UAE Prayer Times

  • Dubai
  • Abu Dhabi
  • Sharjah
  • Ajman
  • Fujairah
  • Umm Al Quwain
  • Ras Al Khaimah
  • Quran Translations

Surah Al-Inshiqaq - Kinyarwanda Translation by R. M. C. Rwanda


إِذَا ٱلسَّمَآءُ ٱنشَقَّتۡ

Igihe ikirere kizasandara (ku munsi w’imperuka)
Surah Al-Inshiqaq, Verse 1


وَأَذِنَتۡ لِرَبِّهَا وَحُقَّتۡ

Nuko kikumvira (itegeko rya) Nyagasani wacyo kandi ibyo birakwiye (ko kimwumvira)
Surah Al-Inshiqaq, Verse 2


وَإِذَا ٱلۡأَرۡضُ مُدَّتۡ

N’igihe isi izaringanizwa
Surah Al-Inshiqaq, Verse 3


وَأَلۡقَتۡ مَا فِيهَا وَتَخَلَّتۡ

Maze igasohora ibiyirimo (abapfuye), igasigarira aho
Surah Al-Inshiqaq, Verse 4


وَأَذِنَتۡ لِرَبِّهَا وَحُقَّتۡ

Nuko ikumvira (itegeko rya) Nyagasani wayo kandi ibyo birakwiye (ko imwumvira)
Surah Al-Inshiqaq, Verse 5


يَـٰٓأَيُّهَا ٱلۡإِنسَٰنُ إِنَّكَ كَادِحٌ إِلَىٰ رَبِّكَ كَدۡحٗا فَمُلَٰقِيهِ

Yewe muntu! Mu by’ukuri, ukorana umuhate imirimo yawe ugana kwa Nyagasani wawe, kandi muzahura (ku munsi w’imperuka)
Surah Al-Inshiqaq, Verse 6


فَأَمَّا مَنۡ أُوتِيَ كِتَٰبَهُۥ بِيَمِينِهِۦ

Bityo, uzahabwa igitabo cye (cy’ibikorwa bye) mu kuboko kw’iburyo
Surah Al-Inshiqaq, Verse 7


فَسَوۡفَ يُحَاسَبُ حِسَابٗا يَسِيرٗا

Azabarurirwa mu buryo bworoshye
Surah Al-Inshiqaq, Verse 8


وَيَنقَلِبُ إِلَىٰٓ أَهۡلِهِۦ مَسۡرُورٗا

Kandi azasubira mu bantu be (umuryango we wakoze neza ku isi, ndetse n’abagore azagororerwa bo mu ijuru) yishimye
Surah Al-Inshiqaq, Verse 9


وَأَمَّا مَنۡ أُوتِيَ كِتَٰبَهُۥ وَرَآءَ ظَهۡرِهِۦ

Naho uzahabwa igitabo cye (cy’ibikorwa bye, akacyakirira) inyuma y’umugongo
Surah Al-Inshiqaq, Verse 10


فَسَوۡفَ يَدۡعُواْ ثُبُورٗا

Azisabira kurimbuka
Surah Al-Inshiqaq, Verse 11


وَيَصۡلَىٰ سَعِيرًا

Kandi azinjira mu muriro ugurumana
Surah Al-Inshiqaq, Verse 12


إِنَّهُۥ كَانَ فِيٓ أَهۡلِهِۦ مَسۡرُورًا

Mu by’ukuri, (mu buzima bwo ku isi) yabagaho mu muryango we mu bwirasi
Surah Al-Inshiqaq, Verse 13


إِنَّهُۥ ظَنَّ أَن لَّن يَحُورَ

Mu by’ukuri, yibwiraga ko atazagaruka (kwa Nyagasani we)
Surah Al-Inshiqaq, Verse 14


بَلَىٰٓۚ إِنَّ رَبَّهُۥ كَانَ بِهِۦ بَصِيرٗا

Nyamara si byo! Mu by’ukuri, Nyagasani we yabaga amubona neza
Surah Al-Inshiqaq, Verse 15


فَلَآ أُقۡسِمُ بِٱلشَّفَقِ

Bityo, ndahiriye ku gicu gitukura cy’izuba rirenga
Surah Al-Inshiqaq, Verse 16


وَٱلَّيۡلِ وَمَا وَسَقَ

No ku ijoro n’ibyo ritwikira (byose)
Surah Al-Inshiqaq, Verse 17


وَٱلۡقَمَرِ إِذَا ٱتَّسَقَ

No ku kwezi igihe kuzuye
Surah Al-Inshiqaq, Verse 18


لَتَرۡكَبُنَّ طَبَقًا عَن طَبَقٖ

Ko rwose muzanyura mu byiciro bitandukanye (mu buzima bwa hano ku isi no ku munsi w’imperuka)
Surah Al-Inshiqaq, Verse 19


فَمَا لَهُمۡ لَا يُؤۡمِنُونَ

Ese babaye bate, kuki batemera
Surah Al-Inshiqaq, Verse 20


وَإِذَا قُرِئَ عَلَيۡهِمُ ٱلۡقُرۡءَانُ لَا يَسۡجُدُونَۤ۩

Ndetse n’iyo basomewe Qur’an ntibajya bubama
Surah Al-Inshiqaq, Verse 21


بَلِ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ يُكَذِّبُونَ

Ahubwo abahakanye bahinyura (Intumwa Muhamadi n’inyigisho zayo)
Surah Al-Inshiqaq, Verse 22


وَٱللَّهُ أَعۡلَمُ بِمَا يُوعُونَ

Kandi Allah azi neza ibyo bahisha (mu mitima yabo)
Surah Al-Inshiqaq, Verse 23


فَبَشِّرۡهُم بِعَذَابٍ أَلِيمٍ

Bityo, bagezeho inkuru y’ibihano bibaza
Surah Al-Inshiqaq, Verse 24


إِلَّا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّـٰلِحَٰتِ لَهُمۡ أَجۡرٌ غَيۡرُ مَمۡنُونِۭ

Uretse abemeye bakanakora ibikorwa byiza, bazagororerwa ibihembo bidashira (Ijuru)
Surah Al-Inshiqaq, Verse 25


Author: R. M. C. Rwanda


<< Surah 83
>> Surah 85

Kinyarwanda Translations by other Authors


Kinyarwanda Translation By R. M. C. Rwanda
Kinyarwanda Translation By Rwanda Muslims Association Team
Popular Areas
Apartments for rent in Dubai Apartments for rent Abu Dhabi Villas for rent in Dubai House for rent Abu Dhabi Apartments for sale in Dubai Apartments for sale in Abu Dhabi Flat for rent Sharjah
Popular Searches
Studios for rent in UAE Apartments for rent in UAE Villas for rent in UAE Apartments for sale in UAE Villas for sale in UAE Land for sale in UAE Dubai Real Estate
Trending Areas
Apartments for rent in Dubai Marina Apartments for sale in Dubai Marina Villa for rent in Sharjah Villa for sale in Dubai Flat for rent in Ajman Studio for rent in Abu Dhabi Villa for rent in Ajman
Trending Searches
Villa for rent in Abu Dhabi Shop for rent in Dubai Villas for sale in Ajman Studio for rent in Sharjah 1 Bedroom Apartment for rent in Dubai Property for rent in Abu Dhabi Commercial properties for sale
© Copyright Dubai Prayer Time. All Rights Reserved
Designed by Prayer Time In Dubai