Surah At-Tin - Kinyarwanda Translation by Rwanda Muslims Association Team
وَٱلتِّينِ وَٱلزَّيۡتُونِ
Ndahiye igiti cy’umutini n’icy’umuzeti
Surah At-Tin, Verse 1
وَطُورِ سِينِينَ
N’umusozi wa Sinayi
Surah At-Tin, Verse 2
وَهَٰذَا ٱلۡبَلَدِ ٱلۡأَمِينِ
N’uyu mujyi utekanye (Maka)
Surah At-Tin, Verse 3
لَقَدۡ خَلَقۡنَا ٱلۡإِنسَٰنَ فِيٓ أَحۡسَنِ تَقۡوِيمٖ
Mu by’ukuri twaremye umuntu mu ishusho nziza
Surah At-Tin, Verse 4
ثُمَّ رَدَدۡنَٰهُ أَسۡفَلَ سَٰفِلِينَ
Hanyuma tuzamushyira mu rwego rwo hasi cyane (ageze mu zabukuru atagishoboye kugira icyo yimarira)
Surah At-Tin, Verse 5
إِلَّا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّـٰلِحَٰتِ فَلَهُمۡ أَجۡرٌ غَيۡرُ مَمۡنُونٖ
Uretse babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza (n’iyo bageze mu zabukuru, hari ibikorwa byo kwiyegereza Imana bakomeza gukora); abo bazagororerwa ibihembo bidashira (Ijuru)
Surah At-Tin, Verse 6
فَمَا يُكَذِّبُكَ بَعۡدُ بِٱلدِّينِ
None se nyuma y’ibyo (yewe muntu), ni iki kigutera guhakana umunsi w’ibihembo
Surah At-Tin, Verse 7
أَلَيۡسَ ٱللَّهُ بِأَحۡكَمِ ٱلۡحَٰكِمِينَ
Ese Allah si We Mucamanza usumba abandi
Surah At-Tin, Verse 8