UAE Prayer Times

  • Dubai
  • Abu Dhabi
  • Sharjah
  • Ajman
  • Fujairah
  • Umm Al Quwain
  • Ras Al Khaimah
  • Quran Translations

Surah Hud - Kinyarwanda Translation by Rwanda Muslims Association Team


الٓرۚ كِتَٰبٌ أُحۡكِمَتۡ ءَايَٰتُهُۥ ثُمَّ فُصِّلَتۡ مِن لَّدُنۡ حَكِيمٍ خَبِيرٍ

Alif Laam Raa. Iki ni igitabo kigizwe n’imirongo yasobekanywe ubushishozi, hanyuma isesengurwa na Nyirubugenge buhambaye, Umumenyi wa byose
Surah Hud, Verse 1


أَلَّا تَعۡبُدُوٓاْ إِلَّا ٱللَّهَۚ إِنَّنِي لَكُم مِّنۡهُ نَذِيرٞ وَبَشِيرٞ

(Twahishuye Qur’an) kugira ngo mutazagira undi mugaragira utari Allah. Mu by’ukuri njye (Muhamadi) ndi Umuburizi wanyu uturutse kuri We (Allah), nkaba n’utanga inkuru nziza
Surah Hud, Verse 2


وَأَنِ ٱسۡتَغۡفِرُواْ رَبَّكُمۡ ثُمَّ تُوبُوٓاْ إِلَيۡهِ يُمَتِّعۡكُم مَّتَٰعًا حَسَنًا إِلَىٰٓ أَجَلٖ مُّسَمّٗى وَيُؤۡتِ كُلَّ ذِي فَضۡلٖ فَضۡلَهُۥۖ وَإِن تَوَلَّوۡاْ فَإِنِّيٓ أَخَافُ عَلَيۡكُمۡ عَذَابَ يَوۡمٖ كَبِيرٍ

No kugira ngo musabe imbabazi Nyagasani wanyu ndetse munamwicuzeho, bityo azabahe ibyishimo bihebuje kugeza igihe cyagenwe (cyo gupfa), anahe buri wese wakoze neza ibihembo bye. Ariko nimwigomeka (mukirengagiza ibyo mbahamagarira), mu by’ukuri njye ndatinya ko mwazahura n’ibihano byo ku munsi ukomeye
Surah Hud, Verse 3


إِلَى ٱللَّهِ مَرۡجِعُكُمۡۖ وَهُوَ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ قَدِيرٌ

Kwa Allah ni ho muzagaruka (nyuma yo gupfa). Kandi ni We Ushobora byose
Surah Hud, Verse 4


أَلَآ إِنَّهُمۡ يَثۡنُونَ صُدُورَهُمۡ لِيَسۡتَخۡفُواْ مِنۡهُۚ أَلَا حِينَ يَسۡتَغۡشُونَ ثِيَابَهُمۡ يَعۡلَمُ مَا يُسِرُّونَ وَمَا يُعۡلِنُونَۚ إِنَّهُۥ عَلِيمُۢ بِذَاتِ ٱلصُّدُورِ

Nta gushidikanya ko mu by’ukuri bahisha ibiri mu bituza byabo bakiyegeranya bagamije guhisha (ibirimo). Rwose n’iyo bipfutse imyambaro yabo, (Allah) amenya ibyo bahishe n’ibyo bagaragaza. Mu by’ukuri We ni Umumenyi uhebuje w’ibiri mu bituza (by’abantu)
Surah Hud, Verse 5


۞وَمَا مِن دَآبَّةٖ فِي ٱلۡأَرۡضِ إِلَّا عَلَى ٱللَّهِ رِزۡقُهَا وَيَعۡلَمُ مُسۡتَقَرَّهَا وَمُسۡتَوۡدَعَهَاۚ كُلّٞ فِي كِتَٰبٖ مُّبِينٖ

Buri kiremwa cyose kigenda ku isi, Allah yakigeneye amafunguro. Kandi azi ubuturo bwacyo (ku isi) n’aho gishyikira (nyuma yo gupfa). Byose biri mu gitabo gisobanutse
Surah Hud, Verse 6


وَهُوَ ٱلَّذِي خَلَقَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضَ فِي سِتَّةِ أَيَّامٖ وَكَانَ عَرۡشُهُۥ عَلَى ٱلۡمَآءِ لِيَبۡلُوَكُمۡ أَيُّكُمۡ أَحۡسَنُ عَمَلٗاۗ وَلَئِن قُلۡتَ إِنَّكُم مَّبۡعُوثُونَ مِنۢ بَعۡدِ ٱلۡمَوۡتِ لَيَقُولَنَّ ٱلَّذِينَ كَفَرُوٓاْ إِنۡ هَٰذَآ إِلَّا سِحۡرٞ مُّبِينٞ

Ni na We waremye ibirere n'isi mu minsi itandatu, kandi Ar’shi ye yari hejuru y’amazi; (ibyo byose yabikoze) kugira ngo abagerageze (bityo agaragaze) muri mwe urusha abandi ibikorwa byiza. Ariko uramutse ubabwiye uti “Mu by’ukuri muzazurwa nyuma yo gupfa”, ba bandi bahakanye bavuga bati “Iyi (Qur’an) nta kindi iri cyo uretse ko ari uburozi bugaragara.”
Surah Hud, Verse 7


وَلَئِنۡ أَخَّرۡنَا عَنۡهُمُ ٱلۡعَذَابَ إِلَىٰٓ أُمَّةٖ مَّعۡدُودَةٖ لَّيَقُولُنَّ مَا يَحۡبِسُهُۥٓۗ أَلَا يَوۡمَ يَأۡتِيهِمۡ لَيۡسَ مَصۡرُوفًا عَنۡهُمۡ وَحَاقَ بِهِم مَّا كَانُواْ بِهِۦ يَسۡتَهۡزِءُونَ

Kandi turamutse dukerereje ibihano kuri bo kugeza igihe cyagenwe, rwose bavuga (bannyega) bati “Ni iki kibibujije?” Bamenye ko umunsi (ibihano) bizabageraho ntakizabibakiza, kandi bazagotwa (n’ibihano) by’ibyo bajyaga bakerensa
Surah Hud, Verse 8


وَلَئِنۡ أَذَقۡنَا ٱلۡإِنسَٰنَ مِنَّا رَحۡمَةٗ ثُمَّ نَزَعۡنَٰهَا مِنۡهُ إِنَّهُۥ لَيَـُٔوسٞ كَفُورٞ

N’iyo dusogongeje umuntu ku mpuhwe ziduturutseho nyuma tukazimwambura, mu by’ukuri ariheba cyane agahakana yivuye inyuma (inema za Allah)
Surah Hud, Verse 9


وَلَئِنۡ أَذَقۡنَٰهُ نَعۡمَآءَ بَعۡدَ ضَرَّآءَ مَسَّتۡهُ لَيَقُولَنَّ ذَهَبَ ٱلسَّيِّـَٔاتُ عَنِّيٓۚ إِنَّهُۥ لَفَرِحٞ فَخُورٌ

Kandi n’iyo tumusogongeje ku byiza nyuma yo kugerwaho n'amakuba, rwose aravuga ati “Ibibi bimvuyeho”, nuko akishima akanirata cyane
Surah Hud, Verse 10


إِلَّا ٱلَّذِينَ صَبَرُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّـٰلِحَٰتِ أُوْلَـٰٓئِكَ لَهُم مَّغۡفِرَةٞ وَأَجۡرٞ كَبِيرٞ

Uretse ba bandi bihanganye bakanakora ibikorwa byiza; abo bazahabwa imbabazi ndetse n’igihembo gihebuje (Ijuru)
Surah Hud, Verse 11


فَلَعَلَّكَ تَارِكُۢ بَعۡضَ مَا يُوحَىٰٓ إِلَيۡكَ وَضَآئِقُۢ بِهِۦ صَدۡرُكَ أَن يَقُولُواْ لَوۡلَآ أُنزِلَ عَلَيۡهِ كَنزٌ أَوۡ جَآءَ مَعَهُۥ مَلَكٌۚ إِنَّمَآ أَنتَ نَذِيرٞۚ وَٱللَّهُ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ وَكِيلٌ

Hari ubwo wowe (Muhamadi) wareka (kubagezaho) bimwe mu byo uhishurirwa, ndetse n’igituza cyawe kikaremererwa kuko bavuga bati “Kuki atamanuriwe ubutunzi cyangwa ngo azane n’umumalayika (ushimangira ubutumwa bwe)?” (Bagezeho ibyo uhishurirwa, kuko) mu by’ukuri wowe uri umuburizi. Kandi Allah ni Umuhagararizi wa byose
Surah Hud, Verse 12


أَمۡ يَقُولُونَ ٱفۡتَرَىٰهُۖ قُلۡ فَأۡتُواْ بِعَشۡرِ سُوَرٖ مِّثۡلِهِۦ مُفۡتَرَيَٰتٖ وَٱدۡعُواْ مَنِ ٱسۡتَطَعۡتُم مِّن دُونِ ٱللَّهِ إِن كُنتُمۡ صَٰدِقِينَ

Cyangwa baravuga bati “(Intumwa Muhamadi) yarayihimbiye (Qur’an).” Vuga uti “Ngaho nimuzane isura (ibice bya Qur’an) icumi mwihimbiye zimeze nka yo, maze muniyambaze abo mushoboye bose batari Allah, niba koko muri abanyakuri.”
Surah Hud, Verse 13


فَإِلَّمۡ يَسۡتَجِيبُواْ لَكُمۡ فَٱعۡلَمُوٓاْ أَنَّمَآ أُنزِلَ بِعِلۡمِ ٱللَّهِ وَأَن لَّآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَۖ فَهَلۡ أَنتُم مُّسۡلِمُونَ

Ubwo nibatazibazanira, mumenye ko (Qur’an) yahishuwe ku bumenyi bwa Allah, kandi ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri itari We. Ku bw’ibyo se mwemeye guca bugufi (kuba Abayisilamu)
Surah Hud, Verse 14


مَن كَانَ يُرِيدُ ٱلۡحَيَوٰةَ ٱلدُّنۡيَا وَزِينَتَهَا نُوَفِّ إِلَيۡهِمۡ أَعۡمَٰلَهُمۡ فِيهَا وَهُمۡ فِيهَا لَا يُبۡخَسُونَ

Abashaka ubuzima bwo ku isi n'imitako yayo, tuzabahembera ibikorwa byabo byuzuye bakiyiriho, ndetse nta n’ikigabanyijweho
Surah Hud, Verse 15


أُوْلَـٰٓئِكَ ٱلَّذِينَ لَيۡسَ لَهُمۡ فِي ٱلۡأٓخِرَةِ إِلَّا ٱلنَّارُۖ وَحَبِطَ مَا صَنَعُواْ فِيهَا وَبَٰطِلٞ مَّا كَانُواْ يَعۡمَلُونَ

Abo ni ba bandi batazagira ikindi bahembwa ku munsi w’imperuka uretse umuriro, kandi ibyo bayikozeho (isi) nta cyo byabamariye, ndetse n’ibyo bakoraga byabaye imfabusa
Surah Hud, Verse 16


أَفَمَن كَانَ عَلَىٰ بَيِّنَةٖ مِّن رَّبِّهِۦ وَيَتۡلُوهُ شَاهِدٞ مِّنۡهُ وَمِن قَبۡلِهِۦ كِتَٰبُ مُوسَىٰٓ إِمَامٗا وَرَحۡمَةًۚ أُوْلَـٰٓئِكَ يُؤۡمِنُونَ بِهِۦۚ وَمَن يَكۡفُرۡ بِهِۦ مِنَ ٱلۡأَحۡزَابِ فَٱلنَّارُ مَوۡعِدُهُۥۚ فَلَا تَكُ فِي مِرۡيَةٖ مِّنۡهُۚ إِنَّهُ ٱلۡحَقُّ مِن رَّبِّكَ وَلَٰكِنَّ أَكۡثَرَ ٱلنَّاسِ لَا يُؤۡمِنُونَ

Ese abashingiye ku kuri (abemeramana) guturutse kwa Nyagasani wabo, maze uko kuri (Qur’an) kugasomwa n’umuhamya (Malayika Jibril) umuturutseho, ndetse na mbere y’uko kuri, hari igitabo (Tawurati) cyahishuriwe Musa ari umuyoboro n’impuhwe, na cyo bakaba bacyemera; (ese abo baba kimwe n’abayobye?) Naho abo mu dutsiko bahakanye uko kuri, umuriro ni ryo sezerano ryabo. Bityo, ibyo ntukabishidikanyeho kuko rwose (iyo Qur’an) ari ukuri guturutse kwa Nyagasani wawe, ariko abenshi mu bantu ntibemera
Surah Hud, Verse 17


وَمَنۡ أَظۡلَمُ مِمَّنِ ٱفۡتَرَىٰ عَلَى ٱللَّهِ كَذِبًاۚ أُوْلَـٰٓئِكَ يُعۡرَضُونَ عَلَىٰ رَبِّهِمۡ وَيَقُولُ ٱلۡأَشۡهَٰدُ هَـٰٓؤُلَآءِ ٱلَّذِينَ كَذَبُواْ عَلَىٰ رَبِّهِمۡۚ أَلَا لَعۡنَةُ ٱللَّهِ عَلَى ٱلظَّـٰلِمِينَ

Ni nde nkozi y’ibibi kurusha uhimbira Allah ikinyoma? Abo bazahagarikwa imbere ya Nyagasani wabo (ku munsi w’imperuka), maze abahamya (abamalayika n’abahanuzi) bavuge bati “Aba ni bo babeshyeye Nyagasani wabo!” Nta gushidikanya ko umuvumo wa Allah uri ku nkozi z’ibibi
Surah Hud, Verse 18


ٱلَّذِينَ يَصُدُّونَ عَن سَبِيلِ ٱللَّهِ وَيَبۡغُونَهَا عِوَجٗا وَهُم بِٱلۡأٓخِرَةِ هُمۡ كَٰفِرُونَ

Ba bandi bakumira (abantu) kugana inzira ya Allah, bakifuza ko (iyo nzira) yatana (ngo igendere ku marangamutima yabo), kandi bagahakana imperuka
Surah Hud, Verse 19


أُوْلَـٰٓئِكَ لَمۡ يَكُونُواْ مُعۡجِزِينَ فِي ٱلۡأَرۡضِ وَمَا كَانَ لَهُم مِّن دُونِ ٱللَّهِ مِنۡ أَوۡلِيَآءَۘ يُضَٰعَفُ لَهُمُ ٱلۡعَذَابُۚ مَا كَانُواْ يَسۡتَطِيعُونَ ٱلسَّمۡعَ وَمَا كَانُواْ يُبۡصِرُونَ

Abo ntabwo bananirana (nta ho bacikira ibihano bya Allah) ku isi, kandi nta barinzi (babibarinda) batari Allah, ndetse bazanakubirwa kabiri ibihano (kubera ko) batashoboraga kumva ndetse ntibanashobore kubona (ukuri)
Surah Hud, Verse 20


أُوْلَـٰٓئِكَ ٱلَّذِينَ خَسِرُوٓاْ أَنفُسَهُمۡ وَضَلَّ عَنۡهُم مَّا كَانُواْ يَفۡتَرُونَ

Abo ni bo bihombeje ubwabo, kandi ibyo bihimbiye (biringira ko bizabakorera ubuvugizi kwa Allah ku munsi w’imperuka) bizabitarura babibure
Surah Hud, Verse 21


لَا جَرَمَ أَنَّهُمۡ فِي ٱلۡأٓخِرَةِ هُمُ ٱلۡأَخۡسَرُونَ

Mu by’ukuri nta gushidikanya ko ari bo bazaba abanyagihombo gihambaye ku munsi w’imperuka
Surah Hud, Verse 22


إِنَّ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّـٰلِحَٰتِ وَأَخۡبَتُوٓاْ إِلَىٰ رَبِّهِمۡ أُوْلَـٰٓئِكَ أَصۡحَٰبُ ٱلۡجَنَّةِۖ هُمۡ فِيهَا خَٰلِدُونَ

Mu by’ukuri ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, ndetse bakanicisha bugufi kuri Nyagasani wabo; bazaba mu Ijuru ubuziraherezo
Surah Hud, Verse 23


۞مَثَلُ ٱلۡفَرِيقَيۡنِ كَٱلۡأَعۡمَىٰ وَٱلۡأَصَمِّ وَٱلۡبَصِيرِ وَٱلسَّمِيعِۚ هَلۡ يَسۡتَوِيَانِ مَثَلًاۚ أَفَلَا تَذَكَّرُونَ

Urugero rw'amatsinda abiri (iry’abahakanyi n’iry’abemeramana) ni nko gufata umuntu utabona ndetse akaba atanumva, ukamugereranya n'ubona kandi akaba yumva. Ese ayo matsinda yombi uyagereranyije yareshya? Ese ntimwibuka
Surah Hud, Verse 24


وَلَقَدۡ أَرۡسَلۡنَا نُوحًا إِلَىٰ قَوۡمِهِۦٓ إِنِّي لَكُمۡ نَذِيرٞ مُّبِينٌ

Mu by’ukuri twohereje Nuhu ku bantu be (arababwira ati) “Rwose njye ndi umuburizi wanyu ugaragara.”
Surah Hud, Verse 25


أَن لَّا تَعۡبُدُوٓاْ إِلَّا ٱللَّهَۖ إِنِّيٓ أَخَافُ عَلَيۡكُمۡ عَذَابَ يَوۡمٍ أَلِيمٖ

“(Ndababurira) ko mutagomba kugira undi musenga utari Allah. Mu by’ukuri ndatinya ko mwazahura n’ibihano by'umunsi ubabaza.”
Surah Hud, Verse 26


فَقَالَ ٱلۡمَلَأُ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ مِن قَوۡمِهِۦ مَا نَرَىٰكَ إِلَّا بَشَرٗا مِّثۡلَنَا وَمَا نَرَىٰكَ ٱتَّبَعَكَ إِلَّا ٱلَّذِينَ هُمۡ أَرَاذِلُنَا بَادِيَ ٱلرَّأۡيِ وَمَا نَرَىٰ لَكُمۡ عَلَيۡنَا مِن فَضۡلِۭ بَلۡ نَظُنُّكُمۡ كَٰذِبِينَ

Nuko ibikomerezwa byo mu bantu be byahakanye biravuga biti “Tubona uri umuntu nkatwe kandi nta n’abandi bagukurikiye uretse abaciriritse muri twe, ndetse na bo bakaba barabikoze badatekereje. Kandi nta n’icyo muturusha, ahubwo dutekereza ko muri abanyabinyoma.”
Surah Hud, Verse 27


قَالَ يَٰقَوۡمِ أَرَءَيۡتُمۡ إِن كُنتُ عَلَىٰ بَيِّنَةٖ مِّن رَّبِّي وَءَاتَىٰنِي رَحۡمَةٗ مِّنۡ عِندِهِۦ فَعُمِّيَتۡ عَلَيۡكُمۡ أَنُلۡزِمُكُمُوهَا وَأَنتُمۡ لَهَا كَٰرِهُونَ

(Nuhu) aravuga ati “Yemwe bantu banjye! Ese murabibona mute ndamutse mfite ikimenyetso kigaragara giturutse kwa Nyagasani wanjye, akaba ari na we wampundagajeho impuhwe (ubutumwa) zimuturutseho, ariko mwe (izo mpuhwe) mukaba mutazibona; none se ubwo twabahatira (gukurikira ubutumwa) kandi mubyanga?”
Surah Hud, Verse 28


وَيَٰقَوۡمِ لَآ أَسۡـَٔلُكُمۡ عَلَيۡهِ مَالًاۖ إِنۡ أَجۡرِيَ إِلَّا عَلَى ٱللَّهِۚ وَمَآ أَنَا۠ بِطَارِدِ ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓاْۚ إِنَّهُم مُّلَٰقُواْ رَبِّهِمۡ وَلَٰكِنِّيٓ أَرَىٰكُمۡ قَوۡمٗا تَجۡهَلُونَ

“Yemwe bantu banjye! Nta mutungo mbibasabira, ndetse nta n’ahandi nteze igihembo uretse kwa Allah. Ntabwo nshobora kwirukana abemeramana, kuko mu by’ukuri bazahura na Nyagasani wabo, ariko njye ndabona muri abantu b’injiji.”
Surah Hud, Verse 29


وَيَٰقَوۡمِ مَن يَنصُرُنِي مِنَ ٱللَّهِ إِن طَرَدتُّهُمۡۚ أَفَلَا تَذَكَّرُونَ

“Yemwe bantu banjye! Ni nde wankiza (ibihano bya) Allah ndamutse mbirukanye? Ese ntimwibuka?”
Surah Hud, Verse 30


وَلَآ أَقُولُ لَكُمۡ عِندِي خَزَآئِنُ ٱللَّهِ وَلَآ أَعۡلَمُ ٱلۡغَيۡبَ وَلَآ أَقُولُ إِنِّي مَلَكٞ وَلَآ أَقُولُ لِلَّذِينَ تَزۡدَرِيٓ أَعۡيُنُكُمۡ لَن يُؤۡتِيَهُمُ ٱللَّهُ خَيۡرًاۖ ٱللَّهُ أَعۡلَمُ بِمَا فِيٓ أَنفُسِهِمۡ إِنِّيٓ إِذٗا لَّمِنَ ٱلظَّـٰلِمِينَ

“Simbabwira ko mfite ibigega bya Allah, nta n’ubwo nzi ibitagaragara, ndetse nta n’ubwo mbabwira ko ndi umumalayika, kandi nta n’ubwo mbwira abo amaso yanyu asuzugura ko Allah atazabahundagazaho ibyiza. Allah ni We uzi ibiri mu mitima yabo. (Ndamutse mbibabwiye) naba mbaye mu nkozi z’ibibi.”
Surah Hud, Verse 31


قَالُواْ يَٰنُوحُ قَدۡ جَٰدَلۡتَنَا فَأَكۡثَرۡتَ جِدَٰلَنَا فَأۡتِنَا بِمَا تَعِدُنَآ إِن كُنتَ مِنَ ٱلصَّـٰدِقِينَ

Baravuga bati “Yewe Nuhu! Rwose watugishije impaka unazitugisha ubugira kenshi; ngaho tuzanire ibyo udukangisha (ibihano), niba koko uri mu banyakuri.”
Surah Hud, Verse 32


قَالَ إِنَّمَا يَأۡتِيكُم بِهِ ٱللَّهُ إِن شَآءَ وَمَآ أَنتُم بِمُعۡجِزِينَ

(Nuhu) aravuga ati “Mu by’ukuri Allah ni We wenyine uzabibazanira nabishaka, kandi ntimunaniranye (nta ho mwabihungira.)”
Surah Hud, Verse 33


وَلَا يَنفَعُكُمۡ نُصۡحِيٓ إِنۡ أَرَدتُّ أَنۡ أَنصَحَ لَكُمۡ إِن كَانَ ٱللَّهُ يُرِيدُ أَن يُغۡوِيَكُمۡۚ هُوَ رَبُّكُمۡ وَإِلَيۡهِ تُرۡجَعُونَ

“Ndetse nta n’ubwo inama zanjye zabagirira akamaro kabone n’ubwo naba nshatse kuzibagira, igihe Allah ashaka kubarekera mu buyobe. Ni We Nyagasani wanyu kandi iwe ni ho muzasubizwa.”
Surah Hud, Verse 34


أَمۡ يَقُولُونَ ٱفۡتَرَىٰهُۖ قُلۡ إِنِ ٱفۡتَرَيۡتُهُۥ فَعَلَيَّ إِجۡرَامِي وَأَنَا۠ بَرِيٓءٞ مِّمَّا تُجۡرِمُونَ

Cyangwa se (ababangikanyamana b’i Maka) bavuga ko (Muhamadi) yayihimbiye (Qur’an)? Vuga uti “Niba narayihimbye icyo cyaha kimbarweho, ariko njye nta ho mpuriye n’ibyaha mukora.”
Surah Hud, Verse 35


وَأُوحِيَ إِلَىٰ نُوحٍ أَنَّهُۥ لَن يُؤۡمِنَ مِن قَوۡمِكَ إِلَّا مَن قَدۡ ءَامَنَ فَلَا تَبۡتَئِسۡ بِمَا كَانُواْ يَفۡعَلُونَ

Kandi Nuhu yahishuriwe (ubutumwa bugira buti) “Mu bantu bawe ntawe uzagira ukwemera, usibye abamaze kwemera. Bityo, ntukababazwe n’ibyo bakoraga.”
Surah Hud, Verse 36


وَٱصۡنَعِ ٱلۡفُلۡكَ بِأَعۡيُنِنَا وَوَحۡيِنَا وَلَا تُخَٰطِبۡنِي فِي ٱلَّذِينَ ظَلَمُوٓاْ إِنَّهُم مُّغۡرَقُونَ

“Maze wubake inkuge tukurinze, (bijyanye) n’ubutumwa bwacu, kandi ntunsabe (kubabarira) ba bandi b’inkozi z’ibibi; kuko mu by’ukuri bagomba kurohama.”
Surah Hud, Verse 37


وَيَصۡنَعُ ٱلۡفُلۡكَ وَكُلَّمَا مَرَّ عَلَيۡهِ مَلَأٞ مِّن قَوۡمِهِۦ سَخِرُواْ مِنۡهُۚ قَالَ إِن تَسۡخَرُواْ مِنَّا فَإِنَّا نَسۡخَرُ مِنكُمۡ كَمَا تَسۡخَرُونَ

Nuko ubwo yubakaga inkuge, buri uko ibikomerezwa byo mu bantu be byamunyuragaho, byaramusekaga. Akavuga ati “Niba mutunnyega natwe tuzabannyega nk’uko mutunnyega.”
Surah Hud, Verse 38


فَسَوۡفَ تَعۡلَمُونَ مَن يَأۡتِيهِ عَذَابٞ يُخۡزِيهِ وَيَحِلُّ عَلَيۡهِ عَذَابٞ مُّقِيمٌ

“Muzanamenya uzagerwaho n'ibihano bimusuzuguza ndetse akazanagerwaho n'ibihano bihoraho.”
Surah Hud, Verse 39


حَتَّىٰٓ إِذَا جَآءَ أَمۡرُنَا وَفَارَ ٱلتَّنُّورُ قُلۡنَا ٱحۡمِلۡ فِيهَا مِن كُلّٖ زَوۡجَيۡنِ ٱثۡنَيۡنِ وَأَهۡلَكَ إِلَّا مَن سَبَقَ عَلَيۡهِ ٱلۡقَوۡلُ وَمَنۡ ءَامَنَۚ وَمَآ ءَامَنَ مَعَهُۥٓ إِلَّا قَلِيلٞ

Nuko ubwo itegeko ryacu (ryo kubahana) ryasohoraga, maze itanura rigatangira gupfupfunyukamo amazi afite imbaraga (nk’ikimenyetso cy’uko ibihano bije) twaravuze tuti “Shyiramo (mu nkuge) ikigabo n’ikigore (bya buri nyamaswa) ndetse n’umuryango wawe, uretse abaciriweho iteka (ryo kurimbuka; ari bo umugore wawe n’umwana wawe), unashyiremo abemeye.” Kandi ntawigeze yemera hamwe nawe uretse mbarwa
Surah Hud, Verse 40


۞وَقَالَ ٱرۡكَبُواْ فِيهَا بِسۡمِ ٱللَّهِ مَجۡرٜىٰهَا وَمُرۡسَىٰهَآۚ إِنَّ رَبِّي لَغَفُورٞ رَّحِيمٞ

Nuko (Nuhu) aravuga ati “Muyinjiremo. Kugenda mu mazi kwayo no kugera ku mwaro kwayo bibe mu izina rya Allah. Mu by’ukuri Nyagasani wanjye ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.”
Surah Hud, Verse 41


وَهِيَ تَجۡرِي بِهِمۡ فِي مَوۡجٖ كَٱلۡجِبَالِ وَنَادَىٰ نُوحٌ ٱبۡنَهُۥ وَكَانَ فِي مَعۡزِلٖ يَٰبُنَيَّ ٱرۡكَب مَّعَنَا وَلَا تَكُن مَّعَ ٱلۡكَٰفِرِينَ

Ubwo (ya nkuge) yari ibatwaye hagati mu muhengeri umeze nk'imisozi, Nuhu yahamagaye umuhungu we wari witaruye ati “Yewe mwana wanjye! Ngwino tujyane kandi ntube hamwe n'abahakanyi.”
Surah Hud, Verse 42


قَالَ سَـَٔاوِيٓ إِلَىٰ جَبَلٖ يَعۡصِمُنِي مِنَ ٱلۡمَآءِۚ قَالَ لَا عَاصِمَ ٱلۡيَوۡمَ مِنۡ أَمۡرِ ٱللَّهِ إِلَّا مَن رَّحِمَۚ وَحَالَ بَيۡنَهُمَا ٱلۡمَوۡجُ فَكَانَ مِنَ ٱلۡمُغۡرَقِينَ

(Umuhungu we) aravuga ati “Ndahungira ku musozi undinde amazi.” (Nuhu) aravuga ati “Uyu munsi nta gikumira iteka rya Allah, usibye uwo yagiriye impuhwe (ni we uza kurokoka).” Nuko umuhengeri urabatandukanya maze (umuhungu we) aba mu barohamye
Surah Hud, Verse 43


وَقِيلَ يَـٰٓأَرۡضُ ٱبۡلَعِي مَآءَكِ وَيَٰسَمَآءُ أَقۡلِعِي وَغِيضَ ٱلۡمَآءُ وَقُضِيَ ٱلۡأَمۡرُ وَٱسۡتَوَتۡ عَلَى ٱلۡجُودِيِّۖ وَقِيلَ بُعۡدٗا لِّلۡقَوۡمِ ٱلظَّـٰلِمِينَ

Maze isi irabwirwa iti “Yewe wa si we! Mira amazi yawe! Nawe wa kirere we! Hagarika (imvura yawe). Nuko amazi arakama, iteka (ryo kuboreka) riba rirasohoye. Maze (inkuge) ihagarara ku musozi witwa Judi. Nuko havugwa imvugo igira iti “Ukurimbuka kubaye ku bantu b’ababangikanyamana!”
Surah Hud, Verse 44


وَنَادَىٰ نُوحٞ رَّبَّهُۥ فَقَالَ رَبِّ إِنَّ ٱبۡنِي مِنۡ أَهۡلِي وَإِنَّ وَعۡدَكَ ٱلۡحَقُّ وَأَنتَ أَحۡكَمُ ٱلۡحَٰكِمِينَ

Nuko Nuhu ahamagara Nyagasani we agira ati “Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri umuhungu wanjye ari mu bagize umuryango wanjye! Kandi rwose isezerano ryawe ni ukuri, ndetse ni na we Mucamanza usumba abandi.”
Surah Hud, Verse 45


قَالَ يَٰنُوحُ إِنَّهُۥ لَيۡسَ مِنۡ أَهۡلِكَۖ إِنَّهُۥ عَمَلٌ غَيۡرُ صَٰلِحٖۖ فَلَا تَسۡـَٔلۡنِ مَا لَيۡسَ لَكَ بِهِۦ عِلۡمٌۖ إِنِّيٓ أَعِظُكَ أَن تَكُونَ مِنَ ٱلۡجَٰهِلِينَ

(Allah) aravuga ati “Yewe Nuhu! Rwose we (umuhungu wawe warohamye) ntabwo ari mu bagize umuryango wawe (nagusezeranyije kurokora). Mu by’ukuri ibikorwa bye ntibitunganye, kandi ntukambaze ibyo udafitiye ubumenyi. Mu by’ukuri ndakugira inama ngo utavaho ukaba umwe mu njiji.”
Surah Hud, Verse 46


قَالَ رَبِّ إِنِّيٓ أَعُوذُ بِكَ أَنۡ أَسۡـَٔلَكَ مَا لَيۡسَ لِي بِهِۦ عِلۡمٞۖ وَإِلَّا تَغۡفِرۡ لِي وَتَرۡحَمۡنِيٓ أَكُن مِّنَ ٱلۡخَٰسِرِينَ

(Nuhu) aravuga ati “Nyagasani wanjye! Ndakwiragije ngo undinde kuba nakubaza ibyo ntafitiye ubumenyi. Kandi uramutse utambabariye ngo unangirire impuhwe, mu by’ukuri naba mu banyagihombo.”
Surah Hud, Verse 47


قِيلَ يَٰنُوحُ ٱهۡبِطۡ بِسَلَٰمٖ مِّنَّا وَبَرَكَٰتٍ عَلَيۡكَ وَعَلَىٰٓ أُمَمٖ مِّمَّن مَّعَكَۚ وَأُمَمٞ سَنُمَتِّعُهُمۡ ثُمَّ يَمَسُّهُم مِّنَّا عَذَابٌ أَلِيمٞ

Arabwirwa ati “Yewe Nuhu! Ururuka (mu nkuge) mu mahoro aduturutseho, kandi imigisha ikubeho no ku bantu bazakomoka ku bo muri kumwe. Ariko (hari abandi) bantu tuzaha umunezero (w’igihe gito), maze ku iherezo bakazagerwaho n'ibihano bibabaza biduturutseho.”
Surah Hud, Verse 48


تِلۡكَ مِنۡ أَنۢبَآءِ ٱلۡغَيۡبِ نُوحِيهَآ إِلَيۡكَۖ مَا كُنتَ تَعۡلَمُهَآ أَنتَ وَلَا قَوۡمُكَ مِن قَبۡلِ هَٰذَاۖ فَٱصۡبِرۡۖ إِنَّ ٱلۡعَٰقِبَةَ لِلۡمُتَّقِينَ

Izo ni zimwe mu nkuru z’ibyihishe tuguhishurira (yewe Muhamadi); wowe n’abantu bawe nta zo mwari muzi mbere (y'ihishurwa) ry’iyi (Qur’an). Bityo, ihangane kuko mu by’ukuri iherezo (ryiza) rizaba iry’abagandukira (Allah)
Surah Hud, Verse 49


وَإِلَىٰ عَادٍ أَخَاهُمۡ هُودٗاۚ قَالَ يَٰقَوۡمِ ٱعۡبُدُواْ ٱللَّهَ مَا لَكُم مِّنۡ إِلَٰهٍ غَيۡرُهُۥٓۖ إِنۡ أَنتُمۡ إِلَّا مُفۡتَرُونَ

N’abantu bo mu bwoko bw’aba Adi twaboherereje umuvandimwe wabo Hudu, aravuga ati “Yemwe bantu banjye! Nimugaragire Allah! Nta yindi mana mufite ikwiye gusengwa itari We. Nta kindi muri cyo uretse kuba abahimba ibinyoma.”
Surah Hud, Verse 50


يَٰقَوۡمِ لَآ أَسۡـَٔلُكُمۡ عَلَيۡهِ أَجۡرًاۖ إِنۡ أَجۡرِيَ إِلَّا عَلَى ٱلَّذِي فَطَرَنِيٓۚ أَفَلَا تَعۡقِلُونَ

“Yemwe bantu banjye! (Kubagezaho ubutumwa) nta gihembo mbibasabira, ahubwo igihembo cyanjye ngiteze ku wandemye. Ese ntimutekereza?”
Surah Hud, Verse 51


وَيَٰقَوۡمِ ٱسۡتَغۡفِرُواْ رَبَّكُمۡ ثُمَّ تُوبُوٓاْ إِلَيۡهِ يُرۡسِلِ ٱلسَّمَآءَ عَلَيۡكُم مِّدۡرَارٗا وَيَزِدۡكُمۡ قُوَّةً إِلَىٰ قُوَّتِكُمۡ وَلَا تَتَوَلَّوۡاْ مُجۡرِمِينَ

Yemwe bantu banjye! Nimusabe imbabazi Nyagasani wanyu maze munamwicuzeho; (ibyo nimubikora) azaboherereza imvura nyinshi (izeza imyaka yanyu), anabongerere imbaraga ku zo musanganywe. Kandi muramenye ntimuzirengagize (ibyo mbabwira) ngo mube inkozi z’ibibi
Surah Hud, Verse 52


قَالُواْ يَٰهُودُ مَا جِئۡتَنَا بِبَيِّنَةٖ وَمَا نَحۡنُ بِتَارِكِيٓ ءَالِهَتِنَا عَن قَوۡلِكَ وَمَا نَحۡنُ لَكَ بِمُؤۡمِنِينَ

Baravuga bati “Yewe Hudu! Nta kimenyetso utuzaniye, kandi nta n’ubwo tuzigera tureka imana zacu kubera ibyo utubwira, ndetse nta n’ubwo duteze kukwemera.”
Surah Hud, Verse 53


إِن نَّقُولُ إِلَّا ٱعۡتَرَىٰكَ بَعۡضُ ءَالِهَتِنَا بِسُوٓءٖۗ قَالَ إِنِّيٓ أُشۡهِدُ ٱللَّهَ وَٱشۡهَدُوٓاْ أَنِّي بَرِيٓءٞ مِّمَّا تُشۡرِكُونَ

Icyo twavuga ni uko zimwe mu mana zacu zaguteje ibyago (kuko ubuza abantu kuzisenga). Aravuga ati “Mu by’ukuri njye ntanze Allah ho umuhamya, kandi namwe nimube abahamya ko rwose nitandukanyije n’ibyo mumubangikanya musenga
Surah Hud, Verse 54


مِن دُونِهِۦۖ فَكِيدُونِي جَمِيعٗا ثُمَّ لَا تُنظِرُونِ

Bitari We (Allah). Ngaho nimuncurire imigambi mibisha mwese kandi ntimundindirize.”
Surah Hud, Verse 55


إِنِّي تَوَكَّلۡتُ عَلَى ٱللَّهِ رَبِّي وَرَبِّكُمۚ مَّا مِن دَآبَّةٍ إِلَّا هُوَ ءَاخِذُۢ بِنَاصِيَتِهَآۚ إِنَّ رَبِّي عَلَىٰ صِرَٰطٖ مُّسۡتَقِيمٖ

“Mu by’ukuri njye niringiye Allah, Nyagasani wanjye akaba na Nyagasani wanyu. Nta kiremwa na kimwe gifite ubugingo Allah atagenga. Rwose, Nyagasani wanjye ni We ufite inzira igororotse.”
Surah Hud, Verse 56


فَإِن تَوَلَّوۡاْ فَقَدۡ أَبۡلَغۡتُكُم مَّآ أُرۡسِلۡتُ بِهِۦٓ إِلَيۡكُمۡۚ وَيَسۡتَخۡلِفُ رَبِّي قَوۡمًا غَيۡرَكُمۡ وَلَا تَضُرُّونَهُۥ شَيۡـًٔاۚ إِنَّ رَبِّي عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٍ حَفِيظٞ

“Ubwo nimutera umugongo (ukuri, mumenye ko) njye namaze kubagezaho ubutumwa nahawe, kandi Nyagasani wanjye azabasimbuza abandi bantu, ndetse nta cyo muzamutwara. Mu by’ukuri Nyagasani wanjye ni Umurinzi wa byose.”
Surah Hud, Verse 57


وَلَمَّا جَآءَ أَمۡرُنَا نَجَّيۡنَا هُودٗا وَٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ مَعَهُۥ بِرَحۡمَةٖ مِّنَّا وَنَجَّيۡنَٰهُم مِّنۡ عَذَابٍ غَلِيظٖ

Ubwo isezerano ryacu (ryo guhana abigometse) ryasohoraga, twarokoye Hudu n’abemeye hamwe na we ku bw'impuhwe ziduturutseho, maze tubakiza ibihano bikomeye
Surah Hud, Verse 58


وَتِلۡكَ عَادٞۖ جَحَدُواْ بِـَٔايَٰتِ رَبِّهِمۡ وَعَصَوۡاْ رُسُلَهُۥ وَٱتَّبَعُوٓاْ أَمۡرَ كُلِّ جَبَّارٍ عَنِيدٖ

Abo bari (abantu bo) mu bwoko bw’aba Adi. Bahakanye ibimenyetso bya Nyagasani wabo, bigomeka ku ntumwa ze, banakurikira amategeko ya buri mwibone wese winangira (utava ku izima)
Surah Hud, Verse 59


وَأُتۡبِعُواْ فِي هَٰذِهِ ٱلدُّنۡيَا لَعۡنَةٗ وَيَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِۗ أَلَآ إِنَّ عَادٗا كَفَرُواْ رَبَّهُمۡۗ أَلَا بُعۡدٗا لِّعَادٖ قَوۡمِ هُودٖ

Kandi bakurikijwe umuvumo muri iyi si ndetse (uzanabakurikirana) no ku munsi w’imperuka. Nta gushidikanya ko mu by’ukuri ubwoko bw’aba Adi bwahakanye Nyagasani wabwo. Barakarimbuka ba Adi, ari bo bantu ba Hudu
Surah Hud, Verse 60


۞وَإِلَىٰ ثَمُودَ أَخَاهُمۡ صَٰلِحٗاۚ قَالَ يَٰقَوۡمِ ٱعۡبُدُواْ ٱللَّهَ مَا لَكُم مِّنۡ إِلَٰهٍ غَيۡرُهُۥۖ هُوَ أَنشَأَكُم مِّنَ ٱلۡأَرۡضِ وَٱسۡتَعۡمَرَكُمۡ فِيهَا فَٱسۡتَغۡفِرُوهُ ثُمَّ تُوبُوٓاْ إِلَيۡهِۚ إِنَّ رَبِّي قَرِيبٞ مُّجِيبٞ

N’abantu bo mu bwoko bw’aba Thamudu, twaboherereje umuvandimwe wabo Swalehe, aravuga ati “Yemwe bantu banjye! Nimugaragire Allah! Nta yindi mana mufite ikwiye gusengwa itari We. Ni We wabahanze abakomoye mu gitaka anakibatuzaho. Bityo, nimumusabe imbabazi kandi munamwicuzeho, kuko mu by’ukuri, Nyagasani wanjye ari hafi, kandi asubiza ubusabe.”
Surah Hud, Verse 61


قَالُواْ يَٰصَٰلِحُ قَدۡ كُنتَ فِينَا مَرۡجُوّٗا قَبۡلَ هَٰذَآۖ أَتَنۡهَىٰنَآ أَن نَّعۡبُدَ مَا يَعۡبُدُ ءَابَآؤُنَا وَإِنَّنَا لَفِي شَكّٖ مِّمَّا تَدۡعُونَآ إِلَيۡهِ مُرِيبٖ

Baravuga bati “Yewe Swalehe! Mbere y’ibyo (uvuze by’uko tugomba kureka imana zacu), twari twiringiye ko uzaba umutware wacu. Ese uratubuza kugaragira ibyo abakurambere bacu basengaga? Mu by’ukuri twe dufite ugushidikanya guteye inkeke ku kuri kw’ibyo uduhamagarira (udutera guhuzagurika.)”
Surah Hud, Verse 62


قَالَ يَٰقَوۡمِ أَرَءَيۡتُمۡ إِن كُنتُ عَلَىٰ بَيِّنَةٖ مِّن رَّبِّي وَءَاتَىٰنِي مِنۡهُ رَحۡمَةٗ فَمَن يَنصُرُنِي مِنَ ٱللَّهِ إِنۡ عَصَيۡتُهُۥۖ فَمَا تَزِيدُونَنِي غَيۡرَ تَخۡسِيرٖ

(Swaleh) aravuga ati “Yemwe bantu banjye! Ese murabibona mute ndamutse mfite ikimenyetso kigaragara giturutse kwa Nyagasani wanjye, akaba ari na we wampundagajeho impuhwe (ubutumwa) zimuturutseho, none se ni nde wankiza ibihano bya Allah ndamutse mwigometseho? Ku bw’ibyo, mwe nta cyo mwanyongerera uretse igihombo.”
Surah Hud, Verse 63


وَيَٰقَوۡمِ هَٰذِهِۦ نَاقَةُ ٱللَّهِ لَكُمۡ ءَايَةٗۖ فَذَرُوهَا تَأۡكُلۡ فِيٓ أَرۡضِ ٱللَّهِۖ وَلَا تَمَسُّوهَا بِسُوٓءٖ فَيَأۡخُذَكُمۡ عَذَابٞ قَرِيبٞ

“Yemwe bantu banjye! Dore iyi ngamiya ya Allah ni ikimenyetso kuri mwe, bityo nimuyireke irishe ku butaka bwa Allah, kandi ntimuzayisagarire mutazavaho mugerwaho n’ibihano byegereje.”
Surah Hud, Verse 64


فَعَقَرُوهَا فَقَالَ تَمَتَّعُواْ فِي دَارِكُمۡ ثَلَٰثَةَ أَيَّامٖۖ ذَٰلِكَ وَعۡدٌ غَيۡرُ مَكۡذُوبٖ

Nuko (baramuhinyura) barayica, maze aravuga ati “Nimwishimishe mu ngo zanyu mu minsi itatu gusa (nyuma yaho muzahanwa). Iryo ni isezerano ridahinyuzwa.”
Surah Hud, Verse 65


فَلَمَّا جَآءَ أَمۡرُنَا نَجَّيۡنَا صَٰلِحٗا وَٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ مَعَهُۥ بِرَحۡمَةٖ مِّنَّا وَمِنۡ خِزۡيِ يَوۡمِئِذٍۚ إِنَّ رَبَّكَ هُوَ ٱلۡقَوِيُّ ٱلۡعَزِيزُ

Maze ubwo itegeko ryacu ryasohoraga, twarokoye Swaleh na ba bandi bemeye hamwe na we ku bw'impuhwe ziduturutseho, tunabakiza ikimwaro cy'uwo munsi. Mu by’ukuri Nyagasani wawe ni We Munyacyubahiro bihebuje, Ushobora byose
Surah Hud, Verse 66


وَأَخَذَ ٱلَّذِينَ ظَلَمُواْ ٱلصَّيۡحَةُ فَأَصۡبَحُواْ فِي دِيَٰرِهِمۡ جَٰثِمِينَ

Nuko urusaku rukubita ab’inkozi z’ibibi maze bahinduka imirambo bapfukamye mu mazu yabo
Surah Hud, Verse 67


كَأَن لَّمۡ يَغۡنَوۡاْ فِيهَآۗ أَلَآ إِنَّ ثَمُودَاْ كَفَرُواْ رَبَّهُمۡۗ أَلَا بُعۡدٗا لِّثَمُودَ

Bamera nk’aho batigeze bayabamo. Nta gushidikanya ko mu by’ukuri abantu bo mu bwoko bw’abitwa Thamudu bahakanye Nyagasani wabo. Barakarimbuka ba Thamudu
Surah Hud, Verse 68


وَلَقَدۡ جَآءَتۡ رُسُلُنَآ إِبۡرَٰهِيمَ بِٱلۡبُشۡرَىٰ قَالُواْ سَلَٰمٗاۖ قَالَ سَلَٰمٞۖ فَمَا لَبِثَ أَن جَآءَ بِعِجۡلٍ حَنِيذٖ

Kandi rwose Intumwa zacu zazaniye Aburahamu inkuru nziza (y’uko azabyara akazanororoka). Ziramubwira ziti “Salam (mugire amahoro!)” Arasubiza ati “Salam (mugire amahoro!)” Nuko ntiyazuyaza, abazimanira ikimasa cyokeje
Surah Hud, Verse 69


فَلَمَّا رَءَآ أَيۡدِيَهُمۡ لَا تَصِلُ إِلَيۡهِ نَكِرَهُمۡ وَأَوۡجَسَ مِنۡهُمۡ خِيفَةٗۚ قَالُواْ لَا تَخَفۡ إِنَّآ أُرۡسِلۡنَآ إِلَىٰ قَوۡمِ لُوطٖ

Ariko ubwo yabonaga amaboko yabo ategera (amafunguro yabazimaniye), arabayoberwa, arabishisha. Baravuga bati “Witinya, kuko mu by’ukuri twatumwe ku bantu ba Loti.”
Surah Hud, Verse 70


وَٱمۡرَأَتُهُۥ قَآئِمَةٞ فَضَحِكَتۡ فَبَشَّرۡنَٰهَا بِإِسۡحَٰقَ وَمِن وَرَآءِ إِسۡحَٰقَ يَعۡقُوبَ

N’umugore we (Sara) yari ahagaze (inyuma y’urusika abumva), maze araseka (atangajwe n’ibyo yumvise). Nuko tumuha inkuru nziza yo kuzabyara Is’haqa (Isaka), na nyuma Is’haqa (akazabyara) Yaqub (Yakobo)
Surah Hud, Verse 71


قَالَتۡ يَٰوَيۡلَتَىٰٓ ءَأَلِدُ وَأَنَا۠ عَجُوزٞ وَهَٰذَا بَعۡلِي شَيۡخًاۖ إِنَّ هَٰذَا لَشَيۡءٌ عَجِيبٞ

(Sara) aravuga ati “Ego ko! Nabyara nte kandi ndi umukecuru ndetse n’uyu mugabo wanjye ari umukambwe? Mu by’ukuri iki ni ikintu gitangaje!”
Surah Hud, Verse 72


قَالُوٓاْ أَتَعۡجَبِينَ مِنۡ أَمۡرِ ٱللَّهِۖ رَحۡمَتُ ٱللَّهِ وَبَرَكَٰتُهُۥ عَلَيۡكُمۡ أَهۡلَ ٱلۡبَيۡتِۚ إِنَّهُۥ حَمِيدٞ مَّجِيدٞ

(Abamalayika) baravuga bati “Ese uratangazwa n’itegeko rya Allah? Impuhwe za Allah n’imigisha ye nibibe kuri mwe, yemwe bantu bo mu muryango (wa Aburahamu). Mu by’ukuri (Allah) ni Ushimwa bihebuje, Umunyacyubahiro.”
Surah Hud, Verse 73


فَلَمَّا ذَهَبَ عَنۡ إِبۡرَٰهِيمَ ٱلرَّوۡعُ وَجَآءَتۡهُ ٱلۡبُشۡرَىٰ يُجَٰدِلُنَا فِي قَوۡمِ لُوطٍ

Nuko Aburahamu amaze gushira ubwoba no kugerwaho n'inkuru nziza, atangira kutugisha impaka (azigisha abo twatumye) avuganira abantu ba Loti
Surah Hud, Verse 74


إِنَّ إِبۡرَٰهِيمَ لَحَلِيمٌ أَوَّـٰهٞ مُّنِيبٞ

Mu by’ukuri Aburahamu yari umuntu udahutiraho, wibombarika (kuri Allah), wicuza (kuri Nyagasani we) cyane
Surah Hud, Verse 75


يَـٰٓإِبۡرَٰهِيمُ أَعۡرِضۡ عَنۡ هَٰذَآۖ إِنَّهُۥ قَدۡ جَآءَ أَمۡرُ رَبِّكَۖ وَإِنَّهُمۡ ءَاتِيهِمۡ عَذَابٌ غَيۡرُ مَرۡدُودٖ

Yewe Abarahamu! Izo (mpaka) zireke. Mu by’ukuri itegeko rya Nyagasani wawe ryasohoye. Kandi rwose ibihano bidashobora gusubizwa inyuma birabageraho
Surah Hud, Verse 76


وَلَمَّا جَآءَتۡ رُسُلُنَا لُوطٗا سِيٓءَ بِهِمۡ وَضَاقَ بِهِمۡ ذَرۡعٗا وَقَالَ هَٰذَا يَوۡمٌ عَصِيبٞ

Ubwo Intumwa zacu zageraga kwa Loti, yababajwe no kuza kwazo ndetse abura imbaraga zabarengera (kuko yakekaga ko baza gukorerwa ibya mfura mbi, dore ko atari azi ko ari abamalayika), maze aravuga ati “Uyu ni umunsi mubi cyane.”
Surah Hud, Verse 77


وَجَآءَهُۥ قَوۡمُهُۥ يُهۡرَعُونَ إِلَيۡهِ وَمِن قَبۡلُ كَانُواْ يَعۡمَلُونَ ٱلسَّيِّـَٔاتِۚ قَالَ يَٰقَوۡمِ هَـٰٓؤُلَآءِ بَنَاتِي هُنَّ أَطۡهَرُ لَكُمۡۖ فَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ وَلَا تُخۡزُونِ فِي ضَيۡفِيٓۖ أَلَيۡسَ مِنكُمۡ رَجُلٞ رَّشِيدٞ

Nuko abantu be baza bihuta bamusanga, kandi kuva na mbere bari basanzwe bakora amahano (ubutinganyi). Aravuga ati “Yemwe bantu banjye! Ngaba abakobwa banjye ni bo babakwiye (mwashyingiranwa na bo). Ngaho nimugandukire Allah kandi ntimunkoze isoni imbere y’abashyitsi banjye! Ese nta n’umwe muri mwe ufite ubwenge?”
Surah Hud, Verse 78


قَالُواْ لَقَدۡ عَلِمۡتَ مَا لَنَا فِي بَنَاتِكَ مِنۡ حَقّٖ وَإِنَّكَ لَتَعۡلَمُ مَا نُرِيدُ

Baravuga bati “Rwose uzi ko nta cyo dukeneye ku bakobwa bawe, kandi mu by'ukuri, uzi neza icyo dushaka!”
Surah Hud, Verse 79


قَالَ لَوۡ أَنَّ لِي بِكُمۡ قُوَّةً أَوۡ ءَاوِيٓ إِلَىٰ رُكۡنٖ شَدِيدٖ

Aravuga ati “Iyaba nari mbarushije imbaraga cyangwa ngo nishingikirize inkingi ikomeye (ari wo muryango ugizwe n’abanyembaraga, kugira ngo bamfashe kubabuza kugera ku byo mushaka).”
Surah Hud, Verse 80


قَالُواْ يَٰلُوطُ إِنَّا رُسُلُ رَبِّكَ لَن يَصِلُوٓاْ إِلَيۡكَۖ فَأَسۡرِ بِأَهۡلِكَ بِقِطۡعٖ مِّنَ ٱلَّيۡلِ وَلَا يَلۡتَفِتۡ مِنكُمۡ أَحَدٌ إِلَّا ٱمۡرَأَتَكَۖ إِنَّهُۥ مُصِيبُهَا مَآ أَصَابَهُمۡۚ إِنَّ مَوۡعِدَهُمُ ٱلصُّبۡحُۚ أَلَيۡسَ ٱلصُّبۡحُ بِقَرِيبٖ

(Abamalayika) baravuga bati “Yewe Loti! Mu by’ukuri twe turi Intumwa ziturutse kwa Nyagasani wawe. Ntibashobora kukugeraho (ngo bakugirire nabi). Bityo, hungana n’umuryango wawe mu ijoro, kandi muri mwe ntihagire n’umwe ureba inyuma uretse umugore wawe (uza gusigara inyuma), kuko mu by’ukuri aza kugerwaho n'ibiri bubagereho (abo batinganyi). Rwose isezerano ryabo (ryo kubarimbura) ni mu gitondo. Ese igitondo nticyegereje?”
Surah Hud, Verse 81


فَلَمَّا جَآءَ أَمۡرُنَا جَعَلۡنَا عَٰلِيَهَا سَافِلَهَا وَأَمۡطَرۡنَا عَلَيۡهَا حِجَارَةٗ مِّن سِجِّيلٖ مَّنضُودٖ

Maze ubwo itegeko ryacu ryasohoraga, twubitse imidugudu tubanyagiza imvura y’amabuye y’urufaya yo mu ibumba yacaniriwe
Surah Hud, Verse 82


مُّسَوَّمَةً عِندَ رَبِّكَۖ وَمَا هِيَ مِنَ ٱلظَّـٰلِمِينَ بِبَعِيدٖ

(Ayo mabuye) yashyizweho ibimenyetso na Nyagasani wawe. Kandi ibihano nk’ibyo ku nkozi z’ibibi ntibiri kure
Surah Hud, Verse 83


۞وَإِلَىٰ مَدۡيَنَ أَخَاهُمۡ شُعَيۡبٗاۚ قَالَ يَٰقَوۡمِ ٱعۡبُدُواْ ٱللَّهَ مَا لَكُم مِّنۡ إِلَٰهٍ غَيۡرُهُۥۖ وَلَا تَنقُصُواْ ٱلۡمِكۡيَالَ وَٱلۡمِيزَانَۖ إِنِّيٓ أَرَىٰكُم بِخَيۡرٖ وَإِنِّيٓ أَخَافُ عَلَيۡكُمۡ عَذَابَ يَوۡمٖ مُّحِيطٖ

N’abantu b’i Madiyani twaboherereje umuvandimwe wabo Shuwayibu arababwira ati “Yemwe bantu banjye! Nimugaragire Allah, kuko nta yindi mana mufite itari We, kandi ntimukagabanye ibipimo n’iminzani (igihe mugize ibyo mupima). Njye ndabona mubayeho neza, mu by’ukuri ndatinya ko (muramutse muhakanye) mwazahura n’ibihano by’umunsi uzabagota.”
Surah Hud, Verse 84


وَيَٰقَوۡمِ أَوۡفُواْ ٱلۡمِكۡيَالَ وَٱلۡمِيزَانَ بِٱلۡقِسۡطِۖ وَلَا تَبۡخَسُواْ ٱلنَّاسَ أَشۡيَآءَهُمۡ وَلَا تَعۡثَوۡاْ فِي ٱلۡأَرۡضِ مُفۡسِدِينَ

“Kandi yemwe bantu banjye! Mujye mwuzuza ibipimo n'iminzani mu buryo bukwiye, kandi ntimukagire ibintu by’abantu mugabanya, ndetse ntimugakwize ubwangizi ku isi.”
Surah Hud, Verse 85


بَقِيَّتُ ٱللَّهِ خَيۡرٞ لَّكُمۡ إِن كُنتُم مُّؤۡمِنِينَۚ وَمَآ أَنَا۠ عَلَيۡكُم بِحَفِيظٖ

“Ibyo Allah abazigamira (nyuma yo gukuramo ibitari ibyanyu) ni byo byiza kuri mwe, niba koko muri abemeramana. Kandi njye nta bwo ndi umugenzuzi wanyu (ahubwo ndi umuburizi wanyu).”
Surah Hud, Verse 86


قَالُواْ يَٰشُعَيۡبُ أَصَلَوٰتُكَ تَأۡمُرُكَ أَن نَّتۡرُكَ مَا يَعۡبُدُ ءَابَآؤُنَآ أَوۡ أَن نَّفۡعَلَ فِيٓ أَمۡوَٰلِنَا مَا نَشَـٰٓؤُاْۖ إِنَّكَ لَأَنتَ ٱلۡحَلِيمُ ٱلرَّشِيدُ

Baravuga bati “Yewe Shuwayibu! Ese iswala yawe agutegeka kudutesha ibyo ababyeyi bacu bagaragiraga, cyangwa kudutesha gukora icyo dushaka mu mitungo yacu? (Bavuga bannyega bati) “Mu by’ukuri wowe uri umuntu ucisha make cyane, umunyabwenge!”
Surah Hud, Verse 87


قَالَ يَٰقَوۡمِ أَرَءَيۡتُمۡ إِن كُنتُ عَلَىٰ بَيِّنَةٖ مِّن رَّبِّي وَرَزَقَنِي مِنۡهُ رِزۡقًا حَسَنٗاۚ وَمَآ أُرِيدُ أَنۡ أُخَالِفَكُمۡ إِلَىٰ مَآ أَنۡهَىٰكُمۡ عَنۡهُۚ إِنۡ أُرِيدُ إِلَّا ٱلۡإِصۡلَٰحَ مَا ٱسۡتَطَعۡتُۚ وَمَا تَوۡفِيقِيٓ إِلَّا بِٱللَّهِۚ عَلَيۡهِ تَوَكَّلۡتُ وَإِلَيۡهِ أُنِيبُ

Aravuga ati “Yemwe bantu banjye! Ese murabibona mute ndamutse mbaye mfite ikimenyetso kigaragara giturutse kwa Nyagasani wanjye, ndetse akaba yaranampaye amafunguro meza amuturutseho (ubwo ibyo nabirengaho nkakora ibibi nk’ibyo mukora?) Sinshaka kubataba mu nama nkora ibyo mbabuza (ngo mubireke mbikore mbyungukemo), ahubwo mparanira gutunganya uko nshoboye. Kandi nta wundi wabinshoboza uretse Allah. Ni We niringiye kandi ni na We nicuzaho.”
Surah Hud, Verse 88


وَيَٰقَوۡمِ لَا يَجۡرِمَنَّكُمۡ شِقَاقِيٓ أَن يُصِيبَكُم مِّثۡلُ مَآ أَصَابَ قَوۡمَ نُوحٍ أَوۡ قَوۡمَ هُودٍ أَوۡ قَوۡمَ صَٰلِحٖۚ وَمَا قَوۡمُ لُوطٖ مِّنكُم بِبَعِيدٖ

“Kandi yemwe bantu banjye! Urwango mumfitiye ntiruzatume mugerwaho n’ibihano nk’ibyageze ku bantu ba Nuhu, cyangwa abantu ba Hudu, cyangwa se abantu ba Swaleh. Kandi abantu ba Loti ntibari kure yanyu (kuko nta gihe gishize barimbuwe ndetse bakaba bari abaturanyi banyu).”
Surah Hud, Verse 89


وَٱسۡتَغۡفِرُواْ رَبَّكُمۡ ثُمَّ تُوبُوٓاْ إِلَيۡهِۚ إِنَّ رَبِّي رَحِيمٞ وَدُودٞ

“Munasabe Nyagasani wanyu kubababarira ndetse munamwicuzeho. Mu by’ukuri Nyagasani wanjye ni Nyirimpuhwe zihebuje, Uwuje urukundo (ku wicuza).”
Surah Hud, Verse 90


قَالُواْ يَٰشُعَيۡبُ مَا نَفۡقَهُ كَثِيرٗا مِّمَّا تَقُولُ وَإِنَّا لَنَرَىٰكَ فِينَا ضَعِيفٗاۖ وَلَوۡلَا رَهۡطُكَ لَرَجَمۡنَٰكَۖ وَمَآ أَنتَ عَلَيۡنَا بِعَزِيزٖ

Baravuga bati “Yewe Shuwayibu! Ntidusobanukirwa byinshi mu byo uvuga, kandi mu by’ukuri tubona ari wowe munyantege nke muri twe. Ndetse iyo bitaba (kubaha) umuryango wawe, twari kukwicisha amabuye kandi ntiwatunanira.”
Surah Hud, Verse 91


قَالَ يَٰقَوۡمِ أَرَهۡطِيٓ أَعَزُّ عَلَيۡكُم مِّنَ ٱللَّهِ وَٱتَّخَذۡتُمُوهُ وَرَآءَكُمۡ ظِهۡرِيًّاۖ إِنَّ رَبِّي بِمَا تَعۡمَلُونَ مُحِيطٞ

(Shuwayibu) aravuga ati “Yemwe bantu banjye! None se umuryango wanjye ni wo muha agaciro kurusha Allah mwateye umugongo? Mu by’ukuri Nyagasani wanjye azi neza ibyo mukora.”
Surah Hud, Verse 92


وَيَٰقَوۡمِ ٱعۡمَلُواْ عَلَىٰ مَكَانَتِكُمۡ إِنِّي عَٰمِلٞۖ سَوۡفَ تَعۡلَمُونَ مَن يَأۡتِيهِ عَذَابٞ يُخۡزِيهِ وَمَنۡ هُوَ كَٰذِبٞۖ وَٱرۡتَقِبُوٓاْ إِنِّي مَعَكُمۡ رَقِيبٞ

“Yemwe bantu banjye! Nimukore uko mubishaka nanjye ndakora (nk’uko Allah yantegetse). Rwose muzamenya uzagerwaho n’ibihano bimusuzuguza ndetse n’umubeshyi. Bityo ngaho nimutegereze, mu by’ukuri ndi kumwe namwe mu bategereje.”
Surah Hud, Verse 93


وَلَمَّا جَآءَ أَمۡرُنَا نَجَّيۡنَا شُعَيۡبٗا وَٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ مَعَهُۥ بِرَحۡمَةٖ مِّنَّا وَأَخَذَتِ ٱلَّذِينَ ظَلَمُواْ ٱلصَّيۡحَةُ فَأَصۡبَحُواْ فِي دِيَٰرِهِمۡ جَٰثِمِينَ

Maze ubwo isezerano ryacu (ryo guhana abigometse) ryasohoraga, twarokoye Shuwayibu n’abemeye hamwe na we ku bw’impuhwe ziduturutseho, nuko ab’inkozi z’ibibi bakubitwa n’urusaku (rw’ibihano), maze bahinduka imirambo bapfukamye mu mazu yabo
Surah Hud, Verse 94


كَأَن لَّمۡ يَغۡنَوۡاْ فِيهَآۗ أَلَا بُعۡدٗا لِّمَدۡيَنَ كَمَا بَعِدَتۡ ثَمُودُ

Bamera nk’aho batigeze bayabamo. Nta gushidikanya ko mu by’ukuri abantu b’i Madiyani boramye nk’uko aba Thamud boramye
Surah Hud, Verse 95


وَلَقَدۡ أَرۡسَلۡنَا مُوسَىٰ بِـَٔايَٰتِنَا وَسُلۡطَٰنٖ مُّبِينٍ

Mu by’ukuri twohereje Musa (azanye) ibitangaza byacu n’ibimenyetso bigaragara
Surah Hud, Verse 96


إِلَىٰ فِرۡعَوۡنَ وَمَلَإِيْهِۦ فَٱتَّبَعُوٓاْ أَمۡرَ فِرۡعَوۡنَۖ وَمَآ أَمۡرُ فِرۡعَوۡنَ بِرَشِيدٖ

(Twamwohereje) kwa Farawo n’ibyegera bye, ariko bakurikiye itegeko rya Farawo, nyamara itegeko rya Farawo nta shingiro ryari ryifite
Surah Hud, Verse 97


يَقۡدُمُ قَوۡمَهُۥ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِ فَأَوۡرَدَهُمُ ٱلنَّارَۖ وَبِئۡسَ ٱلۡوِرۡدُ ٱلۡمَوۡرُودُ

Ku munsi w’imperuka (Farawo) azarangaza imbere abantu be aberekeze mu muriro, kandi aho bazaba berekejwe ni ho habi
Surah Hud, Verse 98


وَأُتۡبِعُواْ فِي هَٰذِهِۦ لَعۡنَةٗ وَيَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِۚ بِئۡسَ ٱلرِّفۡدُ ٱلۡمَرۡفُودُ

Kandi bakurikijwe umuvumo, haba mu buzima bw’iyi si ndetse no ku munsi w'imperuka. Mbega ngo barahabwa imperekeza mbi (umuvumo) bakurikijwe
Surah Hud, Verse 99


ذَٰلِكَ مِنۡ أَنۢبَآءِ ٱلۡقُرَىٰ نَقُصُّهُۥ عَلَيۡكَۖ مِنۡهَا قَآئِمٞ وَحَصِيدٞ

Izo ni zimwe mu nkuru tukubarira z'imidugudu (tworetse). Muri yo hari igihagaze (ibimenyetso byayo bikigaragara) ndetse n’iyarimbuwe (ibimenyetso byayo byasibanganye)
Surah Hud, Verse 100


وَمَا ظَلَمۡنَٰهُمۡ وَلَٰكِن ظَلَمُوٓاْ أَنفُسَهُمۡۖ فَمَآ أَغۡنَتۡ عَنۡهُمۡ ءَالِهَتُهُمُ ٱلَّتِي يَدۡعُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِ مِن شَيۡءٖ لَّمَّا جَآءَ أَمۡرُ رَبِّكَۖ وَمَا زَادُوهُمۡ غَيۡرَ تَتۡبِيبٖ

Ntabwo twigeze tubahemukira (ubwo twabarimburaga) ahubwo ni bo bihemukiye ubwabo (babangikanya Allah). Kandi ibigirwamana byabo basengaga mu cyimbo cya Allah ntacyo byabamariye ubwo itegeko rya Nyagasani wawe (ryo kubahana) ryasohoraga, ndetse nta n’icyo byabongereye uretse kurimbuka
Surah Hud, Verse 101


وَكَذَٰلِكَ أَخۡذُ رَبِّكَ إِذَآ أَخَذَ ٱلۡقُرَىٰ وَهِيَ ظَٰلِمَةٌۚ إِنَّ أَخۡذَهُۥٓ أَلِيمٞ شَدِيدٌ

Uko ni ko Nyagasani wawe arimbura abatuye mu midugudu igihe baranzwe no gukora ibibi. Mu by’ukuri ibihano bye birababaza kandi birakaze
Surah Hud, Verse 102


إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَةٗ لِّمَنۡ خَافَ عَذَابَ ٱلۡأٓخِرَةِۚ ذَٰلِكَ يَوۡمٞ مَّجۡمُوعٞ لَّهُ ٱلنَّاسُ وَذَٰلِكَ يَوۡمٞ مَّشۡهُودٞ

Mu by’ukuri muri ibyo harimo isomo kuri ba bandi batinya ibihano by’imperuka. Uwo ni umunsi abantu bazakoranyirizwaho, ndetse ni na wo munsi (ibiremwa) byose bizaba bihari
Surah Hud, Verse 103


وَمَا نُؤَخِّرُهُۥٓ إِلَّا لِأَجَلٖ مَّعۡدُودٖ

Nta n’ubwo tuwukerereza, ahubwo ufite igihe ntarengwa (cyagenwe)
Surah Hud, Verse 104


يَوۡمَ يَأۡتِ لَا تَكَلَّمُ نَفۡسٌ إِلَّا بِإِذۡنِهِۦۚ فَمِنۡهُمۡ شَقِيّٞ وَسَعِيدٞ

Ubwo uwo munsi uzaza, ntawe uzagira icyo yavuga atabiherewe uburenganzira (na Allah). Muri bo hazaba hari umubi (ukwiye ibihano) n’umwiza (ukwiye ibihembo)
Surah Hud, Verse 105


فَأَمَّا ٱلَّذِينَ شَقُواْ فَفِي ٱلنَّارِ لَهُمۡ فِيهَا زَفِيرٞ وَشَهِيقٌ

Ba bandi babi bazajya mu muriro, bawubemo baboroga cyane banahigiza
Surah Hud, Verse 106


خَٰلِدِينَ فِيهَا مَا دَامَتِ ٱلسَّمَٰوَٰتُ وَٱلۡأَرۡضُ إِلَّا مَا شَآءَ رَبُّكَۚ إِنَّ رَبَّكَ فَعَّالٞ لِّمَا يُرِيدُ

Bazawubamo mu gihe kingana n’icyo ibirere n'isi bizamara, uretse abo Nyagasani wawe azashaka (ko batawubamo ubuziraherezo). Mu by’ukuri Nyagasani wawe ni Ukora icyo ashaka
Surah Hud, Verse 107


۞وَأَمَّا ٱلَّذِينَ سُعِدُواْ فَفِي ٱلۡجَنَّةِ خَٰلِدِينَ فِيهَا مَا دَامَتِ ٱلسَّمَٰوَٰتُ وَٱلۡأَرۡضُ إِلَّا مَا شَآءَ رَبُّكَۖ عَطَآءً غَيۡرَ مَجۡذُوذٖ

Naho ba bandi beza bazajya mu ijuru, baribemo mu gihe kingana n’icyo ibirere n’isi bizamara, uretse abo Nyagasani wawe azashaka (ko badahita barijyamo). (Uko kurijyamo) bizaba ari impano itagira iherezo
Surah Hud, Verse 108


فَلَا تَكُ فِي مِرۡيَةٖ مِّمَّا يَعۡبُدُ هَـٰٓؤُلَآءِۚ مَا يَعۡبُدُونَ إِلَّا كَمَا يَعۡبُدُ ءَابَآؤُهُم مِّن قَبۡلُۚ وَإِنَّا لَمُوَفُّوهُمۡ نَصِيبَهُمۡ غَيۡرَ مَنقُوصٖ

Bityo (yewe Muhamadi) ntukagire gushidikanya ku byo abo bantu bagaragira (kuko atari ukuri). Ibyo bagaragira ni nk’ibyo abakurambere babo bajyaga bagaragira. Mu by’ukuri tuzabaha umugabane wabo (ibihano) utagabanyijwe
Surah Hud, Verse 109


وَلَقَدۡ ءَاتَيۡنَا مُوسَى ٱلۡكِتَٰبَ فَٱخۡتُلِفَ فِيهِۚ وَلَوۡلَا كَلِمَةٞ سَبَقَتۡ مِن رَّبِّكَ لَقُضِيَ بَيۡنَهُمۡۚ وَإِنَّهُمۡ لَفِي شَكّٖ مِّنۡهُ مُرِيبٖ

Kandi rwose twahaye Musa igitabo (Tawurati), ariko nticyavugwaho rumwe. N’iyo bitaza kuba ijambo ryaturutse kwa Nyagasani wawe ryabanje (ryo kudahaniraho), bari guhita bacirirwaho iteka (ryo kurimbuka). Ndetse mu by’ukuri (iyi Qur’an) bayishidikanyaho biteye inkeke
Surah Hud, Verse 110


وَإِنَّ كُلّٗا لَّمَّا لَيُوَفِّيَنَّهُمۡ رَبُّكَ أَعۡمَٰلَهُمۡۚ إِنَّهُۥ بِمَا يَعۡمَلُونَ خَبِيرٞ

Kandi mu by’ukuri Nyagasani wawe bose azabahembera ibikorwa byabo byuzuye. Rwose azi neza ibyo bakora
Surah Hud, Verse 111


فَٱسۡتَقِمۡ كَمَآ أُمِرۡتَ وَمَن تَابَ مَعَكَ وَلَا تَطۡغَوۡاْۚ إِنَّهُۥ بِمَا تَعۡمَلُونَ بَصِيرٞ

Ngaho (yewe Muhamadi) komeza ugire igihagararo (mu idini) nk’uko wabitegetswe wowe n’abicujije muri kumwe, kandi ntimuzarengere (amategeko ya Allah). Mu by’ukuri We ni Ubona bihebuje ibyo mukora
Surah Hud, Verse 112


وَلَا تَرۡكَنُوٓاْ إِلَى ٱلَّذِينَ ظَلَمُواْ فَتَمَسَّكُمُ ٱلنَّارُ وَمَا لَكُم مِّن دُونِ ٱللَّهِ مِنۡ أَوۡلِيَآءَ ثُمَّ لَا تُنصَرُونَ

Kandi ntimukabogamire kuri ba bandi bakora ibibi, mutazavaho mugerwaho n’umuriro kandi mutabona abawubarinda batari Allah, ndetse mukaba mutabona ababatabara
Surah Hud, Verse 113


وَأَقِمِ ٱلصَّلَوٰةَ طَرَفَيِ ٱلنَّهَارِ وَزُلَفٗا مِّنَ ٱلَّيۡلِۚ إِنَّ ٱلۡحَسَنَٰتِ يُذۡهِبۡنَ ٱلسَّيِّـَٔاتِۚ ذَٰلِكَ ذِكۡرَىٰ لِلذَّـٰكِرِينَ

Kandi (yewe Muhamadi) ujye uhozaho iswala mu mpera ebyiri z’amanywa (Swalat ul Fajir, Adhuhuri na Al aswir), ndetse no mu masaha y’ijoro (Al magrib na Al ishai). Mu by’ukuri ibikorwa byiza bikuraho ibibi. Ibyo ni inyigisho ku bantu bibuka
Surah Hud, Verse 114


وَٱصۡبِرۡ فَإِنَّ ٱللَّهَ لَا يُضِيعُ أَجۡرَ ٱلۡمُحۡسِنِينَ

Ujye unihangana kuko mu by’ukuri Allah ataburizamo ibihembo by’abakora ibyiza
Surah Hud, Verse 115


فَلَوۡلَا كَانَ مِنَ ٱلۡقُرُونِ مِن قَبۡلِكُمۡ أُوْلُواْ بَقِيَّةٖ يَنۡهَوۡنَ عَنِ ٱلۡفَسَادِ فِي ٱلۡأَرۡضِ إِلَّا قَلِيلٗا مِّمَّنۡ أَنجَيۡنَا مِنۡهُمۡۗ وَٱتَّبَعَ ٱلَّذِينَ ظَلَمُواْ مَآ أُتۡرِفُواْ فِيهِ وَكَانُواْ مُجۡرِمِينَ

Mu bakurambere banyu (twarimbuye) iyo haza kubamo abanyabwenge babuza (abandi gukora) ubwangizi ku isi (bari kurokoka ibihano)! Nyamara (ibyo ntibyabaye) kuko byakozwe na bake twarokoye, mu gihe ba bandi bakoze ibibi bakomeje kuba mu munezero w’iby’isi, kandi bari n’inkozi z’ibibi
Surah Hud, Verse 116


وَمَا كَانَ رَبُّكَ لِيُهۡلِكَ ٱلۡقُرَىٰ بِظُلۡمٖ وَأَهۡلُهَا مُصۡلِحُونَ

Kandi Nyagasani wawe ntiyari kurimbura imidugudu ayirenganyije, mu gihe abayituye ari intungane
Surah Hud, Verse 117


وَلَوۡ شَآءَ رَبُّكَ لَجَعَلَ ٱلنَّاسَ أُمَّةٗ وَٰحِدَةٗۖ وَلَا يَزَالُونَ مُخۡتَلِفِينَ

N’iyo Nyagasani wawe aza kubishaka, abantu bose yari kubagira umuryango umwe (bakayoboka idini rimwe rya Isilamu). Ariko bazakomeza kutavuga rumwe (mu madini yabo)
Surah Hud, Verse 118


إِلَّا مَن رَّحِمَ رَبُّكَۚ وَلِذَٰلِكَ خَلَقَهُمۡۗ وَتَمَّتۡ كَلِمَةُ رَبِّكَ لَأَمۡلَأَنَّ جَهَنَّمَ مِنَ ٱلۡجِنَّةِ وَٱلنَّاسِ أَجۡمَعِينَ

Uretse abo Nyagasani wawe yagiriye impuhwe (bakayoboka ukuri); no ku bw’ibyo ni cyo yabaremeye. Kandi ijambo rya Nyagasani wawe ryasohoye (rigira riti) “Mu by’ukuri umuriro wa Jahanamu nzawuzuza (inkozi z’ibibi) zose, mu majini no mu bantu.”
Surah Hud, Verse 119


وَكُلّٗا نَّقُصُّ عَلَيۡكَ مِنۡ أَنۢبَآءِ ٱلرُّسُلِ مَا نُثَبِّتُ بِهِۦ فُؤَادَكَۚ وَجَآءَكَ فِي هَٰذِهِ ٱلۡحَقُّ وَمَوۡعِظَةٞ وَذِكۡرَىٰ لِلۡمُؤۡمِنِينَ

Kandi (yewe Muhamadi) inkuru zose z’Intumwa twagutekerereje, zari izo kugukomeza umutima. Ndetse no muri ibi (izi nkuru) wagezweho n’ukuri, inyigisho zikaba n’urwibutso ku bemeramana
Surah Hud, Verse 120


وَقُل لِّلَّذِينَ لَا يُؤۡمِنُونَ ٱعۡمَلُواْ عَلَىٰ مَكَانَتِكُمۡ إِنَّا عَٰمِلُونَ

Unabwire ba bandi batemera uti “Nimukore uko mubishaka (muzabona iherezo ryanyu). Mu by’ukuri natwe turakora (nk’uko Allah yadutegetse).”
Surah Hud, Verse 121


وَٱنتَظِرُوٓاْ إِنَّا مُنتَظِرُونَ

Munategereze! Mu by’ukuri natwe turategereje
Surah Hud, Verse 122


وَلِلَّهِ غَيۡبُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ وَإِلَيۡهِ يُرۡجَعُ ٱلۡأَمۡرُ كُلُّهُۥ فَٱعۡبُدۡهُ وَتَوَكَّلۡ عَلَيۡهِۚ وَمَا رَبُّكَ بِغَٰفِلٍ عَمَّا تَعۡمَلُونَ

Ibitagaragara byo mu birere no mu isi ni ibya Allah, kandi iwe ni ho ibintu byose bigarurwa. Ngaho mugaragire unamwiringire. Kandi Nyagasani wawe ntayobewe ibyo mukora
Surah Hud, Verse 123


Author: Rwanda Muslims Association Team


<< Surah 10
>> Surah 12

Kinyarwanda Translations by other Authors


Kinyarwanda Translation By R. M. C. Rwanda
Kinyarwanda Translation By Rwanda Muslims Association Team
Popular Areas
Apartments for rent in Dubai Apartments for rent Abu Dhabi Villas for rent in Dubai House for rent Abu Dhabi Apartments for sale in Dubai Apartments for sale in Abu Dhabi Flat for rent Sharjah
Popular Searches
Studios for rent in UAE Apartments for rent in UAE Villas for rent in UAE Apartments for sale in UAE Villas for sale in UAE Land for sale in UAE Dubai Real Estate
Trending Areas
Apartments for rent in Dubai Marina Apartments for sale in Dubai Marina Villa for rent in Sharjah Villa for sale in Dubai Flat for rent in Ajman Studio for rent in Abu Dhabi Villa for rent in Ajman
Trending Searches
Villa for rent in Abu Dhabi Shop for rent in Dubai Villas for sale in Ajman Studio for rent in Sharjah 1 Bedroom Apartment for rent in Dubai Property for rent in Abu Dhabi Commercial properties for sale
© Copyright Dubai Prayer Time. All Rights Reserved
Designed by Prayer Time In Dubai