Surah Al-Anfal Verse 48 - Kinyarwanda Translation by Rwanda Muslims Association Team
Surah Al-Anfalوَإِذۡ زَيَّنَ لَهُمُ ٱلشَّيۡطَٰنُ أَعۡمَٰلَهُمۡ وَقَالَ لَا غَالِبَ لَكُمُ ٱلۡيَوۡمَ مِنَ ٱلنَّاسِ وَإِنِّي جَارٞ لَّكُمۡۖ فَلَمَّا تَرَآءَتِ ٱلۡفِئَتَانِ نَكَصَ عَلَىٰ عَقِبَيۡهِ وَقَالَ إِنِّي بَرِيٓءٞ مِّنكُمۡ إِنِّيٓ أَرَىٰ مَا لَا تَرَوۡنَ إِنِّيٓ أَخَافُ ٱللَّهَۚ وَٱللَّهُ شَدِيدُ ٱلۡعِقَابِ
Munibuke ubwo Shitani yakundishaga (abahakanyi) ibikorwa byabo akababwira ati “Uyu munsi ntawe ubatsinda kandi rwose ndi kumwe namwe.” Nuko ubwo amatsinda yombi yasakiranaga, (Shitani) yarahunze aravuga ati “Mu by'ukuri nitandukanyije namwe, njye ndabona ibyo mutabona, rwose ndatinya Allah. Kandi Allah ni Nyiribihano bikaze.”