalat, Verse 34
هَٰذَا يَوۡمُ لَا يَنطِقُونَ
Kuri uwo munsi, nta cyo bazaba bashobora kuvuga
Surah Al-Mursalat, Verse 35
وَلَا يُؤۡذَنُ لَهُمۡ فَيَعۡتَذِرُونَ
Nta n’uburenganzira bazahabwa bwo kugira urwitwazo batanga
Surah Al-Mursalat, Verse 36
وَيۡلٞ يَوۡمَئِذٖ لِّلۡمُكَذِّبِينَ
Kuri uwo munsi (w’izuka), ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyuraga (uwo munsi)
Surah Al-Mursalat, Verse 37
هَٰذَا يَوۡمُ ٱلۡفَصۡلِۖ جَمَعۡنَٰكُمۡ وَٱلۡأَوَّلِينَ
Uwo uzaba ari umunsi w’urubanza, ubwo (mwe) n’abo hambere, tuzaba twabakoranyirije hamwe
Surah Al-Mursalat, Verse 38
فَإِن كَانَ لَكُمۡ كَيۡدٞ فَكِيدُونِ
Niba hari amayeri mufite (yo guhunga ibihano byanjye), ngaho nimuyankorere
Surah Al-Mursalat, Verse 39
وَيۡلٞ يَوۡمَئِذٖ لِّلۡمُكَذِّبِينَ
Kuri uwo munsi (w’izuka), ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyuraga (uwo munsi)
Surah Al-Mursalat, Verse 40
إِنَّ ٱلۡمُتَّقِينَ فِي ظِلَٰلٖ وَعُيُونٖ
Mu by’ukuri abagandukira (Allah), (ku munsi w’imperuka) bazaba bari hagati y’ibicucu (by’ibiti byo mu ijuru) ndetse n’amasoko (atemba)
Surah Al-Mursalat, Verse 41
وَفَوَٰكِهَ مِمَّا يَشۡتَهُونَ
(Bazaba bahabwamo) n’imbuto (z’amoko anyuranye) bazajya bifuza
Surah Al-Mursalat, Verse 42
كُلُواْ وَٱشۡرَبُواْ هَنِيٓـَٔۢا بِمَا كُنتُمۡ تَعۡمَلُونَ
(Bazabwirwa bati) “Nimurye, munywe kandi mugubwe neza kubera ibyo mwajyaga mukora.”
Surah Al-Mursalat, Verse 43
إِنَّا كَذَٰلِكَ نَجۡزِي ٱلۡمُحۡسِنِينَ
Mu by’ukuri uko ni ko tugororera abakoze neza
Surah Al-Mursalat, Verse 44
وَيۡلٞ يَوۡمَئِذٖ لِّلۡمُكَذِّبِينَ
Ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyura (umunsi w’izuka)
Surah Al-Mursalat, Verse 45
كُلُواْ وَتَمَتَّعُواْ قَلِيلًا إِنَّكُم مُّجۡرِمُونَ
(Yemwe bahakanyi) “Nimurye munishimishe by’igihe gito (mu buzima bwo ku isi), kuko rwose muri inkozi z’ibibi.”
Surah Al-Mursalat, Verse 46
وَيۡلٞ يَوۡمَئِذٖ لِّلۡمُكَذِّبِينَ
Ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyura (umunsi w’izuka)
Surah Al-Mursalat, Verse 47
وَإِذَا قِيلَ لَهُمُ ٱرۡكَعُواْ لَا يَرۡكَعُونَ
N’iyo babwiwe bati “Nimwuname (musali)!” Ntabwo bunama (ngo basali)
Surah Al-Mursalat, Verse 48
وَيۡلٞ يَوۡمَئِذٖ لِّلۡمُكَذِّبِينَ
Ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyura (umunsi w’izuka)
Surah Al-Mursalat, Verse 49
فَبِأَيِّ حَدِيثِۭ بَعۡدَهُۥ يُؤۡمِنُونَ
None se nyuma y’iyi (Qur’an) ni ayahe magambo yandi bazemera
Surah Al-Mursalat, Verse 50