UAE Prayer Times

  • Dubai
  • Abu Dhabi
  • Sharjah
  • Ajman
  • Fujairah
  • Umm Al Quwain
  • Ras Al Khaimah
  • Quran Translations

Surah Al-Alaq - Kinyarwanda Translation by R. M. C. Rwanda


ٱقۡرَأۡ بِٱسۡمِ رَبِّكَ ٱلَّذِي خَلَقَ

Soma ku izina rya Nyagasani wawe waremye (ibiriho byose)
Surah Al-Alaq, Verse 1


خَلَقَ ٱلۡإِنسَٰنَ مِنۡ عَلَقٍ

Yaremye umuntu mu rusoro rw’amaraso
Surah Al-Alaq, Verse 2


ٱقۡرَأۡ وَرَبُّكَ ٱلۡأَكۡرَمُ

Soma! Kandi Nyagasani wawe ni Umunyacyubahiro uhebuje
Surah Al-Alaq, Verse 3


ٱلَّذِي عَلَّمَ بِٱلۡقَلَمِ

We wigishije (umuntu kwandika) akoresheje ikaramu
Surah Al-Alaq, Verse 4


عَلَّمَ ٱلۡإِنسَٰنَ مَا لَمۡ يَعۡلَمۡ

Yigishije umuntu ibyo atari azi
Surah Al-Alaq, Verse 5


كَلَّآ إِنَّ ٱلۡإِنسَٰنَ لَيَطۡغَىٰٓ

Oya! Mu by’ukuri, umuntu ararengera (arahakana kandi agakora ibibi)
Surah Al-Alaq, Verse 6


أَن رَّءَاهُ ٱسۡتَغۡنَىٰٓ

Iyo amaze kubona ko yihagije (kubera ibyo atunze)
Surah Al-Alaq, Verse 7


إِنَّ إِلَىٰ رَبِّكَ ٱلرُّجۡعَىٰٓ

Mu by’ukuri, (umenye ko) kwa Nyagasani wawe ari ho garukiro
Surah Al-Alaq, Verse 8


أَرَءَيۡتَ ٱلَّذِي يَنۡهَىٰ

Ese (yewe Muhamadi) wabonye wawundi (Abu Jahl) ubuza
Surah Al-Alaq, Verse 9


عَبۡدًا إِذَا صَلَّىٰٓ

Umugaragu (wacu Muhamadi) gusenga
Surah Al-Alaq, Verse 10


أَرَءَيۡتَ إِن كَانَ عَلَى ٱلۡهُدَىٰٓ

Ese yabuza ate (umugaragu wacu) aramutse ari mu nzira y’ukuri
Surah Al-Alaq, Verse 11


أَوۡ أَمَرَ بِٱلتَّقۡوَىٰٓ

Cyangwa ari gukangurira (abantu) gukora ibyiza, (mbwira icyaba iherezo ry’umubuza)
Surah Al-Alaq, Verse 12


أَرَءَيۡتَ إِن كَذَّبَ وَتَوَلَّىٰٓ

Ngaho mbwira (Abu Jahl) aramutse ahinyura (ukuri) akanatera umugongo
Surah Al-Alaq, Verse 13


أَلَمۡ يَعۡلَم بِأَنَّ ٱللَّهَ يَرَىٰ

Ese ntabwo azi ko Allah abona (ibyo akora)
Surah Al-Alaq, Verse 14


كَلَّا لَئِن لَّمۡ يَنتَهِ لَنَسۡفَعَۢا بِٱلنَّاصِيَةِ

Oya! Natarekera aho, tuzamufata uruhanga rwe turukururire mu muriro
Surah Al-Alaq, Verse 15


نَاصِيَةٖ كَٰذِبَةٍ خَاطِئَةٖ

Uruhanga rubeshya, rw’urunyabyaha
Surah Al-Alaq, Verse 16


فَلۡيَدۡعُ نَادِيَهُۥ

Ngaho nahamagare abambari be
Surah Al-Alaq, Verse 17


سَنَدۡعُ ٱلزَّبَانِيَةَ

Natwe tuzahamagara (abamalayika bacu) barinda umuriro (bamukanire urumukwiye)
Surah Al-Alaq, Verse 18


كَلَّا لَا تُطِعۡهُ وَٱسۡجُدۡۤ وَٱقۡتَرِب۩

Oya! (Yewe Muhamadi), ntukamwumvire (Abu Jahl), ahubwo ujye wubama (usenga) uniyegereze Allah
Surah Al-Alaq, Verse 19


Author: R. M. C. Rwanda


<< Surah 95
>> Surah 97

Kinyarwanda Translations by other Authors


Kinyarwanda Translation By R. M. C. Rwanda
Kinyarwanda Translation By Rwanda Muslims Association Team
Popular Areas
Apartments for rent in Dubai Apartments for rent Abu Dhabi Villas for rent in Dubai House for rent Abu Dhabi Apartments for sale in Dubai Apartments for sale in Abu Dhabi Flat for rent Sharjah
Popular Searches
Studios for rent in UAE Apartments for rent in UAE Villas for rent in UAE Apartments for sale in UAE Villas for sale in UAE Land for sale in UAE Dubai Real Estate
Trending Areas
Apartments for rent in Dubai Marina Apartments for sale in Dubai Marina Villa for rent in Sharjah Villa for sale in Dubai Flat for rent in Ajman Studio for rent in Abu Dhabi Villa for rent in Ajman
Trending Searches
Villa for rent in Abu Dhabi Shop for rent in Dubai Villas for sale in Ajman Studio for rent in Sharjah 1 Bedroom Apartment for rent in Dubai Property for rent in Abu Dhabi Commercial properties for sale
© Copyright Dubai Prayer Time. All Rights Reserved
Designed by Prayer Time In Dubai