Surah At-Taubah Verse 61 - Kinyarwanda Translation by R. M. C. Rwanda
Surah At-Taubahوَمِنۡهُمُ ٱلَّذِينَ يُؤۡذُونَ ٱلنَّبِيَّ وَيَقُولُونَ هُوَ أُذُنٞۚ قُلۡ أُذُنُ خَيۡرٖ لَّكُمۡ يُؤۡمِنُ بِٱللَّهِ وَيُؤۡمِنُ لِلۡمُؤۡمِنِينَ وَرَحۡمَةٞ لِّلَّذِينَ ءَامَنُواْ مِنكُمۡۚ وَٱلَّذِينَ يُؤۡذُونَ رَسُولَ ٱللَّهِ لَهُمۡ عَذَابٌ أَلِيمٞ
No muri bo (indyarya), hari ababuza amahoro umuhanuzi (Muhamadi) bavuga bati "We yumva ibyo abwiwe byose". Vuga uti "Yumva ibyiza kuri mwe, akemera Allah, akemera ibyo abwiwe n’abemera, kandi akaba impuhwe kuri babandi bemeye muri mwe". Ariko babandi babuza amahoro Intumwa ya Allah, bazahanishwa ibihano bibabaza