UAE Prayer Times

  • Dubai
  • Abu Dhabi
  • Sharjah
  • Ajman
  • Fujairah
  • Umm Al Quwain
  • Ras Al Khaimah
  • Quran Translations

Surah Yunus - Kinyarwanda Translation by Rwanda Muslims Association Team


الٓرۚ تِلۡكَ ءَايَٰتُ ٱلۡكِتَٰبِ ٱلۡحَكِيمِ

Alif Laam Ra. Iyo ni imirongo (Ayat) y’igitabo cyuje ubushishozi
Surah Yunus, Verse 1


أَكَانَ لِلنَّاسِ عَجَبًا أَنۡ أَوۡحَيۡنَآ إِلَىٰ رَجُلٖ مِّنۡهُمۡ أَنۡ أَنذِرِ ٱلنَّاسَ وَبَشِّرِ ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓاْ أَنَّ لَهُمۡ قَدَمَ صِدۡقٍ عِندَ رَبِّهِمۡۗ قَالَ ٱلۡكَٰفِرُونَ إِنَّ هَٰذَا لَسَٰحِرٞ مُّبِينٌ

Ese ni igitangaza ku bantu kuba twarahishuriye umwe muri bo (Intumwa Muhamadi, tumubwira tuti) “Burira abantu (kuza kw’ibihano by’umuriro), unahe inkuru nziza ba bandi bemeye ko bazaba bari kwa Nyagasani wabo babikwiriye?” Nyamara abahakanyi baravuze bati “Mu by’ukuri uyu ni umurozi ugaragara.”
Surah Yunus, Verse 2


إِنَّ رَبَّكُمُ ٱللَّهُ ٱلَّذِي خَلَقَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضَ فِي سِتَّةِ أَيَّامٖ ثُمَّ ٱسۡتَوَىٰ عَلَى ٱلۡعَرۡشِۖ يُدَبِّرُ ٱلۡأَمۡرَۖ مَا مِن شَفِيعٍ إِلَّا مِنۢ بَعۡدِ إِذۡنِهِۦۚ ذَٰلِكُمُ ٱللَّهُ رَبُّكُمۡ فَٱعۡبُدُوهُۚ أَفَلَا تَذَكَّرُونَ

Mu by’ukuri Nyagasani wanyu ni Allah waremye ibirere n’isi mu minsi itandatu, hanyuma aganza hejuru ya Ar’shi. Agenga gahunda z’ibintu byose. Nta muvugizi (abantu bazagira ku munsi w’imperuka) uretse nyuma y’uburenganzira bwe. Uwo ni Allah, Nyagasani wanyu; bityo nimumusenge (wenyine). Ese ntimwibuka (ngo munakure inyigisho muri ibyo bimenyetso)
Surah Yunus, Verse 3


إِلَيۡهِ مَرۡجِعُكُمۡ جَمِيعٗاۖ وَعۡدَ ٱللَّهِ حَقًّاۚ إِنَّهُۥ يَبۡدَؤُاْ ٱلۡخَلۡقَ ثُمَّ يُعِيدُهُۥ لِيَجۡزِيَ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّـٰلِحَٰتِ بِٱلۡقِسۡطِۚ وَٱلَّذِينَ كَفَرُواْ لَهُمۡ شَرَابٞ مِّنۡ حَمِيمٖ وَعَذَابٌ أَلِيمُۢ بِمَا كَانُواْ يَكۡفُرُونَ

Iwe ni ho muzagaruka mwese. Isezerano rya Allah ni ukuri. Ni We waremye ibiremwa (bitari biriho) akazanabigarura (nyuma yo gupfa), kugira ngo azagororere akoresheje ubutabera ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza. Naho ba bandi bahakanye, bazahabwa ibinyobwa byatuye n’ibihano bibabaza, kubera ibyo bahakanaga
Surah Yunus, Verse 4


هُوَ ٱلَّذِي جَعَلَ ٱلشَّمۡسَ ضِيَآءٗ وَٱلۡقَمَرَ نُورٗا وَقَدَّرَهُۥ مَنَازِلَ لِتَعۡلَمُواْ عَدَدَ ٱلسِّنِينَ وَٱلۡحِسَابَۚ مَا خَلَقَ ٱللَّهُ ذَٰلِكَ إِلَّا بِٱلۡحَقِّۚ يُفَصِّلُ ٱلۡأٓيَٰتِ لِقَوۡمٖ يَعۡلَمُونَ

Ni We wagize izuba umucyo n’ukwezi akugira urumuri, akugenera ibyiciro kugira ngo mumenye umubare w’imyaka n’uburyo bwo kubara. Nta kindi cyatumye Allah arema ibyo uretse impamvu y’ukuri (kugaragaza ubushobozi bwe). Asobanura ibimenyetso ku bantu bafite ubumenyi
Surah Yunus, Verse 5


إِنَّ فِي ٱخۡتِلَٰفِ ٱلَّيۡلِ وَٱلنَّهَارِ وَمَا خَلَقَ ٱللَّهُ فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ لَأٓيَٰتٖ لِّقَوۡمٖ يَتَّقُونَ

Mu by’ukuri mu gusimburana kw’ijoro n’amanywa, ndetse n’ibyo Allah yaremye mu birere n’isi, harimo ibimenyetso ku bantu batinya (Allah)
Surah Yunus, Verse 6


إِنَّ ٱلَّذِينَ لَا يَرۡجُونَ لِقَآءَنَا وَرَضُواْ بِٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَا وَٱطۡمَأَنُّواْ بِهَا وَٱلَّذِينَ هُمۡ عَنۡ ءَايَٰتِنَا غَٰفِلُونَ

Mu by’ukuri ba bandi batizera kuzahura natwe, bakanyurwa n’ubuzima bwo ku isi bakumva babutujemo, na ba bandi batita ku magambo yacu
Surah Yunus, Verse 7


أُوْلَـٰٓئِكَ مَأۡوَىٰهُمُ ٱلنَّارُ بِمَا كَانُواْ يَكۡسِبُونَ

Abo (bavuzwe haruguru) ubuturo bwabo ni umuriro, kubera ibyo baronkaga
Surah Yunus, Verse 8


إِنَّ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّـٰلِحَٰتِ يَهۡدِيهِمۡ رَبُّهُم بِإِيمَٰنِهِمۡۖ تَجۡرِي مِن تَحۡتِهِمُ ٱلۡأَنۡهَٰرُ فِي جَنَّـٰتِ ٱلنَّعِيمِ

Mu by’ukuri ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, Nyagasani wabo azabayobora (inzira igana mu Ijuru) kubera ukwemera kwabo. Imigezi izaba itemba munsi yabo mu Ijuru ryuje inema
Surah Yunus, Verse 9


دَعۡوَىٰهُمۡ فِيهَا سُبۡحَٰنَكَ ٱللَّهُمَّ وَتَحِيَّتُهُمۡ فِيهَا سَلَٰمٞۚ وَءَاخِرُ دَعۡوَىٰهُمۡ أَنِ ٱلۡحَمۡدُ لِلَّهِ رَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ

Ubusabe bwabo muri ryo buzaba ari (ukuvuga bati) “Sub’hanaka Allahuma (ubutagatifu ni ubwawe, Nyagasani!)” kandi indamukanyo yabo muri ryo izaba ari “Salamu (mugire amahoro!)” Naho umusozo w’ubusabe bwabo ni (ukuvuga bati) “Al’ham’du lilahi rabil alamina (Ishimwe n’ikuzo byuzuye bikwiye Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose).”
Surah Yunus, Verse 10


۞وَلَوۡ يُعَجِّلُ ٱللَّهُ لِلنَّاسِ ٱلشَّرَّ ٱسۡتِعۡجَالَهُم بِٱلۡخَيۡرِ لَقُضِيَ إِلَيۡهِمۡ أَجَلُهُمۡۖ فَنَذَرُ ٱلَّذِينَ لَا يَرۡجُونَ لِقَآءَنَا فِي طُغۡيَٰنِهِمۡ يَعۡمَهُونَ

Kandi iyo Allah aza kuba yihutisha guha abantu ikibi (bisabira cyangwa basabira abana babo mu gihe barakaye) nk’uko yihutisha kubaha icyiza (bamusabye), rwose bari kuba bararimbutse. Bityo abatizera kuzahura natwe tukabarekera mu buyobe bwabo barindagira
Surah Yunus, Verse 11


وَإِذَا مَسَّ ٱلۡإِنسَٰنَ ٱلضُّرُّ دَعَانَا لِجَنۢبِهِۦٓ أَوۡ قَاعِدًا أَوۡ قَآئِمٗا فَلَمَّا كَشَفۡنَا عَنۡهُ ضُرَّهُۥ مَرَّ كَأَن لَّمۡ يَدۡعُنَآ إِلَىٰ ضُرّٖ مَّسَّهُۥۚ كَذَٰلِكَ زُيِّنَ لِلۡمُسۡرِفِينَ مَا كَانُواْ يَعۡمَلُونَ

N’iyo umuntu agezweho n’amakuba, adusaba (mu buryo ubwo ari bwo bwose) yaba aryamiye urubavu, cyangwa yicaye, cyangwa ahagaze. Nyamara twamukiza amakuba yari arimo, akigira nk’aho atigeze adusaba kumukiza amakuba yamugezeho. Uko ni ko abarengera mu gukora ibyaha bakundishijwe ibyo bakoraga
Surah Yunus, Verse 12


وَلَقَدۡ أَهۡلَكۡنَا ٱلۡقُرُونَ مِن قَبۡلِكُمۡ لَمَّا ظَلَمُواْ وَجَآءَتۡهُمۡ رُسُلُهُم بِٱلۡبَيِّنَٰتِ وَمَا كَانُواْ لِيُؤۡمِنُواْۚ كَذَٰلِكَ نَجۡزِي ٱلۡقَوۡمَ ٱلۡمُجۡرِمِينَ

Kandi rwose tworetse ibisekuru by’ababayeho mbere yanyu ubwo bakoraga ibibi, kandi (ibyo bisekuru) byari byaranagezweho n’Intumwa zabyo zibizaniye ibimenyetso, ariko ntibyigera byemera. Uko ni ko duhana abantu b’inkozi z’ibibi
Surah Yunus, Verse 13


ثُمَّ جَعَلۡنَٰكُمۡ خَلَـٰٓئِفَ فِي ٱلۡأَرۡضِ مِنۢ بَعۡدِهِمۡ لِنَنظُرَ كَيۡفَ تَعۡمَلُونَ

Nuko mwe tubagira abasigire ku isi nyuma yabo, kugira ngo turebe uko muzakora
Surah Yunus, Verse 14


وَإِذَا تُتۡلَىٰ عَلَيۡهِمۡ ءَايَاتُنَا بَيِّنَٰتٖ قَالَ ٱلَّذِينَ لَا يَرۡجُونَ لِقَآءَنَا ٱئۡتِ بِقُرۡءَانٍ غَيۡرِ هَٰذَآ أَوۡ بَدِّلۡهُۚ قُلۡ مَا يَكُونُ لِيٓ أَنۡ أُبَدِّلَهُۥ مِن تِلۡقَآيِٕ نَفۡسِيٓۖ إِنۡ أَتَّبِعُ إِلَّا مَا يُوحَىٰٓ إِلَيَّۖ إِنِّيٓ أَخَافُ إِنۡ عَصَيۡتُ رَبِّي عَذَابَ يَوۡمٍ عَظِيمٖ

N’iyo basomewe amagambo yacu asobanutse, ba bandi batizera kuzahura natwe baravuga bati “Ngaho tuzanire Qur’an itari iyi cyangwa uyihindure.” Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ntibikwiye ko nayihindura ku bwanjye, ahubwo nkurikira ibyo mpishurirwa gusa. Mu by’ukuri ndatinya ko ndamutse nigometse kuri Nyagasani wanjye, (nazahanishwa) ibihano byo ku munsi uhambaye.”
Surah Yunus, Verse 15


قُل لَّوۡ شَآءَ ٱللَّهُ مَا تَلَوۡتُهُۥ عَلَيۡكُمۡ وَلَآ أَدۡرَىٰكُم بِهِۦۖ فَقَدۡ لَبِثۡتُ فِيكُمۡ عُمُرٗا مِّن قَبۡلِهِۦٓۚ أَفَلَا تَعۡقِلُونَ

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Iyo Allah aza kubishaka sinari kuyibasomera, ndetse nta n’ubwo yari kuyibamenyesha. Mu by’ukuri nabaye muri mwe igihe kirekire mbere yayo (Qur’an). Ese nta bwenge mugira (ngo mubukoreshe mu gutekereza neza)?”
Surah Yunus, Verse 16


فَمَنۡ أَظۡلَمُ مِمَّنِ ٱفۡتَرَىٰ عَلَى ٱللَّهِ كَذِبًا أَوۡ كَذَّبَ بِـَٔايَٰتِهِۦٓۚ إِنَّهُۥ لَا يُفۡلِحُ ٱلۡمُجۡرِمُونَ

None se ni nde nkozi y’ibibi kurusha uwahimbiye Allah ikinyoma cyangwa uwahinyuye amagambo ye? Mu by’ukuri inkozi z’ibibi ntizizatsinda
Surah Yunus, Verse 17


وَيَعۡبُدُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِ مَا لَا يَضُرُّهُمۡ وَلَا يَنفَعُهُمۡ وَيَقُولُونَ هَـٰٓؤُلَآءِ شُفَعَـٰٓؤُنَا عِندَ ٱللَّهِۚ قُلۡ أَتُنَبِّـُٔونَ ٱللَّهَ بِمَا لَا يَعۡلَمُ فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَلَا فِي ٱلۡأَرۡضِۚ سُبۡحَٰنَهُۥ وَتَعَٰلَىٰ عَمَّا يُشۡرِكُونَ

Banasenga ibitari Allah bitagira icyo byabatwara cyangwa ngo bigire icyo byabamarira, bakanavuga bati “Aba ni abavugizi bacu kwa Allah.” Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ese murabwira Allah ibyo atazi mu birere cyangwa mu isi? Ubutagatifu ni ubwe kandi arenze kure ibyo bamubangikanya na byo.”
Surah Yunus, Verse 18


وَمَا كَانَ ٱلنَّاسُ إِلَّآ أُمَّةٗ وَٰحِدَةٗ فَٱخۡتَلَفُواْۚ وَلَوۡلَا كَلِمَةٞ سَبَقَتۡ مِن رَّبِّكَ لَقُضِيَ بَيۡنَهُمۡ فِيمَا فِيهِ يَخۡتَلِفُونَ

(Mu ntangiriro) abantu bari umuryango umwe gusa (bemera Allah) nyuma baza gutandukana. Iyo bitaza kuba ijambo (ryo kudahaniraho) ryaturutse kwa Nyagasani wawe ryabanje, bari guhita bacirirwaho iteka (ryo kurimbuka) ku byo batumvikanagaho
Surah Yunus, Verse 19


وَيَقُولُونَ لَوۡلَآ أُنزِلَ عَلَيۡهِ ءَايَةٞ مِّن رَّبِّهِۦۖ فَقُلۡ إِنَّمَا ٱلۡغَيۡبُ لِلَّهِ فَٱنتَظِرُوٓاْ إِنِّي مَعَكُم مِّنَ ٱلۡمُنتَظِرِينَ

Baranavuga bati “Kuki atamanurirwa igitangaza giturutse kwa Nyagasani we (kitwemeza ukuri kwe)? Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mu by’ukuri ubumenyi bw’ibitagaragara ni ubwa Allah; ngaho nimutegereze, mu by’ukuri ndi kumwe namwe mu bategereje (uko Allah azadukiranura).”
Surah Yunus, Verse 20


وَإِذَآ أَذَقۡنَا ٱلنَّاسَ رَحۡمَةٗ مِّنۢ بَعۡدِ ضَرَّآءَ مَسَّتۡهُمۡ إِذَا لَهُم مَّكۡرٞ فِيٓ ءَايَاتِنَاۚ قُلِ ٱللَّهُ أَسۡرَعُ مَكۡرًاۚ إِنَّ رُسُلَنَا يَكۡتُبُونَ مَا تَمۡكُرُونَ

N’iyo dusogongeje abantu ku mpuhwe (zacu) nyuma y’amakuba yabagezeho, bacurira imigambi mibisha amagambo yacu. Vuga (yewe Muhamadi) uti “Allah ni ubanguka mu kuburizamo imigambi mibisha.” Mu by’ukuri intumwa zacu (abamalayika) zandika imigambi mibisha yanyu (hanyuma tukazabakurikirana)
Surah Yunus, Verse 21


هُوَ ٱلَّذِي يُسَيِّرُكُمۡ فِي ٱلۡبَرِّ وَٱلۡبَحۡرِۖ حَتَّىٰٓ إِذَا كُنتُمۡ فِي ٱلۡفُلۡكِ وَجَرَيۡنَ بِهِم بِرِيحٖ طَيِّبَةٖ وَفَرِحُواْ بِهَا جَآءَتۡهَا رِيحٌ عَاصِفٞ وَجَآءَهُمُ ٱلۡمَوۡجُ مِن كُلِّ مَكَانٖ وَظَنُّوٓاْ أَنَّهُمۡ أُحِيطَ بِهِمۡ دَعَوُاْ ٱللَّهَ مُخۡلِصِينَ لَهُ ٱلدِّينَ لَئِنۡ أَنجَيۡتَنَا مِنۡ هَٰذِهِۦ لَنَكُونَنَّ مِنَ ٱلشَّـٰكِرِينَ

(Allah) ni We ubashoboza kugenda imusozi no mu nyanja, n’igihe muba muri mu mato akabajyana bitewe n’umuyaga mwiza, (abagenzi) bakawishimira, hanyuma bakagerwaho n’inkubi y’umuyaga, umuhengeri ukabagota uturutse impande zose bakabona ko bagoswe (n’urupfu), maze bagasaba Allah bamwibombaritseho (bavuga bati) “Nuramuka uturokoye aya (makuba), rwose turaba mu bashimira.”
Surah Yunus, Verse 22


فَلَمَّآ أَنجَىٰهُمۡ إِذَا هُمۡ يَبۡغُونَ فِي ٱلۡأَرۡضِ بِغَيۡرِ ٱلۡحَقِّۗ يَـٰٓأَيُّهَا ٱلنَّاسُ إِنَّمَا بَغۡيُكُمۡ عَلَىٰٓ أَنفُسِكُمۖ مَّتَٰعَ ٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَاۖ ثُمَّ إِلَيۡنَا مَرۡجِعُكُمۡ فَنُنَبِّئُكُم بِمَا كُنتُمۡ تَعۡمَلُونَ

Ariko iyo amaze kubarokora, bigomeka ku isi bidakwiye. Yemwe bantu! Mu by’ukuri ukwigomeka kwanyu ni mwe kuzagaruka, kandi ibyo ni umunezero w’ubuzima bw’isi (utaramba). Hanyuma iwacu ni ho muzagaruka maze tubamenyeshe ibyo mwakoraga
Surah Yunus, Verse 23


إِنَّمَا مَثَلُ ٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَا كَمَآءٍ أَنزَلۡنَٰهُ مِنَ ٱلسَّمَآءِ فَٱخۡتَلَطَ بِهِۦ نَبَاتُ ٱلۡأَرۡضِ مِمَّا يَأۡكُلُ ٱلنَّاسُ وَٱلۡأَنۡعَٰمُ حَتَّىٰٓ إِذَآ أَخَذَتِ ٱلۡأَرۡضُ زُخۡرُفَهَا وَٱزَّيَّنَتۡ وَظَنَّ أَهۡلُهَآ أَنَّهُمۡ قَٰدِرُونَ عَلَيۡهَآ أَتَىٰهَآ أَمۡرُنَا لَيۡلًا أَوۡ نَهَارٗا فَجَعَلۡنَٰهَا حَصِيدٗا كَأَن لَّمۡ تَغۡنَ بِٱلۡأَمۡسِۚ كَذَٰلِكَ نُفَصِّلُ ٱلۡأٓيَٰتِ لِقَوۡمٖ يَتَفَكَّرُونَ

Mu by’ukuri ubuzima bw’isi bugereranywa nk’amazi (imvura) twamanuye mu kirere, akameza ibimera byo ku isi biribwa n’abantu n’amatungo, kugeza ubwo isi itoshye ibereye amaso, maze abayituye bakibwira ko bayigenga, nuko ikagerwaho n’itegeko ryacu (ryo kurimbura ibiyiriho), haba mu ijoro cyangwa ku manywa, maze tukabigira nk’ibyarandaguwe ndetse nk’aho bitari bihari umunsi wa mbere yaho. Uko ni ko dusobanura ibimenyetso ku bantu batekereza
Surah Yunus, Verse 24


وَٱللَّهُ يَدۡعُوٓاْ إِلَىٰ دَارِ ٱلسَّلَٰمِ وَيَهۡدِي مَن يَشَآءُ إِلَىٰ صِرَٰطٖ مُّسۡتَقِيمٖ

Kandi Allah ahamagarira kugana ubuturo bw’amahoro (Ijuru), akanayobora uwo ashaka mu nzira igororotse (Isilamu)
Surah Yunus, Verse 25


۞لِّلَّذِينَ أَحۡسَنُواْ ٱلۡحُسۡنَىٰ وَزِيَادَةٞۖ وَلَا يَرۡهَقُ وُجُوهَهُمۡ قَتَرٞ وَلَا ذِلَّةٌۚ أُوْلَـٰٓئِكَ أَصۡحَٰبُ ٱلۡجَنَّةِۖ هُمۡ فِيهَا خَٰلِدُونَ

Abakoze neza bazagororerwa ibyiza (Ijuru) ndetse bazanagira akarusho (ko kubona uburanga bwa Allah). Kandi uburanga bwabo ntibuzigera butwikirwa n’umwotsi ngo bwirabure cyangwa ngo basuzugurike. Abo ni abantu bo mu ijuru, bazaribamo ubuziraherezo
Surah Yunus, Verse 26


وَٱلَّذِينَ كَسَبُواْ ٱلسَّيِّـَٔاتِ جَزَآءُ سَيِّئَةِۭ بِمِثۡلِهَا وَتَرۡهَقُهُمۡ ذِلَّةٞۖ مَّا لَهُم مِّنَ ٱللَّهِ مِنۡ عَاصِمٖۖ كَأَنَّمَآ أُغۡشِيَتۡ وُجُوهُهُمۡ قِطَعٗا مِّنَ ٱلَّيۡلِ مُظۡلِمًاۚ أُوْلَـٰٓئِكَ أَصۡحَٰبُ ٱلنَّارِۖ هُمۡ فِيهَا خَٰلِدُونَ

Naho abakoze ibibi bazahembwa ikibi gihwanye n’ibyo bakoze, ndetse basuzugurike. Ntibazagira ubakiza (ibihano bya) Allah. Uburanga bwabo buzaba bumeze nk’ubutwikiriwe n’umwijima w’ijoro ry’icuraburindi. Abo ni abantu bo mu muriro, bazawubamo ubuziraherezo
Surah Yunus, Verse 27


وَيَوۡمَ نَحۡشُرُهُمۡ جَمِيعٗا ثُمَّ نَقُولُ لِلَّذِينَ أَشۡرَكُواْ مَكَانَكُمۡ أَنتُمۡ وَشُرَكَآؤُكُمۡۚ فَزَيَّلۡنَا بَيۡنَهُمۡۖ وَقَالَ شُرَكَآؤُهُم مَّا كُنتُمۡ إِيَّانَا تَعۡبُدُونَ

(Unibuke yewe Muhamadi) umunsi tuzabakusanyiriza hamwe bose, maze tukabwira ababangikanyije Allah tuti “Nimujye ukwanyu, mwe n’ibigirwamana byanyu!” Tuzabatandukanya maze ibigirwamana byabo bivuge biti “Si twe mwajyaga mugaragira.”
Surah Yunus, Verse 28


فَكَفَىٰ بِٱللَّهِ شَهِيدَۢا بَيۡنَنَا وَبَيۡنَكُمۡ إِن كُنَّا عَنۡ عِبَادَتِكُمۡ لَغَٰفِلِينَ

“Bityo Allah arahagije kuba umuhamya hagati yacu namwe, kuko mu by’ukuri tutari tuzi ko mutugaragira.”
Surah Yunus, Verse 29


هُنَالِكَ تَبۡلُواْ كُلُّ نَفۡسٖ مَّآ أَسۡلَفَتۡۚ وَرُدُّوٓاْ إِلَى ٱللَّهِ مَوۡلَىٰهُمُ ٱلۡحَقِّۖ وَضَلَّ عَنۡهُم مَّا كَانُواْ يَفۡتَرُونَ

Aho, buri muntu azamenya ibyo yakoraga maze basubizwe kwa Allah, Umurinzi wabo w’ukuri, nuko ibigirwamana bihimbiraga bibahungire kure
Surah Yunus, Verse 30


قُلۡ مَن يَرۡزُقُكُم مِّنَ ٱلسَّمَآءِ وَٱلۡأَرۡضِ أَمَّن يَمۡلِكُ ٱلسَّمۡعَ وَٱلۡأَبۡصَٰرَ وَمَن يُخۡرِجُ ٱلۡحَيَّ مِنَ ٱلۡمَيِّتِ وَيُخۡرِجُ ٱلۡمَيِّتَ مِنَ ٱلۡحَيِّ وَمَن يُدَبِّرُ ٱلۡأَمۡرَۚ فَسَيَقُولُونَ ٱللَّهُۚ فَقُلۡ أَفَلَا تَتَّقُونَ

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ni nde ubaha amafunguro aturutse mu kirere (imvura) no mu isi (ibimera)? Ni nde ugenga kumva no kubona? Ni nde ukura ikizima mu cyapfuye akanakura icyapfuye mu kizima? Ni na nde ugenga gahunda z’ibintu byose? Bazavuga bati “Ni Allah.” Vuga uti “Ese ntimutinya (ibihano bya Allah ku bwo kumubangikanya)?”
Surah Yunus, Verse 31


فَذَٰلِكُمُ ٱللَّهُ رَبُّكُمُ ٱلۡحَقُّۖ فَمَاذَا بَعۡدَ ٱلۡحَقِّ إِلَّا ٱلضَّلَٰلُۖ فَأَنَّىٰ تُصۡرَفُونَ

Uwo ni Allah, Nyagasani wanyu w’ukuri. None se ni iki gikurikira (kureka) ukuri kitari ubuyobe? None se ni gute mwateshuka ku kuri (mukareka kugaragira Allah wenyine)
Surah Yunus, Verse 32


كَذَٰلِكَ حَقَّتۡ كَلِمَتُ رَبِّكَ عَلَى ٱلَّذِينَ فَسَقُوٓاْ أَنَّهُمۡ لَا يُؤۡمِنُونَ

Uko ni ko ijambo rya Nyagasani wawe ryasohoye kuri ba bandi bigometse ko batazigera bemera (Allah ndetse n’Intumwa ye)
Surah Yunus, Verse 33


قُلۡ هَلۡ مِن شُرَكَآئِكُم مَّن يَبۡدَؤُاْ ٱلۡخَلۡقَ ثُمَّ يُعِيدُهُۥۚ قُلِ ٱللَّهُ يَبۡدَؤُاْ ٱلۡخَلۡقَ ثُمَّ يُعِيدُهُۥۖ فَأَنَّىٰ تُؤۡفَكُونَ

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ese mu bigirwamana byanyu hari icyarema ibiremwa bitari biriho kikazanabigarura (nyuma yo gupfa)? Vuga uti “Allah ni We waremye ibiremwa bitari biriho akazanabigarura (nyuma yo gupfa).” Ese ni gute mwateshuka ku kuri
Surah Yunus, Verse 34


قُلۡ هَلۡ مِن شُرَكَآئِكُم مَّن يَهۡدِيٓ إِلَى ٱلۡحَقِّۚ قُلِ ٱللَّهُ يَهۡدِي لِلۡحَقِّۗ أَفَمَن يَهۡدِيٓ إِلَى ٱلۡحَقِّ أَحَقُّ أَن يُتَّبَعَ أَمَّن لَّا يَهِدِّيٓ إِلَّآ أَن يُهۡدَىٰۖ فَمَا لَكُمۡ كَيۡفَ تَحۡكُمُونَ

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ese mu bigirwamana byanyu hari icyayobora (abantu) mu nzira y’ukuri?” Vuga uti “Allah ni We uyobora (abantu) mu nzira y’ukuri. Ese ukwiye gukurikirwa ni uyobora mu nzira y’ukuri, cyangwa ni utayobora atabanje kuyoborwa? None se ubwo ibyanyu bimeze bite? Ni gute mubona ibintu?”
Surah Yunus, Verse 35


وَمَا يَتَّبِعُ أَكۡثَرُهُمۡ إِلَّا ظَنًّاۚ إِنَّ ٱلظَّنَّ لَا يُغۡنِي مِنَ ٱلۡحَقِّ شَيۡـًٔاۚ إِنَّ ٱللَّهَ عَلِيمُۢ بِمَا يَفۡعَلُونَ

Kandi abenshi muri bo nta kindi bakurikira kitari ugukekeranya. Rwose gukekeranya nta cyo byamara imbere y’ukuri. Mu by’ukuri Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibyo bakora
Surah Yunus, Verse 36


وَمَا كَانَ هَٰذَا ٱلۡقُرۡءَانُ أَن يُفۡتَرَىٰ مِن دُونِ ٱللَّهِ وَلَٰكِن تَصۡدِيقَ ٱلَّذِي بَيۡنَ يَدَيۡهِ وَتَفۡصِيلَ ٱلۡكِتَٰبِ لَا رَيۡبَ فِيهِ مِن رَّبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ

Ntibishoboka ko iyi Qur’an yahimbwa n’undi wese, uretse ko yaturutse kwa Allah. Ahubwo ishimangira ibitabo byayibanjirije ikanatanga ibisobanuro birambuye ku bitabo (bya Tawurati, Ivanjili n’ibindi). Nta gushidikanya kuyirangwamo, yaturutse kwa Nyagasani w’ibiremwa byose
Surah Yunus, Verse 37


أَمۡ يَقُولُونَ ٱفۡتَرَىٰهُۖ قُلۡ فَأۡتُواْ بِسُورَةٖ مِّثۡلِهِۦ وَٱدۡعُواْ مَنِ ٱسۡتَطَعۡتُم مِّن دُونِ ٱللَّهِ إِن كُنتُمۡ صَٰدِقِينَ

Cyangwa se bavuga ko (Muhamadi) yayihimbye. Vuga uti “Ngaho nimuzane isura (imwe imeze) nka yo (Qur’an), muniyambaze abo mushoboye bose batari Allah, niba koko muri abanyakuri.”
Surah Yunus, Verse 38


بَلۡ كَذَّبُواْ بِمَا لَمۡ يُحِيطُواْ بِعِلۡمِهِۦ وَلَمَّا يَأۡتِهِمۡ تَأۡوِيلُهُۥۚ كَذَٰلِكَ كَذَّبَ ٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِهِمۡۖ فَٱنظُرۡ كَيۡفَ كَانَ عَٰقِبَةُ ٱلظَّـٰلِمِينَ

Ahubwo bahinyuye (Qur’an banahakana) ibyo batari bafitiye ubumenyi ndetse n’ibisobanuro byabyo bitarabageraho. Uko ni ko abababanjirije bahinyuye. Bityo reba uko iherezo ry’inkozi z’ibibi ryagenze
Surah Yunus, Verse 39


وَمِنۡهُم مَّن يُؤۡمِنُ بِهِۦ وَمِنۡهُم مَّن لَّا يُؤۡمِنُ بِهِۦۚ وَرَبُّكَ أَعۡلَمُ بِٱلۡمُفۡسِدِينَ

No muri bo hari abayemera (Qur’an) ndetse n’abatayemera, kandi Nyagasani wawe azi neza abangizi
Surah Yunus, Verse 40


وَإِن كَذَّبُوكَ فَقُل لِّي عَمَلِي وَلَكُمۡ عَمَلُكُمۡۖ أَنتُم بَرِيٓـُٔونَ مِمَّآ أَعۡمَلُ وَأَنَا۠ بَرِيٓءٞ مِّمَّا تَعۡمَلُونَ

Nibanaguhinyura (yewe Muhamadi) uzavuge uti “Mfite ibikorwa byanjye namwe mukagira ibyanyu! Ntimuzabazwa ibyo nkora kandi nanjye sinzabazwa ibyo mukora.”
Surah Yunus, Verse 41


وَمِنۡهُم مَّن يَسۡتَمِعُونَ إِلَيۡكَۚ أَفَأَنتَ تُسۡمِعُ ٱلصُّمَّ وَلَوۡ كَانُواْ لَا يَعۡقِلُونَ

No muri bo hari abagutega amatwi (ariko ntibayoboke); ese ni wowe wumvisha abatumva kabone n’ubwo baba badasobanukirwa
Surah Yunus, Verse 42


وَمِنۡهُم مَّن يَنظُرُ إِلَيۡكَۚ أَفَأَنتَ تَهۡدِي ٱلۡعُمۡيَ وَلَوۡ كَانُواْ لَا يُبۡصِرُونَ

No muri bo hari abakwitegereza (ariko ntibabone ibyo Allah yaguhaye bijyanye n’urumuri rw’ukwemera). Ese wayobora abigira nk’abatabona kabone n’ubwo baba batabona koko
Surah Yunus, Verse 43


إِنَّ ٱللَّهَ لَا يَظۡلِمُ ٱلنَّاسَ شَيۡـٔٗا وَلَٰكِنَّ ٱلنَّاسَ أَنفُسَهُمۡ يَظۡلِمُونَ

Mu by’ukuri Allah ntacyo ajya ahuguza abantu, ahubwo abantu ni bo bihemukira ubwabo
Surah Yunus, Verse 44


وَيَوۡمَ يَحۡشُرُهُمۡ كَأَن لَّمۡ يَلۡبَثُوٓاْ إِلَّا سَاعَةٗ مِّنَ ٱلنَّهَارِ يَتَعَارَفُونَ بَيۡنَهُمۡۚ قَدۡ خَسِرَ ٱلَّذِينَ كَذَّبُواْ بِلِقَآءِ ٱللَّهِ وَمَا كَانُواْ مُهۡتَدِينَ

N’umunsi azabakoranyiriza hamwe, (bazamera) nk’aho batigeze babaho (ku isi) uretse isaha imwe yo ku manywa, kandi bazamenyana. Rwose ba bandi bahakanye kuzahura na Allah barahombye, kandi ntibayobotse
Surah Yunus, Verse 45


وَإِمَّا نُرِيَنَّكَ بَعۡضَ ٱلَّذِي نَعِدُهُمۡ أَوۡ نَتَوَفَّيَنَّكَ فَإِلَيۡنَا مَرۡجِعُهُمۡ ثُمَّ ٱللَّهُ شَهِيدٌ عَلَىٰ مَا يَفۡعَلُونَ

Kandi (yewe Muhamadi) n’iyo twakwereka bimwe mu byo tubasezeranya (ukiri ku isi), cyangwa tukakuzuriza igihe cyawe (ugapfa), (uko byagenda kose) iwacu ni ho bazagarurwa. Hanyuma Allah akaba umuhamya w’ibyo bakoraga
Surah Yunus, Verse 46


وَلِكُلِّ أُمَّةٖ رَّسُولٞۖ فَإِذَا جَآءَ رَسُولُهُمۡ قُضِيَ بَيۡنَهُم بِٱلۡقِسۡطِ وَهُمۡ لَا يُظۡلَمُونَ

Na buri muryango (Umat) wahawe Intumwa; ubwo Intumwa yabo izaba ije (gutanga ubuhamya ku munsi w’imperuka), bazacirwa imanza mu butabera kandi ntibazarenganywa
Surah Yunus, Verse 47


وَيَقُولُونَ مَتَىٰ هَٰذَا ٱلۡوَعۡدُ إِن كُنتُمۡ صَٰدِقِينَ

Baranavuga bati “Iryo sezerano (imperuka) rizasohora ryari niba koko muri abanyakuri?”
Surah Yunus, Verse 48


قُل لَّآ أَمۡلِكُ لِنَفۡسِي ضَرّٗا وَلَا نَفۡعًا إِلَّا مَا شَآءَ ٱللَّهُۗ لِكُلِّ أُمَّةٍ أَجَلٌۚ إِذَا جَآءَ أَجَلُهُمۡ فَلَا يَسۡتَـٔۡخِرُونَ سَاعَةٗ وَلَا يَسۡتَقۡدِمُونَ

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ku bwanjye, nta bushobozi mfite bwo kugira ikibi nakwikiza cyangwa ngo ngire icyiza nakwimarira uretse icyo Allah yashaka. Buri muryango (Umat) wagenewe igihe ntarengwa (cyo kubaho); iyo igihe cyabo kigeze, ntibarindirizwa na gato cyangwa ngo bihutishwe mbere yacyo.”
Surah Yunus, Verse 49


قُلۡ أَرَءَيۡتُمۡ إِنۡ أَتَىٰكُمۡ عَذَابُهُۥ بَيَٰتًا أَوۡ نَهَارٗا مَّاذَا يَسۡتَعۡجِلُ مِنۡهُ ٱلۡمُجۡرِمُونَ

Vuga uti “Nimumbwire! Ese ibihano bye (Allah) biramutse bibagezeho nijoro cyangwa ku manywa (mwabihungira he)? None se ni iki inkozi z’ibibi zisaba kubyihutishaho?”
Surah Yunus, Verse 50


أَثُمَّ إِذَا مَا وَقَعَ ءَامَنتُم بِهِۦٓۚ ءَآلۡـَٰٔنَ وَقَدۡ كُنتُم بِهِۦ تَسۡتَعۡجِلُونَ

Ese biramutse bibagezeho ni bwo mwabyemera? (Icyo gihe muzabwirwa muti) Ese ubu (ni bwo mwemeye) kandi mwarajyaga musaba ko byihutishwa
Surah Yunus, Verse 51


ثُمَّ قِيلَ لِلَّذِينَ ظَلَمُواْ ذُوقُواْ عَذَابَ ٱلۡخُلۡدِ هَلۡ تُجۡزَوۡنَ إِلَّا بِمَا كُنتُمۡ تَكۡسِبُونَ

Hanyuma ba bandi bihemukiye babwirwe bati “Ngaho nimwumve ububabare bw’ibihano bihoraho. Ese hari ikindi muhaniwe kitari ibyo mwakoraga?”
Surah Yunus, Verse 52


۞وَيَسۡتَنۢبِـُٔونَكَ أَحَقٌّ هُوَۖ قُلۡ إِي وَرَبِّيٓ إِنَّهُۥ لَحَقّٞۖ وَمَآ أَنتُم بِمُعۡجِزِينَ

Barakubaza bati “Ese ibyo uvuga (byerekeranye n’imperuka) ni ukuri?” Vuga (yewe Muhamadi) uti “Yego! Ndahiye ku izina rya Nyagasani wanjye! Ni ukuri! Kandi ntabwo mwananira Allah (nta ho mwamucikira.)”
Surah Yunus, Verse 53


وَلَوۡ أَنَّ لِكُلِّ نَفۡسٖ ظَلَمَتۡ مَا فِي ٱلۡأَرۡضِ لَٱفۡتَدَتۡ بِهِۦۗ وَأَسَرُّواْ ٱلنَّدَامَةَ لَمَّا رَأَوُاْ ٱلۡعَذَابَۖ وَقُضِيَ بَيۡنَهُم بِٱلۡقِسۡطِ وَهُمۡ لَا يُظۡلَمُونَ

N’iyo umuntu wese wahemutse yagira ibyo mu isi byose agashaka kubyicunguza (ngo bimurinde ibihano, ntibyakwemerwa). Bazagerageza guhisha akababaro kabo ubwo bazaba babonye ibihano bibagezeho, kandi bazacirwa imanza mu butabera ndetse ntibazarenganywa
Surah Yunus, Verse 54


أَلَآ إِنَّ لِلَّهِ مَا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۗ أَلَآ إِنَّ وَعۡدَ ٱللَّهِ حَقّٞ وَلَٰكِنَّ أَكۡثَرَهُمۡ لَا يَعۡلَمُونَ

Nta gushidikanya ko mu by’ukuri ibiri mu birere n’ibiri mu isi byose ari ibya Allah. Nta gushidikanya ko mu by’ukuri isezerano rya Allah ari ukuri. Nyamara abenshi muri bo ntibabizi
Surah Yunus, Verse 55


هُوَ يُحۡيِۦ وَيُمِيتُ وَإِلَيۡهِ تُرۡجَعُونَ

Ni We utanga ubuzima n’urupfu, kandi iwe ni ho (mwese) muzasubizwa
Surah Yunus, Verse 56


يَـٰٓأَيُّهَا ٱلنَّاسُ قَدۡ جَآءَتۡكُم مَّوۡعِظَةٞ مِّن رَّبِّكُمۡ وَشِفَآءٞ لِّمَا فِي ٱلصُّدُورِ وَهُدٗى وَرَحۡمَةٞ لِّلۡمُؤۡمِنِينَ

Yemwe bantu! Mu by’ukuri mwagezweho n’inyigisho (Qur’an) ziturutse kwa Nyagasani wanyu, zikaba n’umuti w’ibiri mu bituza byanyu (nk’ibangikanyamana, uburwayi butandukanye, ishyari n’ibindi), ndetse zikaba umuyoboro n’impuhwe ku bemeramana
Surah Yunus, Verse 57


قُلۡ بِفَضۡلِ ٱللَّهِ وَبِرَحۡمَتِهِۦ فَبِذَٰلِكَ فَلۡيَفۡرَحُواْ هُوَ خَيۡرٞ مِّمَّا يَجۡمَعُونَ

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ku bw’ingabire za Allah no ku bw’impuhwe ze; ibyo bibe ari byo bishimira, kuko ari byo byiza kurusha ibyo bigwizaho.”
Surah Yunus, Verse 58


قُلۡ أَرَءَيۡتُم مَّآ أَنزَلَ ٱللَّهُ لَكُم مِّن رِّزۡقٖ فَجَعَلۡتُم مِّنۡهُ حَرَامٗا وَحَلَٰلٗا قُلۡ ءَآللَّهُ أَذِنَ لَكُمۡۖ أَمۡ عَلَى ٱللَّهِ تَفۡتَرُونَ

Vuga uti “Nimumbwire ku by’amafunguro Allah yabamanuriye, maze amwe mukayaziririza andi mukayazirura!” Vuga uti “Ese Allah ni We wabibahereye uburenganzira, cyangwa mwahimbiye Allah ikinyoma?”
Surah Yunus, Verse 59


وَمَا ظَنُّ ٱلَّذِينَ يَفۡتَرُونَ عَلَى ٱللَّهِ ٱلۡكَذِبَ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِۗ إِنَّ ٱللَّهَ لَذُو فَضۡلٍ عَلَى ٱلنَّاسِ وَلَٰكِنَّ أَكۡثَرَهُمۡ لَا يَشۡكُرُونَ

Ese ba bandi bahimbira Allah ibinyoma bazaba batekereza iki ku munsi w’imperuka? Mu by’ukuri Allah ni Nyirubuntu buhebuje ku bantu, nyamara abenshi muri bo ntibashimira
Surah Yunus, Verse 60


وَمَا تَكُونُ فِي شَأۡنٖ وَمَا تَتۡلُواْ مِنۡهُ مِن قُرۡءَانٖ وَلَا تَعۡمَلُونَ مِنۡ عَمَلٍ إِلَّا كُنَّا عَلَيۡكُمۡ شُهُودًا إِذۡ تُفِيضُونَ فِيهِۚ وَمَا يَعۡزُبُ عَن رَّبِّكَ مِن مِّثۡقَالِ ذَرَّةٖ فِي ٱلۡأَرۡضِ وَلَا فِي ٱلسَّمَآءِ وَلَآ أَصۡغَرَ مِن ذَٰلِكَ وَلَآ أَكۡبَرَ إِلَّا فِي كِتَٰبٖ مُّبِينٍ

Nta cyo waba ukora cyose (yewe Muhamadi) cyangwa ngo ube usoma Qur’an, ndetse nta n’igikorwa icyo ari cyo cyose mwaba mukora ngo tubure kubagenzura igihe mugikora. Kandi nta kijya cyihisha Nyagasani wawe haba mu isi cyangwa mu kirere, kabone n’ubwo kaba ari akantu gato cyane kadashobora kuboneshwa amaso ndetse n’agato kukarusha cyangwa akanini kuri two; ngo kabure kuba kanditswe mu gitabo gisobanutse (gikubiyemo igeno rya buri kintu)
Surah Yunus, Verse 61


أَلَآ إِنَّ أَوۡلِيَآءَ ٱللَّهِ لَا خَوۡفٌ عَلَيۡهِمۡ وَلَا هُمۡ يَحۡزَنُونَ

Nta gushidikanya ko mu by’ukuri inshuti za Allah zitazigera zigira ubwoba ndetse n’agahinda
Surah Yunus, Verse 62


ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَكَانُواْ يَتَّقُونَ

(Abo ni) ba bandi bemeye kandi bakaba baratinyaga Allah
Surah Yunus, Verse 63


لَهُمُ ٱلۡبُشۡرَىٰ فِي ٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَا وَفِي ٱلۡأٓخِرَةِۚ لَا تَبۡدِيلَ لِكَلِمَٰتِ ٱللَّهِۚ ذَٰلِكَ هُوَ ٱلۡفَوۡزُ ٱلۡعَظِيمُ

Bazahabwa inkuru nziza mu buzima bwo ku isi n’ubwo ku mperuka. Amagambo ya Allah ntabwo ajya ahinduka. Iyo ni yo ntsinzi ihambaye
Surah Yunus, Verse 64


وَلَا يَحۡزُنكَ قَوۡلُهُمۡۘ إِنَّ ٱلۡعِزَّةَ لِلَّهِ جَمِيعًاۚ هُوَ ٱلسَّمِيعُ ٱلۡعَلِيمُ

Kandi ntugaterwe agahinda n’imvugo zabo; kuko mu by’ukuri ubutware bwose (ububasha bwose) ari ubwa Allah. Ni we Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje
Surah Yunus, Verse 65


أَلَآ إِنَّ لِلَّهِ مَن فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَن فِي ٱلۡأَرۡضِۗ وَمَا يَتَّبِعُ ٱلَّذِينَ يَدۡعُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِ شُرَكَآءَۚ إِن يَتَّبِعُونَ إِلَّا ٱلظَّنَّ وَإِنۡ هُمۡ إِلَّا يَخۡرُصُونَ

Nta gushidikanya ko mu by’ukuri ibiri mu birere n’ibiri mu isi ari ibya Allah. None se ba bandi basenga ibigirwamana babisimbuje Allah hari ikindi bakurikira kitari ugukekeranya no guhimba ibinyoma
Surah Yunus, Verse 66


هُوَ ٱلَّذِي جَعَلَ لَكُمُ ٱلَّيۡلَ لِتَسۡكُنُواْ فِيهِ وَٱلنَّهَارَ مُبۡصِرًاۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَٰتٖ لِّقَوۡمٖ يَسۡمَعُونَ

Ni We wabashyiriyeho ijoro kugira ngo muriruhukemo, n’amanywa kugira ngo mubashe kubona (bityo mushake ibibabeshaho). Mu by’ukuri muri ibyo harimo ibimenyetso ku bantu bumva
Surah Yunus, Verse 67


قَالُواْ ٱتَّخَذَ ٱللَّهُ وَلَدٗاۗ سُبۡحَٰنَهُۥۖ هُوَ ٱلۡغَنِيُّۖ لَهُۥ مَا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَا فِي ٱلۡأَرۡضِۚ إِنۡ عِندَكُم مِّن سُلۡطَٰنِۭ بِهَٰذَآۚ أَتَقُولُونَ عَلَى ٱللَّهِ مَا لَا تَعۡلَمُونَ

Baravuze bati “Allah afite umwana.” Ubutagatifu ni ubwe (Allah)! Arihagije. Ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibye. Ibi (kuvuga ko Allah afite umwana) nta kimenyetso mubifitiye. Ese (muratinyuka) mugahimbira Allah ibyo mutazi
Surah Yunus, Verse 68


قُلۡ إِنَّ ٱلَّذِينَ يَفۡتَرُونَ عَلَى ٱللَّهِ ٱلۡكَذِبَ لَا يُفۡلِحُونَ

Vuga uti “Mu by’ukuri ba bandi bahimbira Allah ibinyoma ntibazakiranuka (ku isi no ku mperuka).”
Surah Yunus, Verse 69


مَتَٰعٞ فِي ٱلدُّنۡيَا ثُمَّ إِلَيۡنَا مَرۡجِعُهُمۡ ثُمَّ نُذِيقُهُمُ ٱلۡعَذَابَ ٱلشَّدِيدَ بِمَا كَانُواْ يَكۡفُرُونَ

Ni umunezero w’igihe gito ku isi, hanyuma bakazagarurwa iwacu maze tukabumvisha ububabare bw’ibihano bikaze kubera ibyo bahakanaga
Surah Yunus, Verse 70


۞وَٱتۡلُ عَلَيۡهِمۡ نَبَأَ نُوحٍ إِذۡ قَالَ لِقَوۡمِهِۦ يَٰقَوۡمِ إِن كَانَ كَبُرَ عَلَيۡكُم مَّقَامِي وَتَذۡكِيرِي بِـَٔايَٰتِ ٱللَّهِ فَعَلَى ٱللَّهِ تَوَكَّلۡتُ فَأَجۡمِعُوٓاْ أَمۡرَكُمۡ وَشُرَكَآءَكُمۡ ثُمَّ لَا يَكُنۡ أَمۡرُكُمۡ عَلَيۡكُمۡ غُمَّةٗ ثُمَّ ٱقۡضُوٓاْ إِلَيَّ وَلَا تُنظِرُونِ

Unabasomere inkuru ya Nuhu (Nowa) ubwo yabwiraga abantu be ati “Yemwe bantu banjye! Niba kuba mbarimo no kuba mbibutsa amagambo ya Allah bibabereye umutwaro (mumenye ko) Allah ari we niringiye. Ngaho nimuhuze umugambi munishyire hamwe n’ibigirwamana byanyu, kandi imigambi yanyu ntibe rwihishwa, maze mumfatire icyemezo kandi ntimundindirize.”
Surah Yunus, Verse 71


فَإِن تَوَلَّيۡتُمۡ فَمَا سَأَلۡتُكُم مِّنۡ أَجۡرٍۖ إِنۡ أَجۡرِيَ إِلَّا عَلَى ٱللَّهِۖ وَأُمِرۡتُ أَنۡ أَكُونَ مِنَ ٱلۡمُسۡلِمِينَ

Ariko nimuramuka muteye umugongo (ntimwumve ibyo mbahamagarira, mumenye ko) nta gihembo mbasabye, (kuko) igihembo cyanjye kiri kwa Allah, kandi nategetswe kuba mu bicisha bugufi (Abayisilamu)
Surah Yunus, Verse 72


فَكَذَّبُوهُ فَنَجَّيۡنَٰهُ وَمَن مَّعَهُۥ فِي ٱلۡفُلۡكِ وَجَعَلۡنَٰهُمۡ خَلَـٰٓئِفَ وَأَغۡرَقۡنَا ٱلَّذِينَ كَذَّبُواْ بِـَٔايَٰتِنَاۖ فَٱنظُرۡ كَيۡفَ كَانَ عَٰقِبَةُ ٱلۡمُنذَرِينَ

Nuko baramuhinyura maze tumurokorana n’abari kumwe na we mu nkuge, tubagira abasigire (ku isi), tunaroha abahinyuye amagambo yacu. Ngaho itegereze uko iherezo ry’ababuriwe ryagenze
Surah Yunus, Verse 73


ثُمَّ بَعَثۡنَا مِنۢ بَعۡدِهِۦ رُسُلًا إِلَىٰ قَوۡمِهِمۡ فَجَآءُوهُم بِٱلۡبَيِّنَٰتِ فَمَا كَانُواْ لِيُؤۡمِنُواْ بِمَا كَذَّبُواْ بِهِۦ مِن قَبۡلُۚ كَذَٰلِكَ نَطۡبَعُ عَلَىٰ قُلُوبِ ٱلۡمُعۡتَدِينَ

Hanyuma nyuma ye (Nowa) twohereza Intumwa ku bantu bazo. Zabazaniye ibimenyetso bigaragara ariko ntibemera ibyo bari barahakanye mbere. Uko ni ko tudanangira imitima y’abarengera
Surah Yunus, Verse 74


ثُمَّ بَعَثۡنَا مِنۢ بَعۡدِهِم مُّوسَىٰ وَهَٰرُونَ إِلَىٰ فِرۡعَوۡنَ وَمَلَإِيْهِۦ بِـَٔايَٰتِنَا فَٱسۡتَكۡبَرُواْ وَكَانُواْ قَوۡمٗا مُّجۡرِمِينَ

Nuko nyuma yabo twohereza Musa na Haruna bafite ibitangaza byacu, bajya kwa Farawo n’abambari be, ariko (Farawo n’abambari be) bishyize hejuru baba abantu b’inkozi z’ibibi
Surah Yunus, Verse 75


فَلَمَّا جَآءَهُمُ ٱلۡحَقُّ مِنۡ عِندِنَا قَالُوٓاْ إِنَّ هَٰذَا لَسِحۡرٞ مُّبِينٞ

Bamaze kugerwaho n’ukuri kuduturutseho, baravuga bati “Mu by’ukuri ubu ni uburozi bugaragara!”
Surah Yunus, Verse 76


قَالَ مُوسَىٰٓ أَتَقُولُونَ لِلۡحَقِّ لَمَّا جَآءَكُمۡۖ أَسِحۡرٌ هَٰذَا وَلَا يُفۡلِحُ ٱلسَّـٰحِرُونَ

Musa aravuga ati “Muravuga mutyo ku kuri kwabagezeho? Ese koko murabona ubu ari uburozi? Nyamara abarozi ntibazakiranuka!”
Surah Yunus, Verse 77


قَالُوٓاْ أَجِئۡتَنَا لِتَلۡفِتَنَا عَمَّا وَجَدۡنَا عَلَيۡهِ ءَابَآءَنَا وَتَكُونَ لَكُمَا ٱلۡكِبۡرِيَآءُ فِي ٱلۡأَرۡضِ وَمَا نَحۡنُ لَكُمَا بِمُؤۡمِنِينَ

Baravuga bati “Ese uje kugira ngo udukure ku myizerere twasanganye abakurambere bacu, no kugira ngo mwembi mugire ubuhangange mu gihugu, kandi mwembi tutabemera?”
Surah Yunus, Verse 78


وَقَالَ فِرۡعَوۡنُ ٱئۡتُونِي بِكُلِّ سَٰحِرٍ عَلِيمٖ

Farawo aranavuga ati “Nimunzanire buri murozi wese w’umuhanga.”
Surah Yunus, Verse 79


فَلَمَّا جَآءَ ٱلسَّحَرَةُ قَالَ لَهُم مُّوسَىٰٓ أَلۡقُواْ مَآ أَنتُم مُّلۡقُونَ

Nuko abarozi bamaze kuza, Musa arababwira ati “Nimunage hasi ibyo mushaka kunaga.”
Surah Yunus, Verse 80


فَلَمَّآ أَلۡقَوۡاْ قَالَ مُوسَىٰ مَا جِئۡتُم بِهِ ٱلسِّحۡرُۖ إِنَّ ٱللَّهَ سَيُبۡطِلُهُۥٓ إِنَّ ٱللَّهَ لَا يُصۡلِحُ عَمَلَ ٱلۡمُفۡسِدِينَ

Nuko bamaze kunaga, Musa aravuga ati “Ibyo mwazanye ni uburozi, rwose Allah arabiburizamo. Mu by’ukuri Allah ntatuma ibikorwa by’abangizi bitungana.”
Surah Yunus, Verse 81


وَيُحِقُّ ٱللَّهُ ٱلۡحَقَّ بِكَلِمَٰتِهِۦ وَلَوۡ كَرِهَ ٱلۡمُجۡرِمُونَ

Kandi Allah ashimangiza ukuri amagambo ye, kabone n’ubwo bitashimisha inkozi z’ibibi
Surah Yunus, Verse 82


فَمَآ ءَامَنَ لِمُوسَىٰٓ إِلَّا ذُرِّيَّةٞ مِّن قَوۡمِهِۦ عَلَىٰ خَوۡفٖ مِّن فِرۡعَوۡنَ وَمَلَإِيْهِمۡ أَن يَفۡتِنَهُمۡۚ وَإِنَّ فِرۡعَوۡنَ لَعَالٖ فِي ٱلۡأَرۡضِ وَإِنَّهُۥ لَمِنَ ٱلۡمُسۡرِفِينَ

Ariko nta wemeye Musa, uretse (bamwe) mu bakomoka mu bantu be, kubera gutinya Farawo n’abambari be ko babagirira nabi. Kandi mu by’ukuri Farawo yishyiraga hejuru ku isi ndetse akaba no mu barengera bagakabya
Surah Yunus, Verse 83


وَقَالَ مُوسَىٰ يَٰقَوۡمِ إِن كُنتُمۡ ءَامَنتُم بِٱللَّهِ فَعَلَيۡهِ تَوَكَّلُوٓاْ إِن كُنتُم مُّسۡلِمِينَ

Nuko Musa aravuga ati “Yemwe bantu banjye! Niba mwaremeye Allah, nimumwiringire niba koko muri Abayisilamu.”
Surah Yunus, Verse 84


فَقَالُواْ عَلَى ٱللَّهِ تَوَكَّلۡنَا رَبَّنَا لَا تَجۡعَلۡنَا فِتۡنَةٗ لِّلۡقَوۡمِ ٱلظَّـٰلِمِينَ

Maze baravuga bati “Allah wenyine ni we twiringiye. Nyagasani wacu! Ntushoboze inkozi z’ibibi kudutsinda bitatubera ibigeragezo (tukadohoka ku kwemera kwacu).”
Surah Yunus, Verse 85


وَنَجِّنَا بِرَحۡمَتِكَ مِنَ ٱلۡقَوۡمِ ٱلۡكَٰفِرِينَ

“Kandi ku bw’impuhwe zawe dukize abantu b’abahakanyi.”
Surah Yunus, Verse 86


وَأَوۡحَيۡنَآ إِلَىٰ مُوسَىٰ وَأَخِيهِ أَن تَبَوَّءَا لِقَوۡمِكُمَا بِمِصۡرَ بُيُوتٗا وَٱجۡعَلُواْ بُيُوتَكُمۡ قِبۡلَةٗ وَأَقِيمُواْ ٱلصَّلَوٰةَۗ وَبَشِّرِ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ

Nuko Musa n’umuvandimwe we tubahishurira ubutumwa (tugira tuti) “Nimuhe abantu banyu amazu mu Misiri, kandi amazu yanyu muyagire aho gusengera, ndetse mujye muhozaho iswala. Ngaho geza inkuru nziza ku bemera.”
Surah Yunus, Verse 87


وَقَالَ مُوسَىٰ رَبَّنَآ إِنَّكَ ءَاتَيۡتَ فِرۡعَوۡنَ وَمَلَأَهُۥ زِينَةٗ وَأَمۡوَٰلٗا فِي ٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَا رَبَّنَا لِيُضِلُّواْ عَن سَبِيلِكَۖ رَبَّنَا ٱطۡمِسۡ عَلَىٰٓ أَمۡوَٰلِهِمۡ وَٱشۡدُدۡ عَلَىٰ قُلُوبِهِمۡ فَلَا يُؤۡمِنُواْ حَتَّىٰ يَرَوُاْ ٱلۡعَذَابَ ٱلۡأَلِيمَ

Musa aravuga ati “Nyagasani wacu! Mu by’ukuri wahaye Farawo n’abambari be imitako n’imitungo mu buzima bw’isi (ntibagushimira), Nyagasani wacu! Byabaye impamvu yo kuyobya (abantu) inzira yawe. Nyagasani wacu! Oreka imitungo yabo (ntigire icyo ibamarira) unadanangire imitima yabo, kugira ngo batemera kugeza babonye ibihano bibabaza.”
Surah Yunus, Verse 88


قَالَ قَدۡ أُجِيبَت دَّعۡوَتُكُمَا فَٱسۡتَقِيمَا وَلَا تَتَّبِعَآنِّ سَبِيلَ ٱلَّذِينَ لَا يَعۡلَمُونَ

(Allah) aravuga ati “Mu by’ukuri ubusabe bwanyu mwembi (Musa na Haruna) bwakiriwe. Bityo, nimushikame ku nzira igororotse kandi ntimuzigere mukurikira na rimwe inzira y’abadafite ubumenyi.”
Surah Yunus, Verse 89


۞وَجَٰوَزۡنَا بِبَنِيٓ إِسۡرَـٰٓءِيلَ ٱلۡبَحۡرَ فَأَتۡبَعَهُمۡ فِرۡعَوۡنُ وَجُنُودُهُۥ بَغۡيٗا وَعَدۡوًاۖ حَتَّىٰٓ إِذَآ أَدۡرَكَهُ ٱلۡغَرَقُ قَالَ ءَامَنتُ أَنَّهُۥ لَآ إِلَٰهَ إِلَّا ٱلَّذِيٓ ءَامَنَتۡ بِهِۦ بَنُوٓاْ إِسۡرَـٰٓءِيلَ وَأَنَا۠ مِنَ ٱلۡمُسۡلِمِينَ

Nuko bene Isiraheli tubambutsa inyanja, maze Farawo n’ingabo ze barabakurikira kubera urwango n’ubugizi bwa nabi, kugeza ubwo (Farawo) arohamye, maze aravuga ati “Nemeye ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse iyo bene Isiraheli bemeye, kandi njye ndi umwe mu Bayisilamu.”
Surah Yunus, Verse 90


ءَآلۡـَٰٔنَ وَقَدۡ عَصَيۡتَ قَبۡلُ وَكُنتَ مِنَ ٱلۡمُفۡسِدِينَ

Ese ubu (ni bwo ubonye kwemera) kandi wari warigometse ukaba no mu bangizi
Surah Yunus, Verse 91


فَٱلۡيَوۡمَ نُنَجِّيكَ بِبَدَنِكَ لِتَكُونَ لِمَنۡ خَلۡفَكَ ءَايَةٗۚ وَإِنَّ كَثِيرٗا مِّنَ ٱلنَّاسِ عَنۡ ءَايَٰتِنَا لَغَٰفِلُونَ

Uyu munsi turarohora umubiri wawe (tuwurinde kwangirika), kugira ngo uzabere ikimenyetso abazabaho nyuma yawe! Nyamara abenshi mu bantu ni indangare ntibita ku bimenyetso byacu (ngo babikuremo isomo)
Surah Yunus, Verse 92


وَلَقَدۡ بَوَّأۡنَا بَنِيٓ إِسۡرَـٰٓءِيلَ مُبَوَّأَ صِدۡقٖ وَرَزَقۡنَٰهُم مِّنَ ٱلطَّيِّبَٰتِ فَمَا ٱخۡتَلَفُواْ حَتَّىٰ جَآءَهُمُ ٱلۡعِلۡمُۚ إِنَّ رَبَّكَ يَقۡضِي بَيۡنَهُمۡ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِ فِيمَا كَانُواْ فِيهِ يَخۡتَلِفُونَ

Kandi mu by’ukuri bene Isiraheli twabatuje ahantu hubahitse, tunabaha ibyiza kandi ntibigeze batandukana mbere y’uko bagerwagaho n’ubumenyi (Tawurati). Mu by’ukuri Nyagasani wawe azabakiranura ku munsi w’imperuka mu byo batavugagaho rumwe
Surah Yunus, Verse 93


فَإِن كُنتَ فِي شَكّٖ مِّمَّآ أَنزَلۡنَآ إِلَيۡكَ فَسۡـَٔلِ ٱلَّذِينَ يَقۡرَءُونَ ٱلۡكِتَٰبَ مِن قَبۡلِكَۚ لَقَدۡ جَآءَكَ ٱلۡحَقُّ مِن رَّبِّكَ فَلَا تَكُونَنَّ مِنَ ٱلۡمُمۡتَرِينَ

Kandi (yewe Muhamadi) niba ushidikanya ku byo twaguhishuriye, ngaho baza abasomye ibitabo (Tawurati na Injili) mbere yawe. Mu by’ukuri wagezweho n’ukuri guturutse kwa Nyagasani wawe. Bityo ntukabe mu bashidikanya
Surah Yunus, Verse 94


وَلَا تَكُونَنَّ مِنَ ٱلَّذِينَ كَذَّبُواْ بِـَٔايَٰتِ ٱللَّهِ فَتَكُونَ مِنَ ٱلۡخَٰسِرِينَ

Ntuzanigere uba umwe mu bahinyuye amagambo ya Allah, utazavaho ukaba mu banyagihombo
Surah Yunus, Verse 95


إِنَّ ٱلَّذِينَ حَقَّتۡ عَلَيۡهِمۡ كَلِمَتُ رَبِّكَ لَا يُؤۡمِنُونَ

Mu by’ukuri ba bandi ijambo rya Nyagasani wawe (ry’ibihano) ryabereye impamo ntibazigera bemera
Surah Yunus, Verse 96


وَلَوۡ جَآءَتۡهُمۡ كُلُّ ءَايَةٍ حَتَّىٰ يَرَوُاْ ٱلۡعَذَابَ ٱلۡأَلِيمَ

N’iyo buri kimenyetso cyabageraho (ntibakwemera), kugeza babonye ibihano bibabaza
Surah Yunus, Verse 97


فَلَوۡلَا كَانَتۡ قَرۡيَةٌ ءَامَنَتۡ فَنَفَعَهَآ إِيمَٰنُهَآ إِلَّا قَوۡمَ يُونُسَ لَمَّآ ءَامَنُواْ كَشَفۡنَا عَنۡهُمۡ عَذَابَ ٱلۡخِزۡيِ فِي ٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَا وَمَتَّعۡنَٰهُمۡ إِلَىٰ حِينٖ

Ese haba hari umudugudu wemeye (nyuma yo kubona ibihano) maze ukagirirwa akamaro nyuma y’uko wemera, usibye abantu ba Yunusu (Yona) ubwo bemeraga! Twabakuriyeho ibihano bisuzuguritse mu buzima bwo ku isi, nuko turabanezeza by’igihe gito
Surah Yunus, Verse 98


وَلَوۡ شَآءَ رَبُّكَ لَأٓمَنَ مَن فِي ٱلۡأَرۡضِ كُلُّهُمۡ جَمِيعًاۚ أَفَأَنتَ تُكۡرِهُ ٱلنَّاسَ حَتَّىٰ يَكُونُواْ مُؤۡمِنِينَ

Kandi iyo Nyagasani wawe aza kubishaka, abari ku isi bose bari kwemera. Ese wowe (Muhamadi) urahatira abantu kuba abemeramana
Surah Yunus, Verse 99


وَمَا كَانَ لِنَفۡسٍ أَن تُؤۡمِنَ إِلَّا بِإِذۡنِ ٱللَّهِۚ وَيَجۡعَلُ ٱلرِّجۡسَ عَلَى ٱلَّذِينَ لَا يَعۡقِلُونَ

Umuntu ntashobora kwemera (ku bwe) bitari ku bushake bwa Allah, kandi (Allah) agena ibihano kuri ba bandi badafite ubwenge (bwo gukurikiza amategeko ye)
Surah Yunus, Verse 100


قُلِ ٱنظُرُواْ مَاذَا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۚ وَمَا تُغۡنِي ٱلۡأٓيَٰتُ وَٱلنُّذُرُ عَن قَوۡمٖ لَّا يُؤۡمِنُونَ

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nimwitegereze ibiri mu birere n’ibiri mu isi byose, ariko ibitangaza n’ababurizi ntibigirira akamaro abatemera.”
Surah Yunus, Verse 101


فَهَلۡ يَنتَظِرُونَ إِلَّا مِثۡلَ أَيَّامِ ٱلَّذِينَ خَلَوۡاْ مِن قَبۡلِهِمۡۚ قُلۡ فَٱنتَظِرُوٓاْ إِنِّي مَعَكُم مِّنَ ٱلۡمُنتَظِرِينَ

Ese hari ikindi bategereje kitari igisa nk’iminsi (mibi y’ibihano) y’ababayeho mbere yabo? Babwire (yewe Muhamadi) uti “Ngaho nimutegereze, rwose ndi kumwe namwe mu bategereje.”
Surah Yunus, Verse 102


ثُمَّ نُنَجِّي رُسُلَنَا وَٱلَّذِينَ ءَامَنُواْۚ كَذَٰلِكَ حَقًّا عَلَيۡنَا نُنجِ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ

Nuko turokora Intumwa zacu na ba bandi bemeye. Uko ni ko ari inshingano yacu kurokora abemeramana
Surah Yunus, Verse 103


قُلۡ يَـٰٓأَيُّهَا ٱلنَّاسُ إِن كُنتُمۡ فِي شَكّٖ مِّن دِينِي فَلَآ أَعۡبُدُ ٱلَّذِينَ تَعۡبُدُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِ وَلَٰكِنۡ أَعۡبُدُ ٱللَّهَ ٱلَّذِي يَتَوَفَّىٰكُمۡۖ وَأُمِرۡتُ أَنۡ أَكُونَ مِنَ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Yemwe bantu! Niba mushidikanya ku idini ryanjye, (mumenye ko) ntazigera ngaragira ibyo mugaragira bitari Allah. Ahubwo ngaragira Allah We ubambura ubuzima, kandi nategetswe kuba umwe mu bemera.”
Surah Yunus, Verse 104


وَأَنۡ أَقِمۡ وَجۡهَكَ لِلدِّينِ حَنِيفٗا وَلَا تَكُونَنَّ مِنَ ٱلۡمُشۡرِكِينَ

(Naranahishuriwe nti) “Unashikame ku idini (Isilamu) ugaragira Allah wenyine, kandi uramenye ntuzabe mu babangikanyamana.”
Surah Yunus, Verse 105


وَلَا تَدۡعُ مِن دُونِ ٱللَّهِ مَا لَا يَنفَعُكَ وَلَا يَضُرُّكَۖ فَإِن فَعَلۡتَ فَإِنَّكَ إِذٗا مِّنَ ٱلظَّـٰلِمِينَ

“Kandi ntukagire undi usaba utari Allah, utagira icyo akumarira cyangwa ngo agire icyo agutwara. Nuramuka ubikoze, mu by’ukuri ubwo uzaba ubaye mu babangikanyamana.”
Surah Yunus, Verse 106


وَإِن يَمۡسَسۡكَ ٱللَّهُ بِضُرّٖ فَلَا كَاشِفَ لَهُۥٓ إِلَّا هُوَۖ وَإِن يُرِدۡكَ بِخَيۡرٖ فَلَا رَآدَّ لِفَضۡلِهِۦۚ يُصِيبُ بِهِۦ مَن يَشَآءُ مِنۡ عِبَادِهِۦۚ وَهُوَ ٱلۡغَفُورُ ٱلرَّحِيمُ

Kandi Allah aramutse aguteje ingorane, nta wazigukiza utari We, ndetse anagushakiye icyiza, nta wakumira ingabire ze agenera uwo ashaka mu bagaragu be. Kandi ni We Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe
Surah Yunus, Verse 107


قُلۡ يَـٰٓأَيُّهَا ٱلنَّاسُ قَدۡ جَآءَكُمُ ٱلۡحَقُّ مِن رَّبِّكُمۡۖ فَمَنِ ٱهۡتَدَىٰ فَإِنَّمَا يَهۡتَدِي لِنَفۡسِهِۦۖ وَمَن ضَلَّ فَإِنَّمَا يَضِلُّ عَلَيۡهَاۖ وَمَآ أَنَا۠ عَلَيۡكُم بِوَكِيلٖ

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Yemwe bantu! Rwose mwagezweho n’ukuri guturutse kwa Nyagasani wanyu. Bityo, uyobotse aba yigiriye neza ndetse n’uyobye aba yihemukiye. Kandi njye si ndi umuhagararizi wanyu (sinoherejwe kugira ngo mbahatire kuyoboka).”
Surah Yunus, Verse 108


وَٱتَّبِعۡ مَا يُوحَىٰٓ إِلَيۡكَ وَٱصۡبِرۡ حَتَّىٰ يَحۡكُمَ ٱللَّهُۚ وَهُوَ خَيۡرُ ٱلۡحَٰكِمِينَ

Kandi ujye ukurikiza ibyo uhishurirwa, unihangane kugeza ubwo Allah abakiranuye (wowe na bo), kuko ari We Mukiranuzi mwiza
Surah Yunus, Verse 109


Author: Rwanda Muslims Association Team


<< Surah 9
>> Surah 11

Kinyarwanda Translations by other Authors


Kinyarwanda Translation By R. M. C. Rwanda
Kinyarwanda Translation By Rwanda Muslims Association Team
Popular Areas
Apartments for rent in Dubai Apartments for rent Abu Dhabi Villas for rent in Dubai House for rent Abu Dhabi Apartments for sale in Dubai Apartments for sale in Abu Dhabi Flat for rent Sharjah
Popular Searches
Studios for rent in UAE Apartments for rent in UAE Villas for rent in UAE Apartments for sale in UAE Villas for sale in UAE Land for sale in UAE Dubai Real Estate
Trending Areas
Apartments for rent in Dubai Marina Apartments for sale in Dubai Marina Villa for rent in Sharjah Villa for sale in Dubai Flat for rent in Ajman Studio for rent in Abu Dhabi Villa for rent in Ajman
Trending Searches
Villa for rent in Abu Dhabi Shop for rent in Dubai Villas for sale in Ajman Studio for rent in Sharjah 1 Bedroom Apartment for rent in Dubai Property for rent in Abu Dhabi Commercial properties for sale
© Copyright Dubai Prayer Time. All Rights Reserved
Designed by Prayer Time In Dubai