Surah Al-Anfal Verse 26 - Kinyarwanda Translation by R. M. C. Rwanda
Surah Al-Anfalوَٱذۡكُرُوٓاْ إِذۡ أَنتُمۡ قَلِيلٞ مُّسۡتَضۡعَفُونَ فِي ٱلۡأَرۡضِ تَخَافُونَ أَن يَتَخَطَّفَكُمُ ٱلنَّاسُ فَـَٔاوَىٰكُمۡ وَأَيَّدَكُم بِنَصۡرِهِۦ وَرَزَقَكُم مِّنَ ٱلطَّيِّبَٰتِ لَعَلَّكُمۡ تَشۡكُرُونَ
Munibuke ubwo mwari bake b’abanyantege nke mu gihugu (cya Maka), mutinya ko abantu (b’abahakanyi) babashimuta, maze (Allah) akabaha ubuhungiro (i Madina), akabashyigikiza inkunga ye ndetse akanabaha amafunguro meza kugira ngo mubashe gushimira