UAE Prayer Times

  • Dubai
  • Abu Dhabi
  • Sharjah
  • Ajman
  • Fujairah
  • Umm Al Quwain
  • Ras Al Khaimah
  • Quran Translations

Surah Al-Ala - Kinyarwanda Translation by R. M. C. Rwanda


سَبِّحِ ٱسۡمَ رَبِّكَ ٱلۡأَعۡلَى

Singiza izina rya Nyagasani wawe, Uwikirenga
Surah Al-Ala, Verse 1


ٱلَّذِي خَلَقَ فَسَوَّىٰ

We waremye (buri kintu) akagitunganya
Surah Al-Ala, Verse 2


وَٱلَّذِي قَدَّرَ فَهَدَىٰ

Akanakigenera (gahunda yacyo yose), hanyuma akayikiyoboramo
Surah Al-Ala, Verse 3


وَٱلَّذِيٓ أَخۡرَجَ ٱلۡمَرۡعَىٰ

Ni nawe umeza ubwatsi mu nzuri
Surah Al-Ala, Verse 4


فَجَعَلَهُۥ غُثَآءً أَحۡوَىٰ

Hanyuma akabwumisha bukijima
Surah Al-Ala, Verse 5


سَنُقۡرِئُكَ فَلَا تَنسَىٰٓ

Rwose (yewe Muhamadi) tuzakwigisha (gusoma Qur’an), bityo ntuzayibagirwa
Surah Al-Ala, Verse 6


إِلَّا مَا شَآءَ ٱللَّهُۚ إِنَّهُۥ يَعۡلَمُ ٱلۡجَهۡرَ وَمَا يَخۡفَىٰ

Keretse ibyo Allah azashaka (ko wibagirwa). Mu by’ukuri, azi ibigaragara n’ibitagaragara
Surah Al-Ala, Verse 7


وَنُيَسِّرُكَ لِلۡيُسۡرَىٰ

Tuzanakorohereza inzira yo gukora ibyiza
Surah Al-Ala, Verse 8


فَذَكِّرۡ إِن نَّفَعَتِ ٱلذِّكۡرَىٰ

Bityo, ibutsa (abantu) igihe urwibutso rwabagirira akamaro
Surah Al-Ala, Verse 9


سَيَذَّكَّرُ مَن يَخۡشَىٰ

Mu by’ukuri, hazibuka wa wundi utinya (Allah)
Surah Al-Ala, Verse 10


وَيَتَجَنَّبُهَا ٱلۡأَشۡقَى

Kandi inkozi y’ibibi izarugendera kure
Surah Al-Ala, Verse 11


ٱلَّذِي يَصۡلَى ٱلنَّارَ ٱلۡكُبۡرَىٰ

(Uwo) ni we uzinjira mu muriro uhambaye
Surah Al-Ala, Verse 12


ثُمَّ لَا يَمُوتُ فِيهَا وَلَا يَحۡيَىٰ

Aho atazapfa (ngo aruhuke) cyangwa ngo agiriremo ubuzima (bwiza)
Surah Al-Ala, Verse 13


قَدۡ أَفۡلَحَ مَن تَزَكَّىٰ

Mu by’ukuri, wawundi wiyejeje (akirinda ibyaha) yamaze kubona intsinzi
Surah Al-Ala, Verse 14


وَذَكَرَ ٱسۡمَ رَبِّهِۦ فَصَلَّىٰ

Akanasingiza izina rya Nyagasani we ndetse akanakora amasengesho
Surah Al-Ala, Verse 15


بَلۡ تُؤۡثِرُونَ ٱلۡحَيَوٰةَ ٱلدُّنۡيَا

Ariko mwe mukunda ubuzima bwo kuri iyi si
Surah Al-Ala, Verse 16


وَٱلۡأٓخِرَةُ خَيۡرٞ وَأَبۡقَىٰٓ

Kandi ubwo ku mperuka ari bwo bwiza ndetse buzanahoraho
Surah Al-Ala, Verse 17


إِنَّ هَٰذَا لَفِي ٱلصُّحُفِ ٱلۡأُولَىٰ

Mu by’ukuri, ibi (mubwirwa) biri mu byanditswe byo hambere
Surah Al-Ala, Verse 18


صُحُفِ إِبۡرَٰهِيمَ وَمُوسَىٰ

Inyandiko (zahishuriwe) Ibrahim na Musa
Surah Al-Ala, Verse 19


Author: R. M. C. Rwanda


<< Surah 86
>> Surah 88

Kinyarwanda Translations by other Authors


Kinyarwanda Translation By R. M. C. Rwanda
Kinyarwanda Translation By Rwanda Muslims Association Team
Popular Areas
Apartments for rent in Dubai Apartments for rent Abu Dhabi Villas for rent in Dubai House for rent Abu Dhabi Apartments for sale in Dubai Apartments for sale in Abu Dhabi Flat for rent Sharjah
Popular Searches
Studios for rent in UAE Apartments for rent in UAE Villas for rent in UAE Apartments for sale in UAE Villas for sale in UAE Land for sale in UAE Dubai Real Estate
Trending Areas
Apartments for rent in Dubai Marina Apartments for sale in Dubai Marina Villa for rent in Sharjah Villa for sale in Dubai Flat for rent in Ajman Studio for rent in Abu Dhabi Villa for rent in Ajman
Trending Searches
Villa for rent in Abu Dhabi Shop for rent in Dubai Villas for sale in Ajman Studio for rent in Sharjah 1 Bedroom Apartment for rent in Dubai Property for rent in Abu Dhabi Commercial properties for sale
© Copyright Dubai Prayer Time. All Rights Reserved
Designed by Prayer Time In Dubai